Digiqole ad

Ambasaderi w'Ubufaransa yavuze ko yangiwe kwitabira umuhango wo Kwibuka

Kuri wa mbere, Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda Michel Flesch, yatangarije AFP ko yaraye ahamagawe na Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, akamumenyesha ko atari mu batumiwe mu kwitabira imihango yo gutangiza kwibuka ku nshuto ya 20 mu Rwanda.

Michel Flesch uahgarariye Ubufaransa u Rwanda
Michel Flesch uahgarariye Ubufaransa u Rwanda

Abashyitsi bakuru bitabiriye uyu muhango wo kwibuka babimenyesheje mbere, ndetse na Ministre w’Ubutabera w’Ubufaransa Christiane Taubira yari kuri gahunda y’abagomba kwitabira.

Amakuru yari yaraye atangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ni uko iki gihugu kuri iki cyumweru cyari cyatangaje ko hari intumwa yacyo yoherezwa mu muhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi i Kigali. Ndetse bahakanye ko bari banze kwitabira uyu muhango.

Ni nyuma y’uko Ministre w’Ubutabera w’iki gihugu yari yavuze kuri uyu wa gatandatu tariki 05 Mata, ko atazitabira iyi mihango izabera kuri stade Amahoro ejo, kubera igitotsi cya politiki bumvaga, nyuma y’uko Perezida Kagame yongeye gutunga urutoki Ubufaransa mu ruhare bwagize mu byabaye mu Rwanda.

Umuvugizi wa Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa Romain Nadal kuri iki cyumweru yatangaje ati “Ambasaderi  azaba ari muri uwo muhango w’ejo uzayoborwa na Paul Kagame.”

Yongeraho ati “ Nta kibazo cyo kwanga kwitabira iyo mihango cyabayeho.”

Christiane Taubira , Ministre w’Ubutabera w’Ubufaransa, usanzwe uzwiho kuba inshuti n’u Rwanda nk’uko byatangajwe na AFP, kuwa gatandatu yari yatangaje ko atazitabira umuhango wo kuwa mbere, nubwo yari ku rutonde rw’abashyitsi bari bemeje ko bazaza.

Ubufaransa bwakomeje guhakana uruhare bwagize muri Jenoside
Ubufaransa bwakomeje guhakana uruhare bwagize muri Jenoside

Ubufaransa bwahaye ubufasha bwa gisirikare n’ubw’amafaranga Leta ya Habyarimana hagati ya 1990 -1994, Jenoside itangiye ingabo zabo zavuye mu Rwanda, Jenoside ikiri kuba bohereje ingabo zindi mu kiswe Operation Turquoise, aho abarokotse mu burengerazuba bw’u Rwanda bashinje izo ngabo uruhare mu gufasha abicanyi bariho bahunga.

Mbere gato ya Jenoside, ingabo z’Ubufaransa zagaragaye mu bikorwa byo gutoza urubyiruko rwitwaga ko rugiye mu gisirikare, rwinshi muri rwo ngo rwishoye mu bikorwa byo kwica rwitwa Interahamwe.

Mu kwezi kwa gatandatu 1994, ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa cyanditse ku nkunga ya gisirikare ikomeye kandi mu ibanga rikomeye Ubufaransa bwahaye Leta y’Abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside, iyo nkunga yari ibikoresho bya gisirikare bibarirwa muri za miliyoni z’ama euros nk’uko Le Monde yabitangaje. Izi ntwaro zirimo izakoreshejwe mu bwicanyi muri Jenoside.

Abarokotse bamwe bahamya neza ko bibuka ko abasirikare b’abafaransa bababajije indangamuntu bashaka kureba ubwoko bwaho cyane cyane hagati ya 1990 na 1993, ubuyobozi bw’Ubufaransa bwakomeje kugira ibanga iwabo ibyo bikorwa by’ingabo zabwo.

Mu kiganiro aheruka kugirana na JeuneAfrique, Perezida Kagame aherutse kwemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Nyuma yo kubyumva, kuri uyu wa gatandatu iki gihugu cyari cyatangaje ko kitazahagararirwa mu mihango yo kwibuka ku nshuro ya 20, kubera ibyo Perezida Kagame yatangaje ashinja Ubufaransa.

Uku kwemeza ko bazahagararirwa na Ambasaderi ku munsi w’ejo, kurasa no kwisubira ku cyemezo bari bafashe.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Aba bantu (abafaransa) Leur conscience les jugent. ntimwibaza ndetse na France24 tv (YITWA) prive yari imaze 7 jours itangaza ko izobyerekana en direct, ifite abanyamakuru bageze i Kigali, ku kibuye, rwamagana ARIKO NAYO YAHISE IHINDURA IBIGANIRO, NTIYEREKANDE ENDIRECT IBIBERA IKIGALI (UBWO IRIGENGA) IBAZE IYIGENGWA NA LETA LERO..AMBASSADEUR WABA FARANSA NTAKIJE KWIBUKA, YATANGAJE KO ABIVUYEMWO

    • wahora niki barangiza ngo tuniga itangazamakuru none bo kuki bataretse fr24 ngo ikore akazi kayonakumiro pe abazungu si abantu

      • Ariko mujye muvuga ayo mwahagazeho, fr24 yakoze live coverage y’umuhango nkuko yabivuze.

  • L, accusation du president tient la route. Ariko se koko France izasuzugura igihu cacu kugeza ryari? Que la France accepte et porte le flambeau dans l, implication du genocide. Toute personne a droit d, en parle. Oui la relation était apaisée, et alors? Cela veut dire que President Paul doit se taire parcque la France est grande puissance !

  • Sasa, mujye mumenya
    kwumva, Ubufaransa biriya rukora ni “complexe de supériorité”. Ruzi
    ibyo rwakoze, Urwanda rwabuze ibimenyetso simusiga, bifatika ; kugirango rurege
    Ubufaransa. Ikindi ntacyo bukeneye mu Rwanda. Icyanyuma, Umujura n’uwafashwe.
    Erega mushatse mwareke twemere ko twohejwe na bene wacu bari kubutegetsi kubera
    gukunda ibintu n’utuntu.

     

    Ubwo buyobozi bwa HABYARIMANA Juvenal, witegere amateka
    yacu (ubuhutu ,ubututsi bwari inzego z’imibereho), umubirije aje ibigira amoko,
    abayobora barabyemera, ndetse nubu bisa nkako. Ahubwo abayobozi bicyo gihe nibo
    twakwise ko aribo BATUTSI, babeshye abakene aribo BAHUTU (bene wabo (bari
    bakenye cyane byo) ngo bafate imihoro bateme uwo bahanye abageni, umuzimya
    muriro, inshuti, umugore mwabyaranye umwana, umwana, ababyeyi se n’abandi (cyane
    cyane uwo umubirigi yise UMUTUTSI, nawe icyo gihe yarakenye peee).

     

    Urumva se batarwaye mu mutwe : kwica umukene bimaze
    iki koko, n’abandi batarihekuye bonyine : Abayobozi baroshye abakene mu
    bwicanyi bo birirwa mundege badakora hasi. Mwaretse abafaransa ko barengana.
    Habeshywe ubishaka kubeshywa ; bashaka gusigarana ibintu by’URWANDA rwose.
    Ubuse barabifite ? Isi n’amayobera. Yo abakene b’imbere mu gihugu bishyira
    hamwe bakarwanya abo bakire, nkuko byakozwe hanze y’Urwanda birakunda, abakeneye
    Urwanda bose (ABAHUTU : umubirigi yise UMTUTSI n’UBATUNZI) baje bakuraho
    ibisambo. Uretse ko nabo atari shyashya. Mana duabare tudasubira aho
    tuvuye.

     

    Ese ko mwababariye abafashe imihoro, musigaye musangira,
    mugashyingiranwa, mugakorana, mukararana ; nkanswe umufaransa utuye
    ikantarage yabeshye umunyarwnda. Imbabazi zacu ko ubanza ziri kure ra, nubwo
    tuzihoza kumunwa. Tufite ikibazo yamara.

     

    Ese niba utababariye uwakure, uwahafi azizera te ko
    wamubabariye. Ahaaa. Nahanyagasani

    • Mwenyewe kwimbwabazi uziha uwazisabye umufaransa harizo yasabye abanyarwanda? Umubirigi ntitwamubabariye, kandi rero niyo nababarira umunyarwanda mwenewacu ntambabazi yasabye nukugirangoniyubakire igihugu, none umufaransa ndamuciki uwo mugome gusa, ndunva umushyigikiye ubwo nimwenewanyu uzamusange, ntimukajye  muteara iseseme aho ngo muravynvura ntasoni!!!!!!!!!!!

  • Inkunga zabafaransa muri Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda ni dashidika nnywaho kuko nubwo twaribato twiboneraga ibikoresho byo kwica rubozo byatangwaga ningabo zubufaransa mu cyahoze ari komine Rubavu, ubu nakarere ka Rubavu. nibwo bwambere narimbonye Udushoka duto kandi dukoranye ubuhanga kuko twari dusize verini kandi dutyajije impande zombi, imipanga mishya, Amahiri meza cyane kandi akoze neza arimo imisumari. Ahubwo kurinjye mbona ubufaransa atari uruhare bwagize gusa muri Jenocide gusa ,ahubwo nabwo ubwabwo ni Abajenocideri.

Comments are closed.

en_USEnglish