Digiqole ad

Kwibuka20: Kuba Ubufaransa butaje nibwo bwihombeye-Min. Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo asanga kuba Ubufaransa bwarafashe umwanzuro wo kutitabira umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi aribwo bwihombeye kuko ari amahirwe meza bwari bubonye yo kwegera u Rwanda n’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo mu muhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo yerekana abantu baturutse mu bindi bihugu baje kwifatanya n'Abanyarwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo yerekana abantu baturutse mu bindi bihugu baje kwifatanya n’Abanyarwanda.

Nyuma y’umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, Minisitiri Louise Mushikiwabo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru biganjemo amateleviziyo mpuzamahanga.

Iki kiganiro cyamaze iminota itageze kuri 20 cyibanze cyane ku bibazo biri mu mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa usa n’uwongeye kugarukamo agatotsi.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ibibazo biri mu mubano w’ibihugu byombi byose bishingiye ahanini ku Bufaransa bwafashije kandi bugashyigikira Leta yateguye ikashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Kuba ku igihugu cy’Ubufaransa ku munota wa nyuma cyarahisemo kutaza kwifatanya n’Abanyarwananda, ni ikibazo kireba Ubufaransa, Abanyarwanda ntabwo bashobora guhindura amateka yabo kugira ngo bashimishe igihugu iki n’iki.”

Agaruka ku mpamvu Ubufaransa bwatanze buhagarika kuzitabira uyu muhango ko Perezida Paul Kagame yavuze ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Min. Mushikiwabo yashimangiye ko ibyo Perezida yavuze nta gitangaza kirimo kandi atari ubwa mbere bivuzwe ahubwo yibutsaga ibintu bisanzwe bizwi kuko byanditswe, bikavugwa, bigakinwamo amafilimi kandi hakaba hari n’ubuhamya bubigaragaza.

Ati “Uruhare rw’igihugu cy’Ubufaransa cyane cyane abayobozi mu rwego rwa Gisirikare, bafatanyije na Leta yakoze Jenoside ndetse n’abanyapolitiki, nibazaga ko bakoze ibyo basabwe n’igihugu cyabo, … hari n’Abafaransa ku giti cyabo babivuze ayo ni amateka kandi ntitwayahindura.”

Yongera gushimangira Ijambo Perezida Paul Kagame yavugiye mu muhango wo gutangiza icyunamo ko icyangombwa ari uko Abanyarwanda bo ubwabo bazi neza icyabaye mu Rwanda n’ingaruka byagize kandi bakaba barishakiye umuti wo kubivamo.

Mushikiwabo ati “Ntabwo ari ibisanzwe kuri twe ko umuyobozi w’umufaransa ategeka umuyobozi w’Umunyarwanda icyo agomba kuvuga n’icyo atagomba kuvuga.”

Ku rundi ruhande Mushikiwabo asanga kuba Ubufaransa butaje kwifatanya n’Abanyarwanda aribo bihombeye kuko ari amahirwe bari babonye ngo bongere begere u Rwanda n’Abanyarwanda.

Mushikiwabo avuga ko u Rwanda ruhitamo kongera kunoza umubano n’u Bufaransa rwari ruziko bitazoroha, gusa ngo u Rwanda rwatekerezaga ko aribwo buryo kwiza bwo gukomeza kujya imbere uretse ko arirwo ruhande n’ubundi rugihagazeho.

Gusa agasanga Ubufaransa ngo bukwiye kubanza kwemera amakosa yabwo, bakareka guhaka no kugerageza gutwikira ibyakozwe.

Uretse Ubufaransa bwari bwatangaje ko buzohereza ababuhagarariye muri uyu muhango, abayobozi b’ibihugu, abahoze ari abayobozi, abakuru b’imiryango itandukanye n’abandi batandukanye baturutse mu bihugu bisaga 30 bitabiriye umuhango wo gutangiza icyunamo.

Avuga ku kuba Ambasaderi yabujijwe kwitabira umuhango wo gutangiza icyunamo

Kuri iki kibazo, Min. Mushikiwabo yavuze ko ari ibintu bisanzwe kuko niba Ubufaransa bwarahisemo kutagira uruhare muri uku kwibuka, bitareba urwego rumwe cyangwa urundi.

Ati “Ambasaderi w’Ubufaransa ahagarariye Ubufaransa muri iki gihugu, niba Ubufaransa buhisemo ko butazahaba, ndakeka ari igihombo cyabo, Ndumva rero nta mpamvu yo kuvuga ngo uyu yabahagararira, kuri twe ni ibintu rwose bisanzwe bakareka.”

Gusa yibutsa ko n’ubwo nta muyobozi w’Ubufaransa waje, bidakuraho ko ko abaturage b’Abafaransa, abashakashatsi b’abafaransa,incuti z’ubufaransa baje ari benshi kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye kandi bamye babana n’u Rwanda mu rugendo rurimo kuva mu myaka 20 ishize.

Vénuste Kamanzi
Photo: Plaisir Muzogeye
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uuuuu. Yeeeees. As simple as that. Gutegekwa n’undi ibyo uvuga nibyo ukora sibyo kuko akenshi abikubwira muri context ye cyangwa aba yigiza nkana hari ibyo ashaka ko umugereraho. Ibyo rero nanjye mbona byatuvuna rwose. Let us leave at our own style rwose copying what can add value naho kuduhaka kuriya twabonye aho byagejeje abanyarwanda. Reka da!

  • Duharanire  notre ‘amour propre’ (self-estemm and dignity). Buhoro buhoro les grandes puissances ziziga kubaha ikiremwa muntu icyo aricyo cyose

  • Duharanire  notre ‘amour propre’ (self-esteem and dignity). Buhoro buhoro les grandes puissances ziziga kubaha ikiremwa muntu icyo aricyo cyose

  • Oya kubuza Ambassadeur wabo kuza ni reaction nk’iy’abana. 

  • Ntabwo Ubufaransa ari bwo dukesha kubaho,ntacyo bumariye abanyarwanda kuko kuva na mbere uretse kubeshya Habyarimana ko ikirahuri cyamaze kuzura nta kindi bari bashoboye. Ahubwo mwambwira bagikora iki ku butaka bwacu kuki batarahambirizwa bo na South Africa.  Uwo bakorera turamuzi,ntabwo Hollande ayobewe neza uko ingabo ze zahagarikiye interahamwe zikamara abatutsi,ntabwo tuyobewe imigambi yabo na TZD yo guteza disorder mu Rwanda,none ngo ntibakije?bazana iki se?Mubareke bazumirwa,Alain Jupin ni we uboshya bazabona ishyano.

  • Nibarorere batuzaniraga iki?

  • Ariko se niba Abafaransa barafashije Gouvernement yariho gukora genocide,kuki batemera ko bakoze Genocide nabo? ubwo rero ni ukuvuga ko icyaha kibahama ko bakoze genocide. Bareke kwitwaza ngo HE Paul Kagame ko yabashinje ko bakoze Genocide, ngo niyo mpamvu bataje kwifatanya natwe mu kwibuka bacu bazize uko baremwe. Dukomeze kwibuka no kwiyubaka.

  • Ayiiiiiiweeeee?nabakundaga baje nkanswe banze.igihe bari bakenewe babay’inkora busa  bazaze cg bareke tuzi gufatana mu mugongo no kwiyomora ibikomere.

Comments are closed.

en_USEnglish