Digiqole ad

Mituweli 166 na sheki ya 500 000Rwf inkunga ya PGGSS ku batishoboye i Gahanga

Muri iki gihe u Rwanda rwinjira mu bikorwa kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi irushanwa rya PGGSS IV ibikorwa ntibizahagarara, ahubwo byahinduye isura, abahanzi ntibaririmba ahubwo barasura abatishoboye barokotse mu bikorwa byiza. Uyu wa 04 Mata basuye abarokotse batishoboye i Gahanga mukarere ka Kicukiro babashyikiriza ubwisungane mu kwivuza 166 na sheki y’amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda.

Abahanzi 10 bari muri PGGSS IV, abayobozi muri BRALIRWA na EAP hamwe n'abasuwe i Gahanga mu ifoto rusange bishimye
Abahanzi 10 bari muri PGGSS IV, abayobozi muri BRALIRWA na EAP hamwe n’abasuwe i Gahanga mu ifoto rusange bishimye

Byari ibyishimo kuri aba barokotse batishoboye basuwe biganjemo abapfakazi n’imfubyi, bitari kubera ibyo bahawe ahubwo kubera kubona aba bahanzi n’abayobozi muri BRALIRWA na EAP babasuye, bakaganira bagahuza urugwiro.

Iyi miryango y’abarokotse yagiye itangaza ibyishimo byayo kubera uyu mutima w’urukundo wagaragajwe n’aba bahanzi n’abategura irushanwa. Bavuga ko ubwisungane mu kwivuza bahawe buje kubunganira ayo mafaranga nayo bakazatekereza hamwe icyo bazayakoraho.

Bruce Melodie na Amag the Black abahanzi bari mu bari muri iki gikorwa babwiye Umuseke icyo batekereza ku gikorwa nk’iki ndetse no kwibuka muri rusange.

Amag The Black avuga ko nk’urubyiruko kwibuka bikwiye gukora buri wese ku mutima akibuka ko Jenoside yakozwe cyane cyane n’urubyiruko.

Ati “Niyo mpamvu urubyiruko ari twe dukwiye gufata iya mbere mu gukora ibikorwa nk’ibi bigamije kuzamura igihugu cyacu, kuko nitwe nkingi y’amajyambere.”

Bruce Melodie avuga ko iyo asubije amaso inyuma ku mateka y’u Rwanda cyangwa akareba amashusho ya jenoside bimutera ubwoba.

Ati “Sinumva ukuntu umuntu yica mugenzi we kuriya aziko nawe afite amaraso. Nasaba buri wese muri iyi minsi tugiyemo kwirinda ikintu cyose cyatuma u Rwanda rwongera gusubira hariya mu gihe kizaza.”

Uru rubyiruko rw’abahanzi 10 bari guhatana muri PGGSS IV bari muri iki gikorwa i Gahanga, abenshi ni abavutse mbere gato, cyangwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubutumwa batanga ku rubyiruko ni uguhaguruka bakubaka u Rwanda ruzira amacakubiri ukundi, bagamije kuruteza imbere.

Abatishoboye basuwe batewe akanyabugabo ko gukomeza guhangana n’ubuzima baharanira kwigira no kwiteza imbere kurushaho. Ndetse babaha ubutumwa bwo kubihanganisha no kubakomeza muri iki gihe u Rwanda rwinjiyemo.

_DSC0398
Young Grace ashyikiriza uyu mubyeyi mutuweli
_DSC0400
Itsinda rya Active riha impapuro z’ubwisungane mu buzima uyu mudamu
_DSC0306
Fredy Nyangezi na Martine Gatabazi bari mu bayobozi b’ibikorwa muri PGGSS IV basobanura uko irushanwa rizakomeza ibikorwa mu gihe cyo Kwibuka ryifatanya n’abanyarwanda mu bikorwa bitandukanye
Bamwe mu bahawe ubwishingizi mu kwivuza
Bamwe mu bahawe ubwishingizi mu kwivuza

Photos/Habimana Abdou

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Aba bahanzi bakoze igikorwa cy’indashyikirwa bakwiye gushyigikirwa

  • iyi nkuru ntiyuzuye ,  batanze mutuelle ni valide kujyeza ryari???? ese Leta ko itangira abatishoboye mutuelle aba kuki itabatangiye?????umwaka wa mutuelle urangira mu kwa gatanda bivuze ko hasigaye amezi abiri ngo zirangire kwifurizwaho????  URUJIJO= UBUZWA BW’UDITSE INKURU

Comments are closed.

en_USEnglish