Nyuma yo kuvugwaho ibintu bitandukanye birimo ko yaba yaraburiwe irengero, gufungwa ndetse no guhunga igihugu n’urubuga rwe rugashimutwa nk’uko abitangaza, Umunyamakuru Ntwali John Williams aremeza ko ari ari mu Rwanda n’ubwo ngo ariho bya mbar’ubukeye. Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Ntwali John Williams yavuze ko ngo n’ubwo abona bucya, agakomeza ibikorwa bye ku mugaragaro ngo mu […]Irambuye
Kuri uyu wa 29 Mata ubwo ishami ry’ Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda “ICTR” rya Kigali rwibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru uhagarariye uru rukiko mu Rwanda Bocar Sy; yatangaje ko uru rukiko rwakoze ibyo rwagombaga gukora. Binyujijwe mu kigo “Centre umusanzu mu bwiyunge” kuva kuri uyu wa […]Irambuye
Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame arimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yavuze ko nta kibazo na gito atewe n’abamunenga kuko ngo havugwa ukora, uvuga, kandi atiteguye kubaho ntacyo ari cyo ngo hatagira abamunenga. Ibi yabigarutseho mu kigamiro yitabiriye cyari cyateguwe na Ambasaderi Pierre Prosper wahoze muri guverinoma ya Perezida George W.Bush, […]Irambuye
Jean Louis Nsengimana Jenoside yabaye afite imyaka itandatu, yari umwana umwe abana n’ababyeyi be mu Matyazo ahari muri Komini Ngoma, ubu ni mu karere ka Huye, Jenoside yamutwaye ababyeyi be asigara wenyine nk’uko yavuze. Nyuma y’imyaka 20 ubuzima burakomeje… Se yishwe muri Jenoside abasha kurokokana na nyina bihishahisha, ariko nawe nyuma gato kubera ingaruka za […]Irambuye
Ashish J. Thakkar, umuherwe uzwi muri Africa wabaye mu bwana bwe muri Uganda yatangaje mu mpera z’icyumweru gishize ko agiye gusubiza igihembo gikomeye yahawe na World Entrepreneurship Forum yamagana ko abakimuhaye bagaragaje gukorera mu kwaha kwa politiki y’u Bufaransa no kudaha agaciro ibyo Perezida Kagame yagejeje ku Rwanda . Ashish J. Thakkar umuherwe utuye i Dubai watangije […]Irambuye
BRALIRWA Ltd uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye kuri uyu wa 28 Mata rwashyize ahagaragara aho umutungo warwo wari uhagaze muri 2013. Inyungu muri uyu mwaka yabaye Miliyari 15 na miliyoni 459 Frw ikaba yaragabanutse ugereranyije no muri 2012 ahabonetse inyungu ya Miliyari 19 na miliyoni 027 Frw. Nubwo ariko umusaruro rusange wa BRALIRWA wo wazamutseho […]Irambuye
Urukiko rushingiye ku ngingo zitandukanye zirimo iya 96 n’iya 97 zo mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’incinjabyaha zivugwa ku mpamvu z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe ukekwaho ibyaha akirimo kuburana, rugendeye kandi ku kuba abaregwa biyemerera kuba baragiranye ibiganiro n’abantu bo muri FDLR na RNC ngo birahagije kubakekaho ibyaha bakekwaho, bityo rusaba ko baba bafunzwe by’agateganyo […]Irambuye
Murwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka kunshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi 1994 ubuyobozi n’abakozi ba StarTimes mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside i Murambi ya Nyamagabe bunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 50 000 zihashyinguwe, banafasha inshike za Jenoside batandatu nanifatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe hamwe n’abaturage mu muganda. Nyuma y’umuganda, abafatanyabikorwa basuye urwibutso rwa Jenoside rwa […]Irambuye
27 Mata – Kuri iki cyumweru, ku bemera bo muri Kiliziya Gatolika wari umunsi ukomeye kuko cyari icyumweru cy’impuhwe z’Imana kiba rimwe mu mwaka, iki cyumweru kikaba cyahujwe n’amasengesho abera mu Ruhango ahazwi nko mu Rugo rwo kwa Yezu Nyirimpuhwe, hakaba uyu munsi hazamuwe mu ntera n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, ku rwego rw’Ingoro ya […]Irambuye
Mu gitondo cya kare kuri iki Cyumweru umugore witwa Kanyambiriri Erica wari utwaye bagenzi be basinze yagonze umupolisi wari mu kazi ke ko gucunga umutekano mu muhanda wo ku Gishushu ariko Imana ikinga akaboko nk’uko byatangajwe na Polisi. Nyuma uyu mugore yafashwe yerekwa abanyamakuru kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda […]Irambuye