Digiqole ad

Intambara ikomeye iratutumba. Ingabo za USA zageze hafi ya Ukraine

Itsinda rya mbere ry’ingabo 150 za Amerika zirwanira mu kirere zifite akazina na “Sky Soldiers” zaraye zigeze muri Pologne aho zigiye kuba zikora imyitozo, ni nyuma y’uko umwuka ukomeje kuba mubi cyane hagati ya Leta ya Ukraine ishyigikiwe na Amerika ariko ikarwanywa cyane n’Uburusiya.

Ingabo za Amerika zageze muri Pologne ihana imbibi na Ukraine
Ingabo za Amerika ubwo zari zigeze ku kibuga cy’indege cya Swidwin muri Pologne, ihana imbibi na Ukraine. Photo/Janek Skarzynski, AFP/Getty Images)

Izi ngabo 150 za Amerika n’ibikoresho ziraza gukurikirwa n’izindi 450 muri iyi minsi nk’uko byatangajwe na Pentagon.

Ibihugu by’Ubwongereza, Ubuholandi, Denmark nabyo byatangiye gutegura indege kabuhariwe mu kurwanira mu kirere nyuma yo kumva ko indege zikomeye z’igisirikare cy’Uburusiya ziri mu kirere zitegura imirwano.

Perezida Obama arashinja Uburusiya kurenga ku bwumvikanye bwari bwagezweho mu cyumweru gishize i Geneve.

Uburusiya bwatangaje ko uwari wese uza kugerageza gutera ku nyungu zabwo muri ako karere bumwivuna.

Sergei Lavrov Ministre w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya kuri Televiziyo y’igihugu kuri uyu wa gatatu, yibutsa urugero rwo mu 2008 (ubwo uburusiya bwateraga muri Georgia bukanarasa Perezida), yavuze ko uhirahira wese agakangaranya inyungu zabo mu karere bari bwihimure bagendeye ku mategeko mpuzamahanga.

Uyu mugabo kandi yibukije ko Amerika (USA) ngo ariyo nyirabayazana w’ibiri kuba byose muri Ukraine nk’uko bitangazwa na AP.

Jen Psaki Umuvugizi w’Ububanyi n’amahanga bwa Amerika yatangaje ko ibyo Sergei Lavrov yavuze biteye isoni, ko Amerika irajwe ishinga no gushaka amahoro kandi yumva nta gisubizo cya gisirikare gikwiye muri kariya karere.

Intandaro n’ibirambuye ku kibazo cy’intambara iri gututumba ishingiye kuri Ukraine wabisoma HANO

Ingabo 150 ariko za Amerika zaraye zigeye mu mujyi wa Swidwin muri Pologne ni izo muri brigade ya 173 yo mu ngabo za Amerika zirwanira mu kirere zahawe agahimbano ka “Sky Soldiers” zisanzwe zikambitse i Vicenza mu Butaliyani.

Ambasaderi wa Amerika muri Pologne yatangaje ko izi ngabo zije mu rwego rwa NATO kwizeza umutekano igihugu cya Pologne basanzwe bafatanya nk’uko bitangazwa na Usatoday.

Ingabo za Amerika biteganyijwe ko zitangira imyitozo y’intambara muri aya mezi muri Pologne, Lithuania, Latvia na Estonia ibihugu byo mu karere kegereye Ukraine n’Uburusiya ariko by’inshuti ya USA.

Pentagon, Ministeri y’ingabo za Amerika, kuri yo kohereza ingabo 600 muri Pologne (nubwo ngo ari nke) ni nko kuburira Uburusiya ngo buve muri Ukraine.

“Ntimukore ikosa. Abarusiya nibo ba gashozantambara hano. Guhungabanya uburasirazuba bwa Ukraine ni igikorwa cy’ubushotoranyi cy’Uburusiya, kohereza ibihumbi by’ingabo muri Crimea ni ubushotoranyi. Ibikorwa bya Amerika bigamije kwereka no kwibutsa inshuti zacu ko duhari” ni amagambo ya Col. Steve Warren umuvugizi wa Pentagon.

Izi ngabo za Amerika zoherezwa muri kariya gace zigizwe n’abarashi badahusha (snipers), abarwanyi bo ku butaka, abarwanyi barashisha imbunda ziremereye, bose n’ibikoresho byabo  biteganyijwe ko bagera muri biriya bihugu kuwa mbere w’icyumeru gitaha nk’uko byatangajwe na Col Warren.

Col Warren yongeyeho ati “Turabwira Uburusiya ko twiteguye kurinda inshuti zacu. Aka ni akazi gakomeye cyane kandi kavunanye. Turabifata nk’ibintu bikomeye.”

Uburusiya bwagejeje ingabo zisaga 40 000 ku mupaka wayo na Ukraine, Amerika yoherejeyo ingabo 600 gusa, nubwo hari abavuga ko izi ari izavuzwe hashobora kuba hagiye cyangwa hari izirenze izi.

Michael O’Hanlon umusesenguzi w’ibya gisirikari muri Amerika avuga ko Amerika ikeneye ingabo nyinshi muri kariya karere kurenza cyane 600 yohereje.

Ati “ Mu gihe Uburusiya bwaba bwinjiye mu burasirazuba bwa Ukraine, byasaba ingabo za Amerika nyinshi hariya, iby’ububanyi mu biganiro byaba birangiye.”

Hagati aho ingabo za Amerika zigiye mu myitozo muri Pologne n’ibihugu byegereye Ukraine, kimwe no mu ntambara ya kabiri y’Isi, bazaba baba mu mahema n’indaki mu gihe cy’imyitozo.

Intambara yakwaduka muri kariya karere ihangayikishije isi yose kuko yaba ari intambara hagati y’ibihugu by’ibihangange mu mbaraga za gisirikare (Amerika n’Uburusiya) bishobora kwifatanyamo n’inshuti zabyo ikaba intambara ikomeye cyane. Bamwe badatinya kwita intambara ya III y’isi.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • MWABANTU MW, ibi bintu birakomeye, iyi ntambara Imana iyiturinde

Comments are closed.

en_USEnglish