Digiqole ad

Mwezi yasigaye wenyine, arokowe no kwambara ijipo

Mwezi Eric yavutse mu mwaka wa 1991, avukira i Ntarama mu Bugesera yari umwana wa gatanu mu bavandimwe batandatu n’ababyeyi bombi, aba bose barashize asigara wenyine, kuko ubwo bicaga abagabo n’abana b’abahungu we yambitswe na nyirasenge akajipo bakagirango ni akana k’agakobwa, yari afite imyaka itatu gusa.

Mwezi Eric
Mwezi Eric

We n’abavandimwe n’ababyeyi be Sebashoka Celestin na Kubwimana Illumiée, bari batuye mu Bugesera ahitwa mu Cyugaro munsi yo ku Kinyana. Ubu ni mu murenge wa Ntarama.

Mwezi avuga ko nubwo yari muto cyane ariko abasha kwibuka bicye mu byababayeho muri Jenoside akabikomatanya n’ibyo yabwiwe nyuma akagira ishusho nyayo y’amateka ye n’abe bose bashize agasigara wenyine.

Mu ijoro ubwo indege ya Habyarimana yagwaga, Se yafashe umwanzuro w’uko  bahunga bagana aho mama wabo yavukaga, ahitwa i Ntongwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango.

Berekeje i Ntongwe bagenda banyura inzira z’imibande n’ahandi hatagendwa bahura n’ibitero bakihisha, bari kumwe n’abandi ku buryo ngo hari abagiye bicirwa mu nzira ubwo Interahamwe zabaga zibavumbuye.

Mu rugendo baratandukanye. Ati “ mu rugendo mama yari afite umwana wari bucura bw’iwacu wari ufite amezi abiri, ntiyabashaga kudufata twembi kuko nanjye nari muto, ampa masenge wari mu rugo icyo gihe ngo abe ariwe umfata, ubundi akomezanya (mama we) n’abandi batanu bari basigaye, dukomeza urugendo tuza guhurira ku kiliziya cyo ku Mugina.”

Tumaze iminsi aho ku Kiliziya, inzara itwishe, data yaje kujya gushaka icyo twarya mu mirima yari aho hafi, ahura n’igitero cyari giteye ku Kiliziya bamwicira aho, iki gitero kigeze kuri kiliziya ya Mugina bafashe abagabo bose barabatemagura barabica ntihagira n’umwe urokoka.

Bamaze kwica abagabo, bari banagerageje kwirwanaho imbaraga zikababana nke, ku mugoroba w’uwo munsi batangiye gutera amagerenade mu Kiliziya, mama apfira aho, mu gitondo bagaruka gutemagura abatishwe na grenade.

Uyu munsi abari barokotse za grenade, abagore n’abakobwa barabababariye ariko abana b’abahungu n’abasore babajyana ku mugezi bakajya babica babajugunyamo. Njyewe narokowe n’uko masenge yari akiriho tukiri kumwe akanyambika akajipo bakagirango ndi umukobwa.”

 

Nyuma y’Imyaka 20

Mwezi Eric ubu ni umusore w’imyaka 23 ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu gashami k’ibaruramari n’umutungo i Huye, afite icyizere cyose ko imbere he ari heza.

Ati:’’ Ubwo jenocide yarangiraga, tukagarukana na masenge mu Bugesera, twahasanze Sogokuru wari wararokokanye n’abahungu be bane, tubasanga mu kaga gakomeye no mu bukene bukabije kuko, amazu yari yarasenywe, inka zarariwe, intoki zaratemwe.

Sogokuru yadufashije cyane kwisuganya, tubasha kongera kubaho mu buzima butari bwiza kandi ari umusaza, uko ngenda nkura sogokuru akanyegera akansobanurira uko byagenze, n’impamvu ntabona ababyeyi banjye, ansobanurira ko bishwe muri Jenocide, kugirango ntakomeza kwibaza impamvu mpora numva abandi bana bavuga papa na mama, kuko hari ubwo nibazaga ko papa ari sogokuru, mama akaba ari masenge. Byose nagiye mbisobanukirwa nyuma babimbwira neza.

Mu mwaka wa 2000 naje kwimukira i Kigali nsanga yo data wacu, wahabaga kubera inzara ikomeye yari yateye mu Bugesera, kandi abo twari dusigaranye bari bafite ubumuga bakomoye muri Jenocide butabemereraga guhinga, biba ngombwa ko nza gukomereza amashuri abanza i Kigali.

Kuva icyo gihe nize ndi umuhanga kandi mfite n’umuhate kuko numvaga ngomba kubaho nk’umuntu wasigaye wenyine, nkaberaho ababyeyi nkaberaho n’abavandimwe, nabashije kugera muri Kaminuza y’u Rwanda, nakoreye n’uruhushya rwo gutwara imodoka, kandi ndizera ko nzakomeza amashuri nkaminuza nkazagera kuri uwo mugambi wo guhagararira umuryango wanjye neza.”

Imbogamizi z’ubuzima bwa wenyine

Gusigara wenyine, nta mubyeyi, nta muvandimwe nta muntu wawe wo kubwira ikibazo cyangwa gutura ibyishimo ngo ni ibintu bimubabaza cyane.

Gukura ukaba umugabo utarigeze urukundo rw’ababyeyi ni igikomere avuga ko afite kandi gishobora no kuzamukurikirana kugeza kubo azabyara.

Ati “Ariko kuko akaje kemerwa wamugani, tugerageza kubyakira tugakora cyane kugirango duhindure amateka yatubayeho tugahobera ubuzima, tukiyubaka tugashumbusha imiryango yacu ntizazime.”

Roger Mark Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Komera kandi ugire ikizere muvandimwe. this testimony is touching to a number of souls! But just be strong and courageous dear. Imana izagushumbusha. Much love. Abanyarwanda dukwiye kugira uruhare mukunga imitima ya benewacu tubana nabo in our everyday life, you never know who is beside you! just show love to everyone nearby. Much peace

  • Impore imana yagusigaje uzanagukuza  hari impanvu byagenze kuriya

  • Imana niyo yonyine yo kukurwanirira, kuko birenze ubwenge bwacu.

  • Imana irakuzi kandi yo yakurinze igufiteho umugambi, Yesu wakurinze azi impamvu. Imana igufashe mubuzima bwawe bwa buri munsi kandi ejo hawe hazaza izahahe umugisha.AMEN

  • Muvandimwe Mwezi,Ihangane kandi si wowe wenyine. Imana yakurokoye ijye ihora ikwihishurira ikwereke ko hari impamvu yakurokoye maze ikomeze ikuyobore muri ubu buzima bw’iyi si butegura ubuzaza.Mana Jya wigaragariza abantu bose banyuze mu nzira y’umusaraba kubera amahano atagira akagero yabaye mu Rda rwacu.

  • umumva nshuti uhangane imana irakuzi iyakurokoye no kugukiza izagukiza siwowe wenyine ndumva ndumwe nawe .ubu nange mfite imyaka 20 navutse muri genocide sinzi ababyeyi bange habe nabakeya nzi nisanze ndingenyine kubera genocide arko ubu mfite ikizere cyange kejo hazaza ngeze mu wa 6 wa secongery nizerako imana izamfasha nshuti komera wihangane imana irabizi byose ibyo yakurinze nibyo biteye ubwoba ibisigaye biroroshye kuriyo gusa nkatwe kubyakira biratugora arko turagerageza mukomere mwe mwabuze ababyeyi twizerako imana izadufasha kdi idufiteho umugambi mwiza

    • Muhumure, tubafatiye iry’ iburyo.

  • umumva nshuti ihangane imana irakuzi iyakurokoye no kugukiza izagukiza siwowe wenyine ndumva ndumwe nawe .ubu nange mfite imyaka 20 navutse muri genocide sinzi ababyeyi bange habe nabakeya nzi nisanze ndingenyine kubera genocide arko ubu mfite ikizere cyange kejo hazaza ngeze mu wa 6 wa secongery nizerako imana izamfasha nshuti komera wihangane imana irabizi byose ibyo yakurinze nibyo biteye ubwoba ibisigaye biroroshye kuriyo gusa nkatwe kubyakira biratugora arko turagerageza mukomere mwe mwabuze ababyeyi twizerako imana izadufasha kdi idufiteho umugambi mwiza

  • humura nturi wenyine…Imana yakwirindiye igufitiye umugambi… impore baho kuko nanjye ndiho..

  • Imana ikomeze ibane nawe, izagushoboze iby’umutima wawe wifuza kugeraho.

    • Humura nshuti muvandimwe,imana yakuremye niyo izi ibyawe byose kuva ukirimunda ya mama wawe.komera kandi ukomeze nabandi haranira kw,iyubaka kandi wirinda ibibi byose byakugirira nabi.kugirango abagusize iheruheru batazishima mugihe bazabona umeze nabi.gusa ntabwo ariwowe wasigaye wenyine natwe niko bimeze gusa wenda njye narimukuru kuko narimfite imyaka 8 narabibonye byose bica ababyeyi banjye nararebaga gusa tugomba kwihangana .tugaharanira kubaho neza kandi tukazababera aho batari nanjye ndanjyije kaminuza.gusa ndifuza gukomeza kuko nibyo nsaba imana.kandi ndihanganisha nabariya bana bavutse muri genocide buriya bayizi kuturusha ndabihanganisha cyane.imana ikomeze kubafasha mubyo mukora byose kandi  irabakunda muhumure.nanjye iwacu naho bita bisesero .ndumva mujya muhumva hari amateka naho.

Comments are closed.

en_USEnglish