Digiqole ad

Nkurunziza, Masunzu, Birashoboka, Nakure…amazina yahawe abana b’Ingagi

Kuva mu masaha ya saa tatu z’igitondo, Abanyarwanda by’umwihariko Abanyakinigi n’abanyamahanga batandukanye bari ku kibuga cy’Ikigo cy’umuco mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, munsi y’Ikirunga cya Sabyinyo mu muhanga wo kwita izina ku ncuro ya cumi (10). abantu barenga 1000 bateraniye i Kinigi muri uyu muhango.

N'ubwo baba ari abantu, ibyo baba bikora iyo bari imbere y'iyi myambaro nabyo bishimisha abantu.
N’ubwo baba ari abantu, ibyo baba bikora iyo bari imbere y’iyi myambaro nabyo bishimisha abantu.

Ingagi zahawe amazina ni izavutse hagati y’ukwezi kwa Nyakanga Umwaka ushize kugeza muri Kamena uyu mwaka, zose hamwe zikaba ari 18.

Abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, n’abandi baminisitiri, abayobozi b’ibigo bitandukanye n’abandi.

Abahanzi nka Jay Polly, Kidumu, n’amatsinda abyina nka Mashirika n’itorero ry’igihugu ni bamwe mu barimo gususurutsa abitabiriye uyu muhango.

Aha ikaze abashyitsi n’abasangwa b’aho mu Kinigi, Valentine Rugwabiza Umuyobozi mukuru w’ikigo RDB yashimiye cyane abaturage baturiye pariki kubera uruhare rwabo mu kuyirengera, avuga ko ari iby’igiciro kuba u Rwanda rwongeye gukora umuhango nk’uyu ugamije; kurengera, guha imbaraga no guteza imbere ibidukikije.

Mu ijambo rye Ministre w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko igikorwa nk’iki kibaho kuko u Rwanda rufite amahoro n’umutekano, abaturage nabo bakaba babifitemo uruhare runini mu gutuma umutekano usagamba.

Ministre w’Intebe by’umwihariko yashimiye ingabo z’u Rwanda kubera umutekano usesuye igihugu gifite utuma n’abanyamahanga bakomeza kwifuza kuza mu Rwanda no mu muhango nk’uyu wo Kwita amazina abana b’Ingagi.

Ministre w’Intebe yongeye gushimira abaturage cyane cyane baturiye Pariki y’ibirunga kuba aribo ubu bafata iya mbere mu kurengera ibidukikije n’umutekano w’ingagi.

Ambasaderi w’Amerika ucyuye igihe mu Rwanda Dr Donald Koran akaba n’umwe mu bashyitsi watanze izina ku bana b’Ingagi, yavuze ko abanyamahanga bari aha bazaba abavugizi b’iki gikorwa gitangaje kibera mu Rwanda.

Kuva iki gikorwa cyatangizwa, abana b’ingagi 161 bamaze guhabwa amazina.

Uko amazina yatanzwe uyu munsi:

– BIRASHOBOKA: Izina rya mbere rytanzwe na Ministre w’Intebe.

–  MASUNZU – Izina ryatanzwe na Ministre w’Ubuanyi n’amahanga wa Sudan y’Epfo Nhial Deng Nhial.

– IMIKINO – Izina ryatanzwe n’umuyobozi wungurije w’ubukerarugendo muri Uganda John Sempebwa, iyi Ngagi ni iyo mu muryango witwa Agashya.

– INKINDI – Izina ryatanzwe na Omar Samra, Umunyamisiri ukora iby’ubukerarugendo mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

– NDENGERA  – Ryatanzwe na Maj Gen. Frank Kamanzi rihabwa umwana w’Ingagi uvuka mu muryango witwa Ntambara.

– MBOZA – Ryatanzwe n’umunya Nigeria wavuze ko ashimira u Rwanda uko rwita ku ngagi kuko iwabo zari zihari ariko ngo bakazirwa zigashira.

– UBUKOMBE – Ryatanzwe n’uhagarariye abavuye mu Buyapani.

– KWIGIRA – Izina ryatanzwe na Mirenge John umuyobozi wa Rwandair

– ISANGE – Izina ryatanzwe n’uhagarariye abavuye muri Kenya

– NKURUNZIZA

– NAKURE

– NKUNDURWANDA – Ryatanzwe n’umukozi wa Pariki ubimazemo imyaka irenga 30.

– TEBUKA

– INZOZI

– TWIYUBAKE

– UMUTAKA

– UBUGENI

– IBENDERA

– UBUKWE

Minisitiri w'Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi ageza ijambo kubari bitabiriye uyu muhango.
Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi ageza ijambo kubari bitabiriye uyu muhango.
Minisitiri w'Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi wari umushyitsi mukuru afungura igikorwa cyo kwita, akaba ari nawe wise bwa mbere.
Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi wari umushyitsi mukuru afungura igikorwa cyo kwita, akaba ari nawe wise bwa mbere.
Abantu baba bambaye imyambaro ituma basa n'ingagi nibo bifashishwa mu muhango wo kwita izina.
Abantu baba bambaye imyambaro ituma basa n’ingagi nibo bifashishwa mu muhango wo kwita izina.
Abanyacyubahiro batandukanye bise amazina ingagi.
Abanyacyubahiro batandukanye bise amazina ingagi.
Minisitiri w'Ubuhinzi n'ubworozi Agnes Karibata (i buryo) na Minisitiri w'Impunzi no guhangana n'ibiza, Seraphine Mukantabana nabo bitabiriye uyu muhango.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Agnes Karibata (i buryo) na Minisitiri w’Impunzi no guhangana n’ibiza, Seraphine Mukantabana nabo bitabiriye uyu muhango.
Mirenge John, umuyobozi wa Rwandair yita izina.
Mirenge John, umuyobozi wa Rwandair yita izina.
Umunyanigeria witwa Ikechi Uko, nawe wise ingagi yavukiye mu muryango wo kwitonda, ayita Ubugeni, yashimiye u Rwanda kuba barabashije kurinda ingagi kuko ngo iz'iwabo baziriye.
Umunyanigeria witwa Ikechi Uko, nawe wise ingagi yavukiye mu muryango wo kwitonda, ayita Ubugeni, yashimiye u Rwanda kuba barabashije kurinda ingagi kuko ngo iz’iwabo baziriye.
Umunyarwenya Atome bakunda kwita Gasumuni n'umuhanzi w'Umurundi Kidumu Kibido nabo basusurukije imbaga yari yitabiriye uyu muhango.
Umunyarwenya Atome bakunda kwita Gasumuni n’umuhanzi w’Umurundi Kidumu Kibido nabo basusurukije imbaga yari yitabiriye uyu muhango.
Kidumu ngo nawe yashakaga kwita umwana w'ingagi "KIBIDO".
Kidumu ngo nawe yashakaga kwita umwana w’ingagi “KIBIDO”.
Jay Polly nawe yashimishije abanyakinigi, mu ndirimboze zikundwa na benshi.
Jay Polly nawe yashimishije abanyakinigi, mu ndirimboze zikundwa na benshi.
Amatorero abyina umuco nyarwanda nayo ntiyahatanzwe.
Amatorero abyina umuco nyarwanda nayo ntiyahatanzwe.
N'ubwo izuba ryari rimeze nabi, umuhango wo kwita izina warinze urangira Abanyakinigi batararambirwa.
N’ubwo izuba ryari rimeze nabi, umuhango wo kwita izina warinze urangira Abanyakinigi batararambirwa.
DSC_0254
Imbyino gakondo zanyuze cyane abari mu Kinigi uyu munsi

Andi mafoto menshi wayareba hano

Venuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ibi byose ni uburyo bwo gukura ba mukerarugendo kandi uko baba benshi niko ni ubukungu bwigihugu buba bwiyongera uko bwiyongera ninako ibikorwa remezo bib byiyongera kandi uko ibikorwa remezo biba , kandi tiwibuke ko ibi byose biba bikorerwa abaturage.

  • Yewewewe!! Ngo NKURUNZIZA Kweli!

  • iki gikorwa ni ingenzi buretse kuba gikurura ba mucyerera rugendo hakinjira amafaranga ahagije azafasha igihugu , cyane cyane abaturiye izi parks , ariko kandi bikurura abashoramari bagera mugihugu bakishimira imiterere ni umutekano wacyo bigatuma bifuza gukomereza ibikorwa byabo mugihugu cyacu  

Comments are closed.

en_USEnglish