Iduka ryafashwe n'inkongi y'umuriro mu mujyi wa Kigali
Hafi saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa 09 Nyakanga umuriro bitaramenyekana neza icyawuteye wibasiye amaduka ari muri Quartier Matheus mu mujyi wa Kigali.
Ni ku muhanda uri munsi y’umusigiti mukuru uri rwagati mu mujyi wa Kigali.
Inzu yahiye iriho ‘Brand’ nini ya KIWI ariko isanzwe icurizwamo ibintu byinshi bitandukanye harimo n’ibiranguzwa byinshi mu mazu y’inyuma
Abacururiza hafi aho babwiye abanyamakuru b’Umuseke bahari ko bakeka ko inzu yatwitswe na ‘instalation’ mbi y’amashanyarazi.
Imodoka za Police zizimya umuriro zari zimaze kuhagera zitangira ibikorwa byo kuzimya uyu muriro.
Imiryango icururizwamo igera kuri itandatu iri ku iduka rinini niyo imaze gushya, bacuruzaga cyane ibintu bya plastique, intebe za plastique, amatermos, amavuta yo kwisiga no guteka, ibikoresho byo mu gikoni no ku meza n’ibindi byinshi bacuruzaga nk’abaranguza.
Umwe mu bahacururiza yabwiye Umuseke ko iyi nzu atari ubwa mbere umuriro uyibasira ariko kuri iyi nshuro nibwo ihiye bikomeye cyane.
Uyu avuga kandi ko ibintu bihiye bafite agaciro kanini cyane kuko buri muryango ushobora kuba wagezaga kuri miliyoni magana abiri z’agaciro k’ibyo bacuruza.
Amakuru aravuga ko nyiri inyubako yari afite ubwishingizi bwayo ariko benshi mu bayicururizagamo ngo nta bwishingizi bari bafitiye ibicuruzwa byabo.
Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE
Plaisir MUZOGEYE & Roger Mark Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
oooh!! birababaje cyane buri gihe ahantu hashya ngo ni instration mbi? kuki batari gukurikirana amazu yose ngo bacyemure icyo kibazo?gusa IMANA ishimwe kuko nta wahasize ubuzima.
sha uri rutindukanamurego kabisa amakuru uhise uyashyiraho uba uri update
Polisi nikaze iperereza ku mvu n’imvano z’iyi miriro yongeye kwaduka kuko biteye kwibaza. Icyambere ntawamenya niba koko ari ikibazo cya installation idasobanutse dore ko hari n’abantu bazikora kandi batarabyigiye cyangwa babihugurirwe bihagije.2) Ntawamenya niba atari abantu bari gutwika bakorana na RNC na FDLR kuko nabo ntitubashira amakenga dore ko ejobundi kuri BBC mu mvu n’imvano batangaje ko ngo bafite abayoke benshi mu Rwanda.3) Ubucuruzi bwo kuvangavanga ibintu bidahuye(same products) ni ikibazo bishobora guteza inkongi z’umuriro harebwa rero ukuntu abantu bajya bacuruza ikintu kimwe nkuko i Burayi bimeze apana kuvangavanga ibintu. Ikindi mbona nuko ziriya modoka za polisi zishobora kutagera ahantu hamwe na hamwe bitewe naho inyubako yaba yubatse(hatagera umuhanda wenda) hakaba hakitabazwa indege. Abacuruzi bose basabwe kugura kizamyamwoto zo kwitabaza mu gihe haba habaye impanuka y’umuriro. Ibindi reka tureke iperereza rikore akazi karyo.
Wowe ntabwo wabyumvise neza.Bamaze iminsi bababwira kujya gukorera mu muturirwa wi cyama bakanangira.Reka babone rero.
Nyuma yo kureba ibirebana n’iyi nkongi y’umuriro yabaye ejo hashize ndetse nkanasoma ibitekerezo by’abanyarwanda , ibingaragariye mu mashusho mbonye ko u Rwanda rugira amahirwe akomeye cyane ashingiye k’urukundo rw’abanyarwanda ndetse n’umuhate wabo wo gutabarana. Iyo inzego z’umutekano zitabanguka ngo zinakoresho uburyo bugezweho , haba harangiritse byinshi cyane hanagwa n’abantu benshi cyane kubera ubwoba bagwirirana mu gihe cyo gukiza amagara yabo. Abacuruzi bagomba kwigishwa uburyo bwo kudashyira ibikoresho byinshi bishonga kuko iyo bihuye n’ibindi bikoresho nk’impapuro , ibyuma, umusenyi ndetse n’ibindi ntarondora .Ubu bucukike bw’ibyo bikoresho mu minsi izaza buzateza impanuka ikomeye cyane mu gihe habonetse abantu babyihisha inyuma kugira ngo bonone umutekano w’igihugu.Ntarugera François