Digiqole ad

Ntabwo twahaye abagore agaciro, baragasanganywe – Kagame

Perezida Kagame kuri uyu wa 06 Nyakanga yahuye n’abagore bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye mu gihugu. Mu ijambo yabagejejeho yabwiye abagore ko nubwo bavuga ko bahawe agaciro urebye atari uko bimeze ahubwo abagore bagahoranye.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bari mu nama y'uyu munsi
Perezida Kagame ageza ijambo ku bari mu nama y’uyu munsi

Mu mbwirwaruhame ye, Perezida Kagame yatinze cyane ku ngingo yo kubaka igihugu aho yakigereranyije n’umuryango. Yavuze ko igihugu ari nk’umuryango w’abantu batandatu cyangwa se icumi mu rugo.

Ati “Iyo mu rugo hari uwumvako asumba umuryango aba yibeshya kandi ntibigenda neza, iyo n’igihugu hari uwumva ko agisumba biramugaruka.”

Perezida Kagame yavuze ko mu rugendo rwo kubaka umuryango no kubaka igihugu abantu bose baba badahuje imico, badakora ibintu bimwe ndetse batabikorera hamwe.

Avuga ko mu bantu, yaba mu muryango cyangwa mu gihugu usanga harimo abanyantege nke, aba ngo bisaba ko abagifite imbaraga mu rugendo bakomeza kubasindagiza ngo bajyane.

Ati “Ariko iyo hari utakaye, ntabwo bivuga ngo umuryango urarangiye, ntabwo bivuga ngo igihugu kirahagaze, iyo hari utakaye aratakara ariko igihugu kigakomeza. Umuryango ntabwo wazima kuko umuntu umwe yatakaye.”

Perezida Kagame yongeye kuvuga ko hadakwiye kuba hari umuntu wumva ko asumba abandi cyangwa asumba inzego.

Avuga ku gaciro k’abagore, Perezida Kagame yavuze ko abagore ntawabahaye agaciro nk’uko bikunze kuvugwa.

Ati “Ntabwo ari ukugaya ishingiro ryabyo, ariko reka mbivuge ukundi birusheho kuvmikana. Abagore ntabwo twabahaye agaciro, ahubwo baragasanganywe..”

Kugira ngo asobanure ibi neza yatanze urugero rw’amabuye y’agaciro, aho yavuze ko iyo bayacukura aba ariho ibitaka, ibyondo…ati “icyo abantu bakora nuguhanagura gusa ubundi agashashagirana”

Aha yavuze ko atagereranya abantu n’amabuye y’agaciro ariko gusa ari urugero yatangaga rusa nabyo, rusobanuye ko abagore basanganywe agaciro ahubwo icyabaye ari uguha umwanya ko gaciro kabo kakagaragara.

Yongeye gusaba abagore kwishyira hamwe kugirango bakomeze kugera ku byiza ariko yongera kubibutsa kumenya gushishoza mubyo bakora byose, bakaba ba “Role model” mu muryango nyarwanda bitewe n’ibyiza bakora ntihagire abo babera ingero mbi.

Mu magambo macye kandi Perezida Kagame yibukije abanyarwanda bose kwiha agaciro, aha yavuze ko kandi ibi bireba n’abanyafrika bose, ko abatuye isi badakwiye gukomeza kumva ko abanyarwanda cyangwa abanyafrika baba bategerejweho ibintu biciriritse (Low expectation)

Avuga ko ikintu kibabaje ari uko benshi mu banyafrika n’abanyarwanda, nabo basa n’abamaze kwemera ko baciriritse.

Aha yagize ati “Ibyo dukora ntabwo biciriritse. Ntabwo warwana urugamba, ukarukomerekeraho warangiza abantu bakavuga ko uri umuntu uciriritse nawe ukemera.”

Mu ijambo rye rya none Pereizida Kagame yanenze cyane abantu badashobora guhagarara ngo banenge abakora nabi.

Ati “Sinumva ukuntu umuntu mubaza impamvu yakabaye yahagaritse ikibi gukorwa, akavuga ngo…urabonaaa nagize ubwoba bwo kumubwiraaaa…ibi mbishyira mu mibare ngateranya simbyumve.”

Impamvu, ngo ntiyumva uko abantu batinyutse kurwana mu masasu n’ibindi bibazo bikomeye ariko ngo uyu munsi bakaba batinya gusa kureba umuntu mu maso no kumubwira ko yaba ari gukora nabi.

Ati “Njye iyo mbirebye neza, nsanga ahubwo utinya kunenga ukorana nabi, nawe aba ameze nkawe.”

Asoza ijambo rye yongeye gushimira buri wese wagize uruhare mu rugamba rwo kwibohora, aho yashimiye abarwaniye ku rugamba, abarukomerekeyeho n’abatarakomeretse ariko kandi ashimira cyane n’abandi ngo batanze na ducye bari bafite ngo urwo rugamba rubeho.

Ati “Usibye intwari zari ku rugamba hari n’izindi ntwari zakoraga ibindi, aba sinzi aho nabashyira ariko nabo ni intwari zumvaga uru rugamba zikagira n’icyo zirukoraho.

Perezida Kagame yasabye buri munyarwanda wese gukomeza kugira ubutwari ku gihugu abantu bagakora neza  bakabikora batagamije ikuzo ryabo bwite ahubwo bagamije inyungu rusange, inyungu z’igihugu.

Perezida Kagame kuri uyu munsi yatumiwemo n'abagore bahagarariye abandi
Perezida Kagame kuri uyu munsi yatumiwemo n’abagore bahagarariye abandi
Ababyeyi bari muri uyu muhango bishimana mu mbyino nyarwanda
Ababyeyi bari muri uyu muhango bishimana mu mbyino nyarwanda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • abagore bagize ijmbo bakiamara kubohorwa kandi kugeza nanuyu munsi bararifite babikesha ubuyobozi bwiza

  • wauh!! ibi ntahandi wabianga usibye murwa Gasabo! ni ukuri abari n’abategarugori dufite impamvu zo gushima HE kuko adahwema gukora ibyatuma turushaho kwitezza imbere.

Comments are closed.

en_USEnglish