Digiqole ad

“Ibereho ntacyo uricyo niba udashaka kunengwa”- Kagame

Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame arimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yavuze ko nta kibazo na gito atewe n’abamunenga kuko ngo havugwa ukora, uvuga, kandi atiteguye kubaho ntacyo ari cyo ngo hatagira abamunenga.

Perezida Kagame mu nama yamuhuje n'abashoramari batandukanye mbere yo kwitabira ikiganiro yatangarijemo aya magambo akomeye.
Perezida Kagame mu nama yamuhuje n’abashoramari batandukanye mbere yo kwitabira ikiganiro yatangarijemo aya magambo akomeye.

Ibi yabigarutseho mu kigamiro yitabiriye cyari cyateguwe na Ambasaderi Pierre Prosper wahoze muri guverinoma ya Perezida George W.Bush, cyagarukaga ku cyizere, ishema n’agaciro by’Abanyarwanda muri iki gihe.

Mu nzinduko nyinshi agirira hanze,  Perezida Kagame akunze kuvuga ku bihe bibi u Rwanda rwanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Akavuga ko ayo mateka mabi ariyo aha u Rwanda ubudasa n’ibindi bihugu n’umuhate udasanzwe wo gukora no kubaka igihugu gishya.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko ikiremwa muntu cyagaragaje ko gishobora gukora amabi ariko kandi hashize imyaka 20 ikiremwa muntu cyerekanako gishobora no gukora neza.

Avuga ko hakozwe akazi gakomeye kugira ngo abaturage bongere gusubira hamwe kandi bagare icyizere ko u Rwanda rutakiri rumwe rutifashije kandi rudafite icyizere cy’ejo hazaza.

Ati “Twarakoze kugira ngo ibice by’igihugu byari byaratatanye byongere bisubirane,…ukuba dutandukanye bibe imbaraga aho kutubera intege nke.”

Abantu batari bacye bari bitabiriye iki kiganiro.
Abantu batari bacye bari bitabiriye iki kiganiro.

Avuga ku bamunenga

Perezida Kagame asanga mu gihe umuntu ariho akora, bigoye kubaho nta muntu umunenga.

Ati “Niba udashaka kunengwa ntukagire icyo uvuga, ntukagire icyo ukora, hanyuma ubeho ntacyo uricyo. Njye rero sinifuza kubaho ntacyo nkora.”

Perezida Kagame yavuze ko n’ubundi bigora kwisubiza agaciro kuko ari akazi gatwara igihe kirekire, bityo ngo nta bwoba bw’abanenga afite kuko biterwa uruhande uriho.

Kubwe ngo ikimuraje ishinga ni ukureba niba abana b’igihugu biga, ubuzima bw’abaturage bukaba bwitaweho, bafite ubushobozi kandi bagira uruhare mu bibakorerwa.

Ati “Abantu bazavuga ariko mfite akazi ko gukora kandi ako kazi ni uguha Abanyarwanda umutekano, iterambere n’amahirwe yo kwiteza imbere.

Abanyarwanda bazancira urubanza bitandukanye n’abanyamakuru bataragera mu Rwanda ahubwo baruzi bakurikije ibyo bakura kuri internet gusa.”

Perezida Kagame ngo ntiyakwemera kubaho ntacyo akora ngo batamunenga.
Perezida Kagame ngo ntiyakwemera kubaho ntacyo akora ngo batamunenga.

Avuga ku nkunga u Rwanda rugenerwa, Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bemera ababafasha kandi koko bakeneye ababafasha ariko aribo bagomba kwiyobora mu nzira yo kubaka igihugu cyabo.

Naho ku bijyanye n’uburinganire bw’umugore n’umugabo bisa n’ibimaze kuba ihame mu Rwanda, yongeye gushimangira ko mu Rwanda uburinganire atari ugutonesha, ahubwo ari uburenganzira nk’ubundi bwose.

Yagize ati “Politiki zacu zigamije kugeza abanyarwanda bose ku nzozi zabo.”

Amb. Pierre Prosper wateguye iki kiganiro yavuze ko asanga ntacyo byaba bitwaye umuntu avuze ko Perezida Kagame ari intwari kubwo kuba yarabashije guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi kandi akaba akomeje guteza imbere igihugu cye acyerekeza kuri ejo hazaza heza bikwiye kumuha kwitwa atyo.

Perezida Kagame yitabiriye ibi biganiro akuvuye mu yindi nama yamuhuje n’abashoramari batandukanye yateguye n’ikigo Milken Institute muri Amerika.

Amb. Pierre Prosper wateguye iki kiganiro arimo aganira na Perezida Kagame.
Amb. Pierre Prosper wateguye iki kiganiro aganira na Perezida Kagame.
Amb. Pierre Prosper abaza ibibazo bitandukanye Perezida Kagame.
Amb. Pierre Prosper abaza ibibazo bitandukanye Perezida Kagame.

 @UrugwiroVillage
Photo:flickr/paulkagame

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ibyo Kagame avuga ni ibipindi gusa ntakababeshye ngo mujye na rwo, ahatari democratie nta na kimwwe cyashitura Umuntu

    • kazitunga sinzi igihugu urimo sinakuzi sinshaka no kukumenya ariko democratie copy and paste siyo dukeneye mu rwanda, dushaka giutera imbere,amahoro,kujijuka biruseho naho ubwo bujajwa mushyirwamo nababashuka muzi aho byatugejeje reka kubeshyera Perezida ushakire ahandi kabisa

    • Aragahora atubeshya, niba atubeshya Mituweli, akatubeshya Uburinganire, akatubeshya amashanyarazi ari kugezwa mu baturage, akatubeshya ubukungu butera imbere, akatubeshya ikoranabuhanga u Rwanda rukatajemo, akatubeshya imiyoborere yegerejwe abaturage aho abayobozi batakiri abategetsi nk’uko byaho aho ubu babazwa ibyo bakora n’imihigo, akatubeshya kwiga kw’abana bose nta vangura, akatubeshya imihanda iri kubakwa, akatubeshya AGACIRO mwari mwarambuye u Rwanda ubu tukaba hano mu mahanga tutakigira isoni zo kwitwa abanyarwanda, akatubeshya igihugu cy’amahoro n’umutekano, akatubeshya igihugu abantu babamo nta rwikekwe nta kikango (uretse abafite ibyo bikanga), akatubeshya amajyambere yazamutseho 7% mu myaka 10 ishize (record mu karere) akatubeshya akatubeshya akatubeshyaaaaaaaaaaaa

      Azahore atubeshya, wowe uzahore wumva ukuri kwa Rukokoma, Kayumba na Mudacumura bashaka gusubiza u Rwanda mu kuzimu ubwo uzakomeze wumve ukuri kwabo aho kuzakugeza uzahibonere n’abawe

      • Akatubeshya imihanda myiza,akatubeshya kugenda igicuku intara kuyindi ntabwoba,akatubeshya kutagira indangamuntu itagira ubwoko,akatubeshya kudushakira abashoramari baduha akazi keza…….faustin uri umuntu wumugabo peeee niba aribyo atubeshya akomeze utubeshye turagahora tubeshywa nawe gutyo kabisaaaaa Imana imuhe kuramba gusaaa kandi abamwifuriza inabi bagubweho numuvumo….

      • wowe wiyise twagiramungu uretse ko unatekereza nkawe ndavuze ngo…………….

    • Democracy niki?harya ngo,,,,,ndabona umeze nkawawundi wabuze icyo atuka inka akayituka icebe ryayo….

    • ubundi se ko mbona wiyita kazitunga ubundi ubu wowe watunga nde?

    • Sha wambwira undi Perezida ukora nka Kagame, mwaretse sentiements tukubaka Igihugu cyacu? Dore, nyuma ya 20 ans Urwanda rumaze kurusha ibihugu bitahuye n’ibibazo…Muri intashima pe!

    • hahha ariko wowe wakoze iki@#$@$%% muba muntera isesemegusa. icyo muzi nukuvuga amateshwa musebya my president. erega ni hahandi kandi sinzi niba wumva ikinyarwanda neza yababwiye ko kunengwa …

    •  Kazitunga, biragaragara ko ukuri kukurya, ariko ukuri n’uko president wacu akorera abanyarwanda neza,akarara atekereza icyateza abanyarwanda bose (nawe urimo) imbere kandi akabishyira mu bikorwa. Ariko se amaso ntaguha cyangwa uri muli babandi bibiliya itubwira bagira amaso ntibarebe?

    • reka nanjye nongereho kubyo Faustin na Ru bakubwiye niko sha Kazitu……..akatubeshya GIRA INKA, akatubeshya UBUMWE NUBWIYUNGE
      (abanyarwanda bakaba babana mumahoro ibintu bitari gushoboka ku gihugu
      cyari cyazimye burundu), akatubeshya UBUREZI kuri bose ntavangura,
      akatubeshya sha? akatubeshya kubaho utiyumva mubwoko, akatubeshya kubaho
      utiyumva mu karere akanaka, akatubeshya se IMIBEREHO MYIZA, akatubeshya ubuhinzi nubworozi bugezweho? akatubeshya isuku nisukura? akatubeshya guca amoko? akatubeshya iterambere rigaragara hose mugihugu? yewe ntawabirondora ngo abirangize? Kazitu ushira isoni peee!!! 

      • umbaye kure mba gukoze muntoki pee,urumuntu wumugabo cyane rwose

      • mubwire rwose. n’utageze ntagereranya. nimubona undi mu president ubabeshya gutya muzemere ababeshye pe kuko ababeshya ibyiza mutari no kuzarota mu nzozi zanyu kdi akabisohoza. Mana ujye ugenderera abanyarda. Big up my president

    • Ngaho wowe wabibwize ukuri umurushe. Kazitunga nkizina rye, ubumwe dufite ko ariwe tubukesha, abanyamahanga babibonye kare mugihe bamwe bashakishiriza kwitunga nka kazitunga. Imana yatuboneye umucungu w’Urwanda, ahasigaye imwongerere ubwenge n’ubuhanga. Democracy yo irarenze nta nahandi iba nki iywacu. Imana ikomeze Kagame n’abanyarwanda AMINA

  • ariko kazitunga we, wibuke ko demokarasi igifu kitayisya

    • Kazitunga aravugushukuri.Kubakira kumusenyi ntacyo bivuze kandi nawe warabibonye.Muri 1190 byose intambara yaraje ibikubita hasi.

      • yasenye amazu y’inzirakarengane, ikindi cyariho se yasenye ni ikihe? unkuyeho kabisa. Cyakora usenye ubu nibwo wabona icyo usenya.

        • Ariko wowe wiyise (KAKA)?  rekatuganire kandi tubwizanye ukuri, kubakira kumusenyi uvuze nukuhe kweri uretse gukabya, Degree, Masters, Diplomas etc…. abana babanyarwanda bamaze kugira kweri nizo wita umusenyi? Imiyoborere iha agaciro burimuturange niwo musenyi? Umutekano, kwishyira ukizana kwaburimunyarwanda niwo musenyi? Imihanda, Amavuriro, Mituelier aho burimunyarwanda afite access mukwivuza kubuntu niwo musenyi? Kwihangira imirimo nibigo bitanga akazi bihora byiyongera tutibagiwe ishoramari rirambye niwo musenyi? Hopeless people, why are you always complaining? why are you always focusing to negative side only? h’d it been u in power, c’d u please atleast mention your strategy or mechanism u think u w’d have applied to develop our country? wowe na Kazitunga muzashake ikindi gihugu mujyakwitungiramo mureke abanyarwanda tunyuzwe uko H.E atuyoboye. ariko ntawabarenyanda bacumugani ngo ntawuneza rubanda. Go ahead our miracle performer President. ndabasengera muzajye mugira imbaraga zo kubona ibyiza kandi muhishurirwe vision nzima.

  • Kazitunga we icyo wita democratie n’ iki itari mu Rwanda? kuko batabareka ngo mwirirwe muhuragura ibigambo bitameshe mubyinira ku mubyimba abantu  ngo habaaye double genocide? umurongo wa politiki bene wanyu berekanye bakabima ijambo ni uwuhe? ese mutekereza ko politiki ishingiye ku matiku, gutukana kwbasira umukuru w’ igihugu na politiki y’ ivanguramoko hari umwanya igifite muri uru Rwanda? freedom of speech iteye ityo mujye muyishakira kuri internet ,BBC,VOA hano mu Rwanda nta mwanya muzigera muhabona

  • Uri rukokoma koko!!

  • Ese kuki atajya avugisha abanyeshuli b’abanyarwanda? Mu Rwanda nta université zihaba? Mu myaka yose amaze sindamubona avugana n’abanyeshuli b’ababanyarwanda.  

    • Ceceka hoshi hoshi turakwamaganye!!!!
      Mu myaka yose amaze ni wowe nyine utaramubona
      Njywe ubwanjye nari i Ruhande ndumva ari mu 2009 yaraje aricara turaganira, ushatse rero wareka ayo mahomvu yawe.

      Ikindi impamvu yibanda mu mahanga ni iki; AHA NIHO BAMWE BAKIRI MU MWIJIMA KU RWANDA, ABAHO BAMWE BABWIRWA KO U RWANDA ARI GIIHUGU KIBI CYANE KU NZEGO ZOSE.

      Twe turi mu gihugu rero sitwe dukeneye ko atuganiriza buri munsi atubwira ibi kuko turabizi neza tuzi n’aho atugejeje, abakeneye kumenya uko u Rwanda ruhagaze nibo ajya kubibwira kugirango bave mu rujujo ku Rwanda n’amateka yarwo.

      Uziko hariya za California hari abazi ko mu Rwanda habaye Double Genocide?????? Nonese akeneye kwicara hano akaba aritwe abwira ko habayeho Jenoside imwe yakorewe Abatutsi cg bariya nibo agomba gusangayo akababwira amateka mabi yacu n’amateka meza turi kubaka uyu munsi.

      Mujye mugabanya sha ni hahandi hanyu ntacyo muzageraho abagamije gusenya ibyo turi kubaka hano iwacu. NDABARAHIYE NTA NAKIMWE MUZAGERAHO.

      Uko mwashishikaye murusebya mugerageza kurusenya, mumenye ko ariko natwe TWAMBARIYE KU RWUBAKA

      Abo turi kumwe banyarwanda nimuhaguruke turwanye iyi myuka mibi yo gusebya no kwangisha isi u Rwanda rwa none, urugamba ntabwo ruri mu birunga no mu mikenke dukoresha za AK47 na RPG, urugamba ruri hano kuri Internet ubu……..

      Twarabatsinze mu mbaraga ntabwo muzadutsinda no kuri Internet, tuzarurwana kandi turutsinde yyeeeeee yeeee yyyeeeee Tuzarurwana

      RWANDA DUKUNDA TUZAKURINDA GUHUNGABANA warababaye bihagije

  • Ariko abanyarwanda kuki mukunda kurimanganya ubu ngo mbere nta bintu byo gusenya byari bihari? izo nzu abadepite bakoreramo ntizahozeho stade ntizahozeho urugwiro prezida akoreramo ntirwahozeho , ? erega si umuntu ububakira byose bijyana niuko developpement igenda au niveau mondial ndetse yibaye mwari mubizi urwanda rwari kimwe mubihugu by,afrika bafiiye ishyari kubera uko rwari ruhagaze !! ndangiza  nababwira ngo ntihakagire ubabeshya ngo yabazaniye iki n,iki icyo dukeneye ni amahoro n,ubumwe mu banyarwanda!! bizira kwironda no gutoteza abandi ibindi byose birikora!!

    • Niko Nkundurwa? Kuba Kagame yarahagaritse jenoside byonyine birahagije. Bamwe barayiteguye baranayikora we arayihagarika. Icy’ingenzi kuruta ubuzima bw’umuntu ni iki? Kuba aharanira icyabanisha neza abanyarwanda, ibyo birahagije… Ibindi nabyo kandi biri ku muvuduko bitigeze bibaho mu gihe urimo uvuga. Niba utabyemera, go hung kuko uzarinda urwara umutima ku busa

  • none se NKUNDURWANDA ubwo uvuze iki koko uuh ntacyo rwose Ngo ntihazagire  ugira ute ababeshya iki ngo mukeneye iki ibyo byose uvuga rero niko biri mufite byose wifuza tuzaa . 🙂 

  • Wapi murabeshya! Nta mu MC nigeze kumva muri stade ashima kagame ko na stade ari we wayituzaniye ra?! Mu Rugwiro ntihubatswe hajya gutegurwa vision 2020…Habyara yakoreraga i Kanombe no munsi ya St. Michel. Nta muhanda wa kaburimbo wabagaho, uretse nk’umwe, nta etaje uretse iya kabuga, n’ikibuga cy’indege cyarimo igitaka nk’icy’i Butare. Ikindi, Mzee yatuzaniye telephone mobile, Habyara yapfuye atayitunze. Iyo aza kuba akiri ku butegetsi, ubu mu Rwanda nta telephone mobile zari kuba zihari, nta Internet twari kuba dufite, nta mugore n’umwe mu nteko no muri guverinoma; keretse abadashaka kubona! Harakabaho Kijana wacu.. oyeeeeeeeeeeeeeeee… kibarume!

  • Dore Umuhungu ubarusha intabwe!!! Ahubwo rero nabavantara azababwira bumirwe, yewe Imana yaduhojeje amarira nubwo… Imana imuhore hafi imurinde ibisambo nibisahiranda… imurinde abanzi nabagome, imurinde shitani zubwoko bwose bubaho, maze dukomerezahooooooooooooooooooooo… no mw’ijuru kwa jambo ngo baaaaaaa

  • Uwo uvuga ngo nigpindi ngo nta democratie buriya ababazwa nuko ntawukica umuntu ngo bimusige amahoro ntasono sha? democratie se wayibonye he ngo uduhe urugero?? ubu ntugendana mituelle sha? ubu wasanga baranaguhaye inka muri gira inka? urindashima kabisa.

  • Bravo our president!!!

  • Ikibazo abanyarwanda binda nini bafite, n’ukutemera ko hari umuntu akurusha ubwenge. Hari umugani mu kinyarwanda uvuga ko ‘Emera ko urukwavu rukurusha kwiruka””. Ubuhanga,ubushishoji,ubwitonzi,ukwicisha bugufi, urukundo afitiye abanyarwanda ntabwo ari ipindi ni REALITY!!! N’ibikorwa yagaragaje kw’isi hose. None se nawe izi nama bamutumiza ho kw’isi hose ngo asobanure ubuhanga bwe n’uko yatanze “ruswa”. Abandi ba prezida bo muri afrika bamaze gutumirwa nk’ UMUBYEYI WACU ni bangahe? Kandi bafite amafaranga menshi? N’uko batabishaka se? NI MUREKE DUSABE NYAGASANI AMUTURINDIRE N’AHO MUREKE IBIGWARASHA, BYO,AHARI UMUTIMA BYAWUSIMBUJE INDA!!

  • Kazitunda, baca umugani mukinyarwanda ngo “umutima muhanano ntiwuzura igituza” Kandi ngo “Akaraye icwende ntikoga” niyo wakogesha omo ntigacya,  niyo wakoza kagindurije karacuya aho gucya, ukeneye amasengesho kabisa. Kazitunga wabuzwa niki kuvuga ko wamenye no gutanga comments?ukoresha computer? ko utagumye iwanyu ngo ubagare amasinde nkimbura mikoro zose? Ariko ikinshimisha nuko ubwawe wanamenye nibyo ko ari bipindi, nuko umwemeraaaaa,utamwemera ntiwakumva ibyo avuga, ahubwo mwene data nkugire inama, tureke twebwe dutungwe nibipindi bye, hanyuma wowe 

  • “Kazitunga”…. simpamya ko witunze cyangwa uzitunga mu mibereho yawe nkurikije ibyo uvuze! Umutekano, ubuzima bwiza kubanyarwanda, abana benshiiii mu mashuri yewe n’abakuze, iterambere mu Rda… n’ibindiiiiii byinshi byiza. MBESE IBIKORWA BIRIVUGIRA! None ngo Kagamé arabeshya???? Ariko mwagiye mureka gukomeza kwihesha amenyo y’abasetsi! Cyangwa muri abarwayi b’iyo ndwara yanyu chronique!

    • Ahubwo yababyashobokaga ngo ntasaze nibura nanyuma yamanda tumusange muntebe yicyubahiro atugire inama.Kazitunga nabandi nkawe nababwira ko uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera, uwababwira uko ibihugu byinshi bya Africa byifuza kugira prezida nkuwacu, ushobora kuvugisha ukuri kunyungu zi gihugu atitayeho ingaruka nibyo benewanyu ndavuga ba Rugigana ibyo bamuvuga abangamiye inyungu zibifu byabo. Ariko burya ngo kamere nti kurwa na reka ubwo mutakirara mubishangase inzu mwazisize zicyinze wagize ngo haragaciro mwa biha. Burya agaciro ka mahoro kamenyekana cyane iyoyabuze kandi ibibi mwifuriza igihugu dusangiye mutazibeshya ko noneho bizaza birobanura

  • Perezida wacu Imana ijye iguha Umugisha mwinshiiiiiiiiiii ndawugusabiye!!!!abakunenga ni akazi kabo njye mbona ntacyo utakoze!!!!

  • Presida Kagame turagushimaaaaa,turagukundaaaaaaa,ntacyo utakoze twe ababyemera ntituzabyibajyirwa ,kuba uyu munsi tujyenda tuzi ko turi butahe ,mu gihe wavaga mu rugo uziko utagaruka.Niba uyu munsi ntekereza kuva aha nkajya mu mahanga guhaha  mbere ntari nemerewe kurenga Nyabarongo ugana i Bujyesera ntavuye kwa Burugumesitiri ngo ansinyire ko ntari inyenzi sha mujye mutureka ..Abanyarwanda nyabo tuzi icyo umuyobozi wacu avuze kuri twe. Ariko reka nkwibarize kazitu iyo uvuga utya wanashimye ko ufite naho uta ayo mahonvo niba wibuka neza ko muri 1990 niyo witejyerezaga cyane ifoto ya KINANI wabonaga umujandarume akujyezeho akakubaza icyo uri kureba njye byambayeho si ugukabya igihe u Rwanda rusurwa n’Abaperezida 12nziko hari ababyibuka icyo gihe ibigo by’amashuri y’ikigali twajyiye kubasanganira twe twari duhagaze kwa Lando ,batanze amafoto y’abashyitsi basuye u Rwanda nejyera ufite Ifoto ya Kinani ntanjyira kuyitejyereza umujandarume sinzi aho yaturutse ati dore ubwo karareba iki. sha none muridejyembya ,mugasebanya ntawe ubavuga mwajyiye mwemera ko Imana ya twohererje MOSE Akadutuza mu jyihugu k’isezerano.Imana Ibahe umujyisha

  • Sha birabaje kuba tujyifite abantu batekereza  nka KAZITUNGA ,bareba nti babone .Presida wacu dukunda ntacyo atakoze pe,bajyenzi bajye babivuze nibyinshi adukorera nubwo we ubwe yivujyira ko ari inshingano njye mbona birenze inshingano bika ubumuntu, ubupfura mbese sinzi uko nabivuga.Urugero:Mujya mubona uko yakira  Abana bagasanjyira Noheri. Ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko kera. Njye mpa  agaciro urukundo n’impuhwe utuyoborana .Imana ikujye imbere izaguhe ibyiza byose itanga hiyongereho n’ijuru.

  • Abantu nkaba ba KAZITUNGA barahari mu rwanda ndetse no mu mahanga,ni babandi badashaka kwumva ndetse bakiziba amatwi kugirango batumwa. mbene abo kubasobanurira nugutumwanya.ariko nyakubahwa perezida wacu ndamushima ibyo yatugejejeho kandi nkaba mushyigikiye uburyo agenda asobanurira abanyamahanga ibyo bataribazi ku rwanda wenda ahari abatameze nka ba KAZITUNGA bazumva.

  • Kazitunga nabo mufatanyije ibitekerezo ,nimushake mucishe macye kuko ntacyo muzatwara Perezida wacu n’ Imana yamuduhaye,mutuze rero ntawavuma uwo Imana itavumye…..nuko ntawe uneza rubanda muri indashima gusa!!!!!!MANA warakoze kuduha perezida Kagame,,,,,ushimwe!!

  • Njye sinshaka kuvuga kuri Kazitunga kuko nta mwanya wanjye namuha ashobora kuba afite ikibazo hafi y’ubwonko bwe keretse abaganga babishyize ahagaragara,sha Leta ya Habyarimana yari ifite abadepite n’abandi bategetsi bibera mu munzu ziparase gusa(ibiti n’ibyondo) abo ngabahagarariye kandi abanyarwanda.  Njye nemera ntashidikanya rwose ko ibyo Perezida wacu Paul Kagame amaze kutugezaho ni indashyikirwa(Best practices) naho izo demokarasi zo kwambara amakariso abandi bakayavanamo bagasandara imihanda ngo ni uburenganzira bwabo muzibagirwe kuko u Rwanda ni u Rwanda  si Uburayi cyangwa Amerika dufite twe ibyo twemera kabone nubwo abandi baba babyemera cyangwa batabyemera.  Muzehe wacu ni umuntu w’umugabo ibyo akora byose ni mu nyungu z’abanyarwanda bose aho bava bakagera. Abavuga bazageraho baceceke kuko twe amagambo twayashyize ku ruhande ubu ni iterambere rivuga gusa. Perezida Kagame Oyee!Oyee urasobanutse kandi urashoboye ntizagutererana mu rugamba rwo guteza u Rwanda imbere.Ahoooooooo!

  • Njye mbona KAGAME yaravuye ku MANA

  • Ikiza gitsinda ikibi. Ufite umutima muzima wo kubaka igihugu ntiyabasha kwirengagiza ibyo u Rwanda rugezeho mu nzego zose.  Umuntu ufite ibitekerezo bibi by’ubusambo, ivanguramoko ….. nta mwanya we uhari ,  namusaba kubanza kwihana akagira isuku mu mutima we noneho akaza tugafatanya kubaka igihugu . Naho ubundi u Rwanda ubu ruri mu biganza by’Imana ntibikiri mu maboko y’abakoreshwa na lucifer.   Ngirango aba bagifite ibitekerezo bigayitse gutya ni abadasobanukiwe icyo u Rwanda ari cyo ubu. Ntekereza ko twabafasha kuzanzamuka bakava mu icuraburindi

Comments are closed.

en_USEnglish