Digiqole ad

Rayon Sports yatsinze APR VC mu mikino ya ‘kamparampaka’

Remera – Mu mikino ya Playoffs muri volleyball ikipe ya Rayonsport VC  niyo yatsinze umukino ubanza wabaye ku wa gatandatu bategereza umukino wa kabiri ku cyumweru aho ikipe ya APR VC  yaje gusubirana inyuma ikipe ya Rayon Sport iyitsinda kuri seti 3-2 bituma habaho umukino wa gatatu  wa gombaga gukiranura aya makipe kugirango hamenyekane ikipe irangiza igice cya cy’ibanza cya shampiyona (phase aller) iri imbere. Rayon Sports niyo yahiriwe n’uyu mukino.

Abasore ba Rayon Sports kuri block bakingira aba APR VC bashaka gutsinda
Abasore ba Rayon Sports kuri block bakingira aba APR VC bashaka gutsinda

Mu mikino yaberaga kuri stade (nto) Amahoro i Remera, yahuzaga amakipe yebaye aya mbere mu Rwanda APR VC, Rayon Sports, KVC na INATEK.

Iyi mikino yatangiye kuwa gatandatu, ikipe ya Rayon Sports itsinda APR VC (Seti 3 – 1) mu mukino ubanza muri itatu bagombaga gukina.

Umukino wa gatatu watangiranye ishyaka ariko ikipe ya Rayon Sport Volleyball club wabonaga iri mu mukino kurusha ikipe ya APR VC niyo yatangiye itsinda iseti  ya mbere ku manota 25-22, iya kabiri ku manota 25-20, APR  ariko nayo yaje kugaruka mu mukino ihita inatsinda  iseti ya gatatu ku manota 25-13 nyuma Rayon Sport VC ibasha gutsinda iya kane ku manota 25-17.

Murangwa Nelson umukinnyi uheruka kuva mu ikipe ya APR VC bigoranye akajya kwa mukeba Rayonsport VC ni umwe mu bakinnyi bigaragaje ndetse  banagora  ikipe ya APR VC kuko ya yayitsinze amanota agera kuri 14 mu mukino wa gatatu.

Umukinnyi  Kwizera Pierre Marcharll wari umuze iminsi yaravuniste akaboko nawe yaje kwigaragaza muri uyu mukino  ariko yaje no kongera  gutonekara akaboko kavamo.

Nyirimana Fidèle umutoza wa Rayon Sport VC, abajijwe  ibanga ari gukoresha muri iyi minsi ryo gutsinda ikipe ya APR VC yavuze ari imyitozo aha  abakinnyi be ariko ngo n’ikibuga kiramufasha kuko iyo bakiniye hanze atari muri Salle abasore be birabagora .

Yagize ati “ Narabivuze igihe dutakaza umukino ubanza wa shampiyona dukina na APR VC I Nyamirambo kiriya kibuga cya bigizemo uruhare gusa ndashimira abasore banjye uburyo bitwaye muri uyu mukino

Ku ikipe ya APR VC wabonaga uyu munsi utari uwabo wo gutsinda ikipe ya Rayonsport VC bamwe mu basore bayo nka Flavie Ndamukunda ntabwo bigeze bibona mu mukino.

Sammy Mulinge umunyakenya utoza ikipe ya  APR VC asanga ikipe ye yananijwe no gukina imikino ibiri kandi ntabakinnyi bahagije bafite.

Mulinge  ati ” Uyu munsi twatsinze umukino wa mbere ariko ku mukino wa kabiri habaye ikibazo abasore banjye  baje kunanirwa kandi ntamubare munini twari dufite (effectif)   bituma dutsindwa

Umukino wari witabiriwe n'abafana batari bacye
Umukino wari witabiriwe n’abafana batari bacye
Aba APR VC
Abakinnyi ba APR VC
Abasore ba Rayon Sports
Abasore ba Rayon Sports
Baramukanya mbere y'umukino
Baramukanya mbere y’umukino
Buri ruhande rwifuzaga gutsinda uyu mukino wa nyuma
Buri ruhande rwifuzaga gutsinda uyu mukino wa nyuma
umusore wa APR VC mu kirere akubita ikiro ashaka amanota aba Rayon nabo bakingira
umusore wa APR VC mu kirere akubita ikiro ashaka amanota aba Rayon nabo bakingira
Wari umukino urimo ishyaka n'imbaraga nyinshi
Wari umukino urimo ishyaka n’imbaraga nyinshi
Rayon Sports yagiye igaragaza kurusha APR VC gutera ibiro bikajyamo
Rayon Sports yagiye igaragaza kurusha APR VC gutera ibiro bikajyamo
umusore wa
Umusore wa Rayon ateye ikiro gicika uwashakaga kukigarura
Aimable Mutuyimana wa APR VC umwe mu basore b'imbaraga n'ubuhanga
Aimable Mutuyimana wa APR VC umwe mu basore b’imbaraga n’ubuhanga
'attack' z'imbaraga n'ubuhanga
‘attack’ z’imbaraga n’ubuhanga
Mutuyimana wagoye cyane Rayon Sports
Mutuyimana wagoye cyane Rayon Sports
Umwe mu bafana yambaye akagofero k'amabara y'ikipe afana
Umwe mu bafana yambaye akagofero k’amabara y’ikipe afana
Iseti ya mbere yarangiye Rayon Sports iri imbere
Iseti ya mbere yarangiye Rayon Sports iri imbere


Photos/Plaisir MUZOZGEYE/UM– USEKE

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Congratulations

Comments are closed.

en_USEnglish