Digiqole ad

KIZITO – Ndifuza ko nahabwa amahirwe ngakosora amakosa nakoze

Kuri uyu wa kane, tariki 24 Mata, Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ruherereye i Kibagabaga rwakomeje urubanza ubushinjacyaha buregamo umuhanzi Kizito Mihigo, na bagenzi be Cassien Ntamuhanga, Dukuzumuremyi Jean Paul na Niyibizi Agnes ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo. Kizito akaba yakomeje gusaba imbabazi ndetse arifuza gufungurwa agakosora amakosa yakoze. Umwanzuro ukaba uzafatwa kuwa mbere w’icyumweru gitaha.

Kizito Mihigo mu rubanza rwe none
Kizito Mihigo mu rubanza rwe none

Uru rubanza rwatangiye kuwa mbere ariko ruza gusubikwa kuko Kizito na Ntamuhanga bari basabye umwanya wo gushaka abunganizi mu mategeko.

Kuri uyu wa kane, Kizito Mihigo niwe wenyine wazanye abamwunganira babiri, aribo Bigaraba Rwaka John na Nsengabiro Felix, mu gihe mugenzi we Ntamuhanga atamubonye kuko ngo uwo yari yabonye yananiwe kumvikana n’umuryango we ku bihembo azahabwa.

Abaregwa babanje gusomerwa imyirondoro yabo n’ibyaha bashinjwa birimo Icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, Ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa repubulika, Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’iterabwoba, n’Ubugambanyi. N’icyaha gucura umugambi w’ubwicanyi Mihigo Kizito yihariye wenyine.

Abunganira Kizito Mihigo basabye ko urubanza rwabera mu muhezo kuko ari urubanza rukomeye kandi ruvuga ku bijyanye n’umutekano w’igihugu.

Ibi ariko ntiyabyumvikanaho n’umushinjacyaha kuko we ahubwo yavuze ko kuba bijyanye n’umutekano w’igihugu aribyo byatuma rujya ku karubanda kuko abaturage bakeneye kubimenya.

Urukiko rufata umwanzuro ko rukomeza kubera ku karubanda kuko nta mpamvu zifatika abunganira Kizito bagaragaje.

Abaregwa bagejejwe mu rukiko bakuweho amapingu mbere yo kuburana.
Abaregwa bagejejwe mu rukiko bakuweho amapingu mbere yo kuburana.
Ubushinjacyaha bwasobanuye icyo Kizito na bagenzi be bashinjwa

Umushinjacyaha, Budengeri Boniface yavuze ko Kizito yari azi neza umugambi w’ibitero bitegurwa ku Rwanda, umugambi wo kwivugana Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru, umugambi wo guhungabanya umutekano, umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho n’ibindi.

Ibi akabishimangira yifashishije ibiganiro Kizito yagiranye n’umuntu ngo wo mu ishyaka rya RNC witwa Sankara nk’uko wabisanga muri izi nkuru : Uko Kizito Mihigo yagambaniye Perezida Kagame na Niba Kizito yashukwa ni inde utashukwa? 

Naho Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien we wari warashinzwe gukora ubuvugizi, gutera inkunga abantu bagiye mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, n’ibindi.

Ibi ubushinjacyaha bukabigaragariza mu biganiro na we yagiranye n’abantu bo muri RNC, ndetse akaba yaranatanze amakuru kuri bamwe mu bayobozi b’igihugu ndetse n’amafaranga yahembwe uwari gutera grenades ahantu hatandukanye  Mujyi wa Kigali, by’umwihariko ku nyubako ndende mu Mujyi wa Kigali izwi nka “Kigali City Tower”, kuri Station ya lisansi y’imbere ya gare i Remera n’iy’imbere ya gare ya Kimironko, no ku isoko rya Kijyambere rya Nakumaat n’ahandi.

Umushinjacyaha kandi yagaragaje ibihamya ko Dukuzumuremyi Jean Paul ariwe wagombaga gutera izo izo grenades.

Gusa anagaragaza ko bose bari bazi umugambi w’intambara n’ibitero byategurwaga ku Rwanda, igurwa n’imyiteguro yo gutera za grenades, iyubakwa ry’urubyiruko rujya mu itsinda ry’impinduramatwara “New Generation for revolution” ryangombaga gukorera muri Tanzania rikayoborwa na Kizito n’ibindi.

Umushinjacyaha asaba ko abaregwa baba bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 kuko ibyaha bashinjwa bikomeye cyane bityo bakaba bashobora gutoroka bageze hanze kugira ngo bacike ubutabera cyangwa ibihano bashobora guhabwa kandi ngo bashobora no kwica iperereza rigikomeje.

Umucamanza Gasana Jean Damascene yahise aha abaregwa kugira ibyo biregura mbere y’uko hafatwa umwanzuro.

Kwiregura kwa Kizito

Kizito Mihigo n’abamwunganira, ari nabo bigaragara ko bazafata umwanya munini muri uru rubanza, yavuze ko yemera amagambo yose ubushinjacyaha bumushinja ko yavuganye n’abayobozi ba RNC.

Kizito ariko yongera gushimangira ko amagambo yavuze ari amagambo nyine, nta mugambi mubisha yari afite dore ko ngo yamye arangwa n’ibikorwa by’amahoro.

Kizito avuga ko nta bushake yari afite bwo kugirira nabi Perezida uretse ko n’amagambo yemeza ko yuzuyemo ubugome, akaba abyicuza.

Kizito avuga ko yumvise iby’intambara akomeza gukurikirana kugira ngo yimenyere amakuru, hashize ibyumweru bibiri ahagarika ibiganiro yagiranaga n’umuntu wo muri RNC (Nsabimana Callixte), ndetse anamubuza kuzongera kumuvugisha.

Kizito yabwiye urukiko ko yaguye mu ikosa ry’abantu bashakaga gukoresha isura ye mu bikorwa byabo, ariko nta gikorwa na kimwe cyabo yigeze ajyamo dore ko ngo banamusabye kenshi guhunga akabyanga.

Kizito Mihigo yisobanura imbere y'umucamanza.
Kizito Mihigo yisobanura imbere y’umucamanza.

Kizito yasabye ko amagambo ye atafatwa nk’ay’umuntu washakaga kugambanira ubutegetsi buriho kandi bizwi ko yamye ashyigikira gahunda zose za Leta, yaba mu buhanzi bwe n’ibikorwa bye by’umuryango uharanira amahoro yari yarashinze.

Uku guharanira amahoro yagushimangiye, asobanura uburyo mu biganiro yagiranye n’umuntu wo muri RNC, yamubwira ko bashaka gukora intambara ngo bakureho Perezida Kagame, akamusaba ko baza bakica Perezida gusa aho kugira ngo igihugu cyongere kubamo intambara.

Ati “Nasebeje Abanyarwanda, n’icyizere bari bamfitiye ndasaba imbabazi ku Mana n’abantu.”

Kizito Mihigo yavuze ko amaze iminsi yitekerezaho asanga yarahemutse, by’umwihariko agahemukira Perezida wa Repubulika n’ukuntu yamufashije (Bivugwa ko ariwe wamusabiye buruse yo kujya kwiga muzika mu Bubiligi nyuma yo kubona impano akiga mu Iseminari).

Kubw’ibyo ngo arasaba imbabazi buri wese ndetse ngo arifuza umwanya agakosora amakosa yakoze kandi akerekana ko amakosa yakoze ataruta ibyiza yakoze, kandi ngo abonye uwo mwanya yakwikosora ntiyapfusha ubusa.

Me Bigaraba, umwunganira kimwe na mugenzi we bafatanyije babanje gusaba ko dosiye y’umukiliya wabo Kizito yatandukanywa ba bagenzi kuko we ashinjwa amagambo, kandi bo bashinjwa gutegura guhungabanya umutekano w’igihugu, bakaba bamwe baratanze amafaranga(Ntamuhanga), abandi bakajya gutozwa na FDLR uko bazazitera (Dukuzumuremyi) n’abayatanze bakajya no gusura ibirindiro bya FDLR (Niyibizi).

Bityo ngo ibyo bashinjwa ntibihuye n’ibyo we ashinjwa, basaba ko batandukanywa.

Ikindi abamwunganira bavuze ko kuba nta kigaragaza ko Kizito ari umurwanashyaka wa RNC cyangwa FDLR uretse amagambo yavuze gusa, ngo bitanshingirwaho mu kumushinja ibyaha ubushinjacyaha burimo kumushinja.

Abunganira Kizito banenze ubushinjacyaha kuba bwarafashe ibiganiro Kizito yagiranye n’umuntu wo muri RNC kuri Whatsap na Skype bakabiha inyito y’ibyaha itariyo, basaba urukiko gushakira ibyo Kizito yakoze inyito itari iyo ubushinjacyaha bwatanze.

Kubwabo ngo byari bikwiye kwitwa gusebanya no gutuka ubuyobozi buriho, kandi nabyo kuko atabikoreye mu ruhame nk’uko itegeko ribivuga, ngo uru rubanza rw’ibanze rukwiye guhita ruhuzwa n’urubanza mu mizi, umukiliya wabo akarekurwa kuko ari umwere.

Me Bigaraba Rwaka John arimo asaba urukiko kurekura umukiliya wabo.
Me Bigaraba Rwaka John arimo asaba urukiko kurekura umukiliya wabo.
Kwiregura kwa Ntamuhanga

Kuri Ntamuhanga Cassien wasobanuye ko aziranye n’umuyobozi muri RNC, uzwi nka Sankara (Callixte Nsabimana) kuva kera mu mashuri yisumbuye.

Gusa ngo yaje kumwinjiza mu bikorwa by’iryo shyaka mu mwaka ushize, anasobanura uburyo we yagiye amenyeshwa umugambi RNC yari afite wo kwihorera kuri Leta y’u Rwanda bakica umusirikare mu ngabo z’u Rwanda Jacques Nziza, umupolisi Dan Munyuza, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo kuko ariyo ngo yishe (Leta) umuntu wabo Patrick Karegeya.

Ntamuhanga yaje kubabwira ko abo bose bigoye, bafata umugambi wo kwica Depite Bamporiki Eduard kuko ngo ariwe wazanye gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ariko ngo urupfu rwe rwagumura abahutu mu gihugu bagahunga cyangwa hakaba imyivumbagatanyo.

Akaba ari nawe watanze amafaranga ibihumbi 300 byo guhemba Dukuzumuremyi Jean Paul nk’umushahara w’ibanze (avance) kugira ngo atere garinade mu bice twavuze haruguru nk’uko yari yabyumvikanyeho na bamwe mu bantu bo muri FDLR bahuriye muri Uganda.

Ntamuhanga yabwiye urukiko ko byose yabikoraga nta mugambi, asaba ko atafungwa by’agateganyo kuko adashobora gucika ubutabera kuko n’ubundi amakuru ubushinjacyaha burimo kwifashisha bumushinja ariwe wayatanze kandi ngo akaba afite n’umuryango, n’abana icyenda (9) b’imfubyi arere.

Ati “Ahubwo ubu bagiye gusubira ku ishuri, mundekuye n’iyo mwanshyiraho amabwiriza y’uko najya nitaba urukiko buri munsi mwaba mumfashije.”

Ntamuhanga Cassien yisobanura imbere y'umucamanza.
Ntamuhanga Cassien ati “mundekuye nkajya kurera imfubyi mwaba mumfashije”
Kwiregura kwa Dukuzumuremyi

Dukuzumuremyi Jean Paul, wagombaga gutera grenades, ndetse akaza no kubihererwa amahugurwa n’umusirikare ba FDLR bahuriye muri DR Congo, ndetse nyuma akajya i Burundi kugura grenades azakoresha mu bitero ahantu havuzwe haruguru ibi yemera neza ko yabikoze ariko ngo ashaka gusa amaramuko.

Dukuzumuremyi wahoze ari umusirikare akaza kukivamo muri 2005, Yasabye imbabazi, Abanyarwanda na Perezida wa Repubulika kuko ngo atatekereza kugirira nabi umuntu wamugiriye neza (Perezida), ahubwo ngo yishakiraga igihembo cy’amafaranga miliyoni eshatu (3 000 000 Frw) yari yemerewe gusa.

 

Niyibizi we yavuze ko yabigiyemo atabizi

Niyibizi Agnes, we wakoraga nk’umubitsi w’amafaranga akoreshwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, yemeye ko yabigiyemo abijyanywemo na Iyakaremye Jean Damascene babyaranye mbere y’uko yinjira muri FDLR mu mwaka wa 2011.

Niyibizi ariko yisobanuye avuga ko umugabo we yabimujyanyemo azi ko ari umucuruzi muri Uganda. Nawe asaba imbabazi Abanyarwanda na Perezida wa Repubulika, kuko ngo atari aziko ayo mafaranga agenewe ibyo bikorwa we yabikoreshwaga n’uwo mugabo wamuteye inda.

Nyuma yo kumva ibitekerezo byo ku ruhande rw’abaregwa bose n’ubushinjacyaha, urukiko rwafashe umwanzuro ko rugiye kwicara rukabisesengura, hanyuma rukazatangaza umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa, kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki 28 Mata, aho urubanza rwabere Kibagabaga.

Mu cymba cy'Urukiko hari abantu benshi
Mu cymba cy’Urukiko hari abantu benshi
Hanze naho bari buzuye ariko noneho baterewe intebe
Hanze naho bari buzuye ariko noneho baterewe intebe
IMG_1726
Abaregwa uko ari bane ibyaha byabo Ubushinjacyaha buravuga ko bihuriye ku gufatanya na RNC nayo ifatanya na FDLR mu gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda
IMG_1733
Umwe muri babiri bari kunganira Kizito
IMG_1742
Kizito Mihigo arasaba umwanya ngo akosore amakosa yakoze
IMG_1763
Jean Paul Dukuzumuremyi yemera kujya muri Congo kubonana na FDLR no kugura grenades i Burundi ariko ko atari kuzitera ahuwbo yishakiraga amafaranga
IMG_1768
Niyibizi Agnes avuga ko we atazi neza impamvu y’amafaranga yahawe na Cassien nawe akayashyikiriza Dukuzumuremyi, aya ngo yari avance ya 300 000Rwf kuri miliyoni eshatu yari yaremerewe
IMG_1780
Arareba mu nzandiko z’urubanza rwe
IMG_1794
Urubanza rurangiye, abaregwa ubona bacyeye mu maso, bagiye gusubizwa aho bafungiye
IMG_1805
Abantu benshi hanze bategereje kureba Kizito na bagenzi be basubijwe aho bafungiye
IMG_1808
Urubanza rurangiye umuhanda wari wuzuye abantu bataha

Photos/ Niyonkuru Martin

Kamanzi Vénuste
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko izi mtchs zizarangirira hehe? koko?????/

  • Uwabasha kureba mu mitima y’abanyarwanda hari benshi binubira ubutegetsi atari ko banga igihugu n’abayobozi ahubwo ari ukwanga politique yabo irimo imikorere  idahwitse! Kizito rero nta cyaha na kimwe afite, il est seulement victime de sa réussite!Nakomere muri iryo shuri ry’ubuzima arimo, kandi abari inyuma y’ibi birikumugirirwa bamenyeko  biri kumuha kwamamara no gukundwa kurusha!KOMERA SHA KIZITO WE? RANGAMIRA NYAGASANI GUSA ARI KUMWE NAWE.

    • KA uvuze ukuri nanjye Ntyooooooooooooo;;;;;;; ndunva ntacyo narenza kubyuvuze KIZOTO bakwemeza ibyutazi KUKANDOYI, cg irindi yicwa rubozo ariko Nyagasi arakuzi kandi tuzagusengera bucece ,,,,,,, Iminsi irabaze ukarenganurwa 

    • Ndahamya ko iyi comment ariyinkoramaraso y’interahamwe. Kuko nimwe mumenyereye ibigambo nk’ibi. Kizito aremera ubugambanyi yakoze wowe n’ibiki rero. Niyo atari kuba afite umugambi wo gukora ibyo yashowemo, kumenya byonyine iyi migambi mibisha icurwa ku gihugu cyawe ntubitangarize abashinzwe kurinda umutekano ni ubugambanyi.

  • ubyemezwa niki? ko arikumwe nanyagasani mumugambi mubi nkuriya?

  • Alain, ntakidashira. Bizarangira kandi ukuli kuzatsinda. Cassien ni lucide. Uriya we ndabona bamuterolije

  • Ibi ntibintangaje kuko no muri kuya kabiri Ukwakira 1990, abantu benshi barafashwe benshi ndetse bemera icyaha cyo kuba mu mugambi wa FPR! Nyuma byaje kugaragara ko babahimbiye ibyaha ndetse babumvisha ko bagomba kubyemera! Iyi si!

    • Toka wewe!!
      Gabanya amatiku sha! muri 90 baraburanaga cg baricwaga?

      • uzashaka guhungabanya u Rwanda , ntabwo bizamuhiraaaaaaa!!!!!!

      • Toka nawe , ubwo uramutuka abeshye hehe ? baraburanaga nyine 

      • Faraj, ni bande uzi bishwe muri 90 bazira ubwoko cg ibitekerezo byabo? Barafunzwe, baratotetzwa, nyuma barafungurwa, kwicwa byaje nyuma bitangirira za Bugesera. Wenda nibyo bigiye gukurikira gufunga abantu bose batumva ibintu kimwe na Leta

        • Ko ari wowe wabitangije se ubujijwe n’iki kumenya amataliki. Byatangiye kera 1959, birakomeza 1963, 1973…1994 kugeza uyu munsi ba rukaraba nkaba ntibatuza baba bashaka kumena  menshi kurushaho… ariko bihorere bazabona ishyano. Imana ihora ihoze…

      • Mureke sha Faraj iyo FPR IZA KUMENYA KUNYUZA IY’UBUSAMO NKA PARMEHUTU at all ntuba uvuga ayo mahomvu uba utakibukwa… Baraboroye …

  • Ntabwo nize amategeko , ariko ndumva utafata icumu n’umuheto , ngo ujye kumuturanyi, umubwire ngo mpa amafaranga niwanga ndakwica, nyuma wafatwa atarayaguha kandi ugifite izo ntwaro, ngo  uvuge ngo sinari ku mwica ni amafaranga nishakiraga. Twabyemezwa ni iki? Kuki ziriya grenade atazifashe ngo azijugunye mu Kanyaru. Ese kuki bategereye inzego z’umutekano maze ngo bazigezeho bucece izo gahunda zirimo zitegurwa, wenda ko bari no kubafasha bakagera kure mu rwego rwo kumenya neza icyo RNC na FDRL bashaka kugeraho  ndetse bakamenya n’abandi bawurimo(umugambi)nandi mayeri yose. Kandi kugirango uriya abone ziriya miliyoni 3 yagombaga kugira icyo akora kigaragara. None se yari kuyahabwa atateye GRENADE N’IMWE. Ese twabwirwa ni iki niba nizindi zaterwaga batari babifitemo uruhare.Kandi kuba FDRL na RNC bararuciye bakarumira ni uko ibi  bintu koko ari byo, gahunda rero yariho kandi ikomeye.UM– USEKE ndabashimiye kubw’inkuru irambuye mu tugejejeho.

  • ndabona mwiha kurusha kumenyera ukuri banyiri gufungwa

  • Ndabona abayoboke ba FDLR-RNC mwuzuye kuli uru rubuga muvugila abali kuba abambali banyu mu Rwanda balibashinzwe gushyira imigambi yanyu mibisha yo guhungabanya umutekano n’amahoro y’igihugu cyacu. Mukomeze muboroge mwamburagasani mwe, namwe amaherezo yanyu ni ariya yabo mwalimuteganyije ko bakora kaliya “kazi” ko kumena amaraso y’inzirakarengane nkuko mwabimenyereye. Mukomeze mubundire mu ibihuru byanyucyanga mwihishe muli ayo mahanga mulimo, ariko amahetezo yanyu ni nka ayaba cyangwa abandi bose tuzi. Mubyizere.Naho aba bambali banyu, reka babategulire aho muzabadanga nubwo ataliho mwateganyaga.

  • umugabo nukomera ku ijambo cyane cyane iyo ari mu kuri…. Kizito nta ntwari imurimo ubundi yagombye kugira ati sinanga igihugu kuko iyo biba gutyo sinari kubabazwa nuko abanyarwanda barengana…. ubarenganya ninde Pahulo kagame…. yishwe  rero byarokora abandi benshi ateganya kuniga….. Kizito nashaka azafungwe burundu ……… ntacyo duteze ku bantu nka bariya… ni kimwe naza ngirwa FDLR zagambaniye UMUHOZA.   abakunda urwatwibarutse ntimicike intege “TWESE HAMWE TUZOTSINDA”

    • kanyarwa!mbega kubura ubwenge?ndabona nawe barakurengereje akadoze,uri umurwayi ukwiye ibitaro.ubu rero wumva muzafata u rwanda?mon oeil!!!!!

  • Ariko KIZITO nawe wagirango nta gutekereza agira muri we, gute yakwemera ko RNC cq yateza intambara mu Gihugu koko? abantu badashinga ko baratera ngo bakureho KAGAME, yebabawwweeeee!!!!!!!!!!, nawe wize i burayi koko, reba byonyine aho bari hari km 10,000. RNC n’ibigarasha bidakwiye kubatera ubwoba n’abuke, barapfusha udufaranga twabo ubusa ngo bararwanya Kagame, RNC rwose n’imutahe mugihugu musabe abanyarwanda bose imbabazi. 

  • Kanyarwa!ari wowe n abandi mufite ibitekerezo bimwe ntacyo muteze gukora ku Rwanda kuko twamaze kubaka u Rwanda rw amahoro kdi rufite umutekano usesuye.so, mumenye ko nimuza twiteguye guhangana namwe mwese nabo mwita ko aribo bayobozi Banyu .Kayumba n abandi nkawe.

  • Cyokora  bamwogoshe neza !!! aliko nabandi banyururu bajye bazanwa munkiko bakeye nkaba !!!! ese koko aba barashijwa kugambana ??? ukaba ubona ntacyo bibabwiye , ubarebye mumaso ??? ngo kizito arasaba amahirwe  !!!! AZI UKO IMANA YADUHAYE KAGAME NONE YASHAKAGA KUMWICA !!!!  KUREKA NIBA WAMUGANI ALI SIYASA ,  NAHO UBUNDI NTIYAGOMBYE NO GUTOBORA NGO AVUGE !!!!  kizito we niyo bakugira umwere wamaze kwiyonona  kuko uli umuterorist !!! sinalinzi ko uli injiji igezeho ???

  • i think in a professional journalism this story should be well edited and photos be cartooned as these guys are not yet condemned…. please respect this career

  • Mumbarire mutambutse igitekerezo cyanjye kuko Callixte Nsabimana wiyita sankara ndamuzi twariganye, mu ishuri rimwe kuri kaminuza ibutare, uko yaje guteza akavuyo mubanyeshuri kuri kaminuza ahereye muri faculte y’amategeko yigagamo kugeza mubuyobozi bw’abanyeshuri ba kaminuza (AGEUNR) aho nayuma umuyobozi wakaminuza abonye ko atamwihanganira muri societe universitaire, yahisemo kumwigizayo, na nyuma ayitsinze, akomereza ahandi kubwumvikane bwabo ariko atagarutse muri kaminuza, icyo nababwira cyo Callixte ni umuntu urangwa:a) gushwanisha abantu, akanyurwa nuko abantu batumvikanye uhereye no mw’ishyaka yabayemo ryitwaga UDPR niba rikibaho simbizi;b) ni umunyamatiku, n’umujinya ndetse n’urwago afitiye abantu bamwe utazi icyabimuteye;c) ari mubantu bagira kamere twita ubutagondwa kuko kumvira kwe biri kure.NB: narimbizi ko agomba kuzigaragaza uko ari nibimurimo byose kuko atari kubihisha ngo bimukundiro kuko baravunga ngo “Plus qu’un seinge monte, plus qu’il montre son anus” mumbarire gukoresha iyo mvugo. gusa nanone nibajije kumitekerereze ndetse n’ubwenge, n’ubuhanga bwari busanzwe buzwi ku munyampano Kizito mihigo, ntabwo ari uguseka imbohe ariko nibajije ko nawe ubwenge bwe bukemangwa umuntu ushobora kujya inyuma ya Callixte agakurikira butama (aveugelement), ahaaaa nzaba ndora ni umwana w’umuyarwanda

  • icyonzicyo nuko igihe cyose ugambiriye ikibi cyokwica inzirakarengane ntabwo wakigeraho ubwose izo granades aho bagombaga kuzitera zikica abishakira amaramuko ubwo barikuba bishe kagame ? sha imana yacu dusenga izajya ibagaragaza buhoro murabeshya!

  • QUI VIVRA VERRA ET QUI TRAHIRA PAIERA!!!!!!

  • Abantu baretsa, MBANZE NIKOME RNC NA FDLR BARI HANO(BAGERERANYA UBUTEGETSI BWA KINANI NUBWA FPR), ndabizi mu gitabo ca RNC nibyo byuzuyemwo, ku ma sites yanyu twarabihaze ntawe ujya gusoma mwo, kuko ibyo mwifuza nubugome byandikana ubisomye 2 warwara mu mutwe cg mu mutima.KIZITO ngo ni amagambo gusa ntambunda, nta grenade….mbe ba Generaral hari aho mwumvise bafata imbunda mu ntambara ko aribo bayirwana bakanayitsinda/tsindwa? oya bicara mu biro bakareba(analyse),bagatanga amategeko. none KIZITO abaye umwere ngo ko yavuze ngo intambara ntibe mu gihugu hose bice umukuru waco gusa(mubaze muntambara zose barondera uwuyoboye urugamba kuko ngo NTANGABO ZITAGIRA UMUTWARE), NTIYIBAGIRE KO YASABA KWICA PRESIDENT H.E KAGAME !!!MBEGA BAMUREKUYE ATABAYE MINISTER MWUMVA AMAHORO YAVAHE,KO YABA ABONYE KO AHUBWO ATINYITE NA MATEGEKO AMUTINYA. Afite amafaranga na za RNC zizamurihira AVOCAT bose bashoboka bamukure mubyo bamushizemwo….INDA WEEEEEEEEE!!!!!!

  • NJYWE MBONA NIBA YARISHAKIRAGA CASH ABAYARARIYE ARIYA YAGUZE GRENADES KUKO ARARENGA MIRIYONI ESHATU YASHAKAGA AHUBWO NAVUGE IBINDI NAHO UMUGAMBI MUBISHA WO ARAWUFITE KUVA MURWANDA AKAGERA IBURUNDI AYO MATIKE UGATERANYAHO AYO YAGUZE GRENADES KO 3M NTIZIRIMO?

  • Kizito ihangane kandi tugusabe ba umugabo ushirire mumutima ntiwerekane agahinda kawe turakumva pe gusa abagukoreye biriya imana izababaze cyane mugihe waburiyemo abawe komera turagusengera ntamvura idahita na jenoside yaragusize komera bumugabo nabenawe haricyo wamariye igihugu cyawe mubihangano wakoze nihanganishije umuryango wawe wose ukomere iyakaremye niyo ikamena urarengana pe 

    • Nyamara hari ikintu mutazi, umutekano iyo uhungabanye ntimugirengo nibyoroshye mureke kubicira inyeri kandi ari urukonda. Ahubwo tureke wenda bariya bafite imigambi yabo mibisha bafite n’inyungu baharanira nyuma y’ibyago abanyarwanda twagira uretse ko Imana iha imbaraga abashinzwe kurinda umutekano. Nibarize abashyigikiya FDLR na RNC bari mugihugu, mutekereza mute ko iyo igiti kiguye kitagwana n’amashami ngo kigwire ibyatsi? Icyakabiri ese grenade itewe kuri iriya nyubako inzirakarengane zapfa cg zigakomereka wenda nyoko atabamo? ese RNC na FDLR urumva bazaguha iki utabonye? Mwari mukwiye kwigishwa n’amateka ibyo twanyuzemo nibyinshi.

      • @Ruzirabwoba Rwamuza, erega ibibazo byawe byuvwa gusa n’abafite imitima mizima n’ubwenge bwa kimuntu. Ntutekereze ko abajojoba amaraso y’inzirakarengane z’abana b’u Rwanda – mbese nk’uyu wo hejuru wiyita ngo “ukuri” – kandi asebya iryo jambo icyo rivuze – bene ibyo hali icyo bimubwiye. Icyamushimisha nuko barangiza “akazi” Kagame na RPA babatesheje muli 1994. Naho ba Kayumba Nyamwasa, cyangwa nyakwigendera Patrick Karegeya, n’ibindi bigarasha nka Gerald Gahima na mwene nyina Theogene Rudasingwa, n’abandi bambari babo nka Callixte Nsabimana, abo bo babunzwa n’umushiha uterwa no kumva yuko batabonye amahirwe yo gusahura iki gihugu, bigatuma banakorana na shitani ubwayo ali ngombwa kugirango ababimiliye bakababuza uko gusahura babahirika kugirango iyo migambi bayigereho. Kuli ibi bisambo rero, gukorana na FDLR yuzeyemo abasize uru Rwanda rutemba imivu y’amaraso, imirambo y’abacu itemba muli Nyabarongo, Akagera ndetse no muli lac Victoria, indi ibihumbi n’ibindi yuzuye muli za kiliziya, mugo z’abantu, cyangwa ku mihanda iribwa n’imbwa n’ibisiga – ibyo izingetura ntacyo bibabwiye. Bibaye ngombwa bagurisha na banyina bababyaye kugirango bagere kuli iyo migambi mibisha. Naho uyu ngo Kizito Mihigo ngo usaba guhabwa amahirwe, yoyoyoyo, hali uwahawe amahirwe nkawe? Hali umunyarwanda n’umwe utareba icyo ayo mahirwe yahawe yayakoresheje? Mu icyongereza ibyo yafashwe agambanira abamugejeje aho yaramaze kwamamara mu gihugu cyacu tubyitiranya n’imbwa iruma ikiganza cy’uwayoroye: “Biting the hand that fed you”. Kugirango amare kugira umurengwe ugera aho yumva urukundo, n’amahirwe yaramaze kugezwaho n’inkunga yagiriwe n’ubuyubozi bw’iki gihugu, akumva bitamunyuze ngo ahubwo akwiriye gufasha abashaka guhilika ubwo buyobozi kuko abashaka kumukoresha bijeje iyo nyana y’imbwa ibindi by’ubahiro birenze ibyo yaramaze kugeraho, byerekana yuko umusega wanga ukaba wo. Nta mbabazi uyu yabona ngo bimuhindure umutima afite w’uzuye itiku n’ubusambo bya kamere.

  • mukunda kunyonga yewe kugeza ryarise ????????????????????????? ukuri gutinda muziko ntigusye

  • ART 25 ya CODE PENAL y’urwanda issobanura Ugucura umugambi wo gucora icyaha (conspiracy muri ubu buryo bukurikira):Gucura umugambi wo gukora icyaha ni ubwumvikane hagati y‟abantu babiri cyangwa benshi bugamije gukora icyaha bikozwe n‟umwe cyangwa benshi muri bo. Aba bunganizi bize amategeko ahaganahe? bize EVENING PROGRAM muri za kaminuza zigenga biragaragara!niyo mpamvu ibi byaha bifite elements zose zigize icyaha. Dore izo element:Actus reus: gucura umugambi wo gukora icyahaLegal element(legality): ARTICLE 25 isobanura icyaha cyo gucura umugambi wo gukora ibyaha biboneka muri ARTICLES 461, 462.Nonese  aba bunganizi bize he koko????ARTICLE 26 ikomeza igira it:Gucura umugambi wo gukora icyaha cy‟ubugome cyangwa icyaha gikomeye bifatwa kimwe nk‟ubwinjiracyaha ku cyaha cy‟ubugome cyangwa icyaha gikomeye cyari kigambiriwe. Aba bunganizi (??????) ni ukubigaho.

  • Wowe wiyita ukuri, uravuga ngo araregana ubishingiye kuki, nonese numutagatifu kuburyo namafutiyakora ariko mwangiye mungira ubwenge. urimurizasatima umufitiyegusa.Mana warakoze kuba ugaragaje ibyo satani yari yateguye.

  • Ariko njyenarumiwe?Kizito we?komera ushikame kuko urwishigishiye ararusoma urabona ngo urangiza ubuhamya bwawe? ukojeje urwanda isoni gusa.

  • Byose bizwi nayo kuko abana babantu dutekereza uko twishakiye ukuri kuzwi n’Imana yo nyineAhubwo tubasabe uwari ufite umugambi mubisha wese yumveko atari wo muti wibibazo byugarije igihugu Imana ibahe kwisubiraho no kubohoka mumitima yanyu usa imbabazi azisabe uzitanga nawe azitange atumva amabwire ahubwo abwirijwe na Roho Mutagatifu.

  • mugire amahoro  banyarwanda burya amabuno y’inkoko iyariyo yose agaragazwa n’umuyaga.

  • mugire amahoro banyarwanda burya amabuno y’inkoko iyariyoyose agaragazwa n’umuyaga

Comments are closed.

en_USEnglish