Digiqole ad

BRALIRWA inyungu yayo yagabanutseho miliyari 4 mu mwaka wa 2013

BRALIRWA Ltd uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye kuri uyu wa 28 Mata rwashyize ahagaragara aho umutungo warwo wari uhagaze muri 2013. Inyungu muri uyu mwaka yabaye Miliyari 15 na miliyoni 459 Frw ikaba yaragabanutse ugereranyije no muri 2012 ahabonetse inyungu ya Miliyari 19 na miliyoni 027 Frw. Nubwo ariko umusaruro rusange wa BRALIRWA wo wazamutseho 2 %.

Jonathan Wal (iburyo) umuyobozi wa BRALIRWA avuga uko umwaka wa 2013 wagenze kuri uru ruganda
Jonathan Hall (iburyo) umuyobozi wa BRALIRWA avuga uko umwaka wa 2013 wagenze kuri uru ruganda

Nkuko byatangajwe n’Umuyobozi wa BRALIRWA Jonathan Hall ngo umusaruro wa BRALIRWA wiyongereyeho  2%  ugereranyije n’ibyashowe, naho imibare bacuruje mu imanuka 0,6%.

Uyu muyobozi yatangaje ko mu 2013 habonetse imbogamizi nyinshi bigatuma umubare w’ibicuruzwa byabo boherezaga hanze ugabanukaho 29%.

Miliyoni 50 z’amadorali zashowe mu kuvugurura uruganda andi ashyirwa mu bikorwa byo kubaka umuryango nyarwanda no mu myidagaduro.

Mu byagaragajwe uyu munsi harimo ko muri uyu mwaka bimwe mu binyobwa byayo nka Amstel na Mutziig byongereye ibiciro kubera kuzamuka kw’ibiciro y’ibyifashishwa by’ibanze mu gutunganya ibi binyobwa, kuzamuka kw’ibiciro by’ingufu n’ibindi.

Muri uyu mwaka wa 2013 ariko kandi ngo hamuritswe inzoga Primus ya Centilitiro 50 igura amafaranga 500 ishyirwa ahagaragara.

Nkuko byatangajwe izi mpinduka zigendana n’uburyo ubukungu bw’u Rwanda bwari bwifashe ndetse ngo n’ubwo muri aka karere ntibwari bwifashe neza kubera impamvu zitandukanye .

Batanze urugero ko nk’uko Leta y’u Rwanda yabitangazaga uriya mwaka utaratangira ubukungu bw’u Rwanda bwagombaga kwiyongera 8% muri 2013, ariko bwaje kwiyongera ku kigereranyo cya kane n’ibice bitandatu ku ijana.

Zimwe mu mpamvu batanga ni uko inkunga z’amahanga ku Rwanda zagabanutse ku buryo bugaragara,amabanki yagabanyije inguzanyo atanga ndetse ngo muri iyi myaka itandatu ishize agaciro ka kawa y’u Rwanda karagabanutse.

Muri uyu mwaka wa 2013 kandi uru ruganda rwakoze ibishoboka mu kwiyubaka ndetse runashora amafaranga asaga Miliyoni 50 z’amadorali.

Ku ruganda rw’ibinyobwa bisembuye I Rubavu hubatswe ibigega bine bishya,uruganda rushya i Kigali narwo ruri hafi kuzura bakavuga imbere ari heza ku ruganda rwabo ndetse ngo bigendanye n’ubukungu bw’igihugu ntako batagize.

Usibye ibi muri iyi nama batangaje kandi ko BRALIRWA imisoro yatanzwe mu 2013 yazamutseho 2.64% ugereranyije na 2012 aho batanze miliyari 60.8 y’u Rwanda naho mu mwaka ushize batanga imisoro yose hamwe ingana na miliyari 62.4 y’u Rwanda.

Abayobozi bakuru ba BRALIRWA nibo batangaje iyi raporo y'umwaka wa 2013
Abayobozi bakuru ba BRALIRWA nibo batangaje iyi raporo y’umwaka wa 2013
BRALIRWA ikora ibitandukanye ku muryango Nyarwanda.

Muri iyi nama ubuyobozi bwa BRALIRWA bwavuze ko ifasha abakozi bayo mu kwivuza ku buryo yanabiherewe igihembo ku rwego mpuzamahanga,yubatse ishuri ribanza Kicukiro n’irindi Rubavu ikaba kandi igiye kuzuza iryisumbuye i Rubavu.

BRALIRWA ivuga ko muri uriya mwaka (2013) habaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatatu mu rwego rwo guteza imbere impano z’abahanzi no kubegereza abakunzi babo.

Mu mikino BRALIRWA yateye inkunga irushanwa rya Primus National Football League ndetse na Copa Coca Cola mu mashuri yisumbuye mu rwego rwo guteza imbere imikino mu mashuri.

BRALIRWA icuruza inzoga nka Primus,Mutziig,Amstel,Turbo King zikorerwa ku Gisenyi,Heinken itumizwa mu buhorandi,ikora kandi ibinyobwa bidasembuye bikorerwa i Kigali ku Kicukiro.

Uru ruganda rwatangiye mu Rwanda mu 1959 nyuma ku bufatanye na Coca Cola mu 1978 rutangira no gukora ibinyobwa bidasindisha.

BRALIRWA ubu ni rumwe mu nganda zifatiye runini ubukungu bw’igihugu.

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ko mbona urucupa runini rwa Primus ntarugaragara kuri ariya meza se rwaba rutagikorwa?

  • Nanjye icyo kibazo cyo kutabona urucupa runini rwa Primus nakigize. Ngaho se BRARIRWA nigabanye igiciro cy’isoko ry’imigabane natwe abaciriritse twigurire. Umugabane ugeze kuri 800 Frw arenga ni menshi.

  • Ariko kuva muri 64 umunyarwanda anywa inzoga …………………mwahinduye ko ubuzima busigaye bugoye? Amazi arahari kdi meza ikindi nimwimenyereze kunywa KAWA ndetse n’ICYAYI ?

  • Izo milliyari enye bralirwa yahombye n’ayo leta yakase abakozi ikayajyana mu gaciro

Comments are closed.

en_USEnglish