Digiqole ad

Amayobera kuri Sylvère wishe Uwase Simbi Shalom

28 Werurwe – Mpore Sylvère niyo mazina y’umukozi wo mu rugo kugeza ubu byemezwa ko ariwe wishe umwana w’umukobwa Uwase Simbi Shalom.

Ifoto imwe gusa ya Mpore Sylvèere ibasha kubonaka iri mu gatefone gato nayo bamufotoye atabishaka
Ifoto imwe gusa ya Mpore Sylvèere ibasha kubonaka iri mu gatefone gato nayo bamufotoye atabishaka

Imibereho y’uyu musore iteye inkeke.   Imiryango y’abaturanyi ndetse n’abandi bakomeje kwifatanya n’uyu muryango utuye mu Kivugiza i Nyamirambo mu kababaro ko kubura umwana wabo yishwe n’umukozi.

Mpore Sylvère ntabwo azwi cyane mu gace batuyemo, abacuruzi b’aho hafi baciriritse bamuzi gusa nk’umukozi wo kwa Maman Bella, nta byinshi bamuziho.

Umwe mu bacuruzi b’aho hafi yabwiye Umuseke ko Sylvère ntakintu bamuziho kidasanzwe.

Ati “Twamubonaga aje kugura ikintu, ntakunda kuganira nta n’udukungu tw’abakozi bo mu rugo najyaga mubonamo.”

Umwe mu bakozi bo mu rugo b’aho hafi byagoranye cyane ko aganira n’Umuseke, ngo afite ubwoba bw’iperereza.

Icyambere yatubwiye ni uko atari inshuti ya Sylvère, twaganiriye ari uko yemeye ko nta mazina ye atubwira.

Mpore Sylvère ngo nta nshuti agira aho hafi, ntabwo bazi neza iwabo usibye kuba akomoka ahitwa i Gikonko (ni mu karere ka Gisagara).

Mu rugo bari mu myiteguro yo gushyingura umwana wabo. Aha ni ifoto yo muri iki gitondo
Mu rugo bari mu myiteguro yo gushyingura umwana wabo. Aha ni ifoto yo muri iki gitondo

Uyu mukozi mugenzi we ati “ Uriya mutype ntanywa itabi ntanywa inzoga, ntimwaganira nawe umwanya urenze iminota itanu, kabisa ntabwo tumuzi neza urebye, kuko nta nshuti afite hano kandi ureba igihe ahamaze.”

Abavandimwe ba Uwase Simbi Shalom bavuga ko Mpore Sylvère yari umukozi ucecetse cyane. Ikintu bazi cyamushimishaga ngo ni ikipe ya Rayon Sports afana.

Nyuma yo kwica uyu mwana amukebye ijosi yahise aburirwa irengero.

Umuseke wagerageje gushakisha ifoto ye, ariko biragorana kuko ngo ntabwo yajyaga akunda kwifotoza, ndetse nta n’amafoto yagiraga aho mu rugo. Uretse agafoto kagaragaye kuri telephone nto y’umwe mu bana b’aho mu rugo.

Ku kigo cy’igihugu cy’indangamuntu ntabwo bemera gutanga ifoto y’umuntu kereka gusa ku cyemezo cya Police, n’ubu ikimuhiga bikomeye.

Umukozi wo mu rugo aho hafi waganiriye n’Umuseke avuga ko imico y’uyu musore mugenzi we, yo kubaho nk’utagira ikimushimisha n’ubuzima bucecetse cyane, ngo bituma abona ko ibyo yakoze bitamutangaje kuko ngo yamubonaga nk’umuntu uteye ubwoba kubera uko guceceka cyane.

Aganira na televiziyo y’u Rwanda kuwa 27 Werurwe umubyeyi w’umwana wishwe yatangaje ko Mpore Sylvère nta kintu kidasanzwe cyaberekega ko ashobora gukora amahano nk’ayo, ndetse ko bari bamaranye imyaka irenga 15 babana mu mahoro.

Kugeza ubu aracyahigwa bukware kubera umwana w’imyaka 12 yavukije ubuzima.

Gushyingura uyu mwana biteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Werurwe.

Inshuti, abaturanyi n'abavandimwe mu mvura yaramutse igwa i Kigali ntibyababujije kuza gufata mu mugongo umuryango w'umwana. Ku ifoto haragaragara abana bo ku kigo Bella yigagaho banyarukiye mu rugo ku nshuti yabo
Inshuti, abaturanyi n’abavandimwe mu mvura yaramutse igwa i Kigali ntibyababujije kuza gufata mu mugongo umuryango w’umwana. Ku ifoto haragaragara abana b’abanyeshuri banyarukiye mu rugo ku nshuti yabo.
Ifoto yonyine kugeza ubu ya Sylvère uri guhigwa kugeza ubu
Ifoto yonyine kugeza ubu ya Sylvère uri guhigwa kugeza ubu
Abantu benshi bakomeje kwifuriza uyu mwana kuruhukira mu mahoro
Abantu benshi bakomeje kwifuriza uyu mwana kuruhukira mu mahoro

Plaisir Muzogeye&Daddy Sadiki Rubangura
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • rwanda uracyafite ibibazo wowe ugitunze abantu nkabo!R.I.P bella kdi twifatanije numuryango wa bella imana ibakomeze.

  • Turasaba polisi gushyira ingufu mu gushakisha uyu Rukarabankaba kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.Bella atuvuyemo u Rwanda rwari rumutezeho byinshi imbere aha.Twifatanyije n’umuryango we muri aka kababaro.Imana imwakire.

  • Birababaje cyanee!!Abakora iperereza bazanihutire kumenya aho uriya mugome akomoka birashoboka ko yaba afite aho abica!!!Igiteye agahinda kurusha ibindi byose ni ukwica inzirakarengane y’igitambambuga nk’iliya,Bella aho uri hose Imana izabishyira ku mugaragaro nubwo yarangije ku kwica akiyenyegeza!!!Papa na Maman Bella ni mwihangane gusa mushikame musenge Uwiteka azabisobanura bishoboka ko Bella abaye igitambo!!Turabafasha gusenga Imana izadusobanurira ariya mahano y’ubugome bw’abatindi ayo ariyo!!!Bavandimwe ba Bella mwihangane kandi murushe ho gusenga Bella hari aho ari kuko yari umwana mwiza n’Imana yishimiraga.Gusa mu menye ko turi kumwe na mwe kandi Yesu ababe bugufi cyane.Ariko uwari wewese washobora kubona kuri uriya mwicanyi zamubwire atya”Uvanye mwo umwuka Bella wari Igisekeramwanzi ariko hari abiteguye kuzamuhorera erega n’Imana irahari.

    • Isengesho ryawe ko umenya ritarenga umunwa wawe ra!!! Isengesho rinoze rijyana n’umutima ushima, wicisha bugufi kandi ukababarira. Birumvikana ko tubabajwe nuyu muziranenge, ariko nuwamwishe ni intama y’Imana (yazimiye)Twihangane kandi dukomeze abasigaye

  • Police nitange uburenganzira ifoto y’uwo rukarabankaba ishyirwe mubinyamakuru ahigwe na buri munyarwanda wese kugeza abonetse arimo umwuka cg ari umurambo. Nyamuna adacika agahunga kuko yazica n’abandi.

  • bella Imana ikwakire mubayo

  • Nyamara Leta Yacu nayo haraho yaduhemukiye kuki itakuyeho igihnao cyurupfu ngo ARIKO ISIGEMO ICYURUPFU KUBAGOME BUMWIHARIKO NKABA, uyusumuntu wahana ngo ahinduke ahubwo yaba mubi kurushaho, Sinzi icyumuntu yamuhanisha kereka uwamushyira mucyuma Gisya agahinduka ivu akajyana nubugome bwe. Naho Bella Imana imwakire mubayo.

  • buriya gukuraho igihano cyo gupfa byatuzaniye izindi ngorane, uriya mukenya nta kindi yarakwiriye uretse gukorerwa nkibyo agakatirwa kunyongwa nibwo yakumva ibyo yakoze. naho ku mufunga akajya 1930 ntacyo bimaze.

  • birababaje abakozi bazatumarira abana.nonese nkuyu wakekako yakwicira

    • Yesu naza tuzaruhuka abatihanywe ibyaha bazacirwa urubanza rutabera

  • Buri muntu azahemberwa ibyo yakoze, uwakoze neza azahembwa neza, nuwakoze amarorerwa nk’ayuyumusore rwose, Imana izabimuhembera, aya marira yose y’inshuti nabavandimwe, hamwe n’amaraso yuyu mwana ntibizatuma adafatwa ngo abibazwe, nubwo yakwihisha aho azajya hose, yajy’ikuzimu amenye ko Imana izahamusanga, Uyu mumarayika Imana imwakire mubiwe !!!. R.I.P Bella Angel.

  • Imana ishobora byose izahane yihanukiriye uyu  mugome mubisha.

  • Imana ishobora byose izahane yihanukiriye uyu  mugome mubisha. kuko ibi si ibintu kbsa birababaje cyane.

    • RWOSE UYUMUTINDI NAFATWA NIBURA POLICE IFATANIJE N’UBUYOBOZI BWIGIHUGU BAZAMUSHIRE KUGITI ARASWE KUKO YAZASUBIRA UBWO BAZAMUKATIRA BURUNDU AKOMEZE YIDEGEBYE MURI PRISON AGOMBA GUPFA NAWE AKUMVA UKO BIMERA NAHO UYU MWANA IMANA IMUHE IRUHUKO RYIZA KANDI NABABYEYI BE BIHANGANE.

    •  Bella, IMANA Ikwiyereke iteka uruhukire mu mahoro! wunze ubumwe murupfu nkurwa YEZU aguhe kumwishushanya no mwizuka rye.

  • Police yacu ikore uko ishoboye uyu mwicanyi imubone byanze bikunze.kandi nimufata ntabyamategeko.ngo afungwe imyaka itanu ngo wenda kuko basanze yararwayemu mutwe.icyo nsaba nuko bazatumira abakozi bose bo mungo bakabereka icyo uzongera gukora nka biriya akwiye..muzamushyire ku giti.ayo mahanga azasakuze.na america abicanyi barabarasa bakavaho.

  • Bella warufite nizina ryiza wibereye hamwe ‘n’ Imana warumuziranenge nange muri 94 twaridutuye kivugiza musaza wange nawe bamwishe bamuciye umutwe ! umuryango  Imana iwuhe kwihangana akogahinda ndakazi . 

  • iyi nkuru irababaje kuburyo burenze !!! RIP UWASE !!! nt kindi twarenzaho gusa uwo mugizi wa nabi hakorwe ibishoboka byose afatwe!!

  • ariko rero nubwo ibyabaye bibabaje, ariko natwe twagombye kwisuzuma!,tukareba uburyo dufata abakozi badukorera! umuntu mumarana imyaka 15 ukaba nta foto ye ugira???

  • Biragaragara ko uyu musore yari umukozi mwiza uzi icyo gukora ari na yo mpamvu ashobora kuba yararamye kku kazi imyaka ingana kuriya. Nta kintu na kimwe gishobora gusobanura ubugome bungana kuriya ariko nanone ntidukwiye kwirengagiza ibyo dukorera abakozi bacu n’uruhare bishobora kugira ku mitekerereze n’imikorere yabo. Bitubere isomo duhindure imyitwarire yacu ku bakozi. (imyaka 15 ubana n’umuntu aba yarahindutse nk’umwana mu rugo kuzinduka mu gitondo ukmwirukana bitunguranye byahise bimuhindura inyamaswa kubera imbaraga yatanze mururwo rugo zikiturwa kwirukanwa bitunguranye) Ndasabira uyu muryango uri mu bihe bikomeye kwihangana.

  • numufana wa rayon koko ,apuu nibagifata muri kasho yayindi kitazajya kinyegambura

  • Bella igendere imana ikwakire mubayo,abeza ntibapha bararuhuka, iruhukirire mumaho mama,umuryango wa Bella mwihangane,kuko mugitondo cyumuzuko muzatangazwa nuko mwongeye kubonana.uwiteka abe hafi yanyu kurushaho.

  • imanimwakiruyu muziranenge, but igihano cyo gupfa kubantu nkaba gikwiye gusubiraho nawe akicwa uko yishe

  • EHEH,yamukase ijosi! umuntu abana n imbyisi munzu imyaka 15 atarabimenya!Abatunga imbwa murashishoze,kuko imbwa n imbyisi birasa!

  • WOWE UVUGA MURI MSG YAWE NGO BIRAGARAGARA KO YARUMUKOZI MWIZA KUBA YARATINZE HARIYA MURI RURIYA RUGO?WAPI SINEMERANYA NAWE,AHUBWO BA NYIRURUGO NIBO BARI ABANTU BEZA BAMUFATAGA NEZA,KUKO UMUKOZI UMUFASHE NABI GATO,NTAKURARIRA AHO IWAWE,AJYA GUSHAKA NAKAZI AHANDI,NAHO KUKUVUGA NGO KUBA NTA FOTO YIWE BAGIRAGA,KANDI BABANYE IGIHE KIREKIRE,NAWE URUMUNTU Cg SE UZABAZE UMUKOZI WAJYA KUMUFOTOZA NGO BIGENDE BITE NTA GAHUNDA ZABYO UFITE?ESE WOWE UBWO USIBYE IBI BYAGO BIBAYE UBWO WOWE UWAGUTUNGURA WABONA AMAFOTO YABABAYE IWAWE BOSE?IKINDI NAHO BANYIRURUGO BAKWIRUKANA,UBUNDI SE HARI AMASEZERANO BAM– USEZERANYIJE YUKO BAZABANA BURUNDU KO ARUMUKOZI,NABAKORERA LETA BASEZERERWA BURI GIHE UTABIREBA ??????????????????IBYO UVUZE SIBYO.gusa ahubwo natwe isomo dukuyemo tugomba kuba maso mubakozi.kuko bakaryarugo si abo kwizera.

    • Ndabona wowe ntacyo wakungura abashaka umuti ngo amarorerwa nkariya ntazongere! Twese turemetanya ko shalom yazize aka mama. Tukemeranya ko uriya mukozi nta justification yo gutwara ubuzima bw’umumarayika. Ariko niba dushaka kubonera umuti kiriya kibazo uhera mumizi. Ese niki cyatumye uriya muboyi ahita ahinduka inyamaswa akica uriya mwana. What was his State of mind and why? Ese uko yari afashwe nuko yirukanywe hari aho bihuriye nubunyaswa yagiriye sharom? And the answer is YES. For me as well we need to look at how we treat abakozi no murugo. Because they are capable of anything. For those who don’t know, and am not IN ANY WAY trying to justify this man’s act but hari aho iriya famille iba yaritwararitse. Nzi aharenze hatatu ariko ndavuga hamwe. Iyo worukanye umukozi u need to make sure you pay him before you fire him ariko umukozi baramwirukanye bamwima ibiraranye by’amazi ane bari ba murimo. This is not enough to kill even their goat not alone their beautiful daughter. But don’t create a such situation …

    • Ndabona wowe ntacyo wakungura abashaka umuti ngo amarorerwa nkariya ntazongere! Twese turemetanya ko shalom yazize aka mama. Tukemeranya ko uriya mukozi nta justification yo gutwara ubuzima bw’umumarayika. Ariko niba dushaka kubonera umuti kiriya kibazo uhera mumizi. Ese niki cyatumye uriya muboyi ahita ahinduka inyamaswa akica uriya mwana. What was his State of mind and why? Ese uko yari afashwe nuko yirukanywe hari aho bihuriye nubunyaswa yagiriye sharom? And the answer is YES. For me as well we need to look at how we treat abakozi no murugo. Because they are capable of anything. For those who don’t know, and am not IN ANY WAY trying to justify this man’s act but hari aho iriya famille iba yaritwararitse. Nzi aharenze hatatu ariko ndavuga hamwe. Iyo worukanye umukozi u need to make sure you pay him before you fire him ariko umukozi baramwirukanye bamwima ibirarane by’amezi ane bari ba murimo. This is not enough to kill even their goat not alone their beautiful daughter. But don’t create a such situation …

Comments are closed.

en_USEnglish