Digiqole ad

Bamwe mubarangije muri IPRC-Kigali basamiwe hejuru n’amasosiyeti

Kuri uyu wa 27 Werurwe 2013, abanyeshuri 515 barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu mashami atandukanye mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro ‘IPRC-Kigali’ bahawe impamyabumenyi.

Abanyeshuri bitwaye neza bahembwe ibikoresho birimo na za Mudasobwa, abandi bakirwa n'amasosiyete atandukanye.
Abanyeshuri bitwaye neza bahembwe ibikoresho birimo na za Mudasobwa, abandi bakirwa n’amasosiyete atandukanye.

Ni ku ncuro ya gatatu iri shuri rishyikirije impamyabumenyi abanyeshuri barangije mu mashami y’ubwubatsi(Civil Engeneering), ubukanishi (Mechanical Engeneering), amashanyarazi, itumanaho n’ikoranabuhanga.

Muri uyu mwaka kandi abanyeshuri bagera kuri 22 bitwaye neza bahawe ibihembo bitandukanye ndetse n’amasosiyeti atandukanye akorera hano mu Rwanda abemerera umwanya wo kwimenyerezamo ariko bakazajya banahembwa.

Abanyeshuri kuri 18 bahembwe za Mudasobwa n’ikigo cyabo, babiri bahabwa imenyerezamwuga muri Sociyeti y’ubwubatsi ya ‘Fair Construction’, naho abandi babiri bo bahembwa imenyerezamwuga muri Sosiyeti ya ‘Land Mark’.

Iradukunda Delphine, urangije mu ishami ry’ubwubatsi yadutangarije ko ahavanye ubumenyi buhagije ndetse avuga ko kuba ari umukobwa ntacyo bizahindura mu gushyira mu bikorwa ibyo avanye muri iri shuri.

Umuyobozi w’ishuri rya  IPRC-Kigali, Eng Diogene Murindahabi yavuze ko n’abatahise babona aho bajya, iki kigo kizakomeza kubakurikirana no kubaha uburyo bwo gutangira kwikorera binyuze muri gahunda yitwa ‘Incubation Center’, aho bazabigisha ibijyanye no kwihangira umurimo ndetse bakabaha  n’ubufasha bwo kubona inguzanyo za Banki.

Umuyobozi w'iki kigo Eng Murindahabi Diogene
Umuyobozi w’iki kigo Eng Murindahabi Diogene

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Nsengiyumva Albert, umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, yavuze ko aya masomo Leta izakomeza kuyashyiramo ingufu.

Nsengiyumva yanasabye iki kigo n’abanyeshuri bakirangijemo gukomeza gukorana n’abikorera, ariko kandi anabashishikariza kugerageza kwihangira imirimo kuko amasosiyeti  y’abikorera  adahagije.

Nsengiyumva kandi yanavuze ko ku bufatanye na Leta ya Korea, hari n’indi mishinga itandukanye igamije gukomeza guteza imbere ubumenyingiro mu Rwanda.

Abayobozi batandukanye haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu.
Abayobozi batandukanye haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu.
Bamwe mu bayobozi muri iki kigo cya IPRC-Kigali
Bamwe mu bayobozi muri iki kigo cya IPRC-Kigali.
Abarimu bo muri iki kigo mu myiyereko.
Abarimu bo muri iki kigo mu myiyereko.
Abanyeshuri bahamagarwaga imbere impamyabumenyi zikemezwa
Abanyeshuri bahamagarwaga imbere impamyabumenyi zikemezwa.
Abanyeshuri bafotora abarimu babo bari mu mwiyereko.
Abanyeshuri bafotora abarimu babo bari mu mwiyereko.
Abantu bafotoraga cyane.
Abantu bafotoraga cyane.
Bamwe mu nshuti n'abavandimwe bitabiriye uyu munsi
Bamwe mu nshuti n’abavandimwe bitabiriye uyu munsi
Bari babukereye
Bari babukereye.
Itorero Inkeramihigo ryahoze ryitwa Inganji niryo ryasusurukije abari muri uyu muhango.
Itorero Inkeramihigo ryahoze ryitwa Inganji niryo ryasusurukije abari muri uyu muhango.
Aba ni bamwe mu barangizanyije amanota meza kurusha abandi.
Aba ni bamwe mu barangizanyije amanota meza kurusha abandi.
Uyu Ikigo cy'igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n'isukura 'EWSA' cyamuhembye IPAD.
Uyu Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura ‘EWSA’ cyamuhembye IPAD.
Aha imihango yari irangiye, abana, incuti, imiryango n'ababyeyi bishimira intambwe bateye.
Aha imihango yari irangiye, abana, incuti, imiryango n’ababyeyi bishimira intambwe bateye.

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • ubutaha ni nje sha kandi ndi umubyeyi

Comments are closed.

en_USEnglish