
Abahanzi bari muri PGGSS IV basuye urwibutso rwa Nyanza-Kicukiro
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 09 Mata, abahanzi umunani n’amatsinda abiri bari guhatana mu irushanwa rya PGGSS ya Kane basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri i Nyanza ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Aha havugiwe amasengesho magufi yo gusabira abahashyinguye ndetse hatangirwa n’ubutumwa bwo kwamagana Jenoside n’amacakubiri ayiganishaho.

Icyo gikorwa cyatangijwe na Teta Diana mu isengesho ryo gusabira abazize uko baremwe bashyinguwe muri urwo rwibutso, Mu isengesho rye yasabiye abishwe avuga ko batazibagirana kandi ko yizera neza ko bari kumwe n’Imana ubu.
Nemeye Platini (Dream Boys) wari uhagarariye aba bahanzi mu ijambo yagejeje kuri bagenzi be n’abandi bari aho yavuze ko nk’abahanzi bagomba kugira icyo bakora babinyujije mu mpano zabo kugira ngo ibyabaye ntibizongere ukundi.
Nyuma y’icyo gikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso no kunamira abahashyinguye abahanzi bazengurukijwe urwibutso berekwa banasobanurirwa iby’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi aho i Nyanza ya Kicukiro no mu nkengero zaho.
Martine Gatabazi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya BRALIRWA, ifatanya na EAP gutegura PGGSS IV, yavuze ko hari uruhare bamwe mu bahanzi b’icyo gihe bagize mu gushishikariza abantu kwica.
Ati “Uyu munsi namwe ndetse n’abatari hano mugomba gukoresha imbaraga n’impano zanyu, mwubaka igihugu cyacu”.
Urwibutso rwa Nyanza rushyinguyemo imibiri isaga 11 000 y’abazize Jenoside, abagera ku 4 000 biciwe aho ndetse n’indi mibiri yagiye iboneka hirya no hino ikaza gushyingurwa aho.




















Photos/Plaisir MUZOGEYE
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Bakoze agakorwa keza da!
Comments are closed.