Digiqole ad

Urubanza rwa Kizito muri Nzeli kubera ibiruhuko by'abacamanza

Amatariki yo gutangira kuburanisha mu mizi urubanza ubushinjacyaha buregamo umuhanzi Kizito Mihigo na bagenzi be batatu yamaze gutangazwa ko ari tariki 12 Nzeli 2014, ubwo bazaba baburana ku byaha bitandukanye bashinjwa birimo ibjyanye no kugambanira igihugu, kugambira kwica umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru muri guverinoma n’ibindi.

Kizito akurwaho amapingu mbere yo gusomerwa imyanzuro y'urukiko ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.
Kizito akurwaho amapingu mbere yo gusomerwa imyanzuro y’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Aya matariki amenyakanye nyuma y’igihe abantu benshi bibaza igihe uru rubanza ruzatangirira, uretse ko mu minsi ishize byari byavuzwe ko Ubushinjacyaha bukirimo gukusanya ibimenyetso.

Alain Mukurarinda Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda yabwiye Umuseke ko nta kabuza tariki 12 Nzeli aribwo iburanishwa mu mizi ry’urubanza rwa Kizito Mihigo na bagenzi be ruzatangira mu mizi. Rukazabera mu rukiko rukuru ari naho hasanzwe habera imanza nk’izi zikomeye.

Abajijwe impamvu itangizwa ry’urubanza risa n’iryashyizwe kure ugereranyije igihe n’igihe iburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabereye (Kizito Mihigo na bagenzi be urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30).

Mukularinda yavuze ko mu kwezi gutaha kwa Kanama abacamanza bazaba bari biruhuko bizamara ukwezi.

Naho ku kijyanye n’aho ikusanya bimenyetso bigeze, Alain Mukularinda yagize ati “Ibyo byabonetse mbere y’uko ya minsi 30 ishira, dosiye yoherezwa mu rukiko ari nayo mpamvu ruzaburanwa mu mizi kuri iyo tariki. Tudafite ibimenyetso nta rubanza rwaba.”

Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassien, Dukuzumuremyi Jean Paul na Niyibizi Agnes bashinjwa ubufatanyacyaha mu byaha birimo icyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’iterabwoba n’Ubugambanyi.

Gusa, Mihigo Kizito by’umwihariko we akaba anakurikiranyweho gucura umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Vénuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • umunyururu awuriyeho ubwo nategereze urubanza azahabwe ubutabera niba ari n’umugabo asabe imbabazi abanyarwanda bose ndetse n’umuyobozi w;igihugu kuko imigambi ye yari mibi ku Rwanda rwose.

    • Urucira mu kaso rugatwara nyoko!!!!!!!!

  • bamukanire urumukwiye!

  • Icyaha ni gatozi Ikindi gukosa bigira uko bibaho na ndetse buri wese byamubaho biterwa n’uko bije! Twitondere gucira abantu imanza kuko ubutabera nibwo bubishinzwe. Hanyuma uwakosheje nawe yumve ko agomba kuba umugabo akunamira ubutabera kugeza abaye umwere cg akarangiza igihano! Nguko kuba “inyangamugayo”! Agaciro kuri twese! Murakoze

  • niyitegure kuburana kandi ahangane n;ibibazo by’ibibazo yiteye kuko ukuntu yari yubashywe ubu akaba ari umuntu usuzuguritse. uwiyishe ntaririrwa

  • mwavuze make ko ejo namwe byababaho udafite inda namutere ibuye! ushobora kudakora ibyoyakoze ukarya ibigenewe imfubyi n’abapfakazi.

    • @jojo, ibyaha aregwa nibyo kugambanira igihugu n’abanyarwanda twese muli rusange. Iyo imigambi aregwa imuhira byalikutugirira ingaruka twese nta numwe uzikize. Nukuvuga rero yuko twese bitureba, tubifiteho uburenganzira kugira ibyo tubivugaho. Ubutabera ntacyo ibyo tuvuze bibubuza gukora akazi kabwo butagoramiye uruhande cyangwa urundi. Ariko nk’abanyarwanda dufite uburenganzira – ndetse n’inshingano – zo kuvuga ku bintu nk’ibi ndetse no gukangulira imbaga ngo zimenye yuko ubugambanyi n’ubundi bugizi bwa nabi bushobora kuva naho utagaketse. Ibyo Kizito Mihigo aregwa, nibimuhama imbere y’ubutabera, bitubere isomo yuko kuli iyi isi ntukabone isura yereka rubanda, ibyubahiro yahabwaga, n’amahirwe asa nayo yarushaga abandi ng’utekereze yuko ubusambo, ubugambanyi n’ubugizi bwa nabi we butamureshya kandi ejo ejobundi ashobora kubugwa mugituza akabuhobera.

Comments are closed.

en_USEnglish