Digiqole ad

StarTimes yahaye amashanyarazi inshike za Jenoside i Nyamagabe

Murwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka kunshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi 1994 ubuyobozi n’abakozi  ba StarTimes mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside i Murambi ya Nyamagabe  bunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 50 000 zihashyinguwe, banafasha inshike za Jenoside batandatu nanifatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe hamwe n’abaturage mu muganda.

Umwe mu bapfakazi ba Jenoside ashimira umuyobozi wa StarTimes ku mashanyarazi babahaye
Umwe mu bapfakazi ba Jenoside ashimira umuyobozi wa StarTimes ku mashanyarazi babahaye

Nyuma y’umuganda, abafatanyabikorwa basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi batambagijwe banasobanurirwa ibice birugize n’amafoto hamwe n’ibyahabereye mugihe cya Jenoside  berekwa  n’ingaruka yateye, berekwa n’imibiri y’imbaga y’abatutsi yatsembewe aho i Murambi  ahari ibirindiro by’ingabo z’Abafaransa mu kiswe Zone Turquoise.

Abatutsi barenga ibihumbi 50 000 bo muri aka gace bahungiye aha i Murambi babeshywa ko bazarindwa, ababashije kurokoka bivugwa ko batagera kuri 20 mu bari bahungiye i Murambi.

Hans Huo umuyobozi mukuru wa Star Africa Media mu Rwanda (StraTimes) yavuze ko ibyo abonye i Murambi ari ibintu bidakwiye gukorwa n’umuntu yasabye ko bitazongera ukundi, ndetse yiyemeza ko nagera iwabo azababwira ibyo yiboneye n’amaso ye  i Murambi.

Yagize ati: “ntewe ubwoba n’agahinda n’ibyo mbonye aha, ntibikwiye ko umuntu mu gihe kizaza. Ibyo mbonye birahagije kumenya ibyabaye. Biteye ubwoba ni amateka akomeye.”

Nyuma yo gusura urwibutso bakomereje mu mudugudu wa Munyege Akagari Ka Ngiryi  Umurege wa Gasaka  bahaye umuriro w’amashanyari abaturage  b’inshike za jenoside batishoboye batandatu banabaha ibiribwa bigizwe n’umuceri  ibiro 25 na  litiro 15 z’amavuta yo kurya  hamwe n’amasabune yo gukora isuku.

Mukagakwandi  Berancille  w’inshike warokokanye abana batanu akaba n’umwe mubagejejweho ubwo bufasha yavuze ko nyuma yo kumara igihe kirekire acana agatadowa ubu ashimishijwe no kubona amashanyarazi we yagereranyije n’urumuri rutazima.

Ati “ Aba bantu bangiriye neza, amashanyarazi yari inzozi kuri njye, ubu agatadowa turagasezereye, turashimira cyane aba badukoreye iki gikorwa cyiza.”

Ni ibyishimo kwakira amashanyarazi iwe mu rugo
Ni ibyishimo kwakira amashanyarazi iwe mu rugo abikesha StarTimes

Kampogo Rose nawe w’inshike ya Jenoside utishiboye nawe n’ikiniga cyinshi  yavuze ko  yishimye cyane kubona yibutswe agahabwa amashanyarazi.

Ati “ Ubu umwana wanjye azajya abasha gusubiramo amasomo nijoro ni ibintu bishimishije cyane…”

Kamanzi  Hussein umuyobozi  mukuru ushinzwe ubucuruzi muri StarTimes yavuze ko  icyo ari igikorwa ngarukamwaka  bazahora bakora kugirango bamenye kurushaho amateka ya Jenoside banagerageze guhashya ingaruka zayo.

Ati “Uyu mwaka twaje i Nyamagabe, ubutaha tuzajya ahandi, ni igikorwa gikomeye natwe kidufasha kurushaho kumenya aya mateka mabi no guharanira ko atazongera.”

DSCN7302
Uru rwibutso rubitse amateka mabi y’abishwe mu 1994 bazira ko ari Abatutsi
DSCN7304
Bageze ku rwibutso rwa Murambi
DSCN7311
Baanje gusobanurirwa amateka y’uru rwibutso
DSCN7317
Bagiye gushyira indabo ahashyinguye imibiri y’abiciwe i Murambi
DSCN7343
Ingabo z’Abafaransa ziri mu kiswe Operation Turquoise zivugwaho uruhare mu gutiza umurindi ubwicanyi
DSCN7354
Iki cyobo cyajugunywemo abantu benshi bicwaga
DSCN7379
Yavuze ko ibyo abonye biteye ubwoba kandi bidakwiye guhishwa amahanga agomba kubimenya
IMG-20140428-WA0026
Abayobozi ba StarTimes i Murambi
DSCN7381
Imwe mu nzu zahawe amashanyarazi
DSCN7385
Umwe mu bapfakazi bahawe amashanyarazi, hamwe n’umuyobozi wa StarTimes
DSCN7391
Yishimiye kandi impano y’ibiribwa yahawe
DSCN7394
Yabashimiye cyane ko bafashije umwana we kujya abasha gusubiramo amasomo ye nijoro
DSCN7402
Uyu mupfakazi wari umaze gucanirwa amashanyarazi, ashimira iki gikorwa akorewe

Marcel-Habineza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uyu mukobwa w’ipantaro y’umutuku ateye neza ari sexy

    • @OLIVER, BAVUGA IBIGOYE UKAZANA IBIGORI

Comments are closed.

en_USEnglish