Digiqole ad

Sosiyete sivile ngo zigiye kurushaho kuvugira abaturage no guhwitura Leta

Mu nama igamije kurebera hamwe uburyo bw’imitangire n’imikoreshereze by’inkunga y’Amafaranga miliyoni umunani (8) z’Amadolari ya Amerika aherutse kugenerwa Imiryango itegamiye kuri Leta cyangwa Sosiyete Sivile, kuri uyu wa 23 Kamena; Umuyobozi w’Urugaga rwa Sosiyete Sivile Eduard Munyamariza yatangaje ko iyi nkunga izafasha iyi miryango gushyira mu bikorwa inshingano zayo by’umwihariko kuvugira abaturage no guhwitura guverinoma.

Umwe mu bagize za sosiyete civile zikorera mu Rwanda atanga igitekerezo cye muri iyi nama
Umwe mu bagize za sosiyete civile zikorera mu Rwanda atanga igitekerezo cye muri iyi nama

Muri gahunda y’imyaka itanu iri imbere, Leta y’u Rwanda ku bufatanye na UNDP na ONE UN yageneye imiryango itegamiye kuri Leta miliyoni umunani z’amadolari ya Amerika hagamijwe kuyongererera ubushobozi kugira ngo irusheho gukomeza gutera ingabo mu bitugu Leta mu bikorwa biganisha ku iterambere rirambye.

Iyi nkunga izafasha Sosiyete Sivile kuzuza inshingano zayo zo kuvugira Abaturage no guhwitura Leta nka zimwe mu nshingano zazo z’ibanze nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’urugaga rw’iyi miryango Eduard Munyamariza.

Yagize ati “ nk’inshingano za Sosiyete Sivile ahanini ziba zishingiye ku bikorwa byihutirwa by’igihugu kuko ari umuyoboro ugamije kumenya niba abaturage bumva ibyo bakorerwa ndetse ko nabo bagomba gusaba guverinoma kugenerwa ibikorwa uko babyifuza”.

kubw’inkunga y’aya mafaranga, kuvugira abanyarwanda no guhwitura Guverinoma bigiye kongerwamo ingufu kuko ari nazo nshingo z’ibanze zacu nka Sosiyete sivile”.

Ibyiciro bizibandwaho ku bw’iyi nkunga nk’uko yakomeje abitangaza, harimo gukangurira Abaturage kugira uruhare rufatika mu gutegura imihigo, kuyishyira mu bikorwa ndetse no kuyisuzuma; ibijyanye n’imiturire by’umwihariko ibyererekeye imitangire y’ingurane ndetse n’imitangire y’ubwisungane bwo Kwivuza (Mutuel de Sante) ikigaragaramo guhutazwa kwa hato na hato.

Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyobore ( RGB); cyanyujijwemo iyi gahunda, Prof. Shyaka Anasthase asaba iyi miryango kutazapfusha ubusa iyi nkunga dore ko n’ubundi hari hariho amakuru y’imicungire mibi y’izindi nkunga zabaga zaturutse ku bandi baterankunga.

n’ubwo ubu bushobozi bubonetse, ikintu gikomeye twifuza turasaba iyi miryango itegamiye kuri Leta kuzakoresha neza aya mafaranga aba yabonetse kugira ngo n’izindi nkunga ziboneke dore ko hari amakuru dufite y’imiryango imwe n’imwe ikoresha nabi izindi nkunga iba yagenewe n’abandi baterankuga”. Prof Shyaka

Kuyabonaho ni ukwerekana ubushobozi

Abajijwe niba hari imiryango izibandwaho kurusha iyindi mu kugenerwa iyi nkunga, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyobore, Prof. Shyaka Anasthase yatangaje ko buri Sosiyete Sivile yemerewe gupiganirwa iyi nkunga ubundi gutoranywa bikagendera ku bagaragaje imishinga inoze.

Iyi mishinga ikaba yarashyizwe mu byiciro bibiri bizagenderwaho mu kugena umubare w’Amafaranga izagenda igenerwa bitewe n’ingano yayo.

Ikiciro cya mbere kigizwe n’imishinga minini, kizagenerwa inkunga iri hagati y’amafaranga ibihumi 80 n’ibihumbi 100 by’amadolari naho imishinga mito ikazagenerwa hagati y’ibihumbi 15 n’ibihumbi 50 by’amadolari buri mwaka.

Uhereye iburyo; Munyaneza uhagarariye urugaga rwa za sosiyete sivile mu Rwanda, Prof Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB na Lamin Manneh uhagarariye One UN mu Rwanda
Uhereye iburyo; Munyamariza uhagarariye urugaga rwa za sosiyete sivile mu Rwanda, Prof Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB na Lamin Manneh uhagarariye One UN mu Rwanda
CEO Media2
Prof Shyaka Anastase yabwiye abanyamakuru ko iyi nkunga yanyujijwe muri RGB ariko izahabwa sosiyete sivile zigaragaza imishinga inoze

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nonese ubundi bari barabuze iki, leta erega igizwe nabantu ntutukabyibagirwe kandi leta yubuntu ntacyo idakora ngo irebe ko yakura abaturage mubwigunge nubo hari nkabayobozi kugiti cyabo batsikira, ariko abo nabo barahagurukiwe 

  • ariko nubundi ishingano za sosiyete sivile nukuvugira rubanda

  • bagire vuba bavugire abaturage kuko bari muri bamwe bavuga ijambo rikumvikana kandi ibitekerezo byabaturage ni ingenzi mu iterambere ry’igihugu.

  • niba mwabishobora n imuvugire ADEPR yafashwe ku  ngufu ikaba itangiye kubiba amacakubiri bose babireba mukabyihorera

Comments are closed.

en_USEnglish