Rayon Sports yatsinze APR VC mu mikino ya ‘kamparampaka’
Remera – Mu mikino ya Playoffs muri volleyball ikipe ya Rayonsport VC niyo yatsinze umukino ubanza wabaye ku wa gatandatu bategereza umukino wa kabiri ku cyumweru aho ikipe ya APR VC yaje gusubirana inyuma ikipe ya Rayon Sport iyitsinda kuri seti 3-2 bituma habaho umukino wa gatatu wa gombaga gukiranura aya makipe kugirango hamenyekane ikipe irangiza igice cya cy’ibanza cya shampiyona (phase aller) iri imbere. Rayon Sports niyo yahiriwe n’uyu mukino.
Mu mikino yaberaga kuri stade (nto) Amahoro i Remera, yahuzaga amakipe yebaye aya mbere mu Rwanda APR VC, Rayon Sports, KVC na INATEK.
Iyi mikino yatangiye kuwa gatandatu, ikipe ya Rayon Sports itsinda APR VC (Seti 3 – 1) mu mukino ubanza muri itatu bagombaga gukina.
Umukino wa gatatu watangiranye ishyaka ariko ikipe ya Rayon Sport Volleyball club wabonaga iri mu mukino kurusha ikipe ya APR VC niyo yatangiye itsinda iseti ya mbere ku manota 25-22, iya kabiri ku manota 25-20, APR ariko nayo yaje kugaruka mu mukino ihita inatsinda iseti ya gatatu ku manota 25-13 nyuma Rayon Sport VC ibasha gutsinda iya kane ku manota 25-17.
Murangwa Nelson umukinnyi uheruka kuva mu ikipe ya APR VC bigoranye akajya kwa mukeba Rayonsport VC ni umwe mu bakinnyi bigaragaje ndetse banagora ikipe ya APR VC kuko ya yayitsinze amanota agera kuri 14 mu mukino wa gatatu.
Umukinnyi Kwizera Pierre Marcharll wari umuze iminsi yaravuniste akaboko nawe yaje kwigaragaza muri uyu mukino ariko yaje no kongera gutonekara akaboko kavamo.
Nyirimana Fidèle umutoza wa Rayon Sport VC, abajijwe ibanga ari gukoresha muri iyi minsi ryo gutsinda ikipe ya APR VC yavuze ari imyitozo aha abakinnyi be ariko ngo n’ikibuga kiramufasha kuko iyo bakiniye hanze atari muri Salle abasore be birabagora .
Yagize ati “ Narabivuze igihe dutakaza umukino ubanza wa shampiyona dukina na APR VC I Nyamirambo kiriya kibuga cya bigizemo uruhare gusa ndashimira abasore banjye uburyo bitwaye muri uyu mukino”
Ku ikipe ya APR VC wabonaga uyu munsi utari uwabo wo gutsinda ikipe ya Rayonsport VC bamwe mu basore bayo nka Flavie Ndamukunda ntabwo bigeze bibona mu mukino.
Sammy Mulinge umunyakenya utoza ikipe ya APR VC asanga ikipe ye yananijwe no gukina imikino ibiri kandi ntabakinnyi bahagije bafite.
Mulinge ati ” Uyu munsi twatsinze umukino wa mbere ariko ku mukino wa kabiri habaye ikibazo abasore banjye baje kunanirwa kandi ntamubare munini twari dufite (effectif) bituma dutsindwa”
Photos/Plaisir MUZOZGEYE/UM– USEKE
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Congratulations
Comments are closed.