Digiqole ad

Me Uwizeyimana Evode yahawe umwanya n’Inama y’Abaministre

Impuguke mu mategeko Me Uwizeyimana Evode yamenyekanye cyane ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC n’Ijwi rya Amerika akenshi anenga cyane amwe mu mategeko n’ibyemezo byafatwaga na Leta y’u Rwanda mu gukemura ibibazo bitandukanye, nyuma yo kugaruka mu gihugu cye aho yari amaze imyaka myinshi hanze, Inama y’Abaministre yateranye kuri uyu wa 28 Werurwe yamugize Visi Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda yo kuvugurura Amategeko.

Me Evode Uwizeyimana ubwo yaganiraga n'abanyamakuru tariki 23 Gashyantare ababwira ku igaruka rye mu gihugu
Me Evode Uwizeyimana ubwo yaganiraga n’abanyamakuru tariki 23 Gashyantare ababwira ku igaruka rye mu gihugu

Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mugabo nyuma yo gutaha yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru abasobanurira ko agarutse mu gihugu cye gutanga umusanzu mu kucyubaka.

Yavuze ko yari afite amasezerano na Ministeri y’Ubutabera y’u Rwanda y’ubugishwanama (consultancy) mu by’amategeko.

Itangazamakuru ntiryamenye neza igihe yagarukiye mu gihugu, yavuye mu gihugu mu 2007 yongera kuhaboneka mu Bugesera mu ntangiriro z’uyu mwaka atanga ikiganiro ku u mategeko agenga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Kuva icyo gihe, uyu mugabo wanengaga cyane politi za Leta y’u Rwanda mu by’amategeko, byatangiye kunugwanugwa ko yaba ashobora no kugirwa Ministre w’Ubutabera.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru abajijwe ikimugaruye mu Rwanda nyuma y’igihe kinini yumvikana anenga zimwe muri gahunda za Leta, yagize ati “kuza gutanga umusanzu w’ubwenge mfite nkafatanya n’abandi kubaka igihugu cyacu, ikindi ni uko numvaga nkumbuye n’igihugu cyanjye.”

Ageze mu Rwanda yatangaje ko amashyaka atavuga rumwe na Leta akorera mu mahanga ameze nka “Boutique” ziri hafi guhomba zigasenyuka burundu kuko nta kerekezo kizima agira, ngo ahubwo ashingira ku marangamutima. 

Mu yindi myanzuro yafashwe n’Inama y’Abaministre yo kuri uyu wa 28 Werurwe harimo ko Rica Rwigamba wari umuyobozi wungurije w’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere RDB yasimbuwe na Amb. Karitanyi Yamina wari ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya.

Muri Ministeri y’Ububanyi n’amahanga Amb KAMBANDA Jeanine yasimbuye Madamu Mary Baine ku mwanya w’Umunyamabanga uhoraho.

Pierre Celestin Bumbakare wari umaze igihe kinini mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro nka Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu yashyizwe muri Ministeri y’Ubutabera nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iby’amategeko.

Mu kigo yakoragamo cy’Imisoro Bizimana Ruganintwali Pascal we Komiseri Mukuru wungirije akaba na Komiseri ushinzwe imirimo rusange.

Mu mateka yemejwe n’iyi nama y’abaministre harimo Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi, Mugabo M. Abby Donatus, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana Imirenge SACCO mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA).

ububiko.umusekehost.com

 

ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI IDASANZWE YO KUWA GATANU TARIKI YA 28.03.2014

None kuwa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe 2014, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 24/02/2014, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki ivuguruye y’Ubwisungane mu kwivuza.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko imicungire y’ubwisungane mu kwivuza yimurirwa mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba zo kongera umusaruro ukomoka ku bukerarugendo bugendanye n’inama n„amamurikagurishwa bibera mu Rwanda.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry’inyubako zizajya zitangirwamo serivisi zikomatanyije za ngombwa kuri Gasutamo yo ku mupaka wa Gatuna.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’indangamuntu ikoranye ikoranabuhanga ku banyamahanga baba mu Rwanda.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

  • Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko nº 26/2006 ryo kuwa 27/05/2006 rigena kandi rishyiraho imitunganyirize y’umusoro ku byaguzwe wakwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumijwe mu mahanga n’ibikorerwa mu Rwanda;
  • Umushinga w’Itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’ikigega cy’ubwishingizi bw’amafaranga abikijwe mu mabanki n’ibigo by’imari iciriritse;
  • Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko nº 45/2010 ryo kuwa 14/12/2010 rishyiraho Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rikanagena inshingano, imiterere, n’imikorere byacyo;
  • Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 7 Gashyantare 2014, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ihagarariye Ikigega cya Nijeriya cy’Abishyize hamwe, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu za «Units of Account» (6.500.000 UA) agenewe umushinga mpuzabihugu w’Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Rusumo;
  • Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 7 Gashyantare 2014, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (ADF), yerekeranye n’ inguzanyo ingana na miliyoni cumi n’umunani n’ibihumbi magana inani na mirongo inani na bine za «Units of Account» (18.884.000 UA) agenewe umushinga mpuzabihugu w’Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Rusumo;
  • Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 19 Werurwe 2014, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’impano ingana na miliyoni cumi n’eshanu n’ibihumbi magana atandatu z’amadetesi (15.600.000 DTS) n’inguzanyo ingana na miliyoni makumyabiri n’icyenda n’ibihumbi magana cyenda z’amadetesi (29.900.000 DTS) agenewe gushyigikira gahunda yo kurengera abatishoboye – icyiciro cya III;
  • Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’ubufatanye mu kwirindira umutekano yashyiriweho umukono i Kampala, muri Uganda, kuwa 20 Gashyantare 2014;
  • Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’ubufatanye ahuriweho n’ibihugu bitatu yerekeye amahoro n’umutekano yashyiriweho umukono i Kampala, muri Uganda, kuwa 20 Gashyantare 2014;
  • Umushinga w’Itegeko rigamije guteza imbere no korohereza ishoramari;
  • Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 44/2013 ryo kuwa 16/06/2013 rishyiraho Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo;
  • Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano agamije guteza imbere umuco nyafurika yemejwe n’Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma mu nama ya Afurika yunze Ubumwe yabereye i Karitumu, muri Sudani, kuva kuwa 23 kugeza kuwa 24 Mutarama 2006;
  • Umushinga w’Itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange imaze kuwukorera ubugororangingo;

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ubugororangingo bwakozwe ku mushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko nº 62/2007 ryo kuwa 30/12/2007 rishyiraho kandi rigena imiterere, imikorere n’imitangire y’ubwisungane mu kwivuza riri muri Sena;

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

  • Iteka rya Perezida rigena imiterere y’Inama Njyanama y’Akagari;
  • Iteka rya Perezida rigena imitunganyirize n’imikorere by’Inzego z’Ubuyobozi bw’Umudugudu.
  • Iteka rya Perezida rigena inshingano n’imikorere bya Komite y’Umutekano;
  • Iteka rya Perezida rigena imikorere n’ububasha by’Umubitsi w’Impapurompamo z’Ubutaka;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena urwego rureberera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere n’icyiciro kirimo, rikanagena ububasha, inshingano n’imikorere by’inzego z’ubuyobozi zacyo;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe n’incamake y’imyanya y’imirimo bya Minisiteri y’Ubutabera;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe n’incamake y’imyanya y’imirimo bya Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC).
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi, Bwana MUGABO M. Abby Donatus, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana Imirenge SACCO mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA);
  • Iteka rya Minisitiri rigena aho Ubugenzacyaha bufungira ukekwaho ibyaha;
  • Iteka rya Minisitiri rigena amazu afungirwamo abakekwaho ibyaha bakurikiranyweho n’ubugenzacyaha bwa Gisirikare;
  • Iteka rya Minisitiri rishyiraho ibyicaro by’Uturere;
  • Iteka rya Minisitiri rigena imikorere n’imikoranire bya Biro y’Inama Njyanama n’Urwego Nshingwabikorwa;
  • Iteka rya Minisitiri rigena ibyubahirizwa mu ihererekanya ry’inyandiko z’akazi.
  • Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga n’ibindi bihabwa Abagize Njyanama bitabiriye inama.
  • Iteka rya Minisitiri rigena inshingano, imitunganyirize, imikorere by’Ibiro by’Ubutaka ku rwego rw’Akarere;
  • Iteka rya Minisitiri rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri n° 009/16.01 ryo kuwa 23/08/2011 rigena uburyo bwo kubona impapurompamo z’umutungo bwite w’ubutaka.
  • Iteka rya Minisitiri rigena uburyo kwatisha ubutaka bw’ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba bikorwa;

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje amabwiriza akurikira:

  • Amabwiriza ya Minisitiri ashyiraho uburyo bwo gutegura amasezerano inzego za Leta zigirana na ba Rwiyemezamirimo, kuyumvikanaho, kuyasabaho ibitekerezo, kuyashyiraho umukono no kuyacunga;
  • Amabwiriza ya Minisitiri agena Imyandikire yemewe y’Ikinyarwanda.

11. Inama y’Abaminisitiri yemeje Abagize Inama y’Ubuyobozi y’Agaciro Development Fund.
12. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi bakurikira:

Muri MINAFFET

  • Ambasaderi KAMBANDA Jeanine: Umunyamabanga Uhoraho

Muri za Ambasade·

  • Ambasaderi KAYIHURA Eugene: yasabiwe kuba Ambasaderi w’u Rwanda i Dar-Es-Salaam, muri Tanzania
  • Madamu Vivian KAYIHURA KAYITESI: Commercial Attaché muri Ambasade y’u Rwanda i Ankara, muri Turukiya
  • Bwana SHYAKA Kajugiro Ismail: Umujyanama wa kabiri muri Ambasade y’u Rwanda i Karitumu, muri Sudani.
  • Bwana KARAGIRE Francis: Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Mosuku, mu Burusiya.

Mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda/RBCv

  • Bwana Kamanzi James: Umuyobozi Mukuru wungirije/Principal Deputy Director General

Mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda/RDBv

  • Ambasaderi KARITANYI Yamina: Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije/ Head of Tourism and Conservation.

Muri LODAv

  • Madamu NKUNDA Laetitia: Umuyobozi Mukuru
  • Bwana GATSINZI Justine: Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe kwita ku batishoboye
  • Bwana NYIRIGIRA Emmy:Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu nzego z’ibanze
  • Madamu SEHUKU Elise: Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imirimo rusange
  • Bwana SIBOMANA Saidi: Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe igenamigambi, ikurikirana n’isuzumabikorwa

Mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro/RRAv

  • Bwana BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal: Komiseri Mukuru wungirije akaba na Komiseri ushinzwe imirimo rusange

Muri MINIJUSTv

  • Madamu KALIHANGABO Isabelle: Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary/Solicitor General
  • Bwana BUMBAKARE Celestin: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iby’amategeko/Head of Legal Service Department

Muri Komisiyo y’u Rwanda yo kuvugurura Amategekov

  • Bwana UWIZEYIMANA Evode: Visi Perezida

Mu Kigo cyo kwigisha no guteza imbere Amategeko/ILPDv

  • Bwana HAVUGIYAREMYE Aimable: Umuyobozi Mukuru wungirije Ushinzwe Amasomo

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire/RHAv

  • Bwana UWIMANA Leopold: Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubwubatsi n’amategeko
  • Bwana SERUBIBI Eric: Umuyobozi w’ishami rishinzwe imitungo ya Leta
  • Bwana NSANZINEZA Noel: Umuyobozi w’ishami rishinzwe imirimo rusange

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere rya Transiporo/RTDAv

  • Bwana MUSHAKA Jeremie: Umuyobozi w’ishami rishinzwe imirimo rusange

ABAGIZE INAMA Z’UBUYOBOZI:

– Muri LODA

  • Bwana NZAYIKORERA Jonathan, Perezida
  • Madamu TUMUSHIME Francine, Visi Perezida
  • Bwana RURANGWA Raphael
  • Bwana NYAMVUMBA Robert
  • Madamu KURAD– USENGE Annoncée
  • Bwana MUHIKIRA Eusebe
  • Dr. NYIRAHABIMANA Jeanne

– Mu Kigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro/RRA

  • Bwana Yusuf MURANGWA, Perezida
  • Bwana Gurmit Singh Santok.

– Muri Banki ya Kigali

  • Bwana KAREMERA Reuben

– Muri NGALI Holdings

  • Bwana HABUMUGISHA Denis Badu

– Muri ZEP-RE

  • Bwana RWAMUGANZA Caleb

– Muri Horizon Holdings

  • Bwana NSENGIYUMVA Francis

– Mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda/RSSB

  • Bwana KABERA Godfrey

– Muri SONARWA/Ishami ry’Ubwishingizi bw’ubuzima

  • Bwana NKUSI David

– Mu Akagera Aviation

  • Madamu INGABIRE Marie Ange

– Muri Rwanda Gaming Corporation

  • Madamu UMURUTASATE Ruth

– Muri African Trade Insurance Agency

  • Madamu BIRUNGI Josephine Winnie

– Muri KIREHE RICE COMPANY

  • Bwana ASIIMWE Herbert, Uhagarariye Guverinoma mu nama y’ubuyobozi

– Muri MAYANGE RICE COMPANY

  • Bwana KAZOORA Naphtali, Uhagarariye Guverinoma mu nama y’ubuyobozi

– Muri GATSIBO RICE COMPANY

  • Madamu MIRAMAGO Amina, Uhagarariye Guverinoma mu nama y’ubuyobozi

– Muri SHAGASHA TEA COMPANY

  • Bwana NSENGIYAREMYE Christophe, Uhagarariye Guverinoma mu nama y’ubuyobozi

– Muri GISOVU TEA COMPANY

  • Madamu UWINEZA Clementine, Uhagarariye Guverinoma mu nama y’ubuyobozi

– Muri KINAZI CASSAVA PLANT

  • Bwana NCUTI Clement, Uhagarariye Guverinoma mu nama y’ubuyobozi

Mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe wa Senav

  • Bwana MUSHIMIRE Olivier, Umujyanama wa Perezida wa Sena

13. Mu bindi:

a) Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

  • Harimo gutegurwa Gahunda y’Ibikorwa 2015-2018 ku Burenganzira bwa Muntu mu Rwanda. Iki gikorwa kijyanye n’inshingano za buri Gihugu zo gutegura gahunda z’ibikorwa ku Burenganzira bwa Muntu mu rwego rwo kubahiriza umwanzuro wafatiwe i Vienne mu 1993.
  • Ku itariki ya 18 Nyakanga 2014, u Rwanda ruzizihiza isabukuru ya 10 Komite z’Abanzi zimaze zigiyeho. Iyi sabukuru izaba umwanya wo gusuzuma ibimaze kugerwaho na komite z’Abunzi kuva zajyaho mu myaka 10 ishize. Ibirori by’iyi sabukuru bizabanzirizwa n’icyumweru cyahariwe Abunzi kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2014.

b) Mu izina rya Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu uri mu butumwa mu mahanga, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali kuva ku itariki ya 13 kugeza kuya 16 Mata 2014 hazabera Inama ya Interpol.

c) Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi ku itariki ya 20 Werurwe 2014. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yari, “Amazi n’ingufu: Turinde amazi, tubungabunge ingufu”. Uyu mwaka, hateguwe icyumweru cyahiriwe amazi kuva tariki ya 16 kugeza tariki 22 Werurwe 2014 hagamijwe gukomeza gushishikariza abaturage kwicungira amazi.

d) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 27 kuzageza tariki ya 30 Werurwe, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye Prof. Serigne DIOP, Umuvunyi Mukuru wo muri Repubulika ya Senegali, uri mu ruzinduko mu Rwanda akaba yaraje kureba uburyo u Rwanda rukemura ibibazo by’akarengane no kureba uburyo habaho ubufatanye hagati y’urwego rw’Umuvunyi muri Senegali n’urwo mu Rwanda.

e) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 27 Werurwe 2014, mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Amahugurwa hatangijwe umushinga ugamije kwigisha abazavamo abayobozi b’ejo hazaza bareba kure mu rwego rw’imicungire y’abakozi, hongerwa ubushobozi mu kuyobora hagamijwe kongera umusaruro w’abakozi ba Leta. Uyu mushinga uri mu rwego rw’ubufatanye buri hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma ya Koreya binyuze mu Kigo Mpuzamahanga cya Koreya gishinzwe ubutwererane (KOICA) n’Ikigo gishinzwe imicungire y’abakozi ba Leta cyo muri Koreya (KIPA).

f) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 31 Werurwe 2014 i Kigali hazabera Inama Mpuzamahanga ku mirire myiza. U Rwanda rwatoranyijwe kuberamo iyi nama kubera intambwe rwateye mu kurwanya imirire mibi.

g) Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibijyanye n’imishyikirano ku masezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abanyemari agamije kubaka Uruganda mu Rwanda rutunganya ibiribwa bifite intungamubiri nyinshi ku bana bari hagati y’amezi 6 na 24, abagore batwite n’abonsa. Biteganyijwe ko ibi biganiro bizarangira muri Kamena 2014, uruganda ruteganyijwe gutangira gukora ibyo biribwa bitarenze igihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2015.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na 

Stella Ford MUGABO

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

0 Comment

  • ndabona kurwanya Leta byunguka kabisa??? Nako si uwambere na ba Rwigema rutari urw’Inyenzi baragororewe!!!

  • nuko ye! Irire kabisa Evode we, am sure n abandi bariho baribaza inzira wanyuzemo.

    • HahahahhhaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaHaahhahhaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaHa

Comments are closed.

en_USEnglish