Digiqole ad

Uko umuhanda mushya (Mukoto—>Tumba) uri guhindura ubuzima bw’abaturage

Ni ibyishimo ku baturage bo mu murenge wa Mukoto mu karere ka Rulindo kubera umuhanda uri gushyirwamo kaburimbo uva iwabo ugana ku ishuri rya Tumba College of Technology umuhanda ngo bari bababaye kandi bazakira nka kimwe mu bikorwa by’iterambere bikomeye bigeze iwabo.

Abenshi biganjemo urubyiruko bahabonye akazi
Abenshi biganjemo urubyiruko bahabonye akazi

Nyirahakizimana Seraphine aturiye uyu muhanda uri kubakwa, yabwiye Umuseke ko umuhanda mwiza ari kimwe mu bigiye kumufasha gukomeza kwiyubaka.

Ati “Haru byinshi byapfa kubera umuhanda mubi wari hano, hari benshi batatugeragaho, hari n’ibyo tutashoboraga gukora kubera uyu muhanda wari mubi, ariko ubu sinshidikanya ko ubucuruzi buzagenda neza kurushaho ngatera imbere.”

Nyirahakizimana afite ikiraka kuri uyu muhanda uri kubaka nk’umukozi usanzwe, ubu avuga ko yatangiye kubitsa no kuri Bank kubera udufaranga yatangiye kujya ahembwa avanye kuri uyu muhanda uri kubakwa.

Bisamaza Francois ukora nawe kuri uyu muhanda yabwiye Umsueke ko amafaranga yagiye ahembwa ubu yayaguzemo inka, mu mezi atanu amaze akora kuri uyu muhanda uri kuzura.

Ati “amafaranga yose nakoreye kuri uyu muhanda narayizigamiye, buri munsi dushobora kubona icyatanu (1500Rwf) narayabitse yose nizirika umukanda, ubu naguzemo ishashi y’inka, nanjye ndoroye. Imibereho yanjye iri guhinduka kubera uyu muhanda, nurangira tuzanagendaho neza.”

Umukozi kuri uyu muhanda nawe uvuga ko yitwa Twagirimana yabwiye Umuseke ko mu mezi atanu ashize akora kuri uyu muhanda ubuzima mu rugo iwe bwahindutse.

Ati “Iwanjye bose ubu nabaguriye mituweli (mutuel de santé), twaguze inkwavu mpingisha n’imirima yanjye mu njagasha ziheruka. Ubu tumeze neza.”

Twagirimana avuga ko uyu muhanda niwuzura azagura igare agatangira gukora ubucuruzi bw’imyaka ayivana iwe akayijyana ku masoko.

Uyu muhanda uri kubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ubuyapani uzuzura mu mpera z’uku kwezi kwa kane utwaye miliyari zigera kuri eshatu z’amanyarwanda.

Eng. Gatabazi Pascal  umuyobozi wa Tumba college of Technology aho uyu muhanda ugana, yabwiye Umuseke ko usibye guhindura ubuzima bw’abawuturiye, uyu muhanda uzanahindura Akarere muri rusange kuko umuhanda mwiza ari kimwe mu bikorwa remezo by’ibanze bifasha iterambere.

Ati “Urugero ubu ku kigo cyacu abantu benshi badusabaga ko dutangiza gahunda zo kwigisha nijoro, ntibyashobokaga kubera umuhanda mubi, ubu vuba aha iyi gahunda y’ijoro iratangira umuhanda niwuzura.”

Uva ku muhanda mushya wa 9Km uva ku muhanda munini wa kaburimbo wa Kigali – Musanze ugeze ahitwa i Mukoto ukagana i Tumba ku kigo cy’ikoranabuhanga cyaho, ni mu karere ka Rulindo.

Seraphine
Seraphine
Imirimo yo kubaka uyu muhanda irarimbanyije
Imirimo yo kubaka uyu muhanda irarimbanyije
Abaturiye uyu muhanda bagiye kubona umuhanda mushya
Abaturiye uyu muhanda bagiye kubona umuhanda mushya
Amamashini ari gukora umuhanda
Amamashini ari gukora umuhanda
Eng.Gatabazi Pascal avuga ko uyu muhanda ufitiye akamaro abaturage n'ishuri ayobora
Eng.Gatabazi Pascal avuga ko uyu muhanda ufitiye akamaro abaturage n’ishuri ayobora
Ku ishuri rya Tumba College of Technology bazatangiza gahunda za nijoro kubera umuhanda mwiza
Ku ishuri rya Tumba College of Technology bazatangiza gahunda za nijoro kubera umuhanda mwiza
Hari icyizere ko mu mpera z'uku kwezi uzaba wuzuye
Hari icyizere ko mu mpera z’uku kwezi uzaba wuzuye
Abaturiye uyu muhanda ngo nibo ba mbere bo kuwungukiraho
Abaturiye uyu muhanda ngo nibo ba mbere bo kuwungukiraho
Umuhanda wabo, iterambere ryabo
Umuhanda wabo, iterambere ryabo

Photos/DS Rubangura

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com 

0 Comment

  • Waow ibi ni byiza cyane, abantu batuye aha hantu barahita bava mu bwigunge, ikintu nuko iri shuri rihita rigira agaciro cyane!! Mukomereze aho rwose

  • RULINDO OYEEEEE! KANGWAGYE OYEEE!

Comments are closed.

en_USEnglish