Gitwe: Gucuruza amasambusa n’amandazi bimaze kumugeza ku nka n’isambu
Ku myaka ye 20, Ndayishimiye Théogene akora umurimo wo gukora no gucuruza amandazi, capati n’amasambusa muri Centre ya Gitwe, ubu bimaze kumugeza ku rwego rushimishije ndetse atangaza ko mu myaka ya vuba azaba amaze gutera ikirenge mu cya Sina Gérard uzwi mu Rwanda.
Téo yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Umuseke mu Ruhango ubwo yamubazaga urwego yifuza kuzagezaho ubu bucuruzi bwe. Uyu munsi ibyo akora biramutunze, yabashije kwigurira isambu, kugura inka eshatu ndetse n’amafaranfa arenga miliyoni ngo afte kuri konti ye.
Yagiwe ati:”Umuntu w’ikitegererezo kuri jye ni Sina Gérard, nahoze nsoma uburyo yatangiye ubucuruzi bwe numva nta gushidikanya nanjye Imana nimfasha nziko nzagera nk’ahe.”
Uyu musore ukiri muto, amaze kumenyekana cyane muri centre ya Gitwe, benshi bemeza ko abikorana ubuhanga bikabaryohera ababigura akarushaho kubona abakiriya kuko ngo azi no kubafata neza.
Uyu musore yatangiye ubu bucuruzi ubwo yaburaga amafranga yo gkomeza ishuri, yari ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye aho yigaga ku kigo cya ADEA giherereye mu Birambo mu karere ka Karongi.
Mu mwaka wa 2008, yatangije amafranga ibihumbi mirongo itatu (30 000Rwf), yatangiye acuruza wenyine ku gakarito amandazi amapaki atanu ku munsi.
Uko iminsi yagendaga yicuma yabonaga amahirwe agenda amusekera nibwo yahagurutse iwabo mu murenge wa Kinihira, afata umwanzuro wo kuza kuba i Gitwe aho yabonaga hashobora kuboneka abakiriya benshi ugereranije n’agace yatangiriyemo ubu bucuruzi bwe i Kinihira naho mu karere ka Ruhango.
Inzozi ze agenda azigeraho mpamo, ubu afite abakiriya benshi ndetse aranguza abandi bacuruzi ibikorwa bye, ati: “ubu mfite abantu benshi bangana, hari benshi mu bacuruzi bo muri aka gace baza kurangura amandazi, za capati kandi bakakambwira ko abakiliya babikunda”.
Uyu munsi, Ndayishimiye Théogene acuruza amapaki y’amandazi agera kuri 200 ku munsi, amasambusa nibura 500 ku munsi, akoresha abakozi batandatu, akavuga ko abona ari imwe mu nzira izatuma agera ku ntego ye yo kwiteza imbere.
Inzira igoye y’iterambere avuga ko yatangiye mu 2008 avuga ko ubu imaze kumugeza kuri byinshi birimo kuba amaze kwigurira ikibanza cya miliyoni imwe, kugura inka eshatu zifite agaciro k’ibihumbi magana acyenda (900 000Rwf), ndetse akaba afite n’andi mafranga kuri banki atashatse kudutangariza umubare ari hejuru ya miliyoni, ibi byose yabigejejweho n’igishoro cy’ibihumbi 30 yatangiranye.
Mu mbogamizi uyu musore afite kugeza ubu avuga ko ari uburyo yabona ahantu hisanzuye akorera, mu ybifuzo afite kandi avuga ko mu rwego rwo kunoza imikorere ye yifuza kuzagura imashini zizamufasha mu kazi, byose avuga ko azabigeraho vuba.
Tumubajije ibanga ry’uko umusore nkawe akora akabasha kwigeza aho ageze ubu yasubije ati ati:”Ubundi mu kazi kose umuntu akora agomba gishiramo umwete, kunoza imikorere no kugira icyerekezo, reka nongere nkubwire ko nk’ubu ndebera kuri Sina Gérard kandi nifuza kuzamugeraho cyangwa nkanamurenga”.
Ubucuruzi bw’amandazi n’amasambusa muri Gitwe hari abandi bacuruzi babuhuriyeho gusa buri gitondo n’amasaha yose usanga afite abakiliya aho akorera baje kumugurira.
Uyu musore yadutangarije ko agitangira hari umucuruzi ukora nk’ibye washatse kumuzana ngo amuhe akazi aramwangira kuko yari afite intego ashaka kugeraho n’ubu atarageraho.
Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
bravo yesu akomeze agufashe gutera imbere ureke abanebwe birirwa babeshya
Ni byo rwose kora utere imbere kuko ako ni akazi kandi burya akazi kose iyo ugakoze neza, ukagakorana isuka cyane nk`ako ukora byirambagiriza abakiliya. Uracyari muto kandi hari icyizere ko nubyitwaramo neza intego yawe wazayigeraho nubwo utagera neza ku rwego rwa Nyirangarama birashoboka kugera ahakomeye hashoboka.Gusa musore ujye witwararika kandi ugire amakenga muri byose burya bene Adamu ngo ntibanyurwa ( cfr Tom Close). Ubwo hari abajiginywa batanyurwa n`uko babona biri kukugendekera neza ndetse cyane cyane abo muhanganye ku isoko nk`abo bagusabaga ko wabakorera. Si ihame ko bagira ka mukushi ariko…..!
aha nahariye capati niga igitwe kwewli
yego sha nanjye nuko. komerezaho sha Damas ujye ugaragaza ibibera iyo. tashya Dady wacu Gerard turamukunda cyane.
Comments are closed.