Digiqole ad

Avram Grant watoje Chelsea, yabuze abavandimwe muri Jenoside

Umuyahudi wigeze gutoza ikipe ya Chelsea mu gihugu cy’Ubwongereza, Avraham Grant umaze iminsi micye mu Rwanda, yaraye agaragaye ku mukino wahuje APR FC na Kiyovu Sports. Mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru yababwiye ko yaje kwifatanya n’abanyarwanda mu mateka ahuje nabo.

Avram Grant aganira na Ministre w'Ingabo Gen Kabarebe
Avram Grant aganira na Ministre w’Ingabo Gen Kabarebe

Uyu mutoza yageze kuri uyu mukino ubura igihe gito ngo urangire, abanyacyubahiro bari kuri uyu mukino, barimo Ministre w’Ingabo Gen James Kabarebe n’umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba, uyu wanahise amuhagurukira akicarana na Ministre w’ingabo.

Mu minota yamaze yicaranye na Gen Kabarebe wabonaga baganira ku mupira ari nako banyuzamo bagafata akanya bitegereza ikipe ya APR yari imaze gutsinda Kiyovu ibitego bibiri ku busa.

Nyuma y’umukino abanyamakuru bagerageje kwegera Avram Grant ngo agire icyo avuga ku kimugenza mu Rwanda.

Grant mu cyongereza, yavuze ko ari mu Rwanda kwifatanya narwo nk’igihugu cyabayemo amateka asa nk’ayigeze kuba iwabo,  ubwo Hitler yakorega jenoside abayahudi mbere gato y’intambara ya kabiri y’isi yose.

Ababyeyi be bombi barokotse Jenoside yakorewe abayahudi. Ariko Grant yashyinguye imibiri ya bakuru be na bashiki be bishwe muri Genocide.

Grant yagize ati “ Naje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka kuko u Rwanda rwagize amateka nka y’igihugu cyanjye, ibyabaye ku bayarwanda nanjye byambayeho, nabuze benshi mu bavandimwe bishwe muri Shoa (Jenoside yakorewe abayahudi).”

Uyu mugabo yavuze nyuma ya Genocide ho imyaka 10, mu magambo macye yavuze ko iwabo bayibuka cyane kandi bayiha agaciro nk’amateka yabo.

Nubwo yavukiye muri Pologne kubera amateka, Grant ise ni umuyahudi na nyina akaba umuyahudi ariko ufite n’amaraso y’abanya Irak.

Biteganyijwe ko muri uku kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside ya korewe Abatutsi muri Mata 1994 Avram Grant  azafasha mu bijyanye n’ubujyanama ku ihungabana.

Avraham “Avram” Grant ni umutoza wamaze igihe kinini abikora mu gihugu cy’iwabo, ndetse yamaze imya ine (2002-2006)  atoza ikipe y’igihugu cye bita “The Blues and Whites”, aho mu 2006 yahise yerekeza mu bwongereza, aba umuyobozi wa tekiniki muri Portsmouth. Mu 2007  nyuma yo kuva muri Chelsea kwa Jose Mourinho, Grant niwe wahawe iyi kipe ndetse mu 2008 ayigeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions Ligue aho yatsinzwe kuri penaliti na Manchester United.

Kuva mu 2012 nta kipe afite atoza, ni nyuma y’uko yeguye muri Partizan Belgrade yo muri Serbia, ayisigiye igikombe cya shampionat cya gatanu yari itwaye yikurikiranya.

Hadji (umwe mu Imena za Rayon Sport), Avram Grant, na Ministre w'Ingabo bareba APR na Kiyovu
Lt Gen Fred Ibingira, Avram Grant, na Ministre w’Ingabo Gen James Kabarebe bareba APR na Kiyovu
Gen Patrick Nyamvumba Umugaba mukuru w'Ingabo nawe yari kuri uyu mukino
Gen Patrick Nyamvumba Umugaba mukuru w’Ingabo nawe yari kuri uyu mukino
Barebaga umukino wa APR na Kiyovu
Barebaga umukino wa APR yatsinzemo Kiyovu 2 – 0

Photos/ P Nkurunziza

 

Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • APR FC NI EKIPE NKUNDA CYANE.INAMA BAREKE NABAFANA BAYIGIREHO URUHARE.

Comments are closed.

en_USEnglish