Nyuma y’ibitaramo bya ‘playback’ byabereye ahatandukanye mu Ntara, ibitaramo bya Live byatangiriye mu Mujyi wa Kigali kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatandatu 21, Kamena. Ni mu irushanwa rya PGGSS IV riri guhatanirwa n’abahanzi 10 batoranyijwe mu bandi.
Urubyiruko rwinshi i Kigali muri Stade baje kwirebera abahanzi bakunda
Dukurikije urutonde rw’ukuntu batomboye, habanje Senderi International Hit, Bruce Melody, Jay Polly, Young Grace, Active, Dream boys, Ama-G The Black, Jules Sentore, Christopher Hasoza Teta Diana.
Ibitaramo nk’ibi bya Live bizakomereza mu Mujyi wa Muhanga aho abahanzi baziyereka abakunzi babo mu mpera z’Icyumweru gitaha.
Mu bitaramo byabanje umuhanzi Jay Polly niwe abafana bagaragaje ko akunzwe kubera ukuntu basakuzaga iyo yabaga agiye kur rubyiniro. Nubwo bwose kuri uyu wa Gatandatu nabyo bamweretse ko bamuri inyuma, ariko umuhanzi Jules Sentore byagaragaye ko yateguye ababyinnyi be neza ndetse akabasha gushyushya urubyiniro cyane.
Umushyushya rugamba MC Arthur niwe watangaga uko gahunda iri bukurikirane, akanyuzamo agasetsa abafana mu gihe umuhanzi ukurikiyeho yabaga ataraza.
MC Arthur niwe watangaga uko gahunda iri bukurikiraneSenderi ati: Nsomya nanjye ngusomyeSenderi na PrimusAbabyinnyi ba Senderi bambaye amabara y’idarapo ry’igihuguBruce Melodie kuri sceneIyo ushaka kwemeza ntacyo utakora. Uwo ni Bruce Melodie acuramye mu masiporoJay Polly mu ndirimbo ye Deux fois DeuxJay Polly agaragara ko yifitiye icyizere muri iri ruhanwaAbakunzi ba Muzika i Kigali bari benshiYoung Grace ati Bongo niyo mbyinoGrace hamwe n’ababyinnyi beAbafana b’umuraperi Young GraceInteko y’abakemurampaka ikurikirana uko igitaramo kiri kugendaAbakemurampaka bandika uko babona abahanzi bari kwitwaraItsinda rya Active ryaje kuri scene ryambaye imyenda imeze ityoAba basore babyinnye karahavaDream Boys babwiye abafana babo ko bafitanye isanoDream Boys bambaye imyenda isaAmag the Black yaje yambaye ikabuturaUyu muraperi avuga ko Isi ari ishuriSentore umwemu bahanzi bashya ariko bakunzwe bigaragaraYazanye abasore bacinya umudiho neza cyaneUyu musore nawe ashobora kuzahindura ibintuChristopher Muneza: ati NdabyemeyeMuneza ChristopherTeta Diana mu ndirimbo ye Call MeTeta n’ababyinnyi be bambaye imipira yanditseho izina ryeUmuhanzi Teta nawe yari afite abafana batari bacyeJay Polly abaha imirongoAbafana be hejuruAmag the Black nawe ni imirongo aba atangaMu kuririmba yafashe hasiAbakemurampaka bafite ibyo bandika, uyu ni Lion ManziBruce Melodie n’abamufashaSentore mu ijwi rizira amakarazaImabraga ku mwuga weArthur umushyushyarugamba ati mukomeze murushanweUko barishanwa niko bakora iyo bwabagaArambaye? ntiyambaye?Dream Boys nk’impangaHeil? Christopher araramukanya bwa ki Nazi?Umukobwa wa ‘Bingo’
0 Comment
Mbega byiza mutubabarire mutwoherereze ka video
Ahaa ! Ndabona bigeze ahakomeye! Gusa mwajyaga mutwereka uko abafana bishimiye abahanzi none hano ntimwabigaragaje! Gusa kuvuga ko Sentore akunzwe bigaragara ni ugukabya cyane ukurikije amashusho na videwo mwagiye mutwereka! Yego si umuswa ariko hari henshi bigaragara ko hari abamuri imbere ukurikoje abafana bafite!
Ndababaye byahatari kuberiki batatwereka jay pol kandi ariwe dushaka cyane muze gukora update
Ndababaye byahatari kuberiki batatwereka jay pol kandi ariwe dushaka cyane muze gukora update
Jay Polly bereke kbs hanyuma dukande amazi.
ndababaye kubona Tonzi muri guma guma, Tonzi we, oyaaaa nukuri urantunguye. ndabaza ubwo Pastor Minyoni arabishyigikiye? bibaye ari yego nakumirwa. Agakiza kubu we. Yesu yaravuze ngo muvane ibishimwa mubigawa. nakubwira iki rero
Kangwage amafaranga ava miri byeri nimenshi sana ntago tonzi yakwihanganira kuyareka na Yesu u wo uvuga yamuta
Tonzi nimumureke yishakire cash,harubwo mwamubonye inzoga azinywa se?erega inzoga Imana ntizanga kuko naYesu yarayzitanze mubukwe bw’ikana,nimumuveho rero
Ahhhh ariko uyu munyamakuru nawe nu munyarwenya yeee none se buriya urabona uriya muntu uvuze haruguru y’ambaye wangu yitwande ko yakuyeho
SENTORE arabahayaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!
muvane amatiku aho sha barabazi ubwo Tonzi naburara uriya mu Pastrer we azamutunga mureke ashake cash nacyaha kirimo nashake azanaririmbe byose naribi rwose hano turi kw’ ISI ya cash nukwirwanaho