Digiqole ad

KWIBUKA20: Kuri stade Amahoro imbere y'isi

Imihango yo gutangiza icyumeru cyo Kwibuka ku nshuro ya 20 yatangijwe na Perezida wa Republika Paul Kagame n’abashyitsi ku rwibutso rwa Gisozi, bashyira indabo ahashyinguye imibiri, ndetse Paul Kagame acana urumuri rwo kwibuka. Ibitangazamakuru bikomeye ku Isi, ibyo mu karere n’ibyo mu Rwanda biri gukurikira uyu muhango biwugeza ku bantu benshi.

Paul Kagame mu ijambo ry'uyu munsi
Paul Kagame mu ijambo ry’uyu munsi

Kuri stade Amahoro, Ministre w’Ububanyi n’amahanga yatangiye aha ikaze anavuga abakuru mu batumiwe ahereye kuri;

Yoweri Kaguta Museveni Perezida wa Uganda

Denis Sassou Nguesso Perezida wa Congo Brazzaville wazanye na madamu

Ali Bongo Odimba wa Gabon wazanye na madamu

Hassan Sheikh Muhamoud wa Somalia

Ministre w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn nawe wazanye na madamu

Perezida Salva Kiir wa Sudan y’Epfo

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya wazanye na madamu

Perezida Ibrahim Keita Mali

Ban Ki-moon umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye

Nkosazana Dlamini-Zuma umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Africa

Dr Richard Sezibera umunyamabanga mukuru wa East African Community

Dr Donald Kaberuka umuyobozi wa Banki nyafrika itsura amajyambere

Thabo Mbeki wahoze Perezida ari Perezida wa Africa y’Epfo

Ketumile Joni Masire wahoze ari Perezida wa Botswana

Hon Tony Blair wahoze ari Ministre w’intebe w’Ubwongereza

Benjamin Mkapa wazanye na Madam wahoze ari Perezida wa Tanzania

Mary Robinson wahoze ari Perezida wa Ireland

Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’Uburundi

Ibindi bihugu byahagarariwe harimo Algeria, Belgium, Burundi, Cameroun, Canada, Chile, China, Republique Tchèque, Djibouti, Germany, Liberia, Luxembourg, Netherlands, New Zeeland, Nigeria, Senegal, Spain, USA na UK.

Ibihugu bye Republique Tchèque, New Zeeland, Nigeria na Spain byashimiwe na Louise Mushikiwabo kuba byarafashije u Rwanda kumvikanisha Jenoside yakorewe Abatutsi mu muryango w’Abibumbye ndetse mu ruhando mpuzamahanga.

Muri uyu muhango inshuti z’u Rwanda  z’abafaransa zari zihari zahawe ikaze, nyuma y’uko nta wuhagarariye iki gihugu witabiriye uyu muhango.

Fidele Rwamuhizi watanze ubuhamya, Jenoside yamusanze i  Nyamirambo aho yari yaraje gusura inshuti.

Yavuze ko abantu bose batari bahindutse inyamaswa, atanga urugero rwa Kayitakirwa Ramadhan na Rusanganwa Yousouf bamuhishe mu itangi y’amazi, nijoro bakamuzaniraga ibyo kurya ndetse no mu gihe byari byarashize bakajya bateka amapapayi bakazana bagasangira.

Rwamihizi avuka ahahoze hitwa ku Gikongoro, ubu ni Nyamagabe, Ramadhan na Yousouf bamufashije kuva aho bamujyana kwa Mugenzi Vedaste wamuhishe.

Mu kugerageza kugana aho Inkotanyi zari zafashe, yaguye agacuho aryama ahantu atora agatotsi imbwa zije kumurya (nk’uko zaryaga imirambo) arashiduka arwana nazo, ingabo z’inkotanyi ziba ziramubonye ziramutabara, zimwambika imyambaro aba akize atyo.

Yatanze ubuhamye bw’uburyo iwabo ku Gikongoro aho bitaga mu Bunyambiriri no mu Bufundu hapfuye abantu benshi mbere ya 1994. Ibi ngo bigaragaza ko Jenoside itatangiye mu 1994.

Yatangaje ko bitigeze bivugwa igihe Abatutsi b’abagabo n’abana b’abahungu aho iwabo bicwaga cyane bitwa inyenzi.

Umugore we wari utwite yiciwe i Butare aho yari yamusize aje I Kigali gusura inshuti mbere gato ya Jenoside.

Rwamuhizi yashimiye ingabo z’inkotanyi zamurokoye, yemeza ko nyuma y’ibi byose abarokotse bazakomeza kugera ikirenge mu cy’ababyeyi babo babuze.

Ashimira Leta yakoze ikintu gikomeye cyo kubanisha abanyarwanda, abishe, abiciwe, abari batashye bavuye mu mahanga, ikintu afata nk’ihurizo rikomeye ryabonewe umuti n’ubuyobozi.

Ati “Abanyarwanda barishimira ko ubu batakirebanira mu ndorerwamo y’amoko. Umuti urura wa Gacaca warangoye kuwakira. Aho umuntu yatangaga ubuhamya bw’uko yishe, yafashe abagore ku ngufu, yishe abana mu gitondo tugahurira mu kazi.”

Yasabye abanyamahanga kubera u Rwanda intumwa y’amahoro n’ijwi ruranguruye.

President Museveni avuga ijambo rye
President Museveni avuga ijambo rye

Mu ijambo rye, Perezida Museveni yatangiye agaragaza amateka n’uburyo ubuzima bw’abatuye akarere bwari bwifashe neza mbere y’uko abakoroni bagera muri aka gace.

Avuga ko ikintu kimwe abayobozi b’Akarere icyo gihe batashoboye ari ukujya hamwe ngo bahuze imbaraga barwanye abakoloni b’abazungu babateye.

Nyuma yo kwibutsa amateka agaragaza uburyo Jenoside itatangiye mu 1994, Perezida Museveni yagaragaje ko Ubwicanyi bukomeye bwa Jenoside bwabaye mu 1994 bwakurikiwe no kuba RPF yarasabye ko ubwicanyi bwariho buhagarara abantu bagataha iwabo, bikiturwa kwica benshi kurushaho.

Museveni yabwiye abanyarwanda ko abagande bose bifatanyije nabo, asaba abayozi kunga ubumwe bagakomera ntibayoborwe n’amahanga.

Nkosazana Dlamini-Zuma mu ijambo rye
Nkosazana Dlamini-Zuma mu ijambo rye

Nkosazana Dlamini-Zuma umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Africa yashimangiye mu ijambo rye ko amahanga yatereranye u Rwanda, avuga ko Africa ishimishijwe n’intambwe u Rwanda rumaze gutera.

Kugabanya cyane impfu z’abana, guha umugore ijambo, guteza imbere imibereho y’abanyarwanda, izamuka ry’ubukungu n’ibikorwa remezo bigaragara na gahunda nziza zo kurandura ubukene ni bimwe muri byinshi Madamu Dlamini yashimye ko u Rwanda rwagezeho.

Ati “ntaho uzasanga handitse ko u Rwanda cyangwa Africa byaremewe guhora mu bukene. Urugamba rugana iterambere ni urwo gukomeza.

Uyu mugore yavuze ko gutatanya imbaraga kuko tutari bamwe cyangwa tudahuje byose  bidakwiye, avuga ko ubudasa bwacu ari ubwiza dukwiye kubakiraho dufatanya.

Ishingiro ry'amibukiro, umukino wakurikiyeho
Ishingiro ry’amibukiro, umukino wakurikiyeho
abarenga 1 000 000 y'abantu yapuye mu minsi 100 gusa
abarenga 1 000 000 y’abantu yapuye mu minsi 100 gusa
DSC_0150
Inkotanyi zatabaye abasigaye
DSC_0152
Batabawe n’inkotanyi

Umwanya wakurikiye umukino wahawe Ban Ki moon, umunyabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku isi.

Ki moon yatangiye mu Kinyarwanda agira ati “Kuri njye ni icyubahiro cyinshi kuba ndi kumwe namwe kuri uyu munsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda”

Avuga ko u Rwanda n’akarere bikomeje kugira ingaruka ziterwa na Jenoside, yemera ko umuryango mpuzamahanga wagakwiye kuba warakoze ibishoboka ntibe.

Yavuze ko mu Rwanda, ingabo za UN zahavanywe mu gihe zari zihakenewe cyane maze inzirakarengane zaratereranwa zicwa agashinyaguro.

Yasabye umuryango ayoboye n’isi yose kuba maso kugirango hatazongera kubaho ubwicanyi nk’ubwabaye mu Rwanda.

Ati “Ubutumwa bwanjye ku bayobozi b’Isi ni ubu; Niba ubonye abantu bicwa mu buryo ubwo aribwo bwose, witegereza amabwiriza mpuzamahanga avuye ahandi, gira icyo ukora, haguruka ugire icyo ukora, nibura uvuge.”

U Rwanda nyuma y’imyaka 20, Ban Ki moon avuga ko rwerekanye imbaraga z’ikiremwa muntu mu gukira. Rwabashije kuva mu rupfu rwongera kubaho.

Ati: “Mweretse isi ko guhinduka bishoboka

Yagize ati “ mu myaka 20 ishize ibihumbi by’abantu bahungiye muri iyi stade, ariko uyu munsi iyi stade yuzuye abantu basangiye amahoro. Reka hano hantu mpite AMAHORO iteka ryose.”

Yasabye akarere k’ibiyaga bigari gukomera ku kwishyira hamwe bigamije iterambere.

Asoza yavuze mu magambo y’ikinyarwanda ati “Nzahora iteka nibuka kandi nifatanya n’abanyarwanda. Murakoze cyane.”

Ban Ki moon avuga ijambo rye
Ban Ki moon avuga ijambo rye
Ban Ki moon yise aho yari ari AMAHORO ITEKA RYOSE
Ban Ki moon yise aho yari ari AMAHORO ITEKA RYOSE

Ijambo ryakurikiyeho ni ijambo rikuru rya Perezida Kagame watangiye ashimira amahanga yifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 20.

Mu magambo ye yagize ati “Abanyarwanda nitwe twikoreye amateka y’igihugu cyacu. Twakurikiye inzira y’ubwiyunge ariko ibyo ntibyasubizaho ibyo twabuze.

Mu myaka 20 ishize, abanyarwanda baritanze, mwahagaze imbere mutanga ubuhamya mwumva n’abandi babutanga, mwiyemeje guhangana na byose mutanga n’imbabazi.

Kwitanga kwanyu ni impano itagira uko ingana mwahaye igihugu, ni imbuto yavuyemo u Rwanda rushya. Ndabashimira.”

Perezida Kagame yavuze ko Rwanda rusaba, mu bwiyoroshye, isi ubutabera  kugirango uw’ari we wese wagize uruhare mu gusenya u Rwanda azabibazwe.

Yavuze ko abantu badashobora kugira icyo bashukishwa cyose ngo bahindure amateka yabo.

Ati “Nta gihugu n’ubwo cyaba kibwira ko ari igihangange gute, gishobora guhindura ukuri kw’amateka y’abantu. Erega n’ubundi ukuri ntiguhinduka, guca mu ziko ntigushye.”

Asubira mu mateka, yagaragaje uruhare rw’abamisiyoneri b’Abafaransa n’Ababiligi bari mu izina rya Kiliziya Gatolika mu kubiba amacakubiri mu banyarwanda, aya macakubiri yaganishije kuri Jenoside.

Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi “Ntiyari ngombwa kugirango tube abantu beza n’igihugu cyiza. Ntabwo yagombaga kuba na rimwe.”

Ati “nta gihugu cyaba icyo muri Africa cyangwa ahandi, gikwiye guhinduka urundi Rwanda rwa kiriya gihe, ariko ibi birashoboka iyo iby’abantu bahisemo n’ibyo bakora bidashingiye ku mateka asobanutse.”

Avuga ko ariyo mpamvu asaba abanyarwanda kutazata umurongo w’uko bakora. Ati “Ibyo dukora ntibisanzwe nk’uko ibyo twanyuzemo bidasanzwe.”

Ati "Les faits sont tetus"
Ati “Les faits sont tetus”

Yavuze ko hari benshi bibwiraga ko u Rwanda rutashoboraga kongera kubaho nk’igihugu. Akemeza ko icyabujije byose kuba uko ari ubushake bw’abanyarwanda no guhitamo gutatu kw’abanyarwanda bakoze;

Guhitamo kwa mbere abanyarwanda bakoze ngo ni UBUMWE; ubwo abanyarwanda barekuraga abishe, bakoraga Gacaca, bitoreraga itegeko nshinga, bahitagamo kuzamura uburezi kuri bose ng bariho bahitamo UBUMWE.

Guhitamo kwa kabiri abanyarwanda bagize ni UKWIHITIRAMO IBIBABEREYE no kubazwa ibibareba; guhana abakomeye hatitawe urwego bariho, guha umwanya ibikorwa by’iterambere no kubikurikirana nabyo ngo ni uguhitamo kwa kabiri.

Guhitamo kwa gatatu gno ni UKUREBA KURE; vision2020, kwibuhora, kugira u Rwanda igihugu cyorohereza abashoramari, kuzana internet yihuse, kwitabira ibikorwa byo kugarura amahoro ahandi ni nabyo ngo ni ukureba kure.

Ati “Hari byinshi cyane byo gukora imbere yacu kurusha inyuma yacu.”

Yemeza ko bishoboka ko hakorwa amakosa nk’uko no mu bindi bihugu akorwa. Ati “Turayemera ariko tukayakuramo amasomo.” Asoza ijambo rye yagize ati “Tugomba kwibuka ejo twiyemeje kandi tukahagera.”

Uyu muhango usojwe n’indirimbo yiswe “Duhagaze Twemye” y’abahanzi; Maria Yohana, Patrick Nyamitari, Gaël Faye, Liza Kamikazi, Mani Martin, Jay Polly, Munyanshoza Dieudoné bita Mibirizi n’abandi, maze abashyitsi baraherekezwa barataha.

Mani Martin, Liza Kamikazi, Gaël Faye na Patrick Nyamitari mu ndirimbo
Mani Martin, Liza Kamikazi, Gaël Faye na Patrick Nyamitari mu ndirimbo
Nyuma y'uyu muhango, Perezida Kagame aherekeza abashyitsi bakuru
Nyuma y’uyu muhango, Perezida Kagame aherekeza abashyitsi bakuru
Abana bayobowe na Masamba na Tonzi baririmbye abayobozi basohotse
Abana bayobowe na Masamba na Tonzi baririmbye abayobozi basohotse

Reba amafoto y’uyu muhango HANO

Photos/Plaisir MUZOGEYE

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Thanks UM– USEKE for your coverage today

  • Ni byiza rwose, u Rwanda ni ishyanga ritazima kandi ritazazima. TWIBUKE

  • murakoze cyane umuseke turabakunda kuko mukorera ku gihe. mukomeze mudushakishirize byinshi kuri iyo nkuru. congz!

  • DORE INAMA IRUTA IZINDI: Rwose Perezida wa Republica ashake umuhanga uzajya amutegurira ijambo; kuko ntibyumvikana kandi binteye kwibaza impamvu M– USEVENI agira aba Secretaires bazi amateka y’u Rwanda kurusha Abanyarwanda ubwabo. Rwose ijambo rya M7 ririmo ubwenge bwinshi, impanuro na maturité (Ubunararibonye). Na Perezida wacu rero ashake Abanyamabanga mu mbirwaruhame bakarishye mu bwenge kuko kumenya ururimi bidahagije gusa, ahubwo bisaba no kuba ufite imitekerereze ihaniste (LATERAL THINKING). MUBIKOREHO RWOSE!!!!

  • DORE INAMA IRUTA IZINDI: Rwose Perezida wa Republica ashake umuhanga uzajya amutegurira ijambo; kuko ntibyumvikana kandi binteye kwibaza impamvu M– USEVENI agira aba Secretaires bazi amateka y’u Rwanda kurusha Abanyarwanda ubwabo. Rwose ijambo rya M7 ririmo ubwenge bwinshi, impanuro na maturité (Ubunararibonye). Na Perezida wacu rero ashake Abanyamabanga mu mbirwaruhame bakarishye mu bwenge kuko kumenya ururimi bidahagije gusa, ahubwo bisaba no kuba ufite imitekerereze ihaniste (LATERAL THINKING). MUBIKOREHO RWOSE!!!! DUKOMEZE TWIBUKE, KANDI TWIYUBAKA!

  • BANA bu RWANDA mpfubyi  ba byeyi mwasizwe  muri inshike  mukomere mube abagabo  mwihangane abacu twabuze ndizerako baruhutse mu mahoro  tuzahora tubibuka  n’intwari zacu . MUGIRE URUKUNDO N’AMAHORO nshuti zange  bana b’uRWANDA.

  • Thanks go to Museveni for his comforting word!!

Comments are closed.

en_USEnglish