Digiqole ad

Ruhango: Urugo rwa YEZU Nyirimpuhwe rwahinduwe INGORO

27 Mata – Kuri iki cyumweru, ku bemera bo muri Kiliziya Gatolika wari umunsi ukomeye kuko cyari icyumweru cy’impuhwe z’Imana kiba rimwe mu mwaka, iki cyumweru kikaba cyahujwe n’amasengesho abera mu Ruhango ahazwi nko mu Rugo rwo kwa Yezu Nyirimpuhwe, hakaba uyu munsi hazamuwe mu ntera n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, ku rwego rw’Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe.

Isura nshya y'irembo ryinjira mu ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango
Isura nshya y’irembo ryinjira mu ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango

Urugo rwa Yezu Nyir’impuhwe ruherereye mu karere ka Ruhango usohotse gato mu mujyi wa Ruhango ugana i Kigali, hamenyereweho kwakira imbaga y’abantu benshi cyane buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi bahateranira mu masengesho bemeza ko akiza indwara akanasubiza ibyifuzo bya benshi.

Aha hantu hitwaga ku rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe kuva mu 1991uyu munsi Musenyeri Smaragde Mbonyintege wayoboye igitambo cya Misa cyahabereye yatangaje ko ashingiye ku mategeko ya Kiliziya Gatolika abimwemerera, aha hantu kubera umumaro hafitiye imbaga ihagana na Kiliziya muri rusange, yavuze ko hatazongera kwitwa urugo ukundi ahubwo hiswe kuva kuri uyu wa 27 Mata INGORO YA YEZU NYIRIMPUHWE.

Mu kibaya basengeramo kuri imbere y’iyi ngoro, uyu munsi hari hateraniye imbaga y’abantu bagera nko ku bihumbi umunani (8 000) baba baturutse mu bice byose by’u Rwanda, ndetse na bamwe bavuye muri DR Congo, u Burundi na Uganda.

Uyu munsi wahuriranye no kugirwa Abatagatifu kw’abari abakuru ba Kiliziya Gatolika hambere; Papa Johani wa XXIII na Papa Yohani Paulo wa II, by’umwihariko Musenyeri Smaragde akaba yasobanuye ko uyu Yohani Paulo wa II imibereho ye ishushanya impuhwe z’Imana ku bantu n’iza Yezu Nyirimpuhwe wahawe ingoro aha mu Ruhango.

Amasengesho aba ku cyumweru cya mbere cya buri kwezi aha mu kibaya kiri mu kagari ka Bunyogombe mu Ruhango, abahasengera bemera ibitangaza bihakorerwa, indwara zihakirira, ibibazo n’ibyifuzo bihasubirizwa n’ibindi bitangirwa mu buhamya bw’abahaboneye ibisubizo bazaniye Yezu Nyirimpuhwe aha mu ngoro ye.

Abantu bari bahateraniye ari benshi cyane kuri iki cyumweru
Abantu bari bahateraniye ari benshi cyane kuri iki cyumweru
Abantu bari bateraniye mu kibaye kiri imbere y'ingoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe
Abantu bari bateraniye mu kibaye kiri imbere y’ingoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe
Irembo ryinjira mu mazu y'ingoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe
Irembo ryinjira mu mazu y’ingoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe
Urubuga rushya rwubatswe rwitiriwe Papa Yohani Pawulo II
Urubuga rushya rwubatswe rwitiriwe Papa Yohani Pawulo II
Ubutumwa buranga uru rubuga
Ubutumwa buranga uru rubuga
Uru rubuga ruri imbere y'ahubatse Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe
Uru rubuga ruri imbere y’ahubatse Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe
IMAG1755
Guhera ruguru umanuka hepfo haba hari abantu benshi cyane
IMAG1756
Imbaga y’abantu iba yicaye muri aka gashyamba hari hejuru y’ikibaya
IMAG1757
Baba barangamiye hepfo mu mahema ahaba hashyizwe Altar
IMAG1758
N’inyuma ya Altar haba hari abantu benshi
IMAG1759
Imbaga y’abantu iba yaturutse mu bice byose by’u Rwanda, muri Congo, Uganda n’i Burundi ije gushaka impuhwe za Yezu bemera aho mu Ruhango
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • YEU NYIRIMPUHWE AKUZE ITEKA AGIRIRE IMPUHWE ABARI MU ISI

  • Uyu munsi mukuru wari mwiza cyane ntawabona uko abivuga keretse uwari uhibereye

  • Ntabwo ari abantu 8000! Bari hafi 50,000 Njye niko nabibonye!

  • PAPA  YOHANI PAUL WA 2YARABIKOREYE  DUHARANIRA KUZAGERAYO NATWE .UDUSABIRE TUGERE IKIRENGE MUCYAWE.

  • Ejo ku munsi mukuru w’Impuhwe z’Imana, Mu Ruhango hari hateraniye imbaga y’abakristu benshi bari baje kwizihiza ishyirwa mu batagatifu Papa Jean Paul II, na Papa Jean XXIII. Abenshi bahageze ku wa gatanu, kuburyo ku wa gatandatu hari hamaze kugera abangana n’abasanzwe baza mu isengesho riba buri kwezi.Ku cyumweru ho byari igitangaza!!!abantu bose bari bishimye kandi bishimiye kuza kuramutsa Yezu Nyirimpuhwe udahwema kutugaragariza impuhwe ze cyane cyane abakunze kuza kuziyambaza aho mu Ruhango.abakristu rero batagira ingano bari bitabiriye kuri uyu munsi. Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri wa diyosezi ya Kabgayi, abasaserdoti benshi, abihayimana, n’abakristu benshi cyane.Twese twese twongeye gushimira Imana Yo idahwema gusura igihugu cyacu cy’u Rwanda.Kuba Papa Yohani Pawulo wa kabiri yaraje mu Rwanda akaba intumwa y’impuhwe z’Imana ni ikintu gikomeye cyane.Dukomeze dushimire Imana, kuba yarakundwakaje igihugu cyacu;1. Kwemera ko Igihugu cyacu giturwa Kristu umwami2. Gusurwa i Kibeho na Bikira Mariya nyina wa Jambo3. Kwemera ko impuhwe z’Imana zitubera umuti nyuma y’amahano yagwiririye u Rwanda”Ku bw’ububabare Bwe bukabije, tugirire impuhwe kandi uzigirire n’isi yose”

  • Ariko harya aha mukibaya cya Ruhango siho Papa  J.Paul II yasomeye misa igihe aza mu Rwanda??? Nyamara ndumva mwari kubimenyesha abatabizi. Niba atari ho ni hafi aho rwose. Murakoze.

    • Oya muvandi ntabwo ari hano.
      Papa aza mu Rwanda yakiriwe i Nyandungu ni naho yasomeye Misa nari mpibereye.
      Ubundi ajya n’i Kabgayi aho bita i Mbare ugana i Shyogwe (umenya naho yarahasomeye Misa) sinari mpari.
      Cyakoze aha mu Ruhango naho ni muri Paroisse ya Kagbayi, ariko ndumva hano mu Ruhango by’umwihariko atarahageze.

      Komera cyane

      • Merci bcq Maman Fifi. Ok. Nyandungu noneho ni muri cya gishanga mu nzira za kabuga? Mumbabarire nacanganyukiwe!

        • Yezu uturwanirire. Sts Jean Paul 2 et Jean 23, priez pr ns

  • Papa Jean Paul 2 yasomeye missa mu kibaya cya Nyandungu (Kanombe) na Mbare. Nta bwo yageze mu Ruhango ndetse icyo gihe(1990) n’urugo rwa Yezu Nyirimpuhwe ntirwari ruzwi; rwamenyekanye cyane nyuma cyane….Murakoze

  • Dukenye i byiza nk’ibi gusaaaaaaaaaaa…….Kristu akuzwe Bavandi,………Tugire Yezu na Mariya…………Amahoro iwacu mu miryango, mu baturanyi mu guhugu cyacu ndetse n’isi yose.Amina!!!

Comments are closed.

en_USEnglish