Digiqole ad

Kizito Mihigo na bagenzi be urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30

Urukiko rushingiye ku ngingo zitandukanye zirimo iya 96 n’iya 97 zo mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’incinjabyaha zivugwa ku mpamvu z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe ukekwaho ibyaha akirimo kuburana, rugendeye kandi ku kuba abaregwa biyemerera kuba baragiranye ibiganiro n’abantu bo muri FDLR na RNC ngo birahagije kubakekaho ibyaha bakekwaho, bityo rusaba ko baba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kugira ngo batica iperereza.

Kizito akurwaho amapingu mbere yo gusomerwa imyanzuro y'urukiko.
Kizito akurwaho amapingu mbere yo gusomerwa imyanzuro y’urukiko.

Gasana Jean Damascene, Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ruherereye i Kibagabaga ari nawe wari uyoboye uru rubanza yavuze ko urukiko mu gusuzuma ubusabe bw’Abaregwa basabaga ko barekurwa, rwashingiye ku ngingo ya 96 y’itegeko ryo mu mwaka ushize ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’incinjabyaha, ingingo ivuga ko ukekwaho icyaha adashobora gufungwa mbere y’urubanza keretse hari impamvu zikomeye zituma ukekwaho icyaha kandi icyaha akurukiranyweho kikaba giteganyirizwa igihano cy’ igifungo cy’imyaka ibiri nibura.

Iri tegeko kandi mu ngingo ya 97 ivuga ko impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha atari ibimenyetso ahubwo ari ibyagezweho bihagije mu iperereza, bituma abantu bakekako umuntu ukurikiranywe ashobora kuba yarakoze icyo cyaha koko.

Urukiko ngo rugendeye kubyo abaregwa bemereye urukiko ubwabo, rusanga izi mpamvu zihagije kuba umuntu yakeka ko bakoze ibyaha byo kugirira nabi ubutetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, ubugambanyi bugamije kugira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, no gucura umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Urukiko kandi rwatesheje agaciro ubwisobanuro bwatanzwe n’abunganira Kizito Mihigiho bavugaga ko Kizito nta bikorwa yagaragaje bigaragaza ko yaba yarakoze ibyaha akekwaho, ndetse bakanenga n’inyito Ubushinjacyaha bwahaye ibyaha uwo bunganira yakoze, kuko ngo byari kwitwa gusebya no gutuka ubuyobozi buriho n’ubwo nabyo atari icyaha cyamuhama kuko biba icyaha iyo byakorewe mu ruhame, bagasaba ko urubanza ruhita ruhuzwa n’iburanishwa mu mizi akarekurwa.

Abunganira Kizito kandi bari basabye urukiko guhindura inyito z’ibyaha umukiliya wabo ashinjwa kuko ntaho bihuriye n’ibyaha yakoze, basaba kandi ko urubanza rwa Kizito rwatandukanywa n’iza bagenzi be bareganwa.

Umucamanza Gasana Jean Damascene asoma imyanzuro y'urukiko.
Umucamanza Gasana Jean Damascene asoma imyanzuro y’urukiko.

Aha umucamanza yavuze ko icyasuzumwe byari ukureba niba hari impamvu zikomeye zituma umuntu yakeka ko bakoze biriya byaha, atari ibimenyetso bishinja byasuzumwaga.

Bityo ngo urukiko ruburanisha imanza ku rwego rw’iabanze ku ifunga n’ifungura ntirufite ubushobozi bwo guhindura inyitso y’icyaha.

Urukiko kandi rwateye utwatsi iby’uko urubanza rwa Kizito rwatandukanywa n’iza bagenzi be kuko ngo n’ubundi buri muntu azakurikiranwa ku byaha bashinjwa ku giti cye.

Ku munsi wa kabiri w’urubanza, mu kwiregura Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassien, Dukuzumuremyi Jean Paul na Niyibizi Jean Paul bari bahurije ku gusaba ko barekurwa bakaburana bari hanze kuko ngo nta bimenyetso basibanganya kuko n’amakuru Ubushinjacyaha bufite aribo bayitangiye.

Mu kubasomera imyanzuro bose hamwe, Umucamanza yabanje gusoma ingingo zitandukanye zigaragaza ko ubusanzwe amategeko n’amabwiriza atandukanye u Rwanda rwashyizeho umukono avuga ko umuntu ukurikiranyweho ibyaha ari ihame ko agomba kuburana adafunze.

Ariko kandi ngo ingingo ya 89 agace ka kabiri y’itegeko ryekeye imiburanishirize y’imanza z’incinjabyaha ikaba yo ivuga ko ukurikiranyweho ibyaha ashobora no gufungwa by’agateganyo hakurikijwe ibiteganyijwe mu ngingo ya 96 n’iya 97 z’iri tegeko.

Urukiko ruvuga ko hashingiwe ku ngingo zavuzwe  haruguru no kuba hari impamvu zituma abaregwa bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho, kuba hari impungenge z’uko ko bashobora gutoroka ubutabera bitewe n’uburemere by’ibyaha bakurikiranyweho, kubw’itegurwa rya dosiye yabo mu gihe iperereza rigikomeza ngo hamenyekane n’abandi bafite uruhare muri ibi bikorwa birimo kugambanira igihugu, urukiko rusanga bakwiye ko bakurikiranwa bafunze by’agateganyo kuko bigaragara ko gufungurwa kwabo byabangamira iperereza.

Kizito na bagenzi be basomerwa imyanzuro y'urukiko.
Kizito na bagenzi be basomerwa imyanzuro y’urukiko.

Urukiko rwavuze kandi ko hari impungenge ko bashobora no gutoroka ubutabera ntibubabonere igihe bubashakiye, kandi hakaba n’abandi bakekwaho ubufatanyacyaha bagishakishwa n’inzego z’ubutabera, bityo ngo kubafunga by’agateganyo nibwo buryo bwonyine bwo gutuma badasibanganya ibimenyetso cyangwa ngo habeho ubwumvikane n’ibyitso byabo bigishakishwa, ndetse kandi bikaba byanatuma n’ibibyaha bakurikiranyweho bihagarara gukorwa.

Umucamanza yibutsa ko bagiye gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo muri gereza, kugira ngo dosiye yabo itunganye neza izashyikirizwe urukiko ruzababuranisha mu mizi kandi iki cyemezo kigira agaciro mu gihe cy’ukwezi.

Gusa ntiyavuze gereza bagiye kuba bafungiyemo kugeza urubanza rwabo rwongeye gusubukurwa mu mizi.

Kizito asinyira umwanzuro w'urukiko.
Kizito asinyira umwanzuro w’urukiko.
Umushinjacyaha, Budengeri Boniface wari uhagarariye ubushinjacyaha muri uru rubanza.
Umushinjacyaha, Budengeri Boniface wari uhagarariye ubushinjacyaha muri uru rubanza.

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • najyemo akatirwe urumukwiye.azaba aberewe namara kwambara ROSE.

    • Urwishigishiye ararusoma, umuanika agati wicaye ugahagarara

    • sha nawee rwose nta mpuhwe sinkigiye ibyo yakoze ariko iyo mbonye regrets afite mbona ko nta bugome yari gushobora.kagame azamubabarire pe nubundi yababariye n abishe bakemera ibyaha kuva nawe abyemera  ababarirwe.thats my poin of view

  • Njye mbona uru rubanza ruzatinda nk’urwa cya kigabo cyavugiye ibigambo ku Kabaya.

  • Ariko abanyagikongoro kwijandika muri politiki sinzi umuntu wabibatumye kandi nukuva kera,ingero ni nyinshi cyane Kizito koko atinyuke akore ibintu nkabiriya.Yewe nta kundi gusa birababaje kuko amateka ye ayahinduye ubusa kubera ubufaranga bubiri budashinga ashaka kumbanira umuyobozi wacu. Reka turebe ibizava mu butabera ariko nadatekereza nta kindi uretse kubaha imfunguzo za gereza ubundi bakajya gushyira ubwenge ku gihe.

  • Urwishigishiye ararusoma!!!! Umuntu amanika agati yicaye yajya kukamanura agahagarara….. Mbe yemwe da!! Umuntu azagambanira igihu nafatwa at” ngo bamurekure aburane ari hanze. Mbega ye uwo waba ari umwirato da; kwaba ari ugukinisha icyaha n’amategeko agihana pe.

    • numvaga abiha guca imanza hano mwari mukwiye kwicecekera kuko ruriye abandi rutakwibagiwe 

      • uwariwe wese nakora icyaha nyine azabibazwa. Erega buriya abantu hari ikintu tujya tuzira; ubundi mbere yo gukora ikintu icyo aricyo cyose ugomba kubanza kubara ingaruka zirimo kurusha gutekereza ku byiza byavamo aha niho umenya niba uzakijyamo cyangwa wakireka. Aba rero barebye inyungu gusa bibagirwa ingaruka. Umunyacyaha wese bizamugora kuba muri iki gihugu ariko umuntu wumva nta bugambanyi yifitemo rwose we nashaka ntagire uwo acira urubanza kuko nubwo wakwihisha ute uzatahurwa mba nkuroga. Mbaye mbaburiye ushaka kumva yumve uwanga ibara rya roza riramutegereje 1930, Mpanga,… Mugire amahoro mbifurije kunyurwa, gukunda igihugu, gukora, no gusenga.

        • ndabasetse mwese ibyo kizito yakoze nkurikije uko abisobanura ntagitangaje kirimo ubuse wowe iyo ushaka gukuramo umuntu amakuru ntuvuga ururimi avuga kugirango mwumvikane nimwubwoburyo kizito yagirango yumve icyo FDLR ITEKEREZA kandi namwe mwabyumvise hari intambara mukwakarindwi none irapfubye da hahahah murakoze cyane

          • Niba ari uko bimeze rero Kizito yaba yaratanze uburyo bwo kuvumbura imigambi mibi!!!

        • ibara rya roza riramutegereje 19h30 !!!!!!!!!!!!

      • @rizembe, undi uwaliwe wese uzagambanira igihugu nawe ntiruzamwibagirwe. Abanyarwanda twese dufite uburenganzira bwo kunenga abashaka kuturoha mu mwobo tumaze iyi myaka 20 ishize twivanamo. Rekeraho rero kuducecekesha.

  • maze iminsi nsoma comments zitandukanye z abantu abashyigikiye kizito n abandi bemeye ibyo police ivuga. hari abavuga ko ari ibyo bamuhimbiye nanjye niko nari nabitegeje. mba kure aho Kizito atazwi really so nashatse iriya ndirimbo on google maze ndumirwa. in my opinion kuba yaranditse iriya ndirimbo n ibindi yabikora. yari ahaze pe, umwijuto wica nk inzara.

    • aline nanjye urikumwe kuba yaratinyutse akandika iriya ndirimbo nibindi byose yabikora nabihanirwe  yatonetse benshi yibagiwe aho twavuye ubu koko imyaka makumyabiri gusa arahaze bene kariya kageni uwiteka yaravuze ngo nimubura ubwenge nzabata ntabwo nzi uburyo yapfukama ngo asabe peresida imbabazi nabanyarwanda muri rusange kuko yirengagije ukuri kwibyabona yita kumagambo yabari hanze badashimishijwe no kuba dufite umutekano usesuye niko kizito mwenedata warubuziki koko?????????yewe umuntu ananira umuhana ntananira umushuka perezida wacu arinzwe nimana kandi imana izi umumaro adufitiye ntiyakongera gutinyuka kutugira imfibyi turamusengera naho kubwabantu bo ntiyaba akiriho mana komeza uturindire perezida akomeze kugira ubupfura amen!

      • nawe vug’ ut’amena !!!!!!!!!

    • jye indirimbo numva ataricyo kibazo kuko kuririmba abishwe nizindi npfu zitari genoside ndumva ntacyaha kirimo

  • nge gusa ndasaba Imana imubabarire nawe siwe Kizito yarashustwe gusa nanone sinifuza ko aguma mu buroko,Kagame nagire Impuhwe za kibyeyi nabishe abantu yarababariye.Gusa yababaje benshi yadecevye benshi ariko bamubabarire ubwo asaba imbabazi kdi akanabyemera

    • Niba atariwe ninde?

  • Umugabo mbwa aseka imbohe

  • Gatoto Olivier,  Nanjye nti Umugabo mbwa aseka imbohe

  • yemwe nimureke dukore kimuntu,twegusimbuza icyaha ubumuntu buke kumntu wemeye icya atagoranye akanasaba imbabazi muburyo bugaragaza ko yicuza ikibi yakoze,abanyarwanda dufite impano yo kwihangana,cyane Perezida wa Repubulika,twihangane rero tubabarire n`ikigoryi cyacu,kandi biragaraga ko ashobora kuzikosora,ibuye ryabonetse ntiriba rikishe isuka,bamwegereze umubyeyi wamugiriye neza bikomeye arinawe yashakaga guheraho,amwihanire amukubite akanyafu kakibyeyi,yihanganire ikigoryike kigize nyamujya iyobigiye kidashishoje,nyuma yabyo atange imbabazi,N’Imana idusaba kubababarira abaducumuyeho mugiye badusaba imbabazi.Kizito waradutunguye cyane kandi nawe warisuzuguje waranisebeje witesha agaciro.

    • Ha, mubabarira vuba kabisa. Amagambo ya Kizito Mihigo ayavuye ko yafashwe, suko yicujije koko. Iyo aba yaricujije, abayaragiye mubashinzwe umutekano akababwira iyi migambi mbere yuko bamuyora. Ibyo byali no gufasha polisi n’izindi nzego zishinzwe iperereza gukurikirana neza abagize ubutsiko bwaba bagome bakabushwanyuza bwose kugeza no mu mizi yabwo.Naho kwicuza umaze gutabwa muli yombi biroroshye ntacyo bitubwira ku kili mu mutima w’uvuze ayo magambo. Abonye amahirwe akava mu munyururu aho akwiye kuba, yashakisha uko ashoboye kose gusanga abo yagambanaga nabo bali mu mahanga.Twemere ko ataraciribwa urubanza, inkiko zigomba kumufata nk’umwere. Ariko twe nk’Abanyarwanda basanzwe ibyo ntibitubuza kumubona nk’umwanzi uwo aliwe wese wiyemeje kugambana n’abahekuye u Rwanda, ababikora cyangwa babyifuza ngo badusubize m’ukuzimu tumaze iyi myaka yose uko ari 20 dukorana ingufu zacu zose ngo twikuremo.Nyakunyagwa se ibyo byose yabikoreraga iki? Ngo abone umwanya w’ubuyobozi muli leta abo bicanyi barotaga kuzashinga mul’uru Rwanda rwa Gasabo. Kizito Mihigo icyaha cye s’ugushukwa, n’umururumba ukubyemo ubucucu budasanzwe: inzira yarariho, iyo ureba aho yaravuye naho yarageze muli iyi myaka micye yali kuzamugeza no kuli ibyo byubahiro by’ubuyobozi yuvaga afitiye inyota. Aho gukomeza iyo nzira nyayo, ubusambo, umururumba, kwikunda, no kudashima abamugejeje aho yarageze byafatanije n’ubucucu bwe bumushora aho ubu yisanze.Abanyarwanda baravuze ngo ‘Aho kwica Gitera wakwica ikimurimo’. Ibyago ariko nuko ntabona uburyo ubucucu, ubusambo n’umururumba bili muli Kizito Mihigo wabimukuramo. Anabonye izo mbabazi bamwe kuli uru rubuga bamusabira nta mhamvu twakwiyemeza yuko abonye abandi bamureshya mu bibi Kixito Mihigo atabakurikira.

      • Imana idahishwa byose niyo mucamanza naho ibyo mushinja kizito n’abamushinjura ntabwo mbiha agaciro

Comments are closed.

en_USEnglish