Digiqole ad

Yari ikinege, yasigaye ari ikinege

Jean Louis Nsengimana Jenoside yabaye afite imyaka itandatu, yari umwana umwe abana n’ababyeyi be mu Matyazo ahari muri Komini Ngoma, ubu ni mu karere ka Huye, Jenoside yamutwaye ababyeyi be asigara wenyine nk’uko yavuze. Nyuma y’imyaka 20 ubuzima burakomeje…

Jean Louis wari ikinege iwabo agasigara wenyine
Jean Louis wari ikinege iwabo agasigara wenyine, ubu arareba imbere he hazaza ko haba heza

Se yishwe muri Jenoside abasha kurokokana na nyina bihishahisha, ariko nawe nyuma gato kubera ingaruka za Jenoside yitaba Imana, byari bigoye cyane kubaho ubuzima bwa wenyine ku mwana wavutse wenyine yitabwaho nk’ikinege mu rugo iwabo.

Yabanje kuba mu kigo cy’impfubyi kwiga abifatanya no kwiheba n’ubuzima bukomeye bwo kubura abe bose nk’uko abivuga.

Kwiga byaramugoye cyane kubera ubwo buzima bukomeye bwo kutiyakira bityo mu ishuri ntabashe gutsinda neza, izi ni zimwe mu ngaruka za Jenoside abana benshi basigaye nkawe bahuye nazo. Bacye muri bo nibo babashije kuzigibotora.

Akirangiza amashuri abanza, yavuye mu kigo cy’impfubyi ajyanwa n’ababibikira bamugiriye impuhwe bamuha icumbi hafi y’ikigo cyabo i Huye kuko ntaho kuba yari afite.

Yabashije kugera mu mashuri yisumbuye aho yabaga ku ishuri, arihirwa na FARG, mu kiruhuko akajya kuba mu icumbi yagenewe n’abo babikira n’ubu agicumbikamo.

Ati “Ntahandi ngira nakwerekeza, n’ubu iyo vacances zigeze ndamanuka i Butare nkaba muri iryo cumbi ababikila bampaye. Amashuri yatangira nkagaruka. Uburyo mbaho ni ugushakisha nyine nanjye sinavuga ngo ni gutya.”

Ubuzima bugoye, kwiheba no kumva ari wenyine byaramudindije cyane, ubu nibwo yabashije kwigobotora iyi ngoyi y’amateka mabi ya Jenoside, ariko ku myaka 26 nibwo agitangira Kaminuza ubu aho yiga mu ishuri nderabarezi (College of Education) ryahoze ari KIE mu mwaka wa mbere.

Ubuzima bwe nibwo agitangira kubuha icyerekezo kubera ubupfubyi bwa wenyine n’ubuzima bugoye yanyuzemo.

Uyu munsi n’ubwo akinyura mu ngorane nyinshi z’ubuzima bwo gusigara wenyine, icyizere ni cyose ku buzima bwiza imbere hazaza mu gihe azaba ashoje amashuri agasiingiira intego ze zo kubaho bushya no gusigariraho umuryango we aho utari, aho yasigaye wenyine.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Yoooooo komera komera mwana wa Mama, shikama ubasigarireho

  • ntabwoba, twarakomeye, twarakuze

  • Humura Imana irakuzi kandi igufitiye umugambi.Dushimire kandi n’ubuyobozi bw’icyi kinyamakuru bukomeje kwereka abanyarwanda akababaro karenze kakorewe abatutsi muri 1994.Muzagere no ku basaza n’abakecuru b’incike maze munabafoterere aho batuye!

    • Imana niyo nkuru! izakomeza kukwitaho kandi rwose uhumure iri kumwe nawe! Ntago uri impanuka, Uwiteka azi byose bikugoye. Haranira gutsinda mu buzima bwawe, uheshe agaciro Abatabarutse.

  • pole sana nshuti yange! hari ubundi buzima bwiza tuzabamo nyuma yubu tubona muri  iyisi kuko aribwo agahe gato cyane, hari aho tuzaba nakurira, naguphusha, nakubabara cyangwa gusuhuza umutima. nuko rero mukomere kandi mwihangane mwijuru hari imana izabahoza amarira yabanyu mwabuze.gusa musabwe kuyizera no kuyihanga amaso.thax God bless u all

  • niyihangane aharanirekwira siwewenyine arko tugombakukwiyakira tugakora tugatera imbere kugirango tutazabaibigwari

  • Jean Louis Nsengimana usibye nibyo muriwe yifitemo ubutwari kuko twigana ndabyibuka yari umuntu uhora yisekera ,asabana naburi wese yirengagije ibyo bibazo ndetse sinakwibagirwa n’inama ze kuko yari chef de class ,yewe yaje kuba na sociale(ushinzwe ubuzima mukigo0) , nakomereze aho intego afite azazigeraho ntakabuza.

  • Humura mwana wacu nturiwenyine kuko hariya hejuru mwijuru uhafite Papa

    • Bavandimwe muri mu Rwanda muraho neza. Ndashimira cyane ikinyamateka Umuseke kitugezaho amakuru nkaya. Jye ntuye muri Canada hashize imyaka 13 mpari. Nd’umunyarwandakazi kandi nubwo ndi kure umutima wanjye uri mu Rwanda. None maze gusoma iyi nkuru ya Jean Louis ufite imyaka nkiy’umuhungu wanjye w’imfura, byankoze k’umutima none nifuje kumenya adresse y’uwu mwana kugirango twandikirane. Nasanze ntakundi nabona adresse s’il vous plait uwayimpa yaba akoze cyane. Murakoze Imana ibah’umugisha

  • Bahooooo !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!kuko nyuma yubuzima buzima hari ubundi buzima buziIma!!!

Comments are closed.

en_USEnglish