Kuri uyu wa kane, tariki 24 Mata, Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ruherereye i Kibagabaga rwakomeje urubanza ubushinjacyaha buregamo umuhanzi Kizito Mihigo, na bagenzi be Cassien Ntamuhanga, Dukuzumuremyi Jean Paul na Niyibizi Agnes ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo. Kizito akaba yakomeje gusaba imbabazi ndetse arifuza gufungurwa agakosora amakosa yakoze. Umwanzuro ukaba uzafatwa kuwa mbere w’icyumweru gitaha. Uru rubanza […]Irambuye
Mwezi Eric yavutse mu mwaka wa 1991, avukira i Ntarama mu Bugesera yari umwana wa gatanu mu bavandimwe batandatu n’ababyeyi bombi, aba bose barashize asigara wenyine, kuko ubwo bicaga abagabo n’abana b’abahungu we yambitswe na nyirasenge akajipo bakagirango ni akana k’agakobwa, yari afite imyaka itatu gusa. We n’abavandimwe n’ababyeyi be Sebashoka Celestin na Kubwimana Illumiée, […]Irambuye
Itsinda rya mbere ry’ingabo 150 za Amerika zirwanira mu kirere zifite akazina na “Sky Soldiers” zaraye zigeze muri Pologne aho zigiye kuba zikora imyitozo, ni nyuma y’uko umwuka ukomeje kuba mubi cyane hagati ya Leta ya Ukraine ishyigikiwe na Amerika ariko ikarwanywa cyane n’Uburusiya. Izi ngabo 150 za Amerika n’ibikoresho ziraza gukurikirwa n’izindi 450 muri […]Irambuye
Nk’uko byagaragajwe na Raporo y’ibanze yagaragajwe kuwa 22 Mata, ku migendekere y’ukwezi kw’imiyoborere kwarangiye muri Werurwe, abayobozi ntabwo begereye abaturage nk’uko bikwiye, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali bashobora kuba baragiye bahunga aho ibibazo biri bakajya mu duce tutavugwamo ibibazo byinshi kugira ngo bigaragaze neza. Byagaragajwe kuri uyu wa 22 Mata. Mu nama yahuje abayobozi b’Uturere […]Irambuye
Nyuma y’uko ejo kuwa kabiri hasakaye amakuru avuga ko abanyamakuru Ntwali John Williams, Gatera Stanley na Eric Nduwayo bahunze igihugu kubera impamvu z’umutekano wabo ngo ubangamiwe, Minisitiri James Musoni aranenga cyane abo banyamakuru kuba bahunga igihugu bagenzwa no gushaka amaramuko ariko bakagenda bagisebya. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu ari nayo Minisiteri ifite aho ihuriye bya hafi n’itangazamakuru, […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Mata, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yagiranye inama n’abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali, n’abayobozi b’Uturere twose tw’igihugu baganira ku buryo igihugu kiyobowe muri rusange no ku kibazo cy’umutekano, abari muri iyi nama bemeza ko wifashe neza muri rusange n’ubwo mu Ntara y’Amajyaruguru hakomeje kuvugwa abakozi ba Leta bakorana n’umutwe wa FDLR. […]Irambuye
Akanama gashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, (PAC) kuri uyu wa kabiri tariki 22 Mata kongeye gusaba ibisobanuro byisumbuye ku byo kahawe tariki 25 Werurwe 2014 na EWSA bijyanye n’igihombo cya miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda yaburiwe irengero nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ya 2011-2012. Uyu munsi abagize aka kanama bagiye […]Irambuye
Ku myaka ye 20, Ndayishimiye Théogene akora umurimo wo gukora no gucuruza amandazi, capati n’amasambusa muri Centre ya Gitwe, ubu bimaze kumugeza ku rwego rushimishije ndetse atangaza ko mu myaka ya vuba azaba amaze gutera ikirenge mu cya Sina Gérard uzwi mu Rwanda. Téo yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Umuseke mu Ruhango ubwo yamubazaga urwego […]Irambuye
i Rwamagana, Akiwacu Colombe Nyampinga w’ u Rwanda 2014, kuri uyu wa 21 Mata yifatanyije n’abana bagera kuri 43 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari mu muryango bise ‘Unity Family’ mu kwibuka abana bishwe mu 1994. Ku nshuro ya 20 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’icyumweru cyo kwibuka ku rwego […]Irambuye
Nyuma yo guta muri yombi bamwe mu bayobozi bo muri aka Karere bakekwaho gukorana na FDLR mu kuyifasha kugaba ibitero mu Rwanda, amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Umuryango aravuga ko inzego z’umutekano zabashije kuvumbura intwaro FDLR yari yarabikije umuturage ngo izazikoreshe igihe kigeze. Umuturage utuye mu Murenge wa Muhoza, Akagali ka Kigombe inzego z’umutekano zataburuye mu isambu […]Irambuye