Digiqole ad

Ushatse gucika ubutabera, Isasu rikoreshwa nk’imbaraga za nyuma

Muri Gicurasi harashwe uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, muri Kanama haraswa uwari akurikiranyweho kuroga bamwe mu bayobozi i Gicumbi barimo n’umusirikare mukuru mu ngabo, kuwa gatandatu ushize harashwe babiri mu bajura bishe umuzamu bakaniba i Muhanga, abarashwe bose baguye aho barasiwe kandi babaga bagerageza guhunga ubutabera nk’uko Polisi y’u Rwanda yagiye ibitangaza. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 08 Nyakanga,  Ministre w’Umutekano abanyamakuru bamubajije kuri iri raswa ry’abanyabyaha.

Avuga ko ahantu hose bizwi ko ugerageje gucika ubutabera imbaraga za nyuma zishobora gukoreshwa ari isasu
Avuga ko ahantu hose bizwi ko ugerageje gucika ubutabera imbaraga za nyuma zishobora gukoreshwa ari isasu

Ntabwo yabiciye ku ruhande, Minitre Sheikh Musa Fazil Harerimana yavuze ko mu mategeko y’ibihugu byose ku isi habamo kwifashisha imbaraga za  nyuma zishoboka mu gihe ucyekwaho icyaha agerageje gucika ubutabera. Izo mbaraga ngo ni isasu.

Muri iyi nama hagaragajwe ibyagezweho mu mutekano mu mezi atandatu ashize, aho ibyaha byagabanutseho 5% mu gihugu, impanuka mu muhanda n’impfu zizikomokaho nazo zikagabanuka nk’uko byerekanywe mu mibare yagaragajwe.

Ku kibazo yabajijwe n’abanyamakuru ku iraswa ry’abakekwaho ibyaha Ministre Harerimana avuga ko ku muntu wese ucyekwaho icyaha ugerageje gucika ubutabera, imbaraga za nyuma ziba zishobora gukoreshwa na Polisi kandi ibyemererwa n’amategeko.

Yagize ati “mu Bufaransa ntimwumvise uwitwa Mohamed Merah wishe abantu nawe agahita araswa, ko ntawigeze abibazaho se cyangwa ngo agire ikindi abivugaho, n’ahandi n’ahandi hagiye haba nk’ibi.

Ariko mu Rwanda hafatwa umuntu wafatiwe mu bikorwa by’ubugome n’ubwicanyi, agakubitiraho gushaka gucika ubutabera yaraswa bagatangira kuvuga ngo iyo mumufata ku neza mukaganiraaa, ubwo rwose ibyo ni ibiki?”.

Ministre Musa Fazil avuga ko urebye ku isi hose mu bihugu byose hariho itegeko rivuga ko niba umunyacyaha ashatse gucika ubutabera hifashishwa imbaraga za nyuma umuntu afite. Isasu ngo nizo mbaraga za nyuma urinda ukekwaho icyaha aba afite.

Yongeraho ko kandi nta gihugu na kimwe gikwiye kubigarukaho cyangwa ngo kigire icyo kibivugaho kuko hari n’ibihugu bikomeye ndetse byiyita ko bikurikiza amategeko birasa abakekwaho ibyaha kenshi mu buryo butandukanye.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru Ministeri y’umutekano yatangaje ko abantu bagera kuri 44 baherutse gutabwa muri yombi mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Rusizi bakekwaho gukorana n’umutwe wa FDLR mu bikorwa by’iterabwoba.

Perezida Kagame aherutse gutangaza ko inzego z’umutekano zitazihanganira uwo ariwe wese uzashaka guhungabanya umutekano n’umudendezo by’u Rwanda ndetse ko imbaraga zishoboka zose zizifashishwa kugira ngo amahoro n’umutekano by’abaturarwanda bikomeze bisugire.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • U Rwanda si umwihariko mu bigenganye n’amategeko:Iki kiganiro Minisitiri Sheikh Musa Fazil Harerimana yagiranye n’abanyamakuru kirebana n’ibikorwa bijyanye no kurasa umuntu wese ugerageza gucika ubutabera ubona ko itangazamakuru ritabyumva gutyo , bishobora kuba itangazamakuru mu Rwanda ridafata umwanya uhagije ngo ricukumbure neza amategeko mpanabyaha  y’u Rwanda!!!!!  Icyambabaza jye ni uko ubwoba bushobora gutuma umuntu yiruka kuko nta muntu numwe ukunda gufungwa keretse ibyihebe biba biri mu mirimo yabyo ,hanyuma abashinzwe gushyira ayo mategeko mu bikorwa bakihisha inyuma y’itegeko hanyuma ubuzima bw’umuntu bukahagwa.   Naho ahandi itegeko ni itegeko kandi rigomba kubahirizwa mu gihe cyose ritaravugurwa cyangwa rivanweho burundu. Uko niko mbyumva.Ntarugera François

    • Ibyo Ntarugera avuze ndabyemera ariko hari ahantu ngononwa.Uwo gitifu sinzi niba umuntu yamwita umugororwa kuko batari bakamukatiye, ajya kwerekana aho yahishe izo mbunda cyangwa grenade yari ari kumwe nande? ubundi yagombye kuba arikumwe na polisi ndentse nabagenzacyaha.Umucungagereza ntacyo agomba kuba amara aho hantu.Ikindi itangazo rytanzwe ko gitifu yarashwe ryagombye kuba ryaratanzwe na ministère ishinzwe ubutabera kuko icyo gihe yari mu maboko yayo.Ndumva aruko ahandi bigenda.Urugero natanga ni urubanza rwa Mutabazi.Ndetse nibinyamakuru byari bihari.

  • fanya fuyo uone

  • Nta gihugu nari nabona gifunga  neza abakurikiranweho ibyaha nk’u Rwanda ahubwo u Rwanda ruratetesha. Mperutse kwibonera Koreya ya Ruguru kwa wa mutype wa penki imeze nk’iya abakongomani Kim Jong Un aho yashumurije imbwa zirenga 100 zasonjeshejwe cyane maze zitanyaguza akagabo kari Nyirarume we kashaka kumuhirika ku butegetsi,nko ntumvise hari ubaza ngo yazize iki? Mu Rwanda rero koko twateye imbere muri demokarasi kuko nta muntu uzira ubusa cyangwa akandi karengane. Muzamunyereka uwo byaba byarabayeho maze uwabikoze bikarangira atabyishyuye?Ntibishobaka.Minisiter ibyo avuga ni ukuri 100%.

Comments are closed.

en_USEnglish