Polisi y'u Rwanda yerekanye umugore wagonze umupolisi
Mu gitondo cya kare kuri iki Cyumweru umugore witwa Kanyambiriri Erica wari utwaye bagenzi be basinze yagonze umupolisi wari mu kazi ke ko gucunga umutekano mu muhanda wo ku Gishushu ariko Imana ikinga akaboko nk’uko byatangajwe na Polisi. Nyuma uyu mugore yafashwe yerekwa abanyamakuru kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Ndushabandi Jean M. Vianney yihanangirije abatwara ibinyabiziga ko atari byiza gusuzugura umupolisi uri ku kazi kandi afite n’imbunda ugatinyuka no kumugonga.
Uyu mugore wari wahagaritswe n’umpolisi kuri KBC akanga yageze ku Gishushu atwaye imodoka ya Rav 4 ifite nomero RAC 204 undi mupolisi yamuhagaritse aranga ahitamo kumugonga arikomereza.
Abamotari babonye ibyo akoze nibo ngo bamukurikiye na moto kugeza ahagaze Polisi ikamufata ihita imujyana kuri Stasiyo ya Remera kumwereka abanyamakuru.
CIP Ndushabandi Jean M. Vianney atangaza ko n’ubwo abapolisi b’u Rwanda bazwiho imyitwarire myiza ariko atari byiza kubasuzugura mu gihe bari mu kazi kabo ndetse bafite n’imbunda kuko bishobora kuvamo izindi ngaruka zikomeye.
Yagize ati “ Usibye ko abapolisi b’u Rwanda bafite Discipline (imyitwarire myiza) ariko si byiza gusuzugura umupolisi mu gihe ubona ari ku kazi ke afite n’imbunda kuko igihe umusuzuguye bishobora kumurenga akaba yakurasa bitewe n’uko akeka ko hari ibyaha bikomeye waba urimo”.
Kanyambiriri Erica wagonze umupolisi ari mu kazi ke, byatangajwe ko yari kumwe na bagenzi be babiri nabo ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’i Remera umwe muri bo akaba ariwe nyir’iyi modoka.
CIP Ndushabandi yavuze ko Erica yafashe umwanzuro wo kubatwara nyuma yo kubona ko ariwe wari ufite agatege kuko abandi bari basinze bikabije. Ariko nawe akaba yari yanyoye.
Kanyambiriri we yatangaje ko ibi atabikoze abigambiriye ko ahubwo ari impanuka nk’izindi zose ndetse akaba abisabira imbabazi.
N’ikiniga kinshi yagize ati “ Rwose ibi nubwo byabaye ariko ntabwo nari mbigambiriye pe, ni impanuka nk’izindi zose, nkaba mbisabira imbabazi mbikuye ku mutima”.
Kuba yari atwaye adafite uruhushya rwo gutwara imodoka “Permis”, ndetse akaba yari yanyoye ibisindisha akarezaho agasuzuguro, bikongeraho kugonga umupolisi uri mukazi, akarenzaho gushaka gucika ibi byose ngo bituma amategeko azamugenera ibihano nk’uko byatangajwe na Polisi.
Nk’uko bikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana kuva ku ngingo y’ 150, agasuzuguro ko guhagarikwa ukanga gahanishwa amande y’ibihumbi 50, gutwara wanyoye ibisindisha bihanishwa amande y’ibihumbi 150 naho gushaka gucika nyuma yo gukora icyaha bigahanishwa amande y’ibihumbi 150 n’igifungo cyo kuva ku minsi umunani kugeza ku mezi abiri
Bitewe no kuba nta bwishingizi ku mpanuka yakozwe n’uwanyoye ibisindisha, amategeko ategeka ko uwakoze iki cyaha agomba kuvuza uwagonzwe ndetse n’imodoka ye igatezwa cyamunara kugira ngo haboneke impozamarira y’uwagonzwe.
Kanyambiriri nahamwa n’ibyaha akurikiranyweho akazahanishwa ibihano byose byavuzwe haruguru. Umupolisi yagonze we yajyanywe kwa muganga.
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Dore uko gisa ni’byiso by’imihondo nk’iby’inkuba, puu muhane mwihanukiriye iryo shyano uyu ni umwicanyi mubandi, kandi afite amakosa nk’ayingurube1) Guhagarikwa na polisi yambere akanga guhagarara2) Guhagarikwa na polisi ubwakabiri akanga guhagarara4) Kugonga umupolisi abigambiriye( tentative de meurtre )5) Kutajyana uwo yagonze kwamuganga( la non assistance de personne en danger )6) Guhunga akimara kugonga aho guhagarara ngo hakorwe anketi( dékit de fuite)7) Gutwara imodoka atagira urushushya rwo kuyitwara8) Gutwara imodoka itagira ubwishingizi9) Gushyira ubuzima bwabakoresha umuhanda bose mumagorwa( mise en danger des usagers de la route10) Gutwara imodoka wasinze.IZI MPAMVU ZOSE ZIVUZWE HARUGURU ZIREREKANA UBURYOKI UYU MUGORE AFITE IMPAMVU NYONGERA CYAHA( circonstances agravantes) bityo akaba agomba guhanwa yihanukiriye.Ubwose yarazi ko iyo amwica abana buyu mupolisi barikuzabaho gute? umugore we yari kuzabaho ate, umuryango we wose wari kuzatungwa nande? Uyu mugore ni umugome cyane bamuhane byintanga rugero kuko ni umwicanyi nkabandi bose bica bakoresheje imbunda ibyuma n’izindi ntwaro, gusa we yafashe imodoka ayihindura intwaro ashaka gushwanyaguza umukozi wa leta kandi bizwi ko mumategeko yurwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga iyo usagarariye umukozi wa leta cyane ushinzwe umutekano( umupolisi cg umusirikari) bihanishwa igihano kirushijeho gukara kuko abakozi ba leta ni abantu bahagarariye abanyarwanda bose, bityo iyo ugonze umu polisi cg umusirikari ninkaho uba ugonze abanyarwanda bose.Uyu mugore ahanwe byintanga rugero
ariko mwa iki kigore nubwo ari igisinzi kikaba gifite amafuti…. ni kiza kabisa njye mba nakibonye. ahubwo nyuma yigifungo azabwire aho anywera nzagire ibyo mwibariza cash zarabonetse!
Ni akumiro gusa ubwo uyu ugonga abo mu muhanda banamucungiye umutekano ngo akunde abone uko yiyahuza inzoga nta wumukomye umutekano ari wose iwe mu rugo abigenza ate mwo kagira Imana mwe ahaaaa ntibyoroshye wa mubyeyi we uri gutanga uruhe rugero kubo ubyawe cg kuri abo bakeneye ko bakwigiraho hindura uhinduke umenye Yesu niwe wagukiza kuko abasha kurema umutima mushya kubamwiyambaje
Nibyo koko yakoze amakosa ariko nawe utanze igitekererezo ntiwagombaga gutukana.Nawe rwose ugomba kwemera ko wakosheje ugasaba imbabazi!!!!!!! kuko uko asakose yaremwe mu ishusho y’Imana si we wiremye!!!
Wowe witwa gutya ,[email protected] ,ushobora kuba uri intungane ya cyanee !! Mon oeil ,ubamba isi ntakurura wee ,niba aguye mu makosa akabura umugira inama n’umuntu nibisanzwe ko umuntu akosa ,ariko iyo yemeye amakosa ushobora kumwumva,simushyigikiye kubyo yakoze ,kubera yakoze amakosa ,ariko imvugo nk’iya abatindi ,itumvikanamo ubumuntu niyo itumye nandika,nundi wese wumva yatukana nkuyu ,yihangane abigumishe mu mutima ,kubera biteye ubwoba ,yiba wari gushyiraho i photo yawe
ndagushyigikiye cyane Christian. talion uriya d’abord ntaratwara imodoka mubuzima bwe. kandi biriya byabaho cyane kumudamu wumva ko byamurangiranye, uzi ubwoba bagira, ashobora no kugonga ahunga. bazabanze bashake kumenya uburyo abo bapolisi bamuhagaritsemo. erega nabo harigihe bigira amashyano. aha!!!!!!!!!!!
@ bikabyo, ngo sintwara imodoka,?? niba gutwara imodoka bisobanuye kugonga abapolisi nizindi nzirakarengane nabigambiriye kandi mbishaka, njyewe rwose mpisemo kuzajya nigendera namaguru aho guhinduka umwicanyi, dore bamwe bicana bakoresheje ibyuma abandi bakicana bakoresheje amarozi none bigeze naho umugore azana agashya ko kwicana akoresheje imodoka, njyewe rero niba gutwara immodoka bivuze kumva ko ngomba kugonga abo mbonye mumuhanda bose nizindi nzirakarengane cyane cyane abanyacyubahiro baba polisi baturindira amahoro ijoro numunsi , rwose nemeranya nawe ko ntazi gutwara imodoka kuko iriya RAVA 4 yari atwaye agirango atwaye indege, njyewe ntwara PORSCHE CAYENNE kandi sinjya nsagarira n’isazi. Polisi yacu muyubahe nimwanga ijya ibarasa urufaya nibwo ibyo bivumvuri bibari mumitwe bizabavamo mukumvako kubaha amategeko nokubaha ubuzima bwabantu ari ngombwa. NJYEWE NDASHAKA PHONE NUMBER ZURIYA MUPOLISI NKAMUFASHA GUKURIKIRANA URIYA MUGORE. RWOSE ABAFITE PHONE NUMBER ZURIYA MUPOLIS WAGONZWE BAMPE PUMERO YE YA TELEFONE MUFASHE GUSHAKA UMWAVOKA
@ christian, nabo musangiye ibitekerezo byuzuye ubugome ndamaze niba ntukanye niba ntutse ririya shyano nako iriya ngirwa mugore y’umwicanyi, nubabara uziyahure cyangwa uzandege nzitaba kuko nze amategeko nzi ibyo mvuga. Ntason ngo umugore yemeye amakosa azayasabire imababazi, hanyuma se uwo yagize ikimuga akamumena imbavu aakamuvuna amaguru akamuvuna urutirigongo akaba agiye kuba igisenzegeri arwana nuburibwe ubuzima bwe bwose imitungo ye ose akaba agiye kuyigurisha abana be bakaba bagiye kuva mwishuri umugore we akaba agiye kuja yirirwa aheha umugabo utakivaho ari urumva uriya muryango w’umu polisi atawiciye ejo hazaza? warangiza ngo yasabye imbabzi, izo ni inzitwazo zigirwa nabamwe muri ba egoistes, niba wumva akwiye imbabazi uzabanze urebe niba we hari izo yagize, niba ntambabazi yagize umeneye ko nawe ntacyo akwiye, niba kandi warize indimi zamahanga ukaba unasobanukiwe nibijyanye namategeko uzamenye ko kwisi yose umuntu wasubiyemo iyaha ( recidive) ntabwo aba akwiye imabazi usibye ko kiriya kigore gifite ibyiso by’umuhond nk’iby’inkuba njye sinacyita umuntu ahubwo ni umwanda muri sosiyete nyarwanda. Ntasoni ngo mbabazi, umushenzikazi polisi iramuhagaritse bwambere yanga guhagarara, imuhagarika bwa kabiri yanga guhagarara ahubwo ahitamo kugonga umupolisi amuira igisenzegeri none ngo imbabazi, njye imbabazi namuha nukumwmbika ubusa narangiza nkamujyana mwisoko yambaye ubusa kandi nkamuvuna ingingo nkuko nawe yavunnye ingingo zuria mukozi wa leta urara rwantambi aducngiye umutekanao, abantu nkamwe muri abanzi bigihugu kuko mushigikiye gusuzgura inzego za leta . NGO MBABAZI, IMBABAZI, MUZACA MWICA ABANTU ABANDI MUBAGIRE IBIMUGA UBUZIMA BWABO BWOSE NIMURANGIZA NGO MUSABYE IMBABAZI??? KUKI SE MWUMVA MUKWIYE KUBABARIRWA KANDI ABO MWISHE MUKANABAKOMERETSA MWE MUTABAGIRIE IZO MBABAZI??? AHUBWO UBUGOME BWANYU VOUS ETES DES CRIMINELS SOURNOIS ET VOUS AVEZ POUSSE VOTE BARBARIE A L’EXTREME ET VOTRE EGOISME EST SANS EGAL; MUZAGIRE AMAHIRWE SINZABE UMUCAMANZA KUKO IKIGORE NKA KIRIYA NAKORA KUBURYO KIGWA MURI GEREZA NKAGITEZA. MUFITE AMAHIRWE KUKO POLISI YURWANDA YATOJWE UBWITONZI NAHO UBUNDI MWAZAJYA MUSHIDUKA BABARASHE MWIBYO BIDEGEDE NGO NI IMITWE; GOD BLESS RWANDA POLICE.
Mujye mutanga ibitekerezo byanyu mureke gutukana. uyu mwali ahubwo icyo mbona ubutabera nibwo buzamukanira urumukwiye. arega inzoga nimbi .
Afite umugabo? aramusebeje.
Qui éduque une femme éduque une nation. Uyu mudamu bazamugorore bikwiye kuko ibyo yakuze birenze kwemere. Twubahe polisi nikindi kiremwa muntu cyose hanyuma tugire amahoro numutekano byumutima bisesuye. Tureke gutukana kuko nabyo sibyiza.
nigicucu cyujuje ibyangombwa igihano kinini kibaho mugihugu cyurwanda imiteto iveho.
@ jabo, ibyo uvuze nibyo kiriya gipfayongo cy’iki gore gikwiye igihano kinini kibaho murwanda kuko gifite impamvu nyongera cyaha nyinshi kinafite amakosa nk’ayingurube, kiriya kiburagasani cy’kigore cyagonze umuntu kibishaka kandi cyabigambiriye none kibonye bagicakiye ngo imbabazi, kuki se nibua kitahagaze ngo kijyane uwo mpolisi kwa muganga ahubwo kigahitamo gukiza amagara yacyo, kubwibyo rero nacyo imbabazi kitagize ntikkazigirirwe kandi njyewe ubwanjye ngiye gukora uko nshoboye iki kigore kizahanwe by’intanga rugero maze abagishigikiye nabatekereza nkacyo bose bazabibone mwo isomo
Niko Talion82 Uwo mwali mufitanye ikibazo sicerement, nimba yakoze amakosa ubutabera, polisi n izinde nzego zizamukurikirana. Jye uko mbi bona uwo muntu uramuzi kandi mufitanye ikibazo. Nta mpamvu yo ku mutuka…Nimba nta kibazo mufitanye URI UMUGOME
ariko mwana muto watuje ko ntawuzi ibyejo sha ,kandi amagambo tuvuga tuge tubanza tuyayungurure kuko hano ni ku isi muvandimwe
Uyu mugore buriya yarananiranye niba afite umugabo ntavuga da!! bamuhane bihanukiriye….
Uyu mugore bamuhanire nicyaha cyuburara.niba afite umugabo aragowe rimwe azasinda nawe amwicee.ibyo gusaba imbabazi byo ntacyo bivuze uwo yagongeye ubushake nawe numuntu.bumvise Ngo lleta itanga imbabazi none basigaye barihangishije kwijijisha Ngo bababarirwe
@ umwali kahindo, nanjye ntryo rwose uriya umugore umusni umwe azica umugabo we ahubwo polisi izakore anketi yimbise barebe niba … Ikikubwira abagome bariye isoni bakazimira, bakugirira nabi bakakwica urubozo bakakugira ikimuga ariko bakumva ko nabo ingorane zibyo bakoze zigiye kubageraho bagatangira wiriza, niba batinya kugirirwa nabi bajye na none batinya kugira nabi. Nibakora amakosa bajye birengera ningaruka zayo. Rero nsigaye mbona abagome bose barihaye kujya bica uwo bashatse barangiza bagasaba imbabazi none dore ntibagitinya no kutugongera aba polisi!!! imbabazi za nyazo ni uguhana uwakoze amakosa. THAT IS ALL, bityo abanyabyaha bazajya batekereza mbere yokugira nabi none abagizi banabi nta soni ugahangara ukagonga umuntu ufite imbunda????????
sha ibyago bigwira abagabo nibace inkoni izamba nawe ni accident nundi wese byamubaho naho kwihanukira ugatukana ntabwo aribyiza ariko urimwiza kumuruta baca umugani mucyinyarwa ngo umugabo??? aseka imbohe
None se ko bamweretse abanyamakuru namwe mugahisha isura ye, ubwo se mwakoze iki?Harya ngo numwuga??ngaho nimukomereze aho!!
nibyo koko u Rwanda rugendera kumategeko, ariko gahunda yo guhisha isura y’umuntu wakoze ibyaha bigaragara bizatugezahe ? bizadufashaki? ntacyekwaho icyaha ahubwo biragaragra ko icyaha yagikoze , bihinduke naho ubundi,………………………..
Nizereko naramuka anyuze imbere y’amategeko akamukanira urukukwiriye atazongera kumywa inzoga,gusa umuntu wese umywa inzoga akibagirwa gutaha byanze bukunze zimukoresha amakosa.Ubu se niba afite abana cyangwa umugabo aramubwira ngo yari yagiye hehe, wabona kandi bari biyibye bwa mbere, none reba amakosa bibateje,Ubutabera bukore akazi kandi n’abandi barebereho
You are right, there is no point in hiding her face since the Police brought her to Journos!
Zaco, umunyamakuru ntabwo ari umucamanza ngo yemeze ko umuntu yahamwe n’icyaha. Uriya wagonze, nyuma bigaragaye ko yaba ari impanuka isanzwe, aasubizwa muri sosiyeti, akwiye uburenganzira nk’undi munyarwanda we. Umunyamakuru kuba yahishe ni ukugira ngo igihe uyu muntu yasubiye muri sosiyeti ni ukugira ngo ubuzima bwe buzakomeze uko bisanzwe nta hungabana rindi ahuye na ryo.
Wowe [email protected] uzige ikinyabumfura, kuko baca n’umugani ngo umugabo mbwa aseka imbohe, mujye mwita kumpande zombi, Police nayo ibyayo si shyashya kuko ugereranyije amande bishyiriyeho usanga ari ugucucura abatwaye atajyanye n’ubushobozi bw’abashoferi kuburyo iyo ubabonye n’ubwo ntacyo uba wicyeka ugira ubwoba, noneho ibaze wanagasomye uri n’umudamu! ibyaha biriho ni uko bikorwa bidakorwa ntibyaba ibyaha! Police nishyire mu gaciro mu mande yo mu muhanda! Nihanganishije Uwo mupolisi wagonzwe n’umuryango we! Gusa bahugure abapolice! guhagarika imodoka si ukujya mu muhanda, hari n’ubwo imodoka yabura feri ikamugonga, cyangwa kubera ubwoba babitse mubo bita abasivire akaba aho gukora kuri feri yakandagira accelerateur atabigambiriye! Numvise n’umuvugizi w’abapolisi avuga ngo yarasa utwaye, ni akumiro!! Ntibisanzwe, ubundi urasa ukurashe, iby’imodoka zidahagarara ushobora kwandika plaque, waba ufite imodoka cyangwa ipikipiki ya police ukamukurikira, imbunda icyo yakora yarasa amapine nabwo ibona bidasanzwe kuko abantu twabuze muri iki gihugu ni benshi!
Ese burya Umuseke ni urubuga rwo gutukana!! Umuseke, be responsible. Messages nk’izi ntizubaka na gato!
Yemwe bavandi nukuri ndi umugore ariko kandi hari amabara atabera imbwa kubona umugore wasinze akarara mukabari kurinda bucya agataha agonga abantu agonga amamodoka biteye ubwoba jye ndi polisi sinamuhana gusa ahubwo namujyana iwawa akabanza akiga umuco nuko abagore babanyarwandakazi bakwiye kwifata yewe ndumiwe pe ndanababaye cyane ubwo se yarabyaye? uburere aha abana be nubwo mbega isiiiiii iturangiriyeho pe
arko kabandi bakoze ibyaha babereka amasura kuki uyu batayerekanye ahhhh harimooooo!!!!!!!
Dore uwo mugore raaaa
Nyamara mureke guta ururimi rwanyu mwiteranya!Ejo uzumva yagizwe umwere cyangwa yabonewe inyoroshya cyaha yitahiye mu rugo!
@UM– USEKE: ESE MUHERA HE MWEREKANA AMASURA Y’ABANTU MUKAGIRA ANDI MUHISHA….. KO MBONA ABAKOZE ICYAHA BAGAFATIRWA MU CYUHO ARIBO MUHISHIRA…
Sha mwisekere munatuke uko mushaka burya umugabo mbwa aseka imbohe!!!Iyo utarakora accident wibaza uko bayikora iyo bigushikiye umenya burya ko koko ari accident,kandi uwanyoye iyo aba ariwe utwara byari kuba bibi kurenzaho,gusa uyu mu mama(mudamu),muhaye pole kandi agirirwe nimbabazi naho amakosa yakoze ayishyure avuza uwakomeretse,rwose njye musabiye imbabazi
Comments are closed.