Ibibazo 10 ku kigo ILPD gifasha abize amategeko kwinjira mu mwuga
Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD) ni ikigo giherereye mu mujyi wa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, gitanga amahugurwa ku bantu bize amategeko, gitanga impamyabumenyi yemewe isabwa na Leta. Kuki cyashyizweho? ni bande bakigana? Basabwa iki? gitandukaniye he n’amashuri yigisha amategeko? n’ibindi…Umuseke warabikubarije.
Ruzindana Alexis ashinzwe amahugurwa, ubushakahsatsi n’ubujyanama muri ILPD asobanura byinshi bijyanye na ILPD n’impamvu ari ngombwa ko abantu bize amategeko bakwiye kumara amezi icyenda bihugura muri iki kigo. Iki kigo cyashyizweho n’itegeko N° 22/2006 of 28/04/2006, gitanga amasomo mu ndimi z’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.
Ni bande bagana iki kigo?
Alexis – Mbere na mbere hano kugira ngo uze kwihugura bigusaba kuba warize amategeko ufite impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Mbere ariko hano hazaga abantu bari mu mwuga w’ubucamanza, cyangwa ubwunganizi mu nkiko.
Nyuma itegeko ryaje guhinduka rivuga ko hano haza buri wese wize amategeko muri Kaminuza (abarangije kwiga n’abari mu mwuga) kugira ngo bahabwe amasomo yabafasha kunonosora neza ibyo bize mu ishuri bakabishyira mu bikorwa.
Amahugurwa amara igihe kingana iki?
Alexis – Hano duhugura abantu mu gihe cy’amezi atandatu umunyeshuri yiga, ndetse akongeraho amezi atatu yo kwimenyereza umwuga. Muri rusange amasomo amara amezi icyenda. Umunyeshuri tumufasha kubona ahantu tuzi neza ko azakenera gukoresha amategeko tugakurikirana tukamenya neza ko yimenyereza ku buryo dushaka ariko nta bundi bufasha bw’amafaranga tumuha.
ILPD itandukaniye he n’andi mashuri asanzwe yigisha amategeko?
Alexis – Biratandukanye cyane, ahandi bigisha amategeko mu magambo, ukamenya kuyasobanura n’icyo akora ariko hakenerwa kumenya uko ashyirwa mu bikorwa aribyo twe twigisha. Twigisha ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko.
Mu ishuri ntibazakwigisha uko bandika urubanza n’uko baruca bakwigisha amategeko twe tukigisha uko imanza zandikwa n’uko zicibwa.
Nakwizeza ko ireme ry’uburezi ari 100% twe nta bwo tureba impamyabumenyi y’umwarimu, tureba wa mucamanza ukomeye mu Rwanda cyangwa wa mwunganizi ukomeye cyangwa umugenzacyaha ukomeye akaba ariwe yza guha abanyeshuri ubumenyi bwe.
Iki kigo ni nk’ikigo cyigisha umwuga ‘Vocational Traing scool’, turagutera kugira ngo uzatange ubutabera nyabwo. Dutanga Postgraduate certificate, yigwa na buri wese, ufite A0, Masters na PHD.
Impamyabumenyi dutanga yemewe ku rwego mpuzamahanga, kuko ishyirwaho n’Inama Nkuru y’Uburezi (NEC) uyigira hari amasaha agomba kwiga. Ntibikiri ngombwa ko umuntu yajya kwiga hanze uko bashyira mu bikorwa amategeko kuko mu Rwanda ILPD irahari nk’igisubizo.
Twateguye amasomo duhuriyeho n’ibigo nk’iki byo mu karere, ku buryo haba muri Ugnada, Kenya na Tanzania tuzaba dufite amasomo amwe. Nta kibazo cya Civil Law System na Common Law. Twarebye ibyiza biri muri buri buryo bw’amategeko turabifata.
Umuseke – Mu mpine ya ILPD harimo n’iterambere (Development), mu bihuza gute?
Alexis – Dukora ubushakashatsi ku mategeko kuko itegeko rikozwe nabi riteza ibihombo kuri Leta, ibyo bifitanye isano n’iterambere. Iyo igihugu gifite amategeko asobanutse bikurura abashoramari.
Twakoze ubushakshatsi ku kindi kintu cyasimbura gufunga abakoze ibyaha, twakoze n’ubushakshatsi ku buryo ubutabera bwakwihuta kuko bavuga ngo “Justice delayed is Justice Denied.” Ibi byose birerekana ko amajyambere tuvuga tuyagiramo uruhare.
ILPD ikora umuganda rusange n’abaturage ndetse dufite isomero rikomeye dusaba ko abaturiye hafi yacu bajya baza gusoma kuko ni ubuntu.
Iki kigo kimaze gutanga umusaruro ungana iki, muwubara mute?
Alexis – Umusaruro urahari cyane, umusaruro wacu uri mu buryo butatu, hari abarangiza kwiga, ubu tumaze kugira abanyeshuri 300 barangije, ubwa kabiri ni uko duhora twigisha kuko umwuga w’ubucamanza n’amategeko usaba guhora twihugura, buri mwaka duhugura abagera ku 1 500.
Uburyo bwa gatatu dukora ubushakshatsi ubu twakoze inyandiko eshanu z’ubushakshatsi zizagirira akamaro kanini urwego rw’amategeko rw’u Rwanda.
Akamaro muvuga ni kanini, ariko iki kigo ni kimwe gusa mu Rwanda. Kirahagije?
Alexis – Iki kigo kirahagije kuko n’ahandi hose mu bihugu iki kigo kiba ari kimwe. Leta yashyizeho itegeko risaba buri wese uri mu mwuga w’amategeko kugira urupapuro rwemewe rw’uko yahuguwe natwe.
Iri tegeko rivuga ko uzaba atarabona urwo rupapuro azava mu mwuga w’ubucamanza cyangwa ufitanye isano n’amategeko.
Byatumye rero tubona abandika benshi badusaba kuza guhugurwa ariko, kugira ngo duhangane n’iki kibazo twashyizeho uburyo bune (4) bwo guhugura abatugana.
Uburyo bwa mbere ni abiga igihe cyose (Full Time) abo bigira hano i Nyanza, ubwakabiri ni ‘FTM Work Best Mode’, iyi igice kini cy’amasomo ugifata uri ku kazi ikindi ukagifatira hano i Nyanza, hakaba ‘Part Time’, iyi ni iy’abantu biga ku mugoroba, ndetse na ‘Executive Mode’ ifasha abayobozi bakuru bari mu nzego z’ubutabera.
Aba bose n’ubwo batandukanye biga igihe kingana kigenwe, umwihariko wa Execitive ni uko bo bahabwa imikoro yo kungurana ibitekerezo ku ngingo runaka mu gihe cy’umwaka ariko bagahura inshuro imwe mu cyumweru.
Uretse Full Time ibera i Nyanza, izindi zose zikorera i Kigali mu nyubako y’Urukiko rw’ikirenga no ku Rukiko rukuru.
Nyanza cyangwa Kigali, hari bamwe bishobora kugora, abatuye muzindi Ntara bo bite?
Alexis – Bitewe n’uko itegeko rya Leta risaba abari mu mwuga gutunga urupapuro rwemewe rw’uko bahuguwe kandi tukaba aritwe dufite iyo nshingano, hari gahunda ya ‘Off Time’ twashyizeho izafasha abo mu Ntara.
Ntiwasaba umuntu wa Musanze kuza kwiga hano afite akazi, tuzifashisha amashuri ari mu duce dutandukanye mu Ntara kandi uko dutanga dipolome nta kizahindukaho, ibi bizajya bikorwa mu mpera z’icyumweru niyo mpamvu izitwa Week end Program.
Abarimu dukoresha ni bo bazatanga amasomo kandi muri cya gihe kingana n’icy’abandi biga.
Ikiguzi kinga iki?
Alexis – Umunyeshuri yishyura amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe ku masomo, akayatanga mu byiciro, hatarimo gucumbika no kugaburirwa mu gihe aba i Nyanza. Iki kiguzi twagishyizeho tugereranyije uko mu bindi bihugu nka Uganda, Kenya, Tanzania no muri Afurika y’Epfo bimeze, dukora impuzandengo kugira ngo tudahenda abanyeshuri bacu.
Gucumbikira abanyeshuri no kabagaburira, byo bihagaze bite?
Alexis – Dufite amacumbi, tukagira n’aho gufatira amafunguro, umunyeshuri ubyifuje turamucumbikira tukanamugaburira iyo ari umunyeshuri wirihira. 2 800 000 Rwf niyo umunyeshuri asabwa gutanga ku masomo, ku icumbi n’amafunguro kuva atangiye kurinda arangije.
Iki kiguzi twagishyizeho turebye uko ibintu bimeze no kugira ngo abanyeshuri batazajya kubyiga ahandi nko muri Uganda cyangwa muri Kenya, kuko ho byabahenda cyane kurushaho.
Ikigo cyabasaba ko mugihugurira abakozi mugisaba amafaranga angana iki?
Alexis – Turabikora ku muntu umwe waje guhugurwa tumuca amafaranga y’u Rwanda 52 000, iyo wadusabye ko tuguhugurira abantu tubaha ibisabwa byose kubatwara no kubagaburira no kubacumbikira.
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
kwiga wee! urangiza utangira, urangiza utangira. gusa ILPD ni nziza n’uko yigishamo abarimu bamwe na bamwe batazi ibyo barimo!
Comments are closed.