Digiqole ad

Yigobotoye ubukene, umutungo we ni za miliyoni kubera urusenda

Habiyambere Eugene umutungo afite ubu awubarira muri miliyoni 10 z’amanyarwanda, mu gihe yavukiye mu muryango ukennye cyane wagorwaga no kumubonera icyo yambara. Ubuzima bwifashije abayeho abukesha ubuhinzi bw’urusenda.

Eugene Habiyambere arerekana urusenda rweze
Eugene Habiyambere arerekana urusenda rweze

Eugene atuye mu mudugudu wa Mapfundo Akagali ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe i Muhanga, nta kindi yatangiriyeho, nta nguzanyo, uretse gusa amafaranga ibihumbi bitatu (3 000Rwf) yakoresheje yatisha umurima ngo atangire ahinge.

Hari mu 2008, nyuma y’igihe kinini ashakisha ubuzima atarabufatisha, bamaze kumwatira umurima mugari uri mu kagari ka Mubuga yawuhinzemo urusenda, umusaruro we wa mbere waramuhiriye ku buryo butangaje kuko yavanyemo miliyoni imwe y’amanyarwanda, uru rusenda rwa toni imwe rwaguzwe no kwa Nyirangarama (Entreprise Urwibutso)

Uyu mugabo w’imyaka 46 yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko yagize amahirwe macye yo kuvukira mu muryango ukennye cyane. Ati “No kumbonera icyo nambara byari ikibazo gikomeye cyane ku babyeyi. Ariko nahoraga ntekereza kuzakora cyane nkabaho ubuzima bwiza kurusha ubwo narimo iwacu.”

Ku musaruro wa mbere yabonye inyungu itangaje, hari nyuma y’igihe kinini agerageza ubuzima mu bindi ntibikunde ariko ntiyihebe kandi ntacike intege.

Byatumye acunga neza inyungu ye ndetse ahita atangiza restaurant mu gacentre k’ahitwa mu Kinini i Shyogwe ndetse ahita yimuka ava mu cyaro aho yari atuye i Nyamaganda yegera ubucuruzi bwe anakomeza gukurikirana ubuhinzi bwe bw’urusenda.

Yakomeje guhinga guhinga urusenda, inyungu ivuyemo akayishora no mu bucuruzi bwa restaurant, ndetse anatangira ubuhinzi bw’inyanya abona isoko ryo kugemurira Simba Super Market i Kigali, urusenda narwo akomeza kurugurirwa no kwa Nyirangarama.

Ati “icyo bimaze kungezaho ni uko mu nyungu nagiye mbona, nubatse inzu yanjye mva mu bukode, inzu nayishyizemo amashanyarazi ubu vuba aha ndashyiramo n’amazi, umuryango wanjye umeze neza ntacyo tubura, ntawabura umwambaro nk’uko nawuburaga cyera kubera ubukene.”

Aha aravuga ko mu gihe gito yitegura gukora ku ifaranga ryinshi kuko urusenda ruzaba rweze
Aha aravuga ko mu gihe gito yitegura gukora ku ifaranga ryinshi kuko urusenda ruzaba rweze

Imbogamizi ahura nazo

Mu minsi yashize yahagaritse ubuhinzi bw’inyanya zitari zicyera neza kubera imihindagurikire y’ikirere. Ati “Ndashaka kubanza nkubaka girini hawuzi (green house) yo kuzihingamo.”

Inzitizi ikomeye avuga ko ishobora no kuba igirwa n’abandi ngo ni ukuba amabanki atizera abahinzi kimwe n’abacuruzi ngo imishinga yabo ihabwe inguzanyo ifatika.

Ati “Kuva natangira natse inguzanyo ngo mvugurure kurushaho ubuhinzi bwanjye bw’urusenda, ariko Banki yanyemereye kunguriza ibihumbi 600 gusa, ni amafaranga macye ugereranyije n’ibyo nkora, sinzi impamvu ingwate y’ibikorwa byacu batayizera.”

Eugene amaze kwagura ibikorwa bye by’ubuhinzi bw’urusenda kuko hari ibyo yanashyize mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango.

Agira inama cyane cyane abakibyiruka gukanguka bagahera hasi bakora imishinga mito mito abantu badakunze gutekereza ko yateza imbere umuntu, akemeza ko icya mbere ari ukwiyemeza, kugira intego no gukora cyane.

Mu murima we w'urusenda
Mu murima we w’urusenda

Urugendo rwo rugana aheza kurusho avuga ko aribwo rutangiye…..

Muhizi Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga

en_USEnglish