Digiqole ad

Urubyiruko rurahamagarirwa gukoresha neza imbuga nkoranyambaga

Mu gikorwa cyo guha abahuzabikorwa b’urubyiruko ku rwego rw’akarere telefoni zigendanwa zigezweho (smart phones), Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Nkuranga Alphonse yasabye urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga mu buryo butanga umusaruro.

Nkuranga Alphonse na Hon Depite MUKOBWA Justine bakurikiye amahugurwa
Nkuranga Alphonse na Hon Depite MUKOBWA Justine bakurikiye amahugurwa

Izi telefoni zatanzwe n’Umuryango w’Abanyakanada ukorera mu Rwanda, DOT Rwanda zigera kuri 31, zikaba zagenewe abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko kuri buri karere ndetse n’Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Werurwe 2014.

Nkuranga Alphonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yavuze ko hari hasanzweho imbogamizi mu gusangira amakuru hagati y’abahuzabikorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, izi telefoni zikaba zije nk’igisubizo.

Kuba izi telefone zifite ikoranabuhanga rya Internet by’umwihariko ryorohereza abazifite gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, BBM, WhatsApp, Youtube n’izindi abazihawe n’urubyiruko ruzifita rurasabwa kuzikoresha mu buryo butanga umusaruro.

Nkuranga yagize ati “Urubyiruko rugomba gukoresha imbuga nkoranyambaga neza, mu buryo butari ubwo kwishimisha gusa, ahubwo butanga umusaruro.”

Hari abamara umwanya munini bakoresha izo mbuga nkoranyambaga bikaba nko gukoresha nabi igihe, Nkuranga akaba avuga ko uko gukoresha imbuga nkoranyambaga byasubiza inyuma urubyiruko.

Yongeyeho ati “Hari abayijyaho bakayihoraho ugasanga ntacyo bakoze kandi hari ibyo bangije, ibyo ntitubyifuza turashaka ko  imbuga nkoranyambaga zifasha urubyiruko kongera umusaruro kuko  zitabaye izo gikoreshwa ibyo, byaba ahubwo ari ukubasubiza inyuma.”

Inama y’igihugu y’Urubyiruko yatangiye igikorwa cyo guhugura urubyiruko 2000 mu bijyanye no kwihangira imirimo rukoresheje ikoranabuhanga, aya mahugurwa akazagera muri Kaminuza no ku rundi rubyiruko bityo ngo bakaba banigishwa gukoresha neza imbuga nkoranyambaga mu buryo bubyara umusaruro.

Nzeyimana Emmanuel, umuhuzabikorwa w’Umuryango DOT Rwanda yavuze ko telefone batanze ku bahuzabikorwa b’urubyiruko mu turere twose tw’igihugu zigiye kubafasha gusangira amakuru akanewe ajyanye n’ibikorwa biteza imbere urubyiruko bikenewe gukorwa.

Naho Musirikare David, akaba umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’akarere ka Gasabo, yabwiye Umuseke ko yishimiye telefoni yahawe kandi avuga ko igiye kumufasha kunoza neza inshingano yarasanzwe afite.

Abahuzabikorwa b’urubyiruko mu turere n’abakozi b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko banahawe amahugurwa ku bijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga, amasomo yatanzwe na Yesashimwe Samuel.

Babwiwe ko bagomba gushishikariza urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’umuyoboro wihutisha kubona amakuru, ariko asaba ko bagomba kwitondera gutangaza amakuru yabo yose igihe bari kuri izo mbuga nkoranyambaga kuko hari abazihisha inyuma bakaba bakora ibikorwa bibi.

Mu byo abakoresha imbuga nkoranyambaga bagomba kwitondera gutangaza, ni nka nomero ya telefoni, nomero z’amakonti babitsaho ndetse no kubwira buri wese aho ugiye n’igihe uzahamara.

DOT Rwanda ni umuryango ufatanya n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu bikorwa binyuranye byo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko, haba mu mahugurwa no kwigisha imyuga inyuranye.

Hon Depite Uwiringiyimana Philbert ashyikiriza telefone umwe mu bahuzabikorwa b'urubyiruko
Hon Depite Uwiringiyimana Philbert ashyikiriza telefone umwe mu bahuzabikorwa b’urubyiruko
Depite Numukobwa ahereza Musirikare David telefone yagenewe
Depite Mukobwa ahereza Musirikare David telefone yagenewe
Shyerezo Norbert ashyikirizwa telefone yagenewe yo mu bwoko bwa Blackbarry smartphone
Shyerezo Norbert ashyikirizwa telefone yagenewe yo mu bwoko bwa Blackbarry smartphone
Yesashimwe atanga amahugurwa
Yesashimwe atanga amahugurwa
Shyerezo Norbert Umuhuzabikorwa wa NYC ku rwego rw'igihugu ari kumwe na Hon Uwiringiyimana nPhilbert
Shyerezo Norbert Umuhuzabikorwa wa NYC ku rwego rw’igihugu ari kumwe na Hon Uwiringiyimana Philbert
Bamwe mu bakozi ba NYC bakurikiye ibivugwa
Bamwe mu bakozi ba NYC bakurikiye ibivugwa
Nzeyimana Emmanuel umuhuzabikorwa wa DOT Rwanda
Nzeyimana Emmanuel umuhuzabikorwa wa DOT Rwanda
Bamwe mu bahawe telefone n'abayobozi b'urubyiruko bifotoje bari kumwe na Hon Uwiringiyimana ndetse na Hon Mukobwa
Bamwe mu bahawe telefone n’abayobozi b’urubyiruko bifotoje bari kumwe na Hon Uwiringiyimana ndetse na Hon Mukobwa

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Turashimira byimazeyo DOT Rwanda, ikomeje guteza imbere urubyiruko, kandi tuzi neza ko urubyiruko arirwo ejo hazaza heza h’igihugu cyacu. “DOT Rwanda iterambere rihamye” “Qu’est ce que DOT n’a pas fait”

  • Nibyinshi imbuga nkoranyambaga twazikoresha bibyara umusaruro nko guhererekanya amakuru ajyanye n’akazi, za raport, kwamamaza ibikorwa byacu, ariko inshuro nyinshi usanga iyo tuzikoresha mubidafite akamaro. DOT Rwanda rero nigume yubake urubyiruko mu gukoresha ikorana buhanga kandi mu bikorwa byunguka. Viva DOT Rwanda!

  • Wow, ni byiza cyane, DOT ni ikomereze aho mu korohereza abanyarwanda guhererekanya amakuru mu buryo bwihuse kandi bugezweho, nizere ko abo bayobozi b’urubyiruko zizabafasha kurebera mwi itumatumanaho rigamije guteza imbere abo bayobora, Bravo DOT Rwanda! you’re the key to positive change through technology

Comments are closed.

en_USEnglish