Digiqole ad

‘Ndi Umunyarwanda’ nta gice cy’Abanyarwanda ibogamiyeho

03 Mata – Mu gihe muri iyi minsi igihugu cyitegura kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rutandukanye rwahuriye mu nama yateguwe n’umuryango w’urubyiruko Never Again Rwanda i Kigali, rusabwa kwigira ku mateka no gushyigikira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.

Mukayiranga Laurence asobanurira urubyiruko gahunda ya Ndi Umunyarwanda
Mukayiranga Laurence asobanurira urubyiruko gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Mukayiranga Laurence, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yabwiye urubyiruko ko ‘Ndi Umunyarwanda’ aricyo gisubizo gifatika gishobora gutuma Jenoside itakongera kubaho ukundi.

Muri ‘Ndi Umunyarwanda’ urubyiruko na buri wese akwiye kumvamo ibintu bitatu aribyo ‘Kwiyumvamo ubunyarwanda, kugira indangagaciro na kirazira’ nk’uko yabisobanuye.

Ngo mu gihe umuntu yamaze gucengerwa n’izi ngingo eshatu mu Rwanda ntihakongera kubaho amacakubiri, kunyereza umutungo wa leta n’ibindi byaha bikomeye kuko buri wese yaba yiyumva nk’umuvandimwe wa mugenzi we kandi ayoborwa n’indangagaciro na kirazira.

Ikindi gikomere ‘Ndi Umunyarwanda’ yaje kuvura ni icy’uko amateka y’u Rwanda asobanurwa mu buryo butandukanye kandi ari amateka abantu basangiye.

Mu kiganiro cya Mukayiranga ku rubyiruko cyarushishikarizaga kubaka ubunyarwanda ‘Reconstructing Rwandaness ‘Ndi Umunyarwanda’, yavuze ko iyi gahunda ari ngombwa mu gihe nk’iki cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ndi Umunyarwanda iza mu gihe cyo kwibuka kugira ngo abantu, bagendeye ku bunyarwanda n’ubuvandimwe bafate mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside.”

Mu kiganiro cyihariye Mukayiranga Laurence yagiranye n’Umuseke, yagize ibyo avuga ku kuba Abanyarwanda basangiye amateka ariko bakayasobanura ku buryo butandukanye ndetse agira icyo avuga ku bavuga ko ‘Ndi Umunyarwanda’ ireba igice kimwe cy’Abanyarwanda.

Ku bijyanye no gusobanura amateka ku buryo bunyuranye, Mukayiranga yagize ati “Amateka yacu hari abantu bashaka kuyasobanura ku buryo ubu cyangwa buriya bitewe n’inyungu za politiki runaka bafite, ni yo mpamvu usanga amateka tuyasangiye ariko ntasobanurwe kimwe.”

Yongeraho ati “Icyafa urubyiruko, ni ugusobanura amateka ku buryo bwubaka. Ibi bisaba imbaraga n’ubufatanye bw’inzego zose. Hatabayeho uburyo bwo kuyobora urubyiruko, twarutakaza.”

Ku kuba hari bamwe mu Banyarwanda bumva ko ‘Ndi Umunyarwanda’ ari igitekerezo cy’umuntu (Hon. Bamporoki) ndetse kireba abantu bamwe (Abahutu basaba imbabazi), Mukayiranga yabwiye Umuseke ko abavuga ibyo batazi ‘Ndi Umunyarwanda’ icyo aricyo.

Yagize ati “Abavuga ibyo, ntibazi ‘Ndi Umunyarwanda’. ‘Ndi Umunyarwanda’ ni ibiganiro biba, byubaka buri wese agatanga ubuhamya akavuga ibyo azi usaba imbabazi akazisaba nta gahato.”

Yongeraho ati “Ndi Umunyarwanda ni uguhambuka, ugasohora icyo ufite, iyo utakivuze nta kiba gihari cyangwa igihe cyo kukivuga kiba kitaragera. Ndi Umunyarwanda nta mupaka igira.”

Kubwe ngo iyi gahunda ni urugendo, kandi ngo ni ibiganiro bigenda biba bityo ngo mu kiganiro kimwe cyangwa bibiri ntabwo havugirwamo ibintu byose, ati “Mfite ikizere ko n’ibindi byose bitaravugwa bizagenda bivugwa uko igihe kizaza.”

Ku mugoroba w’umunsi w’ibiganiro habayeho kungurana ibitekerezo mu matsinda aho urubyiruko rwatanze ibitekerezo ku nsanganyamatsiko ebyiri igira iti ‘Ni gute gahunda ya Ndi Umunyarwanda yafasha urubyiruko rw’u Rwanda kuba ejo hazaza heza ?’ n’igira iti ‘Ni gute nk’urungano rw’abakiri bato  twafashwa n’amateka y’ibyabaye mu kubaka amahoro mu Karere k’Ibiyaga bigari?’

Uyu mukoro urasa n’aho ureba Abanyarwanda bose aho bava bakagera, by’umwihariko urubyiruko.

Abizera Yvonne, umunyeshuri muri Kaminuza y’Abadivantisiti iri i Masoro, na we wari mu biganiro yavuze ko hari agatekerezo atangiye kugira kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ ngo kuko mbere nta kintu yumvaga muri iyo gahunda.

Yagize ati “Uno munsi nabashije gusobanukirwa n’ibintu byinshi, na ‘Ndi Umunyarwanda’. N’abakuze bakwiye kuza bakumva ibitekerezo byiza biri mu rubyiruko.”

Uhagarariye GIZ mu Rwanda  na we yari ahari (arahera iburyo)
Uhagarariye GIZ mu Rwanda na we yari ahari (arahera iburyo)
Abato ni bo bazubaka igihugu
Abato ni bo bazubaka igihugu
Buri Munyarwanda wese agomba kugira umusanzu wo kubaka igihugu
Buri Munyarwanda wese agomba kugira umusanzu wo kubaka igihugu
Abasore n'inkumi ni bo bafite igihugu mu ntoki
Abasore n’inkumi ni bo bafite igihugu mu ntoki
Biragoye ko yumvaga byose mu bivugwa ariko yari akurikiye
Biragoye ko yumvaga byose mu bivugwa ariko yari akurikiye
Bari baryohewe no gusobanurirwa ibyo batazi
Bari baryohewe no gusobanurirwa ibyo batazi
Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro
Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro
Uwo mukobwa na we yari ateze amatwi ngo hatagira ikimucika
Uwo mukobwa na we yari ateze amatwi ngo hatagira ikimucika
Urubyiruko rugomba guharanira ko ibyabaye bitazongera
Urubyiruko rugomba guharanira ko ibyabaye bitazongera
Umusanzu wa buri wese urakenewe mu kubaka igihugu
Umusanzu wa buri wese urakenewe mu kubaka igihugu
Nubwo bigaragara ko akiri muto ariko na we ni inshingano ye kumenya amateka y'u Rwanda
Nubwo bigaragara ko akiri muto ariko na we ni inshingano ye kumenya amateka y’u Rwanda
Kubana kivandimwe ni cyo cyonyine cyafasha igihugu
Kubana kivandimwe ni cyo cyonyine cyafasha igihugu
GIZ ni bo bagize uruhare mu gutera inkunga iyo nama
GIZ ni bo bagize uruhare mu gutera inkunga iyo nama
Hari byinshi bigomba gusobanurirwa urubyiruko mu mateka y'u Rwanda
Hari byinshi bigomba gusobanurirwa urubyiruko mu mateka y’u Rwanda
Buri wese yagombaga gutanga igitekerezo cy'uko yumva ibintu
Buri wese yagombaga gutanga igitekerezo cy’uko yumva ibintu
Urubyiruko ruganira kuri Ndi Umunyarwanda nk'umuti w'ubwiyunge
Urubyiruko ruganira kuri Ndi Umunyarwanda nk’umuti w’ubwiyunge

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ikibabaje ni uko mwaba muriho mubashyiramo politiki aho kugira ngo mubabwire amateka. Politiki n’amateka biratandukanye. Politiki igira igihe cyayo ikarangira ikajyana n’ibyayo naho amateka ntahinduka igihe cyose

  • Ikibazo cya ndumunyarwanda n’uguhera amateka yabanyarwanda 59, ugasimbuka ibibi byaranze ubutegetsi mbere yaho. Abazi amateka nibura bazayahere kuburyo Rwabugiri yimye ingoma bakomereze aho, bitume urubyiruko rumenya amateka yahafi y’abanyarwanda, ameza n’amabi yose avugwe kuko ari ayacu. Naho ubundi iyo wumvishe ibivugwa n’abatanga ibiganiro; wasanga bagamije kugaragaza icyateye amacakubiri mubanyarwanda n’ababigizemo uruhare uhereye 59, ukagarukira 94. Nyuma yaho bigasa nkaho byabaye byiza gusa, aho ukaba wavuga ko ari uko bimeze; ntampamvu abatuyobora bagira impungenge zo kutwibutsa icyo tugomba kubacyo.Ikindi kandi hatarimo abanyapolitiki, ntamuturage wigeze agira icyo apfa n’undi, haba kera cg ubu, ndetse no mugihe kizaza.

  • Urubyiruko kuba ari Abanyarwanda bari basanzwe babizi, ahubwo ubu baribaza impamvu mubibita kd bari baziko ari ibisanzwe, iyo mpamvu rero niyo mugomba kubasobanurira kandi mutabiciye kuruhande cg ngo mukomeze mushyiremo inyungu za Politike bibe byatuma ngo hashakwa amateka ayobora urubyiruko rwubu hirengagijwe amateka nyakuri.(Amateka ajyanye na Politike iriho). Kera batwigishije amateka avugako ubwoko ubu n’ubu bwaturutse aha n’aha, baza bakora umwuga runaka n’ibindi…, ubu baratubwira ko amoko yazanywe n’Abazungu bagamije kudutanya munyungu zabo.

  • Umuntu yigeze kumbabaza ati mu mutegetsi bwa Habyarimana hari mo abatutsi bangahe? Ndebye nsnga koko atari benshi.None uwambabaza ati mu butegetsi bwubu harimo abahutu bangahe, ndumva igisubizo cyaba kimwe.

Comments are closed.

en_USEnglish