Ahantu hihariye h’ubukungu inkingi y’imbatura bukungu mu Rwanda (Igice cya 4)
Mu nkuru zizakurikirana, UM– USEKE uragenda ubagezaho amavu n’amavuko ya gahunda y’ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda (Special Economic Zones), icyo hagamije, icyo hazakora, ikigamijwe kugerwaho ndetse n’ibindi birebana y’Urwego rushinzwe ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda. Muri iki gice cya kane cy’izi nkuru turabagezaho iby’ubufatanye n’urwego ruyobora ‘Special Economic Zones’ n’ibindi bigo bya Leta.
Urwego rushinzwe ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda (Special Economic Zones Authority of Rwanda -SEZAR) kugirango rugere kubyo rwasezeranyije abashoramari bakorera n’abazaza gukorera aha ahantu, ruri mu nzira yo kugirana ubufatanye bwihariye n’ibigo bya Leta nk’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), EWSA, Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, ikigo cy’abinjira n’abasohoka, ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire n’ibindi.
Ubufatanye mu gitanga serivisi hamwe n’ibi bigo buzatuma ibi bigo harimo ibizatanga abakozi ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda kugirango hihutishwe serivisi zimwe na zimwe bajyaga gusanga aho ibyo bigo ubusanzwe bikorera.
Nyuma yo kwemeza amategeko ashyiraho anagenga ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda, Kigali Special Econimic Zone abashoramari bahise batangira gufata aho bazakorera imirimo yabo.
Ubu iki gice i Masoro hari gukorera nyinshi mu nganda zahoze zikorera muri Parc Industriel i Gikondo mu gishanga, ndetse hariyo inganda nyinshi z’abashoramari baturutse mu bihugu bya kure no mu karere.
Soma igice cya mbere cy’iyi nkuru
Soma igice cya kabiri cy’iyi nkuru
Soma igice cya gatatu cy’iyi nkuru
Photos/PlaisirMuzogeye
ububiko.umusekehost.com