Digiqole ad

Abahungabanya umutekano ni nka wa ‘muryango utabura ikigoryi’ – Min Fazil

Mu myaka 20 ishize ngo hagaragara byinshi u Rwanda rwagezeho cyane cyane mu kubaka imibereho myiza y’abaturage, nyamara ariko ngo ntihabura bamwe mu banyarwanda bagishaka guhungabanya no gusenya ibyagezweho, Ministre Musa Fazil Harerimana akavuga ko kuba hari abakimeze gutyo ari nka wa mugani uvuga ngo “Nta muryango ubura ikigoryi.”

Ministre Musa Fazil mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kabiri
Ministre Musa Fazil mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 08 Nyakanga aho Ministeri y’Umutekano na Polisi y’igihugu bamurikaga uko umutekano uhagaze mu gihembwe gishize.

Muri iyi nama, Ministre w’Umutekano mu gihugu n’umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda bibukije ko ibintu byose igihugu gikora kikageraho inkingi yabyo ari umutekano n’amahoro.

Ministre Musa Fazil yagize ati “Abanyarwanda benshi ndetse n’abagenderera u Rwanda bemeza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, ariko nk’uko umunyarwanda yabivuze, nta muryango ubura ikigoryi, ku buryo hari abarenga ku mudendezo n’umutekano abanyarwanda bafite bagashaka kubihungabanya”.

Aha yabivuze agaragaza ibyaha byaje ku isonga muri iki gihembwe aho yagaragaje ko n’ubwo ibyaha byagabanutseho 5% ariko hari ibigikomeje kugaragaza gufata indi sura nko gukubita no gukomeretsa, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ubujura ndetse n’ibyaha bya ruswa.

By’umwihariko Minisitiri w’umutekano yanavuze ku byaha byagaragaye muri iki gihembwe byo kugambirira no guhungabanya umutekano w’igihugu no kugambira kwica abayobozi b’igihugu, aho yashyize ababikora mu gatebo kamwe n’abandi banyabyaha.

Yagize ati “ ngiye hanze y’ibyaha hagati y’abantu n’abandi, ndashaka no kuvuga ku byaha bikomeye bikorerwa igihugu nko gushaka guhungabanya bya nyabyo igihugu cyose, nko kugambira kwica abayobozi bakuru b’igihugu cyangwa guteza impagarara mu gihugu;

Muri wa muryango utabura ikigoryi, abakoze ibi byaha nabo bari muri bya bigoryi, aha navuga nk’abakoreshejwe n’imitwe n’amashyaka bikomeje guhungabanya umutekano n’umudendezo by’u Rwanda”.

Ministre Harerimana yavuze ko inzego z’umutekano n’ubutabera by’u Rwanda byakoze akazi kabyo kuri iki kibazo, muri iki gihembwe cy’amezi atandatu ashize, abantu 44 bakoreshwaga n’umutwe wa FDLR bafashwe, hagafatwa imbunda 8 na grenade 21 byagombaga kuzifashishwa mu guhungabanya umutekano ahantu hatandukanye.

Ku byaha bisanzwe byagabanutseho 5% ugereranyije n’igihembwe gishize kuko byavuye ku 8 826 bikagera ku 7 590, naho ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda impanuka zavuye ku 2 356 zigera ku 1 324, umubare w’abazipfiriyemo ukaba wavuye ku 141 ugera ku bantu 97.

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda, Ministre Musa Fazil Harerimana na Peacemaker Mbungiramihigo umuyobozi w'Inama nkuru y'Itangazamakuru bari bayoboye iyi nama
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, Ministre Musa Fazil Harerimana na Peacemaker Mbungiramihigo umuyobozi w’Inama nkuru y’Itangazamakuru bari bayoboye iyi nama
IGP Emmanuel Gasana avuga ko Polisi yishimira ko ku bufatanye n'abaturage ibyaha bigenda bigabanuka mu gihugu nk'uko imibare y'igihembwe gishize ibyerekana
IGP Emmanuel Gasana avuga ko Polisi yishimira ko ku bufatanye n’abaturage ibyaha bigenda bigabanuka mu gihugu nk’uko imibare y’igihembwe gishize ibyerekana
Abayobozi ba Polisi n'abanymakuru mu cyumba cyaberagamo iyi nama ku Kacyiru
Abayobozi ba Polisi n’abanyamakuru mu cyumba cyaberagamo iyi nama ku Kacyiru


Photos/M NIYONKURU/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Harya umuco wogutera grenade mu Rwanda wazanywe nande?

Comments are closed.

en_USEnglish