Digiqole ad

Musanze: Hatahuwe imbunda zirindwi umuturage yaba yari yarabikijwe na FDLR

Nyuma yo guta muri yombi bamwe mu bayobozi bo muri aka Karere bakekwaho gukorana na FDLR mu kuyifasha kugaba ibitero mu Rwanda, amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Umuryango aravuga ko inzego z’umutekano zabashije kuvumbura intwaro FDLR yari yarabikije umuturage ngo izazikoreshe igihe kigeze.

Imbunda zo muri ubu bwoko zirindwi nizo zatahuwe ku muturage i Musanze
Imbunda zo muri ubu bwoko zirindwi nizo zatahuwe ku muturage i Musanze/photo blurl.com

Umuturage utuye mu Murenge wa Muhoza, Akagali ka Kigombe inzego z’umutekano zataburuye mu isambu ye hafi y’urugo imbunda za kalachnikov zirindwi yari yaratabye bikekwa ko ari izo FDLR yamubikije . Aya makuru aravuga ko izi mbunda zafashwe kuwa kane ushize ariko bikagirwa ibanga kuko hari n’izindi zigishakishwa.

Polisi y’u Rwanda ntabwo yahakanye aya makuru gusa yirinze kugira ibyo iyatangazaho kuko iperereza rigikomeje nk’uko byatangajwe.

Mu cyumweru gishize, ubwo Polisi yerekanaga bamwe mu bacyekwaho gufatanya na FDLR mu mugambi bateguraga wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda batera za greande, umukuru w’ishami ry’iperereza muri Polisi , ACP Theos Badege yatangarije abanyamakuru ko bari gukurikirana kandi bamwe mu bakekwaho gukorana na FDLR na RNC mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • courage ku nzego z’umutekano,cyane cayane abaturage bakunda igihugu bagatanga amakuru twabaye mumwijima birakwiye ko tugana urumuri birumvikana biba bitoroshye kubikora uziko umuturanyi cg umuvandimwe wawe ari bufungwe ariko dukwiye kuvuga never again ku mvururu ,intambara mugihugu cyacu kuko uko byamera kose baturage twigize ntibindeba byagorana kdi ingaruka zose nitwe zigarukaho ntamugambi n’umwe wacurwa utazwi ahubwo rimwe ntiduaha agaciro ibyo tubona ,ubuzima bubi twanyuzemo ni ikosi ritatuma tujenjeka,turangara ngo igihugu kige mu kaga  ubumweeeee amahoroooo

  • NUKU BYATANGIYE     1990    ABANTU BAFUNGWA MUBYITSO byi NYENZI  ABANDI BARIGISWA ABANDI BICWA, reka tubitege amaso ndabona ishyamba atari ryeru  

    • Ishyamba atari ryeru?????????????? Ahubwo ubwo si ryeru kuri wowe ufite icyo wicyeka nawe bagushake.
      Ibyo muri 90 se wibaza ko ariko n’ubu bimeze, bafataga abantu bakabica se ubu ni inde wumvise bishe, ntabwo ubareba imbere y’ubutabera?
      Ibimenyetso simusiga ntibihari? kuki mushaka gushyushya abantu imitwe?
      Ni hahandi hanyu ariko ntacyo muzageraho.
      Abanyarwanda twarahumutse, tuzi ikiza n’ikibi, ntawuzongera kudushuka nk’uko mworetse imbaga muyangisha Abatutsi bakicwa ingaruka zikagerwaho n’igihugu cyose n’umwana wavutse uyu munsi akaba azazibona.
      Nimukomeze muvugeeeeeeeee natwe dukomeze dukore tuzareba amaherezo yanyu

    • Hahahah ngo ngw’iki? mujye mureka sha twarabamenye……..
      Ngaho umva iyi Interview ya Kizito yiyemerera ibyo aregwa https://m.soundcloud.com/manzism/kizito-mihigo-full-interview-and-confession

    • iIcyiza cy’iyi Leta umenye ko idafata abantu igihiriri irebeye ku bwoko. Muri 1990, wibuke ko Leta yafataga abantu igendeye ku bwoko. Yafashe Abatutsi irafunga abandi irabica kubera ubwoba ivuga ngo ni ibyitso by’Inkotanyi kandi hari Abahutu b’Inkotanyi bigaramiye. Mehu!!!! 

  • courage ngabo zu Rwanda zishinzwe,umutekano,Uwiteka,arikumwe namwe,ngo,abagwirize,ubwenge nuhanga mubyomukora, police ndabemera kdi ndabakunda cyanee nanjye niyeje kubaha,inkunga ya masengesho kumanwa nanijoro,kdi mbona harimo,umusaruro ku banyarwanda twese,mboneyeho  gukangurira,abanyarwanda twese ngo dusubize,amaso,inyuma turebe,oho tuvuye naho tugana maze twange,ikibi,icyaricyose cyatuma dusubira,inyuma,rekareka ntibikabe mwi zina rya Yesu kristo, twese nidufatanye ninzego zumutekano kuva hasi kugza hejuru ,twirinde,abadushuka batubeshya,ababeshwa,nimubivemo nukuri ntacyiza bafite,nimukunde,urwababyeye,twese hamwe, dushyigikire Umubyeyiwacu H.E.P.K tumukunde cyane kuko  njye,nasanze,afite,itandukaniro nabandi ,Uwiteka,imana,yacu,akomeze,imuhaze,uburame,nabanyarwanda twese mbaragije,uwabahanze ,ibihe byose.

  • Iri ni ikinamico.com ngo mutaheeeeeeeeeeee!!!!

  • Ko bavuze nga hafashwe 7 nkaba mboma ebyiri gusa izindi se zirihe wana??!!!cg bahise bazitsima nabo????????

  • Imana ihe abanyarwanda umutima ukundana naho intambara yo irasenya ntiyubaka! yego ngaro ushaka amahoro ategura intambara ku ba filozofe ariko nanone ngo n’ushaka amahoro abiba amahoro niko bibiriya itubwira! nta mahoro y’ imbunda jye mbona kuko icira urupfu.

Comments are closed.

en_USEnglish