Digiqole ad

Kirehe: Umuforomo akurikiranyweho gufata ku ngufu umurwayi

Kirehe – Umuforomo w’imyaka 42 aracyekwaho gufata ku ngufu umurwayi wari woherejwe kuvurirwa ku bitaro bya Kirehe biri mu murenge wa Kirehe kuwa 07 Nyakanga, ubu uyu muforomo afungiye kuri station ya Police i Kirehe.

Aha ni ku bitaro bya Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba
Aha ni ku bitaro bya Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba

Umuyobozi wa Police mu karere ka Kirehe yemereye umunyamakuru w’Umuseke muri kariya gace ko koko bafite uyu muforomo ariko bakiri mu iperereza.

Amakuru Umuseke ukesha abakozi batatu bakorana n’uyu muforomo ndetse n’umwe mu barwayi wari uhari ibi biba ni uko uwafashwe ku ngufu ari umugore wari woherejwe (transfered) ku bitaro bya Kirehe kuvurwa bisanzwe, atarwaye cyane.

Uyu mugore ngo yahasanze uyu muforomo witwa Etienne Mporebucye maze amujyana kumusuzuma. Hashize umwanya muto uyu mubyeyi ngo yasohotse arira avuga ibimubayeho, maze ubuyobozi bw’ibitaro buhita buhamagara Police iraza ita muri yombi uyu muforomo.

Bamwe mu bakorana na Etienne babwiye Umuseke ko iki cyaha atari ubwa mbere akivuzweho, ndetse ngo yigeze kugifungirwa inshuro zirenze ebyiri, bamwe bibuka ko hari ubwo yigeze gufungirwa gufata  ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 16 wari uje kwa muganga arwaye, iki gihe ngo yarafunzwe ariko nyuma ararekurwa agaruka mu kazi.

Dr Uwiringiyemungu Jean Nepo yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko koko uyu muforomo yafashwe akekwaho kiriya cyaha. Asaba abakozi b’ibitaro kwirinda ibikorwa nk’ibyo bihesha isura mbi ibitaro bakorera.

Elia Byukusenge
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uyu mugore ngo yahasanze uyu muforomo witwa Etienne Mporebucye maze amujyana kumusuzuma.Ndumiwe koko,uyu mugabo ni igitangaza mu gusuzuma abagore pe! Ashobora kuba abasuzumisha cya gikoresho cy’umwimerere ariko biragayitse ndakeka ko yibesdhye ko ari we mu rugo aho asuzumira umugore we. Abaganga bose dufite mbona bakwiye kujyanwa mu itorero ry’igihugu mu byiciro bakiga rwose indangagaciro na kirazira kuko ibi ni ubunyamusozi kabisa.

  • ashobora kuba atungayo gusa cyangwa ari umuhanga mu kubipa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!        Rusake.com,

  • Biirababaje peeee

  • Ahubwo se ni gute umuntu agaragaraho icyaha nkicyo bakanga bakamugarura mu kazi? Reka bazongere bamufungure agaruke yikomereze akazi!!

    • ibyo yakoze mbere ntabwo ubuyobozi bw’Ibitaro byigeze bubimenya. Bivugwa ko yabikoreraga aho atuye. agafatwa n’inzego z’umutekano z’aho atuye. ariko ibimenyetso bimuhamya icyaha ntabwo byigeze biboneka. bityo ubuyobozi bwa police ntabwo bwari gufunga umuntu utagaragaza Indice serieux de culpabilite. cyokoza n’ubwo yari mu kazi biragaragara ko Ubuyobozi bw”ibitaro bwamukurikiranaga bihagije: mbega intergency!!! Abayobozi b’ibitaro ni Abahanga pe!!! burya iminsi y’igisambo irabaze: Nguwo uwa 40 rero. azongere arekurwe turebe!!!!??????

  • birakomeye shitani arushijeho kuba umukara uziko noneho njye hari nuwamubwiye ngo nahite yiyizira nabana banjye  abajyane kandi ni umusore sha yashatse uwe ngo bari bariganye da banaziranye mbere  uyu se iyo asaba konji nyamara birakabije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish