Gishamvu: barashimira USAID kubafasha guhindura imibereho
Mu gihe Umuryango nterankunga w’Abanyamerika “United State Agency for International Development (USAID)” wizihiza imyaka 50 umaze ukorera mu Rwanda, abaturage bo mu Murenge wa Gishamvu wo mu Karere ka Huye barashimira USAID ko yabahinduriye ubuzima.
Ejo kuwa gatatu tariki 26 Werurwe wari umunsi USAID yahari itangazamakuru ryo mu Rwanda, aho yabatembereje ahari imwe mu mishinga itandukanye y’ubuhinzi, ubworozi, kujijura abaturage mu mirire, gusoma, kubara no kwandika n’ibindi bitandukanye mu Karere ka Huye.
Muri uyu mwaka wa 2014 gusa, USAID yashyize Miliyoni y’amadolari (1,000,000$) mu mushinga witwa “Ejo Heza” wa ‘Global Communities’ kugira ngo wegere abaturage baciriritse biganjemo abahinzi bo mu turere twa Ngororero, Rutsiro, Karongi, Nyanza, Nyamagabe, Gisagara, Nyaruguru naHuye.
Mu Karere Huye, ari nako umunyamakuru w’UM– USEKE yasuye, USAID binyuze mu mushinga ‘Ejo Heza’ ifasha abahinzi b’ibigori, ibishyimbo n’imboga 156 bibumbiye muri Koperative ‘KOAMU’ yo mu Murenge wa Gishamvu.
Muragizi Alfred, watangiranye n’iyi koperative mu 1998 avuga ko kubera amahugurwa mu buhinzi yahawe byatumye akora ubuhinzi bwe neza, ku buryo bumaze kumugeza kure.
Ati “Niguriye igare, nishyura ubwisungane mu kwivuza, nishyurira abana amashuri kandi imboga neza nzikuramo amafaranga afatika nkayashyira kuri konti yanjye kuri SACCO.”
Muragizi kandi ngo yishimira ko iyo bigeze mu gihe cy’ihinga aha akazi n’abandi baturage ku mafaranga aba yarizigamiye.
Uyu mushinga wa ‘Ejo Heza’ kandi wahuguye abaturage mu kubitsa no kugurizanya kugira ngo umusaruro babona batazajya bawupfusha ubusa.
Niragire Eugenie, umuyobozi w’itsinda ryo kubitsa no kugurizanya “Abizeranye” ryo muri uyu Murenge wa Gishamvu ashimira USAID kubwa gahunda ‘Ejo Heza’ kuko ngo yatumye bitinyuka, kugeza ubu bakaba bamaze kugira ubwizigame busaga ibihumbi 900 mu isanduku yabo, n’ibihumbi bisaga 60 kuri Konti yabo mu Murenge SACCO kandi bakaba baranagurije abanyamuryango babo amafaranga asaga miliyoni imwe, inguzanyo zishyurwa hariho inyungu y’icumi ku ijana.
Nyuma yo guhinga, no kwizigamira umusaruro basaruye, aba baturage banishwa inyigisho zo gutegura ifunguro riboneye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
Niragire avuga ko nyuma yo guhugurwa, nabo bamanutse mu bakajya mu baturanyi babo bakabahugura ku buryo byatumye abana 27 bagaragaragaho ikibazo cy’imirire bagabanyuka bakagera kuri batatu (3) gusa mu murenge.
USAID irafasha aborozi bo muri Huye kwiteza imbere
Bamwe mu bashima ibyiza bya USAID, ni Koperative y’abantu 14 biyemeje kujya bakusanya umusaruro w’amata mu Murenge wa Kinazi n’indi bihana imbibe, “Kinazi Dairy Cooperative (KIDACO).
Binyuze mu mushinga “Rwanda Dairy Competitiveness Project (RDCP) II” USAID yabahaye amahugurwa hagamijwe kunoza ubworozi bakora.
Abanyamuryango b’iyi Koperative bashima USAID kuko ngo ubu bamenye kwita ku nka zabo ku buryo zitanga umukamo ufatika kandi ngo banamenye no kubyaza umusaruro umukamo wabo ku buryo utangirika nk’uko byari bikunze kugenda mbere kubera ubumenyi bucye mu bworozi no kuwutunganya.
Uretse akamaro iyi koperative ifitiye abanyamuryango bayo, n’abaturage bayigemurira amata yabafashije kwiteza imbere kuko nyuma yo guhugurwa na USAID nabo bamanutse bagahugura abarorozi.
Iyi koperative kandi yafashije abaturage kuzamura ubukungu bwabo kuko yatanze akazi kandi ikanagura amata y’aborozi ku mafaranga 200 kuri Litiro. Amata atunganywa n’uruganda ruto rw’ikaragiro ry’iyi koperative acuruzwa ku isoko ry’u Rwanda na Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Gusa aba borozi baravuga ko bagifite ikibazo cy’abaguzi bacye cyane cyane mu bihe by’imvura ku buryo ngo usanga abapfira ubusa kandi ari nabwo inka ziba zifite umukamo kwinshi.
Kuri iki kibazo, abayobozi ba Global Communities barimo n’umuyobozi bamaze impungenge aba borozi ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye harimo kurebwa uburyo amata yajya yongererwa agaciro, akaba yakoherezwa ku masoko yo hanze nko muri Sudani y’Epfo na Congo Brazaville dore ko ngo hari isoko.
Mu kwezi kwa Kamena kandi Global Communities ku bufatanye na USAID barateganya gutangira ubukangurambaga bwo kumenyekanisha amata y’u Rwanda nk’uko hazwi icyayi n’ikawa by’u Rwanda, ndetse no gukangurira abaturage kwitabira kunywa amata kuko ngo ubu imibare igaragaza ko nibura buri munyarwanda anywa amata yapimwa ku mufuniko w’icupa ry’amazi ritoya.
Mu gihe kitarenze imyaka ibiri kandi abagabo, abagore n’urubyiruko bagera ku 110 bo mu Ntara y’Amajyepfo, Itorero rya ADEPR mu Ntara y’Amajyepfo ryabigishije gusoma, kubara no kwandika ndetse no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho rya Telefone mu buzima bwabo bwa buri munsi ku bufatanye na USAID.
Muri uyu mwaka wa 2014 wonyine, USAID yateguye ingengo y’imari ya Miliyoni zigera kuri 35 z’Amadolari ya Amerika izakoresha mu bikorwa n’imishinga bitandukanye byo gukura Abanyarwanda mu bukene.
Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ni byiza cyane turashimira abafatanyabikorwa bashyigikiye iterambere ry’umunyarwanda.
Comments are closed.