Digiqole ad

Guhera kuya 1 Nyakanga u Rwanda ruyoboye Akanama k’umutekano ka UN

Kuva kuri uyu wa mbere Nyakanga 2014 u Rwanda rwatangiye kuyobora Akanama k’Umutekano ka Loni mu gihe cy’ukwezi. Ubu buyobozi bukaba busimburana hagati y’ibihugu bigize aka kanama. Aha niho hafatirwa imyanzuro ijyanye n’amahoro n’umutekano ku Isi. Ibihugu bimwe bihafite ijambo kurusha ibindi. Perezida Kagame yaraye abwiye abanyamakuru ko ijambo ry’u Rwanda rikiri rito ku rwego mpuzamahanga.

Amb Richard Gasana niwe uyoboye Akanama k'umutekano k'Umuryango w'Abibumbye kuva kuri uyu wa kabiri
Amb Richard Gasana niwe uyoboye Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kuva kuri uyu wa kabiri

Ambasaderi Eugene-Richard Gasana uhagarariye u Rwanda i New York muri Loni niwe wahawe ubu buyobozi buvuye kuri Vitaly Churkin uhagarariye Uburusiya muri ako kanama.

Bivugwa ko Vitaly Churkin yakoresheje cyane uyu mwanya mu kwezi gushize cyane cyane mu kibazo cya Ukraine n’Uburusiya.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere Nyakanga Perezida Kagame yavuze ko “U Rwanda rufite ijwi rito” ku mahanga, ariko mu rwego rw’umutekano ruzakora ibishoboka ntihagire uhungabanya umutekano w’abanyarwanda.

u Rwanda ntabwo rurebana ijisho ryiza muri iyi minsi na Congo Kinshasa imaze igihe kinini icumbikiye umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda. Mu minsi ishize ingabo z’ibihugu byombi zakozanyijeho.

Ingabo zidasanzwe zoherejwe muri Congo Kinshasa n’umwanzuro wafatiwe muri aka kanama ubu kayobowe n’u Rwanda, zari zifite mu nshingano kurandura imitwe yose ku ngufu, uwa M23 niwo waranduwe gusa.

Muri uku kwezi kwa karindwi u Rwanda rugiye kuyobora aka kanama birashoboka cyane ko rwakoresha uyu mwanya mu kurushaho kumvikanisha ikibazo cya FDLR, ishinjwa gutera mu Rwanda iciye mu rihumye, igahitana ubuzima bw’abantu ikoresheje za grenade.

Louise Mushikiwabo Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda mu kwezi gushize yabwiye Umuseke ko ijambo ry’u Rwanda muri aka kanama rizibanda ku bikorwa byo kugarura amahoro ahatandukanye muri Africa.

Aka kanama k’Umuryango w’Abibumbye inshingano yako ya mbere ni ukubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego rw’Isi.

Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru yaraye anenze amahanga kuba indyadya ku kibazo cya FDLR, rimwe ngo bavuga ko babajwe na Jenoside abagize uwo mutwe basize bakoze mu Rwanda, ubundi bakavuga ngo uwo mutwe ubu ugizwe n’abana b’abakoze ibyo.

Ku murongo w’ibizigwa cyane muri aka kanama kayobowe n’u Rwanda ubu hariho ibibazo byo mu burasirazuba bwo hagati, Libya, Syria, Sudan na Sudan y’Epfo.

Ibihugu by’Uburusiya, Ubushinwa, USA, Ubwongereza n’Ubufaransa bifite umwanya uhoraho n’ijambo ntayegayezwa muri aka kanama, ibindi bihugu 10 bijya muri aka kanama bitowe bikakamaramo igihe cy’imyaka ibiri.

Aha niho imyanzuro ku mahoro n'umutekano ku Isi ifatirwa, gusa ijambo ntiringana mu baba bahari
Aha niho imyanzuro ku mahoro n’umutekano ku Isi ifatirwa, gusa ijambo ntiringana mu baba bahari

Umwanya wo kuyobora aka kanama ufatwa n’ibihugu 15 bigize aka kanama buri kwezi hakurikijwe inyuguti zibanza amazina y’ibi bihugu (Alphabet). Ni inshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kuyobora aka kanama kuva rwakwinjira muri ibi bihugu 15 bikabamo.

Umuyobozi w’aka kanama niwe utegura ibyigwaho, akageza gahunda ku bakagize, akayobora ibiganiro by’ibihugu bikagize, agatangaza imyanzuro, akavugana n’itangazamakuru mu izina ry’ako kanama.

Umuyobozi w’aka kanama ni intumwa y’igihugu mu muryango w’Abibumbye. Muri aka kanama ariko iyo hinjiyemo umuyobozi mukuru w’igihugu cyikayoboye ku rwego rwa Ministre w’Ububanyi n’Amahanga, Perezida, Vice Perezida wa Republika cyangwa Ministre w’Intebe niwe uhita ufata umwanya wo kuyobora aka kanama. Niko Ministre Mushikiwabo yayoboye aka kanama umwaka ushize.

Mu gihe u Rwanda rugiye kuyobora aka kanama ku nshuro ya kabiri mu mateka yako, igihugu cya USA cyo kiyoboye aka kanama inshuro zisaga 136.

Nyuma y’ukwezi kwa karindwi ubuyobozi bw’aka kanama buzafatwa na UK mu kwa munani bufatwe na USA.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • dukomeje kwitara neza imbere yamahanga , ikigombwa gukora ni ukudataza iki kizere kandi ari nako tubyaza umusaruro uyu mwanya udasanzwe tuba duhawe , 

  • ibi tubikesha kuba twarabashije kwigarurira amahoro mugihugucyacu ntamahanga twitabaje.

  • muri uno mwaka u rwanda rumaze mu kanama k’umuryango w’abibubye gashyizwe umutekano rwatanze umusanzu ukomeye cyane mu gushakira ibisubizo intambara n’amakimbirane ari ku isi muri ino minsi

  • Inama iyobowe n’abandi naho u Rwanda ni ku izina gusa!

  • Toka satani we mirima!

Comments are closed.

en_USEnglish