Digiqole ad

Gereza ya Rubavu yafashwe n'inkongi. Batatu bitabye Imana

Updated 6.50PM: Itsinda ry’ingabo n’imodoka izimya umuriro bageze kuri Gereza batangira kuyizimya, nyuma y’iminota 15 umuriro wari umaze kuzima. Amakuru avuga ko hari abagororwa bakomerekeye muri iyi nkongi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatangarije Radio Rwanda ko abagororwa batatu bitabye Imana abagera kuri 40 barakomereka mu mubyigano wo kugerageza guhunga ahari umuriro muri gereza.

07/07/2014  7.59PM: Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uyu wa mbere tariki 07 Nyakanga nibwo igice kimwe cya Gereza nkuru ya Rubavu cyafashwe n’inkongi y’umuriro itaramenyekana icyayiteye kugeza ubu. Umuyobozi w’iyi gereza yabwiye Umuseke bakiri gukiza ubuzima bw’abantu ubu ntacyo yatangaza.

Inkongi mu gice kimwe cya gereza
Inkongi mu gice kimwe cya gereza ya Rubavu kuri uyu mugoroba.

Ntabwo biramenyekana icyateye iyi nkongi muri iyi gereza iherereye mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu.

Imirimo yo kuzimya umuriro hifashishijwe uburyo bushoboka niyo iri gukorwa, nta kizimyamoto yari yahahagera kuko izabugenewe ziri i Kigali.

Ntakirutimana Eric, Umuyobozi w’agateganyo w’iyi Gereza yabwiye Umuseke ko bataramenya icyateye iyi nkongi, icyo bari gukora ari ugukura abagororwa n’ibyabo aho umuriro wibasiye mu gice kimwe bashyirwa aho umuriro utageze, ibindi abitangaza nyuma.

Hashize ukwezi kumwe gusa gereza ya Muhanga nayo yibasiwe n’inkongi y’umuriro yatewe na ‘installation’ y’insiga z’amashanyarazi.

Gereza ya Rubavu ni imwe muri gereza 13 ziri mu Rwanda, ikaba imwe muri gereza nshya ziri mu gihugu. Ifungiwemo abagororwa bagera ku bihumbi bitatu.

Iyi nkongi yibasiye gereza ya Rubavu ntibiramenyekana icyayiteye
Iyi nkongi yibasiye gereza ya Rubavu ntibiramenyekana icyayiteye
Abatiye hafi aho bari kwitegereza ibiri kuba
Abatiye hafi aho bari kwitegereza ibiri kuba
Ni gereza itaramara igihe cy'imyaka itanu yubatswe
Ni gereza itaramara igihe cy’imyaka itanu yubatswe
Umwana utuye hafi aha aritegereza umuriro muri Gereza
Umwana utuye hafi aha aritegereza umuriro muri Gereza


Photos/Eddy R. Sabiti/UM– USEKE

Patrick Maisha
ububiko.umusekehost.com/Rubavu

0 Comment

  • Izinkongi zumuriro ziteye ikibazo reta nifate indi ngamba zuko ikikibazo cyacyemuka

  • None se ko mutavuga aho abantu(abagororwa) mwabashyizehe? ko mudasobanura uko mwabatabaye?

    • Umuyobozi w’akarere ka Rubavu amaze gutangaza ko hari abantu iyi nkongi yakomerekeje,kandi ko inzego zibishinzwe nka EWSA na Polisi zatabaye. Ngo abagororwa bagiye mu gice cyo haruguru cya gereza kuko inkongi yibasiye icyo hasi.

  • Nyamwasa nimureke atahe nahubundi…………………

    • Sha gamba uvuze ubusa,Nyamwasa se ni kuzimya mwoto? Vuga ibyo ushaka kuvuga ureke imitwe. Icyangombwa ni uko umuriro uri controlled by inzego zibishinzwe. Naho ibyo uvuga ni no sense

  • none ko mudasobanurira aboba gororwa bapfuye abaribo, ngo muna sobanure amazina yabakomeretse? abafite ababo aho imitima ira cyaha gaze gereza yabahejeje murujijo, ntabwo irabisobanura neza

Comments are closed.

en_USEnglish