Digiqole ad

MINALOC n’Abayobozi b’Uturere baganiriye ku mutekano w’igihugu muri iki gihe

Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Mata, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yagiranye inama n’abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali, n’abayobozi b’Uturere twose tw’igihugu baganira ku buryo igihugu kiyobowe muri rusange no ku kibazo cy’umutekano, abari muri iyi nama bemeza ko wifashe neza muri rusange n’ubwo mu Ntara y’Amajyaruguru hakomeje kuvugwa abakozi ba Leta bakorana n’umutwe wa FDLR.

Abayobozi b'Intara n'Umujyi wa Kigali n'Uturere mu nama.
Abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali n’Uturere mu nama; imbere uhereye ibumoso, Fidel Ndayisaba, Uwamaliya Odette, Caritas Mukandasira, Aimé Bosenibamwe na Alphonse Munyantwari

Umutwe wa FDLR, uvuga ko uharanira kubohora u Rwanda, ufatwa na Leta y’u Rwanda nk’umutwe w’iterabwoba, ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside bityo Leta y’u Rwanda ngo itazigera ijya mu biganiro nawo.

Muri iyi minsi usa n’umaze kugaba amaboko mu bantu batandukanye  mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu Karere ka Musanze dore ko ho hatangiye no gufatwa abayobozi mu nzego bwite za Leta bakekwaho gukorana nawo, mu gihe ubundi hafatwaga abaturage basanzwe.

Nyuma y’ibiganiro byamaze hafi umunsi wose mu muhezo ariko bitavuze ku mutekano gusa ahubwo ngo byanagarutse  ku zindi nsanganyamatsiko nk’imihigo, umusaruro w’ukwezi kw’imiyoborere n’ibindi , abayobozi bose bari muri iyi nama bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Bosenibamwe Aimé, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimangiye ko ibirimo kuba i Musanze atari ibisigisigi by’abacengezi nk’uko bamwe babitekereza.

Avuga ko ari umuyobozi w’umurenge wa Cyuve wakoranye n’umwanzi akaza no kubikwirakwiza yafashwe ndetse n’abo bakoranaga kandi n’abatarafatwa baracyashakishwa.

Kuri ibi bibazo byitwa ubugambanyi byatangiye no kugaragaramo abayobozi bwite ba Leta, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James yavuze ko bitagaragaza ko umutekano w’igihugu uri mu bibazo.

Min. Musoni avuga ko umutekano w’igihugu utareberwa kuri gitifu (Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge) wakoze amakosa, kuko ushobora gusanga nko mu mwaka ba gitifu bakoze ibyaha cyangwa ubugambanyi bageze nko kuri batanu (5) cyangwa batandatu(6) gusa muri 416 bari mu gihugu hose.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James arizeza Abanyarwanda ko igihugu nta bibazo by'umutekano kirimo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James arizeza Abanyarwanda ko igihugu nta bibazo by’umutekano kirimo.

Ku rundi ruhande, Minisitiri Musoni avuga ko ifatwa ry’abantu bamaze iminsi batabwa muri yombi bakekwaho gukorana n’umutwe wa FDLR bigaragaza ko abanyarwanda n’inzego z’umutekano bari baso.

Ati “Umuntu wese ushaka kugirana ibiganiro n’abagizi ba nabi yaba yigiza nkana kuko abaturage b’u Rwanda bafite imyumvire iri hejuru kandi batiteguye na rimwe kwemerera umuntu uwo ariwe wese washaka guhungabanya umutekano w’igihugu.”

Ku kibazo cya Musanze, Minisitiri Musoni avuga ko Musanze kimwe n’ibindi bice  abaturage byegeranye n’igihugu cya Congo bishobora koroha ko umwanzi yaza akavugana n’abantu baho.

Ariko ngo ibyabaye i Musanze ntibikwiye gutuma abantu batafata aka Karere nk’ahari ibibazo bidasanzwe kuko ngo “ibikorwa by’umwanzi byagiye bihagaragara byagaragaye no mu bindi bice by’igihugu nka Kigali, Rusizi, Rubavu.”

Musoni yagize ati “Ntabwo nafata Musanze ngo nyishyire mu cyiciro kidasanzwe, ibyahabaye ni nk’uko wabisanga n’ahandi mu gihugu, ariko aho byaba hose mu gihugu twese dukwiye kutemerera ko hari umwanzi wakore mu gace ako ariko kose.”

Abaturage ba Burera, Nyabihu, Musanze, Rubavu, ni abaturage basobanutse bakorana neza n’ubuyobozi kandi bazi ububi bwo gukorana n’umwanzi kandi bakwiye kubikomeza.” Min Musoni.

 

Ifungwa ry’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu

Ku biherukwa kuvugwa ko umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan yaba nawe aherutse gufungwa akekwaho gukorana n’icyo ubuyobozi bwitwa umwanzi. Abandi bakavuga ko byaba byari ibibazo by’imiyoborere mu karere ayoboye.

Bahame nawe wari wibereye muri iyi nama, yavuze ko ibyavuzwe atari byo ntawigeze amufunga.

Minisitiri Musoni asaba ko ibintu nk’ibyo ngo bitajya bihabwa agaciro kuko ibihuha kuko ngo gukwiza ibihuha, ejo agahimba ibindi ari kimwe mubyo umwanzi ashoboye gusa.

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mu Rda umutekano urahari rwose cyane, akabonetsemo kadha umwanya wo gukataza mu gushyiraho ingamba ziwubungabunga. Ni muri urwo rwego ntanga igitekerezo cyuko umwanya w’Abanyamabanga Nshingwabikorwa Imirenge n’Uturere bajya bashyirwaho na Cabinet, aho gukora amapiganwa! Harebwe itegeko rivugururwe.

  • Bana b’u Rwanda, nshuti z’u Rwanda, mureke tujye dusubiza amaso inyuma maze tubwizanye ukuri. Harya ngo “Ushize impumu yibagirwa icyamwirukansaga”!!!! Twe abanyarwanda ntibkwiye. Buri muntu wese, yaba umunyarwanda cyangwa se umunyamahanga, uzi neza amahano yabaye ku Rwanda aho igihugu cyari imiborogo gusa, amahanga(UN) arebera noneho akarusho abitwaga ko baje kubungabunga umutekano mugihu, amahoro akagaruka, buriye indege zabo zihuta batereranye ikiremwa muntu (nkabo) gitsembwatsembwa nkaho cyakindi bitaga amahoro cyabonetse. Ibi n’amateka ntawutayazi cyiretse uyirengagiza nkana(kunyungu ze bwite yirengagije inyungu z’igihugu yewe nizo abo abeshya ko akunda yaba umuryango we uhereye kumugore/umugabo n’abana be.) Nyuma y’ayo mahano(genocide) yakozwe akanahagarikwa n’abanyarwanda ubwabo nyuma yo gutereranwa n’amahanga, nimureke twishimire ibyo tumaze kugeraho mugihe gutoya cyane kandi tubungabunge amahoro/umutekano udasanzwe dufite maze dusabe Imana igume kuduha ubuyobozi bwiza buguma kutugeza kubyiza twifuza.  Ariko, ndangize nkubaza wowe munyarwanda ufite umwanya wo gusubiza amaso inyuma ukibuka ibyabaye 1994, ukareba uyu munsi uko u Rwanda ruhagaze mumajyambere yihuta n’umutekano waburi munya rwanda wese kandi muri byose (uretse inkozi z’ibibi zemera gushukwa n’binda ndende) ikindi wifuza kibereye abanyarwanda muri rusange ni ikihe??? Urifuza ko twese tubera kimwe ba Perezida b’u Rwanda se? twese se tube aba minisitiri? aba guverineri se?, cyangwa abandi bayobizi uko bakurikirana? humura uru Rwanda ntawe ruheza, niba ufite ubushobozi ukagira umutima wubaka igihugu, nawe uzaba we ario njye naho ntaba na nyumba kumi(nkuko bimeze uyu munsi) ariko nkagira aya mahoro nifitiye arampagije. Urifuza se ko u Rwanda rwacu rumera nka biriya bihugu byitwa ko byateye imbere mubukungu ariko bihora muntambara zidashira bitwaje amoko, amadini n’izindi nyungu tutazi? Utazi aho avuye ntamenya aho ajya. Dukanguke twirinda abafitiye ishyari ibyo tumaze kugeraho n’umutekano tumaze kugeraho.Ahubwo twisabire Imana igume ihe ubuzima abayobozi bacu, inabahe kugumana uyu mutima wo gukunda no guharanira inyungu z’u Rwanda.   

Comments are closed.

en_USEnglish