Digiqole ad

Depite Bamporiki yiyunze n’ubuyobozi bwa ADEPR bwigeze kumugambanira

Nyuma y’igihe kijya kungana n’umwaka w’urwango n’urunturuntu hagati ya Depite Bamporiki Eduard n’ubuyobozi bushya bw’Itorero rya ADEPR, kuri uyu wa gatanu tariki 04 Mata impande zombi zicaye zisabana imbabazi ndetse Bamporiki yemerera ubuyobozi kutazongera kugirana nabwo amakimbirane n’ubwo ngo bigeze kumugambanira.

Depite Eduard Bamporiki yaganiriye na Rev. Pasteur Jean Sibomana, umuvugizi wa ADEPR n'abandi bayobozi b'itorero kugira ngo barangizanye ibibazo byari hagati yabo.
Depite Eduard Bamporiki yaganiriye na Rev. Pasteur Jean Sibomana, umuvugizi wa ADEPR n’abandi bayobozi b’itorero kugira ngo barangize ibibazo byari hagati yabo.

Ibibazo hagati ya Depite Bamporiki n’ubuyobozi buriho muri ADEPR byatangiye mbere y’uko aba umudepite.

Mbere yo kuba depite yari mu buyobozi bw’inzibacyuho bwamaze amezi atandatu mbere y’uko hatorwa ubuyobozi bw’iri dini buriho ubu.

Muri icyo gihe Bamporiki avuga ko yakunze kutumva kimwe ibintu byinshi na komite y’inzibacyuho.

Aha atanga urugero rw’icyemezo cyo kugarura mu murimo bamwe mu bari abakozi b’Imana bari barahagaritswe n’ubuyobozi bwabanje, bashinjwa amakosa atandukanye barimo Pasiteri Rurarangirwa (umushumba w’ururembo rw’Umujyi wa Kigali).

Kuko Bamporiki we ngo yari azi neza ko ibyo bahaniwe ari ukuri yanze kugarurwa kwabo ndetse asaba ko ibibazo byabo byazakemurirwa imbere y’abakristu babo ariko abo bayoboranaga bo bavugaga ko abo bakozi b’Imana barenganyijwe n’ingoma ya mbere bubagarura mu mirimo we (Hon Bamporiki) atabyemera.

Kuva icyo gihe ari mu buyobozi bw’agateganyo yagumanye uko kuri kwe n’ubwo kwakomeje kuba ukwe wenyine ndetse bituma yangana n’abo bayoboranaga by’inzibacyuho ari nabo baje gukomeza kuyobora iri torero.

Hon Bamporiki ati “Nasenyaga ibintu babaga baraye amajoro bategura, narabarwanyaga, ibyo byose narabyimukanye kugeza ndi umudepite.”

Uru rwangano rwaje gukura cyane ubwo ubuyobozi bwa ADEPR bwandikiraga Inteko Ishinga Amategeko abarizwamo bamushinja kureengeera mu kiganiro yatanze mu rusengero rw’i Cyangugu.

Bamporiki avuga ko abantu bazaniye ubuyobozi bukuru bwa ADEPR iyo raporo ari abari basanzwe bamwanga, bari baje nta cyiza bamwitezeho.

Depite Eduard Bamporiki asobanura ishingiro ry'urwango yari afitiye abayobozi ba ADEPR bahoze bakorana.
Depite Eduard Bamporiki asobanura ishingiro ry’urwango yari afitiye abayobozi ba ADEPR bahoze bakorana.

Iyo baruwa ngo yaramubabaje cyane kuko nk’umuntu w’umukirisitu mu itorero kandi wabaye mu buyobozi bw’itorero yari kubanza akagishwa inama cyangwa bakanamwihanira mu itorero.

Ati “Mbonye iyo baruwa ntarahawe kopi yayo mbona irandwanya, mbona irimo ubugambanyi, birankomeretsa kurushaho, iyo baruwa yatumye mbanga kurushaho, umutima wanjye wari uremerewe no kwanga abayobozi banjye, baba bakora ibyiza, baba bakora ibibi numvaga hari ikibazo hagati yanjye nabo.”

Ibi ariko ngo byari byaratumye n’ubuyobozi bwa ADEPR bumwanga ndetse n’aho bamubonye hose aganira n’undi muntu bagakeka ko barimo kugambanira ADEPR.

Nyuma ariko ngo yo gusobanukirwa ko ubuyobozi bwose budashobora kujyaho Imana itabyemeye, n’ubwo ngo uko bwakwitwara n’uko bwakora byo ari ibindi, yemeye guca bugufi areka kwa kuri kwe, nubwo yemeza ko kukiri ukuri, kwa kubeshyerwa, urwango n’imikorere mibi yanengaga ubuyobozi buriho kugira ngo afatanye nabo gushaka icyakura itorero mu bibazo.

Yagize ati “Ntabwo ngiye kuzajya mpora nikoreye abantu ntazi niba arinjye uri ku ruhande rw’Imana cyangwa niba aribo, ntimuzongera kunyumva ndi mu bibazo bya ADEPR,….. ibyo byari iby’ahahise, ubu ntibizongera kubaho, nta ntego mfite n’imwe yo gusenya, ndi umuntu ukeneye impinduka zigana ku byiza,…Sinifuza kumvikana mu itorero nk’ikibazo ubu muzajya munyumva ahari ibisubizo, sinkiri ikibazo muri ADEPR.”

Bamporiki asaba abantu ngo bari baragiye ku ruhande rwe kubera ko atemera imikorere y’ubuyobozi buriho kuva kuri ubwo buhezanguni, niba hari ikibazo bafitanye n’ubuyobozi bakaza bakakiganira nk’uko nawe yabikoze.

Asabye kandi Abakristu bose gusengera ibibazo biri mu itorero mbere yo kugenda babivuga, baharanira kuzasiga itorero ari ryiza kuko batazarirambamo nk’imisozi.

Nyuma y’ubu bwiyunge, Ubuyobozi bwa ADEPR bwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bubatangariza ko bwishimiye intambwe yatewe.

Rev. Pasteur Jean Sibomana, umuvugizi wa ADEPR yadutangarije ko biteguye kuganira n’undi uwo ariwe wese waba waragize integer nke akagwa, ubu akaba afite imyitwarire itari myiza.

Ati “Itorero ni nk’umuryango, mu muryango ibibazo bikemuka ari uko abantu bicaranye bakabishyira ahagaragara, nkumva ahagiye haboneka ibibazo ari ukwicarana n’abo bantu.”

Rev. Pasteur Jean Sibomana, umuvugizi wa ADEPR mu kiganiro n'abanyamakuru.
Rev. Pasteur Jean Sibomana, umuvugizi wa ADEPR mu kiganiro n’abanyamakuru.

Sibomana avuga ko n’ubwo hari abantu usanga bafite ibindi bitekerezo, nta kibazo kuko icyo baharanira ari uguhuza ibyo bitekerezo kugira ngo bafatanye kubaka itorero.

Ati “Ibibazo ntibizigera birangira ku Isi, kereka Kristo agarutse cyangwa umuntu avuye muri uyu mubiri.”

Ubuyobozi bwa ADEPR bukavuga kandi ko abantu badakwiye gufata ibibazo biri muri iri torero nk’ibyazanywe n’ubuyobozi buiho ubu ahubwo ngo ni uko aribo barimo gutinyuka kugerageza ibibazo bayri bimazemo imyaka kuva mu myaka hafi 75 yose ishize rishinzwe.

Ibindi byaganiriweho

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi ubuyobozi bwa ADEPR bwanavuze ku bindi bibazo bimaze iminsi bivugwa mu itorero nk’abapasiteri bafunze, buvuga ko bafashwe na Police bari mu nama itemewe yo gutegura gushing itorero ryabo bagendeye ku mategeko agenga ADEPR kandi bakiyirimo.

Bunahakana ibibazo by’imicungire y’umutungo mibi, ndetse bunavuga ko ikibazo cy’abapasiteri bahindurirwa imirimo bikavugwa ko bahinduwe kubera impamvu runaka ngo ataribyo kuko iyo batangiye umurimo basinyira ko aho itorero rizagushinga umurimo hose uzawukora kandi ngo bahindurwa ku mpamvu zisanzwe nk’uko byakorwaga na mbere.

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Njye ndabona batiyunze ahubwo Depite hashobora kuba hari izindi mpamvu zabimuteye none se niba yemera ko ari ukuri(yemeye guca bugufi akareka kwa kuri kwe yemeza ko kukiri ukuri, kwa
    kubeshyerwa, urwango n’imikorere mibi yanengaga ubuyobozi buriho) Bivuze ngo ahubwo we yatinye urugamba donc ntashaka ibibazo ariko rero njye ndabona aciye intege abandi cyane ko ariwe washoboraga kuvuga bikuvimvika niba koko ari mukuri. Ikindi ni uko ubuyobozi bwa ADPR bwo butigeze bwemera amakosa ahubwo bamufashe nk’umunyamakosa wahindutse ugarutseRev. (Pasteur Jean Sibomana, umuvugizi wa ADEPR yadutangarije ko biteguye
    kuganira n’undi uwo ariwe wese waba waragize integer nke akagwa, ubu
    akaba afite imyitwarire itari myiza. )  Sindi umu ADPR gusa nemera ko ari rimwe mumadini macye asigaranye umwihariko donc ubona yahangana bihanze amadini, ariko biraboneka ko bitazoroha. Imana ibafashe.

  • Honorable Bamporiki ibyo wavugaga byari ukuri, ibyo ubuyobozi bwishyizeho bwa Sibomana bwari bwakoze ntibyari byiza. Ariko na we nk’ushaka gukiranuka wanze gukomeza guhangana nabo muriyunga. Imana ibahe umugisha, igisigaye ku buyobozi bwa Sibomana ni uko basanga abo bahiritse bakabambika ibyasha, n’ubwo wenda batari babuze amakosa, bakiyunga nabo bagasabana imbabazi. Ibi ni byo bikwiye abagenzi bajya mu ijuru!

  • Ntabwo biyunze, ahubwe Hon. yanze gukomeza kwivanga mu by’amadini arashaka gukora politiki (mu nteko) nta nzitizi. Icyakora nabyo ni ubutwari: iby’Imana arabiretse, agiye muri politiki ku buryo busesuye. Ariko se ubundi muri ADEPR yaba agishakayo iki? Agafaranga mu Nteko azajya akabona gahagije!!! Ikibazo ni uko avuga ngo aretse “ukuri” ubwo se no muri Leta ntazareka guharanira ukuri akubona???

  • Ibya ADEPR usibye Imana yonyine sinzi ko bizoroha. Ni ukuyisengera cyane kuko Satani yamaze kuyinjirira kandi agize ikiraro bamwe mu bayobizi bayo bakuru. Ese koko wavuga ko uri mumurongo w Imana utagendera mu mahame yayo ahubwo ugendera kuri system z isi bigashoboka? Abo bayobozi badufashe bere gukomeza batuma izina ry Imana ritukwa mu Rwanda. Dore aho babyiciye kandi bakibyicira, bashaka gukorera muri domaine itariyo: secular politics (politique y isi). NJYE SI NDI MURI ADEPR ariko ibyayo birambabaza cyane. NIBASHAKE UBURYO BICARA BAGANIRE NABO BATAVUGA RUMWE, HIRINDWE KWIKAKAZA, ABANYABYAHO/ABANYAMAKOSA BIHANE NIBWO BYOSE BIZASHOBOKA. 

  • idiniryikinyoma rigaragarira kumbutozaryo ubwose haribindi bimenyesto mukeneye ngo mumenye aho adeperi iri? ahubwo abantu badashaka kuzajyananayo nibayisohokemo hakirikare kimwe nandimadiniyose yikinyoma nkaryo

  • ibi ntacyo bitwunguye nka bayoboke ba ADEPR bashaka ijuru.Icyakora abashaka ubuyobozi bwisi cava

  • Rev.Past Sibomana ajye areka kuvuga ko ari guhangana nibibazo byabayehou gihe gishize kuko yayoboye ADEPR rwose igihe kinini kdi ntacyo agaragaza yakoze ngo akemurw ibyo bibazo.nta nimbogamizi agaragaza yahuye nazo bivuga ko mu babiteje nawe arimo kuko ntacyo yakoze mu gihe yayiyoboraga.ibi bivuga ko yasize ibibazo ntacyo abikozeho none agarutse agaragaza ko uwo yasigiye ubuyobozi (Usabwimana Samuel)ariwe wateje ibibazo.ibi sibyo.hakwiye kuba ibiganiro mpaka muri za media ibintu bigasobamuka.naho Bamporiki yakoze byiza kugeza ubu nta nyungu afite zobguhanga nabayobozi ba ADEPR kuko bimwicira CV.yagaragaraje ko azi agaciro ko gusaba imbabazi no Kwiyunga cong Ed.komeza imihigourakoze

  • Rev.Past Sibomana ajye areka kuvuga ko ari guhangana nibibazo byabayehou gihe gishize kuko yayoboye ADEPR rwose igihe kinini kdi ntacyo agaragaza yakoze ngo akemurw ibyo bibazo.nta nimbogamizi agaragaza yahuye nazo bivuga ko mu babiteje nawe arimo kuko ntacyo yakoze mu gihe yayiyoboraga.ibi bivuga ko yasize ibibazo ntacyo abikozeho none agarutse agaragaza ko uwo yasigiye ubuyobozi (Usabwimana Samuel)ariwe wateje ibibazo.ibi sibyo.hakwiye kuba ibiganiro mpaka muri za media ibintu bigasobamuka.naho Bamporiki yakoze byiza kugeza ubu nta nyungu afite zobguhanga nabayobozi ba ADEPR kuko bimwicira CV.yagaragaraje ko azi agaciro ko gusaba imbabazi no Kwiyunga cong Ed.komeza imihigo.urakoze

Comments are closed.

en_USEnglish