U Rwanda rwibuka Jenoside ku nshuro ya 20, uwarebaga uburyo amahanga yashitse yashoboraga nko kwibaza ko Jenoside yabaye ejo. Ariko nyamara ijya no kuba Isi yari yabwiwe ibigiye kuba, gusa nyuma y’imyaka 20 isi yose nibwo ubona noneho imenye cyangwa ishaka kumenya no kumenyekanisha ibyabaye mu Rwanda. Njye nabonye uko abazungu bamanutse, ibitangazamakuru kuva muri […]Irambuye
Maria Mukamana, umurambo we wabonywe ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 09 Mata ahari gusanwa iteme i Nyabugogo, yitabye Imana nyuma yo kubura atwawe n’umuvu wa ruhurura ku cyumweru tariki 06 Mata. Maria wari utuye mu murenge wa Gitega mu kagali ka Kabeza mu Cyahafi, umugabo we Eric Uwonkunda mu kababaro kenshi yabwiye Umuseke […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 09 Mata, abahanzi umunani n’amatsinda abiri bari guhatana mu irushanwa rya PGGSS ya Kane basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri i Nyanza ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Aha havugiwe amasengesho magufi yo gusabira abahashyinguye ndetse hatangirwa n’ubutumwa bwo kwamagana Jenoside n’amacakubiri ayiganishaho. Icyo gikorwa cyatangijwe […]Irambuye
Mu nkuru zizakurikirana, UM– USEKE uragenda ubagezaho amavu n’amavuko ya gahunda y’ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda (Special Economic Zones), icyo hagamije, icyo hazakora, ikigamijwe kugerwaho ndetse n’ibindi birebana y’Urwego rushinzwe ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda. Muri iki gice cya kane cy’izi nkuru turabagezaho iby’ubufatanye n’urwego ruyobora ‘Special Economic Zones’ n’ibindi bigo bya Leta. Urwego rushinzwe […]Irambuye
Umugabo munini w’igikwerere kandi w’urugwiro cyane, amaze iminsi mu Rwanda aho yaje kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 20, yari umuyobozi wungirije Romeo Dallaire w’ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda. Ni Maj Gen Henry Kwami, yabwiye Umuseke ko yasabye Gen Major Augustin Bizimungu guhagarika ubwicanyi kenshi akamunanira. Maj Gen Kwami Henry Anyidoho […]Irambuye
Mu mafoto, umuhango wabereye kuri stade Amahoro wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 20. Uyu muhango niwo wakurikiranywe n’ibitangazamakuru byinshi mpuzamahanga kurusha indi yabaye mu myaka 20 ishize. Photos/Plaisir MUZOGEYE ububiko.umusekehost.comIrambuye
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo asanga kuba Ubufaransa bwarafashe umwanzuro wo kutitabira umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi aribwo bwihombeye kuko ari amahirwe meza bwari bubonye yo kwegera u Rwanda n’Abanyarwanda. Nyuma y’umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, Minisitiri Louise Mushikiwabo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru biganjemo amateleviziyo mpuzamahanga. Iki kiganiro cyamaze iminota […]Irambuye
Imihango yo gutangiza icyumeru cyo Kwibuka ku nshuro ya 20 yatangijwe na Perezida wa Republika Paul Kagame n’abashyitsi ku rwibutso rwa Gisozi, bashyira indabo ahashyinguye imibiri, ndetse Paul Kagame acana urumuri rwo kwibuka. Ibitangazamakuru bikomeye ku Isi, ibyo mu karere n’ibyo mu Rwanda biri gukurikira uyu muhango biwugeza ku bantu benshi. Kuri stade Amahoro, Ministre […]Irambuye
Kuri wa mbere, Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda Michel Flesch, yatangarije AFP ko yaraye ahamagawe na Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, akamumenyesha ko atari mu batumiwe mu kwitabira imihango yo gutangiza kwibuka ku nshuto ya 20 mu Rwanda. Abashyitsi bakuru bitabiriye uyu muhango wo kwibuka babimenyesheje mbere, ndetse na Ministre w’Ubutabera w’Ubufaransa Christiane Taubira yari […]Irambuye
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye wageze i Kigali kuri uyu wa 06 Mata, yahise agirana ikiganiro na Perezida Kagame, nyuma y’iki kiganiro cyabereye ku biro by’umukuru w’igihugu ku Kacyiru, Ban Ki-moon yatangaje ko ashimira aho Perezida Kagame agejeje u Rwanda mu iterambere. Ibiganiro by’aba bagabo bombi ntabwo biratangazwa icyo byibanzeho, Umuryango w’Abibumbye n’u Rwanda ntabwo byakomeje […]Irambuye