Digiqole ad

ICGLR isaba inama idasanzwe hagati y’u Rwanda na Congo

Nyuma yo kurasana kwabayeho mu minsi ishize hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ku mupaka wo mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Rwanda, raporo y’itsinda ry’ingabo zihuriweho n’ibihugu 11 byo mu karere k’ibiyaga bigari yasabye ko ibihugu byombi byahita bihura byihutirwa bigakemura ikibazo cy’imipaka.

Imirwano iherutse kubera ku dusozi twa Kanyesheja yateje umwuka mubi hagati y'ibihugu byombi
Imirwano iherutse kubera ku dusozi twa Kanyesheja yateje umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi. Aba ni ingabo za Congo ku mupaka wazo i Kibumba ku cyumweru cyo kuwa 15 Kamena

Ibiro ntangazamakuru by’Abongereza BBC ndetse n’ibyabafaransa RFI  biravuga ko byabonye kuri iyi raporo y’impuro zirenga 10, abahagarariye ibihugu umunani muri 11 bigize iri huriro rishinzwe gukemura impaka zo ku mipaka ryakoze iri suzuma, ngo basinye iyi raporo usibye u Rwanda.

Ku kibazo cy’umupaka, ku musozo w’iyi raporo hagaragaraho ifoto ya “Google Maps” igaragaza ko udusozi twa Kanyesheja ya mbere n’iya kabiri imirwano yabereyeho biri ku butaka bwa DRC, n’ubwo u Rwanda rwo rwemeza ko Kanyesheja ya kabiri ibarizwa ku butaka bw’u Rwanda.

Kubijyanye n’abasirikare batanu ba DRC bapfuye, iyi raporo ivuga ko bane muri bo bari bafite ibikomere bigaragara ku gahanga bigaragara ko byatewe n’amasasu barashwe mu mutwe.

Abakoze iyi raporo ariko banasaba ko habaho isuzuma ryimbitse rya Autopsie kuko ngo bishoboka no kuba baranizwe cyangwa barishwe mu bundi buryo.

Iyi raporo BBC ivuga ko yabonye ivuga ko u Rwanda rwisobanuye ruvuga ko abasirikare bapfuye barashwe binjiye ku butaka bw’u Rwanda (embuscade) gusa ngo iyo raporo ikavuga ko nta bimenyetso yabonye ko aho babasanze ariho koko barasiwe.

Leta ya Congo yo yo yareze ingabo z’u Rwanda ko aba bavuga bapfuye mu mirwano ngo ahubwo bafashwe bakicwa, gusa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda mu cyumweru gishize ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru yongeye kwemeza ko abo basirikare ba Congo barenze umupaka w’igihugu cyabo babasaba gusubirayo bakanga, imirwano itangira ityo.

Ni kenshi u Rwanda rwagiye rufata abasirikare ba DRC rukabasubiza mu gihugu cyabo ari bazima. Mu mezi icumi ashize u Rwanda rwasubije Congo abasirikare barenga 16.

Iyo raporo BBC ivug ako yabonye isaba ko impande zombi zahagarika gushyira abasirikare ku dusozi twa Kanyesheja ya kabiri mu gihe ibibazo bitarakemuka burundu.

Iyo raporo ngo isaba kandi ko hahita habaho inama yihutirwa hagati y’u Rwanda na DRC kugira ngo bakemura ibibazo by’imipaka n’ubwo ngo bitoroshye mu gihe impande zombi zitabona ikibazo kimwe.

U Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yatangije gahunda yo gushyira ibimenyetso bigaragara ku mipaka iruhuza n’ibindi bihugu, ku mupaka na  DRC hari igice kinini cy’amazi (Kivu) n’ibirunga, ku gice cyo munsi y’ikirunga cya Nyiragongo akaba ari naho imirwano yabereye.

Twagerageje kuvugana na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ku mpamvu zatumye badasinya iyo raporo nk’uko BBC ibivuga ariko ntibiradukundira.

Ntabwo ku mugaragaro ingabo zashyizweho n’ibihugu bigize ICGLR zigenzura imipaka ziratangaza ku mugaragaro iyi raporo BBC ivuga ko yabonye.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • iyi raporo se ko numva nta kintu na kimwe ifite, nubusa gusa baturekere igihugu bagihe amahoro

  • Ibi nukubyiga neza kuko muri diplomasi DRC iri gutsina u Rwanda gahoro gahoro.

  • nuko mbona DRC na kabila basigaye barahisemo intambara kurusha amahoro n’ubwumvikane

  • Banyakubahwa bayobozi bigihugu cyacu nkunda cyane, muzambarize bavugirije Alias Lambert Mende na shebuja kabila niba GOOGLE MAP ariyo ishyiraho imipaka y’ibihugu byo kw’isi?  imipaka yurwanda imaze imyaka 130 igiyeho kuko yagiyeho tariki 15/11/1884 munama yiswe a CONSEIL DE BERLIN, naho GOOGLE MAP kuva ibayeho nta nimyaka irenze icumi  kuko (google map  service )yakozwe mumwaka wa 2004 muri amerika no muri  canada, igera mubihugu by’ibulaya tariki  27/04/2006 SINUMVA RERO IMPAMVU IMIPAKA Y’URWANDA NA CONGO IREBWA NA GOOGLE MAP KUKO GOOGLE MAP SI SERVICE YA ONU, SI SERVICE YA UA, SI NA SERVICE YA CPGL, Google map ni nkuko nanjye ejo nakora web site abantu bakajya basomaho ibyo bishakiye kandi nkabyandika uko nishakiye, google map ni nka wikipedia aho umuntu runaka yandika ibyo asshaka byaba ibinyoma cyangwa ukuri, ibifite agaciro imbere y’amategeko ni ibavuye muri conseils de berlin naho kuvuga ngo google map njye it is bull****IBYO ABAYOBOZI BAKONGO BAVUZE BITWAZA GOOGLE MAP NJYE NABYITA  RIDICULOUS, SENSLESS AND WITHOUT LEGAL BASI, ntahantu nahamwe byanditswe mumategako agenga umuryango mpuzamahanga wa ONU ko imipaka izajya igenzurirwa muri google map !!!!!!  GOOGLE MAP N’EST PAS UNE PREUVE JURIDIQUEMENT ACCEPTABLE, please abayobozi babishinzwe bazabwire Lambert Mende ko ibyo avuga ari des inepties cyangwa bazampe contact ze nzabimwibwirire

    • Urakoze cyane kunkosorera aba banyamahanga bo bibwira ko ibyo umwe mu bazungu yakoze ( google map) ko bigomba kuba itegeko kubanyafurika !!!! ngaho ibaze nawe gutanga google map nk’ikimenyetso !!! ahubwose kuki batibaza impamvu kariya gasozi ari abanyarwanda bagafiteho imirima (amasambu) kandi abanye congo bahari ??? naho kwibaza uko umuntu yishywe bavuga ngo ntibumva uko bose baraswa mu mutwe byo biteye n’amaseka nonese bazi ko snaper arasa amano cg ku kibuno????? umwanzi waguteye bumva bagomba no kugutegeka uko umwivuna ???? hanyumase ibimenyetso kumuntu waguye muri ambuscade batekereza ko bagombaga kuhasanga indaki ??? cg barashaka kuvuga ko bagombaga gusanga nta katsi kahasigaye ???? mbese nyine habaye isibaniro ????? gusa kurundi ruhande tugomba kwitondera diplomasi ya congo kuko kubera impamvu zinyuranye twese tuzi congo iravuga rikijyana !!!!!!!!!!!!

    • Se ubwo ibi bintu byose wanditse nkatwe baturage b’abasomyi turatoramo iki ko tutazi ibyo aribyo?

  • Google map ubwo nikintu bavuga nabo, ubuse u Rwanda na google nikihe cyabayeho mbere cg tuyobeweko google ikoreshwa n’abantu birirwa biyita impuguke natwe tuti sibo MANA

  • Congo icyo ifite ni ukuvuga cyane nonese nibo batwatatse nibo bapfuye ninabo barira mbere ikigaragara Congo iba ishaka guteza umutekano muke mu Rwanda ikaza yitwaje imipaka.

    Iyo raporo nyibonye wagirango yakozwe na leta ya Congo kuko irabogamye cyane ahubwo ndashima Leta yacu kuko itayisinye kuko nta kintu kizima kirimo.

  • Njyewe nta bwo nemera na gato ibyabereye muri iriya nama ya Berlin,wambwira igihugu na kimwe cyo muri Afurika cyari gihari ubwo bagabana Afurika. Ntabwo rero ibyo Kongo ivuga ari ukuri ahubwo ni ibinyoma. Ikindi nuko hashize igihe kinini ikibazo cy’imipaka kitavugwa hagati y’Urwanda na DRC ariko ubu kikaba kizamuwe. DRC kuva cyera yashatse ikintu cyatuma u Rwanda rushorwa mu ntambara ariko bagasanga turi maso none batangiye kuzana ikibazo cy’udusozi,nk’abanyarwanda twe ntidukeye udusozi twa DRC ahubwo dukeye umutekano,iterambere n’imibereho myiza ku banyarwanda bose. U Rwanda ntirukwiye gusinya iyo raporo kuko atari ukuri ahubwo ikoranye amarangamutima. Naho ibyo amaradiyo avuga,burya ashinzwe kuvuga gusa kandi kuvuga nyine ni ukuvuga nta kindi kirimo. DRC yadutwaye ubutaka bunini hafi intara yose nibashaka ko tubusubirana tuzabusubirana kuko n’Uburusiya bwishubije intara ya Crimea yari kuri Ukraine ndumva rero nta kosa ririmo muri iki kinyejana kwisubiza uduce batunyaze kuko n’ibihugu bikomeye byaratangiye.

  • Kuniga no guhotora turabambere

  • Ndabona  mushaka guteza iya gatatu y isi yose!!!!!!Mumenye ko intambara isenya itubaka;kandi abayibabariramo ni babandi batagira n urwara rwo kwishima!!!Ngo wirukira byinshi ugatakaza n uduke wari ufite!!!!!!!Mushatse mwatanga amahoro mukarere k ibiyaga bigari!!!!

    • @Kimiya, turabizi sha, mwagiye kwambuka imipaka ngo mujye muli Kongo munize, muhotoye, mukubisi imhili zilimo imisumari, mukubise imitwe y’imhinja ku nkuta, musatuye imitima y’abantu muyiriye, mutwikiye abantu muli kiliziya. Hali icyo size inyuma cy’ubwicanyi mutarimo abambere? None musa naho uwo muco mwawambukanye muli Kongo mukaba bamwe mukomeje kubibagilira cyangwa kubibigisha ku buryo Kongo mwayigize uko mwali mwaragize u Rwanda muli 1959, 1960-64, 1973 noneho murenzaho no kurusha muli 1994. Ntacyo sha, ibyo mubigumishe muli Kongo, nimugerageza kubigarura m’urwa Gasabo uko bariya bacengezi byabagendekeye namwe nuko. Ayo namabwiriza. Naho wowe @Kananga, amahoro udushakira turayaze, na ay’irimbi. Ayo twarayanze, ahubwo nkamwe mushatse mwatuza tugaturana, naho ubundi bizahora ali mwe bigwa nabi.

  • ibi ni ukwiregura bidafite aho bishingiye, barashotoye abaturage bibwe inka nibo babizi neza barabyibone abari bazindukiye muturimon twabo nkuko bisanzwe mugiturage , ib bya mende ni ivuzivuzi rye riramenyerewe gusa bamenyeko ntanarimwe RDF izemera ivogonyo rya FARDC , nonese bazavogere ubusugire bwigihugu babihorere se oya rwose , ibyo babyibagirwe, 

Comments are closed.

en_USEnglish