Umuyahudi wigeze gutoza ikipe ya Chelsea mu gihugu cy’Ubwongereza, Avraham Grant umaze iminsi micye mu Rwanda, yaraye agaragaye ku mukino wahuje APR FC na Kiyovu Sports. Mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru yababwiye ko yaje kwifatanya n’abanyarwanda mu mateka ahuje nabo. Uyu mutoza yageze kuri uyu mukino ubura igihe gito ngo urangire, abanyacyubahiro bari kuri uyu […]Irambuye
Ni ibyishimo ku baturage bo mu murenge wa Mukoto mu karere ka Rulindo kubera umuhanda uri gushyirwamo kaburimbo uva iwabo ugana ku ishuri rya Tumba College of Technology umuhanda ngo bari bababaye kandi bazakira nka kimwe mu bikorwa by’iterambere bikomeye bigeze iwabo. Nyirahakizimana Seraphine aturiye uyu muhanda uri kubakwa, yabwiye Umuseke ko umuhanda mwiza ari […]Irambuye
Nyuma y’ikiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique ku itariki 27 Werurwe, akaza kugaruka ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gihugu cyahise gihagarika ingendo z’abayobozi bakuru bari kuzaza kwitabira umuhango uteganyijwe kuwa mbere tariki 07 Mata wo gutangiza icyumweru cyo kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri icyo kiganiro kizasohoka mu […]Irambuye
Reka mbanze nshimire Marc Rutindukanamurego wongeye kutugezaho mu minsi ishize kuri uru rubuga inkuru yo ku buzima bwa Nyakubahwa Mgr Aloys Bigirumwami. Ubwo uwo munyamakuru yari ari gutera ikirenge mu cya Padiri Leonidas Ngarukiyintwari uherutse kumwandikaho igitabo. Mu byiza iyo nkuru yatugejejeho, n’uko no kuri jyewe ubwanjye yanyibukije ko twebwe Abashakashatsi ku mateka y’u Rwanda […]Irambuye
Nyuma y’igihe kijya kungana n’umwaka w’urwango n’urunturuntu hagati ya Depite Bamporiki Eduard n’ubuyobozi bushya bw’Itorero rya ADEPR, kuri uyu wa gatanu tariki 04 Mata impande zombi zicaye zisabana imbabazi ndetse Bamporiki yemerera ubuyobozi kutazongera kugirana nabwo amakimbirane n’ubwo ngo bigeze kumugambanira. Ibibazo hagati ya Depite Bamporiki n’ubuyobozi buriho muri ADEPR byatangiye mbere y’uko aba umudepite. […]Irambuye
Habiyambere Eugene umutungo afite ubu awubarira muri miliyoni 10 z’amanyarwanda, mu gihe yavukiye mu muryango ukennye cyane wagorwaga no kumubonera icyo yambara. Ubuzima bwifashije abayeho abukesha ubuhinzi bw’urusenda. Eugene atuye mu mudugudu wa Mapfundo Akagali ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe i Muhanga, nta kindi yatangiriyeho, nta nguzanyo, uretse gusa amafaranga ibihumbi bitatu (3 000Rwf) […]Irambuye
Muri iki gihe u Rwanda rwinjira mu bikorwa kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi irushanwa rya PGGSS IV ibikorwa ntibizahagarara, ahubwo byahinduye isura, abahanzi ntibaririmba ahubwo barasura abatishoboye barokotse mu bikorwa byiza. Uyu wa 04 Mata basuye abarokotse batishoboye i Gahanga mukarere ka Kicukiro babashyikiriza ubwisungane mu kwivuza 166 na sheki y’amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda. Byari […]Irambuye
Kigali – Saa munani zibura iminota micye kuri uyu wa 04 Mata imodoka yo mu bwoko bwa Rav4 yagonze ikamyo mu rubavu mu masangano y’imihanda iri aho bakunze kwita Prince House i Remera mu mujyi wa Kigali. Iyi mpanuka abayirebaga baremeza ko yatewe n’umuvuduko urenze wakoreshwaga n’uwari utwaye iyi modoka ya Rav4 wari mu muhanda […]Irambuye
03 Mata – Mu gihe muri iyi minsi igihugu cyitegura kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rutandukanye rwahuriye mu nama yateguwe n’umuryango w’urubyiruko Never Again Rwanda i Kigali, rusabwa kwigira ku mateka no gushyigikira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’. Mukayiranga Laurence, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yabwiye urubyiruko ko ‘Ndi Umunyarwanda’ aricyo […]Irambuye
Ku wa gatandatu tariki ya 19/04/2014 nibwo i Kinazi mu karere ka Ruhango bazashyingurwa mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 60 000 itari ishyunguye neza. Iyi mibiri yari mu kagari ka Rutabo mu murenge wa Kinazi ahazwi ku izina rya Marché Commun. Ikaba yari ishyinguye mu buryo butameze neza. Dusengiyumva Samuel uhagarariye abacitse […]Irambuye