Nyabugogo: Umugore yavanywe mu iteme yapfuye nyuma yo kubura mu minsi 4 ishize
Maria Mukamana, umurambo we wabonywe ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 09 Mata ahari gusanwa iteme i Nyabugogo, yitabye Imana nyuma yo kubura atwawe n’umuvu wa ruhurura ku cyumweru tariki 06 Mata.
Maria wari utuye mu murenge wa Gitega mu kagali ka Kabeza mu Cyahafi, umugabo we Eric Uwonkunda mu kababaro kenshi yabwiye Umuseke ko kuva ku cyumweru ahagana saa munani aribwo umugore we yatwawe n’umuvu wa ruhurura mu mvura nyinshi yari ikimara kugwa aho.
Maria afite imyaka 32 ni umubyeyi w’abana babiri, ku cyumweru iyo mvura yoroheje, yabonye abana babiri bajya kuri iyo ruhurura kujugunyayo imyanda, maze arababuza abasaba iyo myanda ngo ayibajugunyiremo kuko yabonaga ko uwo muvu muri ruhurura washoboraga gutwara aba bana.
Yegereye ruhurura ngo ayijugunye nibwo aya mazi menshi cyane yamurashye aramutembana amumanukana abo bana bareba, baratabaza, abaturanyi nabo nta kindi bari gukora ako kanya ngo kuko yari amaze kumumanuka kandi yihuta cyane nk’uko bitangazwa n’umugabo we.
Eric avuga ko bagerageje gukurikira ako kanya, bashakishiriza hepfo muri Nyabugogo umugoroba wose wo kucyumweru baraheba.
Eric Uwonkunda yagiye gusaba Police ko yamufasha gushakisha biruseho, maze batangira gushakisha bakurikira umugezi wa Nyabugogo, ugenda ukisuka muri Nyabarongo, ndetse Police ijya no gushakishiriza mu Bugesera kuri Nyabarongo.
Kuri uyu wa gatatu ahagana saa tanu, aho bari gusana iteme riri ku muhanda wa ‘Poids Lourd’, iri teme ari naryo amazi ava ruguru mu Muhima na Gitega amanukira, niho umurambo w’uyu mugore wabonetse.
Abakozi bariho bavanamo ibitaka ngo amazi yaretse amanuke babonye ibice by’amaguru n’umubiri w’umuntu maze batabaza Police.
Eric Uwonkunda mu gahinda kenshi cyane ati “Police yampamagaye ngo nze ndebe niba uwabonetse ari umugore wanjye, nje mubonye nsanga niwe, agahinda karanyishe…”
Maria Mukamana asize abana babiri, umukobwa w’imyaka itatu n’igice n’umuhungu w’imyaka umunani.
Photos/Martin Niyonkuru
Daddy Sadiki RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Inkuru mbi ziragwira, naruhukire mu mahoro kandi umuryango we wihangane
pole sana
Nyabuneka abantu muturiye za ruhurura muririnde, umuryango we ukomere , Birababaje!
Iyi nkuru irababaje rwose. Naruhukire mu mahoro
aka ni agahinda karenzepe, Imana imwakire mu bayo
Comments are closed.