Digiqole ad

Umunyamakuru Ntwali John Williams aratangaza ko atahunze

Nyuma yo kuvugwaho ibintu bitandukanye birimo ko yaba yaraburiwe irengero, gufungwa ndetse no guhunga igihugu n’urubuga rwe rugashimutwa nk’uko abitangaza, Umunyamakuru Ntwali John Williams aremeza ko ari ari mu Rwanda n’ubwo ngo ariho bya mbar’ubukeye.

Umunyamakuru Ntwali John Williams arahakana ko atahunze igihugu nk'uko birimo kuvugwa.
Umunyamakuru Ntwali John Williams arahakana ko atahunze igihugu nk’uko birimo kuvugwa/Photo Eric Birori

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Ntwali John Williams yavuze ko ngo n’ubwo abona bucya, agakomeza ibikorwa bye ku mugaragaro ngo mu gihe ataramenya icyihishe inyuma y’ibyamuvuzweho byose, akaba atarasubirana urubuga rwe ‘Ireme’ avuga ko rwashimuswe ngo arahangayitse ndetse afite n’amakenga ko byaba bifite inkurikizi mbi.

Ntwali John Williams ubu ari i Kigali, gusa akemeza ko mu minsi yashize ubwo ibyo kuzimira kwe byatangiraga kuvugwa ngo yari I Kampala muri Uganda gukurikirana ibyo gucapa ikinyamakuru cye (IREME Newspaper) kuko ubwo yashakaga kugicapisha mbere, undi Munyamakauru yahaye Miliyoni ebyiri z’amashiringi ya Uganda amubwira ko agiye kumukorera ikinyamakuru cyanditse, ntiyigeze abikora ntiyanamwishyuye.

Avuga kandi ko hari n’inkuru yagombaga gukora yambukiranyije ibihugu bitandukanye (Rwanda-Uganda-Kenya), ariko ngo amaze kumva ibiri kumuvugwaho mu Rwanda ntiyabashije gukomeza iyo nkuru, ahubwo yahise atangira gushaka uko agaruka mu Rwanda.

Urubuga Ireme n’ubu rufitwe  n’abantu atazi

Ntwali John Williams avuga ko akiri muri Uganda yabonye urubuga rwe “Ireme.net” ruri gushyirwaho inkuru yita “ Propaganda” kuko zitari mu murongo w’Ireme rigenderaho.

Nyuma kandi yaje kubura uburenganzira bwo kwinjira mu rubuga rwe ngo abe yazikuraho cyangwa azikorere ubugororangingo.

Akimara kubibona, avuga ko yahise asohora urwandiko yageneye ibitangazamakuru atangaza ko yitandukanyije n’urubuga rwe.

Akigera mu Rwanda kandi akaba yarahise yishinganisha, anabimenyesha ku rwego rwo kwigenzura kw’abanyamakuru ‘Rwanda Media Commission(RMC)’, Polisi y’Igihugu, Minisitiri w’intebe, Umushinjacyaha mukuru, Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu n’izindi nzego zitandukanye.

Kuva icyo gihe, kugeza ubwo twavuganaga ejo kuwa kabiri tariki ya 29 Mata 2014, urubuga rwe ngo ruracyari  mu maboko y’abo yita ba rushimusi.

Yahakanye ibyo guhunga igihugu

Byatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru Greatlakesvoice ko abanyamakuru  Gatera Stanley, Udahemuka Eric na Ntwali John Williams bahunze igihugu.

Ntwali avuga ko byamutunguye cyane kuko byavuzwe yarageze mu Rwanda, kandi yinjiye  mu buryo bwemewe n’amategeko nk’uko bigaragara mu mpapuro ze z’inzira.

Mu myaka 14 amaze mu itangazamakuru ngo yahuriyemo n’ibizazane byinshi adashobora kurondora ngo abirangize, gusa we ngo ntacyo yishinja cyatuma ahunga.

Yagize ati “Kuvugwa nta gitangaza kirimo bigendanye n’umwuka wari mu gihugu  w’abantu bari bamaze iminsi bafatwa bagafungwa ndetse biba abantu batambona mu bikorwa bitandukanye.”

N’ubwo ari mu Rwanda ariko ngo afite impungenge ku buzima bwe, kuko ngo arimo kubaho yigengesereye cyane mubyo akora byose.

Agira ati “N’ubwo ntembera, n’ubwo ndyama bugacya, n’ubwo nkora akazi gasanzwe ntibimbuza kwigengesera niyo mpamvu iyo umuntu ambajije ngo uraho? Mubwira ngo ndaho by’agateganyo.

Gusa Ntwali ashimangira ko ari mu Rwanda kandi atihishe kandi atahunze igihugu.

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mu gihe abanyarwanda dutozwa umuco wo kwigirira icyizere ndetse tukanagerageza no kwigira dushingiye k’ubushobozi dufite; John Williams Ntwali we yantangaje mu magambo ye ajimije aho yivugiye ko “N’ubwo ntembera, n’ubwo ndyama bugacya, n’ubwo nkora
    akazi gasanzwe ntibimbuza kwigengesera niyo mpamvu iyo umuntu ambwiye
    ngo uraho mubwira ngo ndaho by’agateganyo.”.Ibingaragarira , hari abantu bazi gutegura inzira zabo bazanyuramo igihe kigeze abandi bakiberaho birirwa babara imitungo y’abandi nkaho babihemeberwa!!!!Komera Ntwali we, bibaho kubaho m’ubuzima bwo gukeka…..Ntarugera François

  • Iyi nkuru ya Ntwali yararambiranye kabisa muzashake ibindi mwandika. Ese amakuru twumva n’ubundi ko avuga ko ku ireme.net yari umunyamakuru nk’abandi bose??? ubwo ntiyaba aryiyitirira kandi atari irye? nzaba mbarirwa.

  • ibyitangazamakuru ryo murwanda ko binteye urujijo ni umwugaga muke se ni ni leta ishaka ko bakorera mukwaha kwayose ubwo niki?nzabambarirwa mwene gahaya,nitwa vuga uziga mwene renzaho

    • Inzira yoroshye cyane kurusha izindi zose kubashaka kubona visa ibemerera kujya kwisumamo mu bazungu nukuvuga yuko urumunyamakuru utavuga rumwe na leta kandi yuko goverinoma iriho ibikuziza. Sweden, n’ibindi bihugu byo muli Scandinavia baguha visa na political asylum utali wanabiseba. Indi mhamvu igezweho cyane cyane ushoboye kubemeza yuko uli umunyayuganda nuko wavuga ko ukundana nabo usangiye igitsina. Usibyeko ibyo byakugora utaliko koko. Abongereza basigaye basaba ibimenyetso – nka za video – byerekana ko ibyo uvuga koko ali imhamo. Mbele abanyamahanga (abatali abazungu) barongoranaga n’abanyabulayi ngo babone ibyangombwa. Ndetse haliho n’abalibarahimbye business yo kurongorana n’abashaka imhapuro cyangwa yo kubashakira abo barongorana nabo bombi bakalihwa commissions zashoboraga kugera mu bihumbi nka 30 za ama euro. Abagenzuzi ba leta iyo mikino barayimenye, bene izo nzuho zigasanwa k’uburyo ubu umunyamahanga ushaka kurongorana n’uwo akunda koko w’umunyabulayi ubu byabaye ingorabahizi ihangaye. Niyo mhamvu rero kuvuga yuko ufite ibibazo n’ubuyobozi kuko utavuga lumwe nayo, cyane cyane ur’umunyamakuru, cyangwa wiyita activiste wa kiremwamuntu, cyangwa umunyapolitike utavuga lumwe na leta (cyane cyane ali leta ibihugu bya occident) bisanzwe bifitanye nabyo ibibazo kuko bitumvira ibyo bitegetse n’ubulayi cyangwa amerika y’amajyaruguru – ubwo nibwo amahirwe yawe yo kubona ibyangombwa byo kujya kwisumamo muli ibyo bihugu ubibona vuba cyaaaane. Ndetse ukanaboneramo n’izindi nkunga zigufasha kubaho utagombye kugira icyo ukora. Icyo ukeneye gusa nuko ukomeza guharibika isura y’igihugu cyawe naho waba uzi yuko ibyo uvuga alibyo uhimbye. Inda n’inyota yamaramuko biragatsindwa. Bamwe bibalisha n’amahumano ngo bakunde babeho, nubwo uko kubaho na none utabyita byo nyabyo.

Comments are closed.

en_USEnglish