Digiqole ad

Inyandiko za RNC ngo zageze muri Kaminuza mu bushakashatsi

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2014, uwitwa Nibishaka Rwisanga Syprien yakomeje kwisobanura ku byaha aregwa n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare abwira urukiko ko inyandiko za RNC yagiye kuzishaka muri Uganda ngo yikorere  ubushakashatsi agereranya ibizikubiyemo n’ibyo yigishijwe mu burere mboneragihugu ageze muri Kaminuza.

Niyibishaka Rwisanga Syprien (wambaye amadarubindi)uregwa kwinjiza abantu muri RNC na FDLR na Nizigiyeyo Jean de Dieu wemera ibyo yakoze
Niyibishaka Rwisanga Syprien (wambaye amadarubindi)uregwa kwinjiza abantu muri RNC na FDLR na Nizigiyeyo Jean de Dieu wemera ibyo yakoze

Ni nyuma y’aho iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri ryabanje gusubikwa by’akanya gato bitewe n’uko Me Saad na Me Byusa Leandre batinze kugera mu rukiko kandi batabirumenyesheje yewe batanabimenyeshe abo bunganira.

Nyuma yo kubahamagara haje kuboneka Me Saad umwe mu bunganira N.Rwisanga Syprien na bagenzi be bane barimo Nizigiyeyo Jean de Dieu, Nizeyimana Pelagie na Murekiyisoni Dative bose bari abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare uretse Jean de Dieu wari umucuruzi, bakekwaho ibyaha binyuranye birimo ibyo kugambanira igihugu n’ibindi bikomeye.

Uyu munsi urukiko rwabajije Nizigiyeyo Jean de Dieu uburana yemera ibyaha niba hari icyo arenza ku byo yavuze ejo, asubiza ko ntacyo. Urukiko rubaza n’Ubushinjacyaha niba hari ibindi bwarenza ku byo bwavuze, busubiza ko ntabyo.

Nibishaka Rwisanga Syprien ni we wakomeje kuburana yisobanura ku byaha byari bisigaye kwisobanuraho muri bitandatu aregwa.

Hagiye haba impaka ndende ku byo urukiko rwise guca hirya no hino ku myiregurire ya Rwisanga Syprien kuko akenshi atasubizaga ibibazo abajijwe mu buryo buboneye.

Ku bijyanye n’icyaha cyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, Rwisanga yavuze ko ntacyo yakoze ngo kuko inyandiko ncengezamatwara za RNC yagiye kuzishaka muri Uganda nta kibi agamije ngo kuko yagira ngo akore ubushakashatsi.

Yabwiye urukiko ko yazihawe na Rukundo Patrick ku bw’ubushake bwe azimusabye ndetse ngo akiva muri Uganda yaruhukiye kwa Jean de Dieu bari baziranye na we amuha inyandiko za RNC n’ikarita y’umunyamuryango nk’umuntu ngo wari umubonanye izo nyandiko akagira amatsiko yo kumenya ibirimo.

Nubwo Nizigiyeyo we avuga ko izo mpapuri Rwisanga yazimuhaye mu buryo bwo kumugira umunyamuryango wa RNC ndetse anamushinja kuremesha inama muri Kaminuza ngo na we ubwe yagiyemo.

Rwisanga asobanura iby’ubushakashatsi yari gukoresha izo nyandiko ziriho amahame ya RNC, anenga bikomeye ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse ayo mahame anagaragaza ko ari igitugu gikwiriye kuvanwaho, ko mu Rwanda Abahutu batarihirwa amashuri, ko mu Rwanda Leta ikenesha abaturage, ko hari akarengane n’ibindi byinshi bibi bikorwa n’ubutegetsi.

Ngo izo nyandiko zarikumufasha kugereranya ibyo yize mu masomo ya ‘Civic Education’ yari arangije kwiga ageze muri Kaminuza ndetse akaba yaranazihaye bagenzi be barimo Shadrack wari warize ubumenyi bw’Isi n’abandi banyabwenge ngo bamufashe mu bushakashatsi.

Igitekerezo cyo gukorera ubushakashatsi ku nyandiko zivuga nabi leta y’u Rwanda ngo akaba yarakigize muri 2010 ubwo Perezida Kagame yasabaga abanyeshuri kujya bavuguruza ibyandikwa ku mbuga za Internet n’abantu barwanya leta mu rugendo yari yahagiriye.

Aho rero ni ho avuga ko atari kwamagana ibitekerezo atazi ngo bityo mu gutunga inyandiko za RNC bitari mu mugambi mubi ko ahubwo yagira ngo asobanukirwe neza n’amahame yayo.

Ku bindi byaha byo kwinjiza abantu muri FDLR, kugira uruhare mu iterabwoba, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ibikorwa bigamije ubugambanyi byose yabihakanye avuga ko muribyo nta na kimwe yakoze.

Ubushinjacyaha bwo nyamara bwakomeje kuvuga ko uyu Rwisanga Syprien nta buryo yari kuva mu Rwanda akajya muri Uganda akabonana n’abantu bo muri RNC ubundi akazana inyandiko ziriho amahame yayo atari uko yigishijwe kandi akemera amahame yayo no kuyakwiza mu bandi bantu.

Ibi bikerekanwa n’uko mu buhamya bwe yatanze ahantu hanyuranye yiyemerera gukorana na RNC no kujyana abantu muri FDLR. Ubundi buhamya bwatanzwe n’inshuti ye Pelagie, ubwa Nizigiyeyo Jean de Dieu, ubwa Ngabonziza JMV, n’ubwa Shadrack baregwa hamwe bwose bwemeza ko Rwisanga ariwe wari wahawe gucengeza amatwara ya RNC muri Kaminuza.

Gusa izo nyandikomvugo n’ibyo yavugiye mu rukiko, Nibishaka Rwisanga Syprien arazihakana akavuga ko zimwe yazikorewe agasinya, izindi akaba yarazibajijwe ari ku ngoyi ariko ubushinjacyaha bukavuga ko ibyo ari ukubeshya kuko nta buryo ibivugwa byose byaba bisa ari aho avuga ko yari ku ngoyi no mu rukiko yavugaga mu bwisanzure busesuye.

Bitewe n’uko uregwa atemera ibimenyetso by’ubushinjacyaha kandi n’abamwunganira bakaba bamushyigikira mu mategeko ndetse n’ubushinjacyaha bukaba akenshi ibimenyetso bufite bishingiye ku nyandikomvugo za nyirubwite n’izabamwe muri bagenzi be n’ibyavugiwe mu rukiko na we ubwe ariko akenshi atemera, Urukiko rwavuze ko ruzasuzuma ukuri kwa buri ruhande mu gufata umwanzuro.

Uyu munsi Rwisanga Syprien yarangije kwisobanura ku byaha aregwa, ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 9 Nyakanga, urubanza ruzakomeza humvwa ibirego bya Anselme na we wari umunyeshuri muri Kaminuza nk’uko byasabwe na Me Viateur Kabanda umwunganira kuko Me Saad yari avuze ko azagera mu rukiko akererewe.

Urukiko rukaba rwemeye ko ejo ruzakurikiza ibyasabwe na Me Kbanda Viateur kugira ngo hirindwe amakosa nk’ayabayeho kare yo gutinda kugera mu rukiko kw’abunganira abaregwa.

Uru rubanza rugeze ku kwisobanura kw’abagize itsinda rya kane ririmo abanyeshuri umunani bigaga muri Kaminuza, abandi barimo Lt Joel Mutabazi, abo mu muryango we, Kalisa Innocent, Ngabonziza JMV alias Rukundo Patrick, Nshimiyimana Joseph alias Camarade bo bamaze kwisobanura bategereje imyanzuro y’urukiko.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Kunganirabababantu bishobora kukugiraho ingaruka niyo mpamvu bavanyemo akabo karenge.Mwibuke uwarushinzwe gucungimitungo ya Rujugiro nawe bari bamumereye nabi ahitabishingukamo.Ntawutinya ijoro atinyicyo barihuriyemo.

  • Biragaragara ko Film irimo kugenda neza. Mujye mugerageza no ureba icyo Bibiliya ivuga ku bigendanye no guca imanza zitabera!!

  • Yewe, uri kamere koko, kandi Umunyarwanda yaciye umugani ngo : Kamere ntikurwa na reka”. Yaba Kamere , yaba na Hadassa, mwese muri bamwe, ikibazo ni uko mushaka kwigira impuguke, kandi muri INSHYANUTSI gusa. Muzabanze mwige kwandika ikinyarwanda, mubone kwiha kuvuga ibyo batababajije, mutanazi. Umunsi ziriya grenades birirwa batera, zabakomerekeje  cyangwa zigahitana abo mu miryango yanyu, niho  muzumva ko ibyo ubutabera bukora ari ku nyungu zanyu. Apuuuuuuuuuu, Imana indinde kandi intsindire abagambanira u Rwanda.

    • Arikose wamuntuwe konumva utukana erega siwowe ukunfurwanda wenyine ntamunyarwanda utarukunda izo grenade wasansa ariwowe kujyitango wicishe abatabona ibintu kimwe Niko ubibona witonde bucya bucyanayandi.

  • Ariko se nkiyo bahagarara bakagira bati abahutu ntibiga ibyo bisobanuye iki??/jyewe si ingengabitekerezo mfite ariko twemere ibiriho kandi mujye mureka duhugurane tunagire ubwenge. kuva kera nibo bari rubanda nyamwinshi nubu c pareil noneho byahumiye ku mirari aho genocide yabereye, kaminuza reka ngire nti nkuru ikiri UNR ndabarahiye nibo gusa barimwo utavuze n’izindi kaminuza ziri mu rwanda. abana bajya mu mahanga ku ma bourses ya leta nibo gusa!!!! hanyuma se uwo mwijuto mwaba mwadukanye RNC ibabeshya ngo muyihe ubutegetsi muribeshya kuko aho bazira babereka aho babera abandi, reka ne kubavugira ariko turaziranye bashahu mwe. mureke twe gupfa ubusa ahubwo turemere Rwanda yacu naho ubundi ababihomberamo ni abo bahutu nkuko ababurana biyita. Murakoze gutambutsa igitekerezo cyanjye

  • aba basore n’inkumi bifitiye gahunda yo kuyobya ubutabera cg bagatinza urubanza gusa nihahandi bakwiye kwishyura ibyo bakoreye igihugu cyababyaye ndetse nikanabarera bakakitura kukigambanira.

Comments are closed.

en_USEnglish